Friday 21 February 2014

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 M.Gaudin

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15

ndabifuriza amahoro ava ku Mana DATA, no kumwana wayo Yesu Kristo incungu yabari mw'isi bose.

Nifuje gusangira namwe ijambo riri: 1abami :3:16-28..!

Undi mugore aravuga ati''OYA'' umuzima ni uwanjye,uwapfuye ni uwawe.
Uwa mbere ati''OYA''uwapfuye ni uwawe,umuzima ni uwanjye.
nuko umwami aravuga ati:................Ni muzane INKOTA'' umwami arategeka ati Ni mucemo kabiri uwo mwana maze buri mwe mumuhe igice n'undi ikindi.

Nuko umugore nyina w'umwana muzima, wari umufitiye IMBABAZI, Abwira umwami ati':' Nyagasani,umuzima mumwihere wimwica,nubwo bimeze bite.''

Ariko undi ati: ''AHUBWO BAMUCEMO KABIRI, MUBURE NAWE UMUBURE!.''

sinashatse kuvuga kubwenge bwa salomo ahubwo nashatse kugaruka ku mutima ukubwira ngo niba bitagenze uko shaka twese duhombe,tubimene,dupfe........aha abantu beshi uzumva bavugako bakunda abantu ndetse n'Imana, ariko mubigaragara batabakunda ahubwo ari umutima udaturuka ku mana. none se nkubaze wowe wumva , uwo mwana bamucamo, iryo torero usengeramo wumva baricamo,icyo gihugu utuyemo wumva bagicamo? Imana ntamuntu yoshya gukora nabi ahubwo Yesu ati nibabarenganya muzira gukunda Imana muzanezerwe. mat 5:11

nubwo muri iki gihe Imana nk'izaba bagore zigwiriye, Yesu arifuza ko ushaka amahoro ayakurikira kuko Isi igeze habi, nuko niba uri umu kristo by'ukuri menya Ko uri NYINA W'UMWANA MUZIMA, URI NYINA W'IGIHUGU CYAWE,URI NYINA W'ABANTU BESHI.......uri NYINA W'ITORERO RY'IMANA....ikigaragaza ko ufite impuhwe si UKWIBA,KWICA,NO KURIMBURA Ahubwo nugutanga amahoro,gukiranuka,kwihangana,kubabarira,ingeso nziza,n'ibindi bisa bityo ntamategeko abihana.

twese twisuzume, ese koko ibyo uharanira ubiharanira ugamije ko biba byiza,bizima kurushaho? aha ndaganira nawe witwa umu kristo kuko nzi neza ko hari abakorera Satani ku mugaragaro badashaka ko icyiza kiramba abo nibo bahora bagira bati TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE''. uyu munsi wabiba amahoro, ituze,guca bugufi,gufasha abandi,gushyigikira abandi mu byiza byose.

Impamvu igutera ibyo ukora yose iba ishyigikiwe n'IMANA Cyangwa SATANI.

Tube maso kuko Umwanzi yahagurukiye kurwanya abantu mu buryo bwose kandi agambiriye ko beshi bazarimbuka.

abanyamwuka si abavuga indimi nyishi,si abahanura,si abigisha,......mw'izina rya Yesu gusa AHUBWO ni Abera IMBUTO Z'UMWUKA Kuko ntagiti cyiza cyakwera Imbuto mbi!.

abagalatiya 5:22
bwira bose uti Imana ntihinduka, naho umuntu yahinduka izaguma Ari Imana kandi ibyo buri mwe akora bizagaragarizwa bose kumugaragaro n'impamvu igutera gukora ibyo ukora izagaragarira Umwami uca Imanza zitabera.

Dusengane:
Isengesho: Mwami Yesu wowe umenya ibyo nibwira, unkuremo umutima w'ishyari,igomwa,n'ibindi bibi byose....maze nzakurebe ningera iwawe. ushoboze kwera Imbuto z'amahoro,urukundo, gufashanya,gushyigikirana,kwihangana, guca bugufi, no guharira abandi mugihe cyose ntabikuye mu kwikunda ahubwo mbikuye kuri wa mutima wawe wera wemera kurengana aho kurenganya abandi, umpe kwibuka ko wakubiswe,watutswe,wakojejwe isoni ariko ukagira uti: UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA'' mw'IZINA RYA YESU AMEN.

Ndabakunda!

Tuesday 18 February 2014

NI NDE UMANITSWE MU NSENGERO HAGATI YA YEZU CYANGWA DIOGO?

kugeza ubu uyu mugabo aracyariho kandi arakomeye, ndetse anezerewe kuba akina film igaragaza amwe mu mateka n'ubuzima bwaranza Yesu Kristo. aho agira ati ntagishimishije nko kwerekana ko Yesu yazanywe, n'impuhwe amahoro, no gucungura abantu. ibi rero iyo mbikinye mba numva ntanze umusanzu wo kumenyekanisha ibyo Kristo yavuze.
nubwo mu bantu beshi bafata amafoto yuyu mugabo nka Yesu kristo aho bamwe bayashyira mu mazu ngo arabarinda, abandi bakayamanika mu mamodoka no muri za kiriziya usangamo amafoto meshi yuyu mugabo Diogo Morgado ukomoka mugihugu cya portugal aho bamwe bizera cyane ko ari we Yesu ndetse hakabaho nabakoresha amazina y'umukinnyikazi wa filme nka maliya.

ibi rero bikaba byarigishijwe abantu kuburyo usanga aho kwizera ijambo ry'imana bizera ibyo bigishwa n'ababa bamanitse ayo mafoto. ijambo ry'Imana rigaragaza ko ntashusho dukwiye kwiremera yaba isa n'iyo mw'ijuru cyangwa mw'isi, cyangwa munsi y'amazi n'ahandi.kuva 20:4 .ngo tuzikubite Imbere kuko kamere muntu biroroshye kwiremera ikintu kitatubera Imana , ngira ngo mwakwibuka ibyabaye kubwoko bw'Imana buva muri egiputa hanyuma bakiremera ikimasa bati mwese muvuge ko ariyo mana yadukuye muburetwa kandi bazi neza ko bivuye mumaboko yabo . kuva:32 

Muri iki gihe rero usanga hamaze kuremwa ibintu byishi bitari mw'Ijambo ry'imana ariko bishingiye kumaranga mutima yabantu, aho usanga umuntu wese ategwa n'icyo akunze, niba ukunze ifoto ukibagirwa ibyanditswe,  aho uzasanga usigaye wemera ibitari byo.

Buri muntu wese uvuga ko yemera Ijambo ry'Imana akwiye kumenya ko hazaza ibihe birushya, hazaza ubuyobe ndetse bwamaze kuhagera. ariko abatita kw'Ijambo ry'iamana bazarushaho kuyoba no kuyobya abandi. ijambo ry'imana ni ukuri rigira riti: Imana n'umwuka n'abayisenga bakwiye kuyisenga mu kuri no mu mwuka, nibyiza kumva amateka yewe no gukina ama film yakwereka abantu ko habayeho ukuri kandi n'ubu kukiriho, ariko nanone sibyiza kwirundurira mumyemerere idashingiye kw'Ijambo ry'Imana.

nta filme
nta gitabo
nta buhamya
nta muntu ukwiye kuruta bibiliya mubyo wemera kuko hadutse, ibitabo byishi byandikwa hagendewe kuri bibiliya ariko igitangaje wakwibaza uti : kuki bene ibyo bitabo, ayo mafilime afatwa nkaho aribyo byukuri kurenza aho bakuye amakuru

dukeneye Ijambo ry'IMANA kurenza ikindi cyose. n'ibindi nibyiza kubisoma kubireba ariko tukibuka ko icyo dukeneye si ukwiga Imana ahubwo n'ukuyumvira dukurikije Ijambo ry'IMANA.

UYU MUBONA SI YESU NI DIOGO MORGADO

Thursday 6 February 2014

NINDE UFATIRAHO IKITEGEREREZO? Yohana 14

M.GAUDIN.
Ndabasuhuje!

NINDE UFATIRAHO IKITEGEREREZO? Yohana 14

Buri muntu kw'isi aharanira gukora cyane, atabikunze ahubwo abiterwa n'uko abandi bakoze. uzasanga abantu beshi ikibatera gukora bafite abo bareberaho muburyo bwo kurushanwa cyangwa kwanga umugayo! ntibyoroshye gukora udafite Impamvu ibigutera.....bitabaye ubwoba,ubwibone.

buri muntu aba yibaza ati : sishaka kuzabaho nkuko dada,mama, bakuru bajye cyangwa abakubanjirije bose bameze. byaba byiza cyangwa bibi bishobora kuvamo Impamvu zuko witwara ngo ahari ushake icyo wabarusha cyangwa ukore nkabo.

abanyeshuri biga bacungana kujisho, abakozi nuko,yewe n'abacuruzi niko bakora kuko usanga bamenya ibyo abandi bacuruza bikunguka!

usanga kuba'' wowe'' bitoroshye mw'isi kuko bigera aho umuntu wese akora afite icyitegererezo.

singaya kuba abantu dufite abo twareberaho ahubwo nibaza ko iyo urebeye ku muntu ukunda nkuko yakunze, wubaka nkuko yubatse, ukora nkuko yakoze kuburyo habayeho ikiruhuko rusange nawe wagisaba utagihabwa ukumva urenganyijwe. ibi rero ntakindi kibitera nuko usanga umuntu ahitamo kugenda nkuko abantu bagenda, bacika intege nawe ntiwakomeza.

NI IKI KIGUTERA GUKORA IBYO UKORA?
NI IKI KIGUTERA GUFATA IBYEMEZO UJYA UFATA?

Imana yaremye umuntu ari umwe mu bitekerezo, yashakaga ko uwo muntu aba umuntu udashukwa n'ikigare,n'abakuru, n'ibigezweho ahubwo akaba umuntu wakwerekeza aho Imana ishaka ko agana. kuko usibye Imana ntakindi, ntawundi wo kuyobora Umuntu keretse Imana! niba utayoborwa n'IMANA mubyo ukora wisuzume kuko ntamuntu wakwiyobora ngo azahemberwe kumva nabi. ''abaguhamagara bose ngo ubakurikire baguhamagara wari werekeje he?''

Ndasha ijuru ndetse ndasha ubugingo buhoraho uretse Yesu nabinye duhuje icyerekezo abandi bose baviramo munzira! niyo mpamvu nsenga Imana ngo ndusheho ku mwumvira mu byo anyobora gukora byose. sintewe ubwoba n'ababwirako nasigaye kuko ntitugiye hamwe.

nawe niba ariko Ndakubwira nti Yesu niwe buye rizima, niwe nzira n'ukuri n'Ubugingo.

iyi si irashirana no kwifuza kwayo mureke dushake Imana ikiboneka.
yohana 14

ndabakunda!

Monday 3 February 2014

ESE KUKI ABANTU BAMAMAZA AMAVUTA,MOTO,IMODOKA BAHITAMO GUKORESHA ABAKOBWA BAMBAYE UBUSA?

Urebye aho isi igana usanga abantu beshi bagenda bahatirwa kwambara ubusa, ibyo urabiisanga mu kazi ko kwamamaza aho usanga amamodoka yamamazwa n'abakobwa cyangwa abagabo bambaye ubusa, abandi bakamamaza amavuta yo kwisiga, amamoto n'ibindi......usanga yewe hari nibiba bidahuye nibyo bamamaza....

Iyo witegereje ubona kwambara ugahisha umubiri cyane cyane ugahisha icyo abantu bita ubusa twese tuzi, usanga biitakiri ikintu cyubashywe ahubwo ubu inganda  z'imyenda ziradoda ibijyanye n'ibyo bashaka kwamamaza...ubu hagezeho ibinnyamakuru bafotora abantu bambaye ubusa aho usanga abantu bazwi biyambika ubusa ngo ibyo binyamakuru bigurwe ndetse hakabaho gahunda  yo kwamamaza abo bahanzi bakoresheje kwiyambika ubusa.

urebye umugambi wo kwiyambika ubusa cyagwa kwambika abandi ubusa ntutangiye ubu kuko ni umugambi satani yatangiye guhera aho Imana ifashe icyemezo cyo kwambika abantu bayo ADAM NA EVA ibyo bigaragara mw'itangiriro aho Imana yica inyamanswa ikambiika adam na eva....SATANI arwanya icyo Imana ikoze....niyo  mpamvu kuva Imana yo yarabonye ko ari ngobwa ko abantu bambara satani ashaka ko batambara....KWIGOMEKA, ni kimwe mubintu satani akora ndetse akabitegeka n'abamwumvira bose....! 

Beshi bahise kwambara ubusa, bamwe bahereye kumyenda y'imbere barayanga, ubu bigeze aho umuntu yiyambura imyambaro yose akifotoza yambaye ubusa....! ibi bihuriye he n'ubusambanyi bukomeye bwo muri iyi minsi y'imperuka? wowe ubibona ute? tanga igitekerezo cy'iukuntu itorero ry'Imana ryarwanya icyo cyorezo?

INKURU Y'IIBYIRINGIRO IREBWA N'ABANTU BABIRI BATANDUKANYE! hahirwa uzanesha! rev 3:12



INKURU Y Abantu bafashe urugendo mubutayuberekeza aho babwiwe ko bazakura ibyiza, ariko banyuze munzira iba mubutayu.hanyuma urugendo rubababana rurerure, hanyuma igihe cyaje kugera amazi arabashirana,ibiryo n'imyambaro iracika yewe ndetse n'abantu bamwe bananirwa kugenda bahitamo gusubira inyuma kuko barebaga imbere bakabona ni kure ndetse bagakeka ko aho bavuye ariho hafi....abanyabwoba basubira inyuma, nabandi batangira kuvuga bati twumvise ibihuha pe ibi bintu batubwiye sibyo ahubwo bendaga ngo tuzapfire mubutayu.....hanyuma urugendo uko rukomeza kugorana harimo umuryango umwe bihanganye ariko bamwe bo muruwo muryango nabo bacika intege basubira inyuma, kuko aho baganaga nubwo ntaburyo bwo kubihutisha cyangwa kubafasha murugendo byari bihari munzira iganayo, uwashakaga gusubira iyo avuye habonekaga inkunga nyishi, ndetse hari n'ubufasha cyane....hanyuma umugabo n'umwana we barakomeza bagenda barebye cyane, umwana ashyikaho abaza se ati Data ko dusigaye twenyine hano hantu kandi twari twarazanye n'abandi aho twebwe tuzashyika iyo tugiye amahoro? 

umugabo abwira umwana we ati mwana wanjye twese twabwiwe iby'icyo gihugu, hanyuma turahaguruka turaza, iyo tutaba dushaka icyo gihugu ntitwari kuba twarahagurutse, ariko naho twapfa twapfira murugendo rugana yo aho gupfira mugusubira iyo twavuye>>> baje kugera ahantu bagenda bagwa hanyuma begeye imbere gato basanga bageze ahantu hari irimbi....rigaragazwa n'umusaraba munini, ndetse n'indi mito iri kubituro......! umwana araturika ararira abwira se ati: data biragarara ko hano ntampuntu uharenga kuko ariho n'abandi bahabwe, umwana aricara ati ubu ntaho kujya hahari kuko aha niho hanyuma kuko bakubitaga amaso hakurya bakabona n'irimbi rinini, umubyeyi abwiira umwana ati mwana wanjye dukwiye kunezerwa kuko aha hantu hari abantu! umwana areba se ati papa wataye ubwenge ko ugiye gupfa usige? umubyeyi ati mwana wanjye aba bantu bahabye hano bahabwa n'ishuti zabo! nukuvugako hano hafi hatuye abantu kandi baraba batugezeho mukanya ahubwo twihutire kugana Imbere!
bakivuga ibyo haza abantu baje gusura aho bahabye umusaza washaje arangije ibyo Imana yategetse bababonye bati: murakaza neza! iwacu ni amahoro abantu baho basaza neza, ntibicwa ni indwara, kandi ntanzara ihaba......gusa beshi mubaza inaha babuzwa nuko urugendo ruhagera ari rurerure, bituma imitima yabo isubira inyuma..nuko bafata umwana na se babshyira mu mamodoka babatwara aho bageneye abantu ngo baruhuke hanyuma bazahabwe ibyiza babwiwe...!niko nurugendo rwo gukizwa rumera, ibuka abo mwahagurukanye bakabivamo! ababonye ibiteye ubwoba bagasubira inyuma, abageze mugikombe cy'urupfu bagatuka Imana, abandi beshi batutse abakomeza urugendo bati murakora iby'ubupfapfa cyane rwose! mwene Data reba aho wavuye maze wibuke ko mw'isi uri umushyitsi n'umwiimukira maze ukomeze utumbire YESU WENYINE! niwe uzaguha imbaraga, we kureba uko abandi bareba ahubwo urebeshe kwizera, mw'irimbi havamo gutabarwa kuko ''uhamba uwe aba aba akunda abazima'' nawe tegereza wihanganye Yesu araje kuguha icyo yagufatiye! ntukike intege nubwo uhura n'abaguca intege tumbira YESU GUSA! Ibyahishuwe 2:7, 2:17, 2:26, 3:12 ,3:21


ESE KOKO WITEGUYE KUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBW'IMANA?



ESE KOKO WITEGUYE BUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBWA KRISTO? ESE KOKO WITEGUYE KUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBW'IMANA?

Iyo uganiriye n'abantu batandukanye wumva ntamuntu ufite gahunda yuko azakena,ntawe utazatunga,abantu bose mbese bumva bazaba abanyacyubahiro hano mw'isi.....bituma bamwe bumva yemwe ko Gukorera Imana ari inzira yo kubona amaramuko! kuburyo usanga muri iyi minsi hagize abo Satani aha amahirwe yo guhindura ibuye umugati bahera kubitare byananiranye....agize abo abwira guha imijyi mini...nabo baba basubijwe.....! ariko se nkwibarize wumva umutima wawe uguhamya ko uzaba umukristo kugeza upfuye?

biroroshye rwose niba satani abona ko ubukene butagifite icyo bugutwaye yaguha ubukire bukwibagiza Imana, abantu beshi Imana yabakuye kucyavu ubu ntibacyibuka inzira igana urusengero.....buri muntu afite Impamvu akubwira ukumva koko ari mukuri...ati ''NUKURI TWABUZE UMWANYA'' Nagiranga ngo nkubwire ko isi idafite iminsi, umwanya,cyangwa amafranga yo gukorera Imana........ahubwo uhitamo kubikora nk'igitambo ..hanyuma Imana yabishima ikironkera igisimbura ibyo utanga mukubaka umurimo wayo....!

ariko kubaha Imana iyo gufatanije n'umutima unyuzwe bigira umumaro mwishi.......hahirwa abihangana bakageza kumperika! umwami yesu ntazabura kubagororera.

isomo: luka :16:19-29 UMUGANI W'UMUTUNZI N'UMUKENE

LAZARO:
yari umukene
arwaye ibisebe
aba kwirembo ry'umutunzi
yanezezwaga kandi akifuza no guhazwa ni byatawe bivuye kumeza
(ibi byose yarinze apfa acyubaha Imana, kandi Imana imubaraho kuba umwana wa abraham byukuri)

UMUKIRE
Yahoraga yambaye neza
yahoraga arya neza
yari umukire
yahoraga adamaraye
mw'isi yari afite umunezero

yapfuye afite urubanza rukomeye,kuko hari icyo yari gukora atakoraga,ntiyitaye kumukene wari kwirembo rye......!

ibi byose bitubere akabarore, bitume dukunda Imana tutabitewe no gushaka ubutunzi.....ahubwo duhitemo no kuba twaca munzira ifunganye...nkiyo petero yaciyemo, pawulo,yohana, mose,...............abo bose babayeho kandi Imana ibirata ko babaye bagabo bo guhamya mu mibabaro ndetse no mubukene bwabo.......yesu aduhe kunyurwa nibwo imitima yacu izashikama......!

beshi b'abatunzi baraye bapfuye yewe ndetse n'abakene nabo nuko....ARIKO......buri muntu afite urubanza imbere ya DATA.....Reka kwiganyira wowe usa naho ntacyo ufite, ndetse nawe reka kwibona niba haricyo ubikijwe..........! buri muntu abane na mugenzi we amahoro.

ndabakunda kandi Yesu abasubizemo intege! kandi mugihe gikwiye azabageza aho ashaka! yesu abahe umugisha! kandi mukoze kuba abizerwa muri bike ndetse n'ibyishi azabagororera!

Saturday 1 February 2014

ESE UFATA UTE IJAMBO RY'IMANA DUSANGA MURI BIBILIYA?


by M.Gaudin
Ese ufata ute ijambo ry'Imana dusanga muri bibiliya?


2timoteyo: 3:16



Bene Data ubu hateye amagambo agira ati ''nyereka aho byanditse muri bibiliya'' cyangwa ati ''no muri bibiliya birimo''.

wowe si nzi uruhande uhagazemo mu minsi ya none muri izo mpande ebyiri! aho bamwe baba bashaka kuvuga bati niba bitanditse muri bibiliya naho byaba ari bibi twabikora, abandi bati musome bibiriya irabyemera!

abantu beshi bibwira ko bibiliya iriho nk'igitabo cya reference nyamara birenze ibyo kuko ntiyashyiriweho gutanga INFORMATION ahubwo yashyiriweho kuzana TRANSFORMATION mu muntu.

NB: niba ibyo usoma bibiliya cyangwa ushakamo bitaguhindura ngo urusheho kubaha Imana, ntacyo byaba bikumariye kuko na satani azi amagambo ari muri icyo gitabo......aho yabwiye yesu ati: niba uri umwana w'Imana........handitswe ngo''.........Yesu nawe ntiyigeze amubaza ati byanditsehe? ahubwo nawe yamubwiye ATI handitswe ngo:........soma matayo 4:3-10 Aha sishaka gutinda kubyo bavuganye kuko byose biri muri bibiliya ahubwo uburyo umwe abifata nka information(satani) Yesu akabifata muburyo bwa Transformation (Yesu) bene data niba hariho ijambo rigushyigikira mu ntege nke ntukwiye kuryemera naho ryaba rizanywe na malayika...uko biri kose umutima wawe ntiwawubeshya niwisuzuma uzasanga ukwiye kubaha Imana kuruta kujya Impaka nayo ngo hari ibyo yanditse n'ibyo itavuzeho.

ibintu ukwiye kwibaza ku cyanditswe usomerwa cyangwa usoma kugirango wemere icyo kimaze kuri wowe:

ukwiye kuzajya wibaza ibi bibazo:

Ese iki cyanditswe kiranyigisha koko?
Ese iki cyanditswe kinyemeza ibyaha byanjye?
Ese iki cyanditswe kirantunganya
Ese iki cyanditswe kimpanira gukiranuka?

ese nyuma yo kumenya ,gusoma iki cyanditswe nzera izihe mbuto?

Bene Data mwirinde buri muntu ntashake muri bibiliya ibyahura n'irari rye ahubwo ashakishe kubaha Imana. kuko abantu beshi muri iyi minsi bazikururira abigisha bahuje n'irari ryabo. 2tim 4:3-4

WOWE UKUNDA KUMVA IJAMBO RIMEZE RITE MURI IYI MINSI? AHO SI IRIGUSHYIGIKIRA MUBYO URIMO?

Ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu kunywa inzoga!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mugukora divorse!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu butinganyi!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibshyikira mubusambanyi........

wowe waba ushaka iki? Niba icyanditswe ushakisha kidahugurira ubugingo bwawe kubaha Imana, wisuzume.

uhura n'umuntu aka kubaza ati ese ibi nabyo n'icyaha? ukibaza uti kuki atakubajije ati ese ibi n'ingeso nziza? buri muntu wese amenya ukuri ko mu mutima hanyuma agashaka iki mushyigikira mugukora nabi cyangwa neza.

1timoteyo 6:3 ''nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo,n'ibyigisho bihura no kubaha Imana........'' NTIMUZAMWEMERE.

NDABAKUNDA.

Inenge 8 abakozi b’ Imana bakwiye kwirinda. Pasteur Desire Habyarimana

Pastor.Habyarimana Desire
Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. www.agakiza.org
Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:
Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, Ufite inyonjo cyangwa igikuri, Cyangwa ufite inenge kujisho, Cyangwa ugwaye ubuheri, Umenetse ibinyita bito.
Umuryango wa bene Aroni bose wari wemerewe kuba abatabyi, ariko na none Imana yabanzaga gutoranyamo abakwiriye kugira ngo inenge zitaba nyinshi mu murimo.
-
 N’ubu twese abakijijwe twemerewe kuba abatambyi mu bwami bw’Imana (1 Petro 2:9), ariko si abantu bose batoranywa kuba abakozi b’Imana. Hari ibyo baba bujuje, bafite ubuziranenge kuko n’ubwo dukunda Imana ubu inenge zimaze kuba nyinshi mu bantu. 
-
 Niba se Leta ivuga ngo uhabwa akazi agomba kuba yujuje ibi, Imana yo mu ijuru ni yo yapfa gutoranya abakozi itabanje gushyiraho amategeko yayo? 
-
 Niba ushaka kuba umukozi w’Imana, banza urebe niba izi nenge zikurikira utazigira. Ariko n’ubwo wazigira, iz’ubu zirakosoreka ntizimeze nk’izo mu Isezerano rya Kera.

1. Impumyi:
Dufite abantu Imana ifata nk’impumyi ku murimo wayo, batagira iyerekwa ry’ejo hazaza: ntiyakwibwiriza icyo gukora... Icyo ushaka kuzaba cyo tangira ukibe nonaha kuko uzaba wakibaye, ariko nutegereza ikindi gihe igihe kizaba kigusiga.
-
 Ubu vision y’abaririmbyi ni uniforme, ibyuma bihenda... ariko hari ikindi bidasimbura. N’ubwo ibyo byose ari byiza, chorale yaririmbye n’ingoma abarwayi bagakira, impumyi zigahumuka. Kera chorale yararirimbaga, umuntu wese utewe na dayimoni akamukubita hasi none ubu tubyina amakorasi n’abasazi bakadufasha kubyina. Si Yesu wahindutse, ahubwo hari ubuhumyi bwaduteye. Abavugabutumwa bakubwira ko bafite amasezerano yo kujya i Burayi, ariko ugasanga bataranamenya uko bera imbuto aho batuye, cyangwa ku kazi aho bakorera. Uzagera iyo ryari utarahinduka muri ibi bito?

-
 Bibiliya iravuga ngo “Kubaha Imana mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kwirinda... utagira ibyo ameze nk’impumyi ireba ibiri hafi gusa, yibagiwe ko yuhagiweho ibyaha bye bya kera. Ubusanzwe haba impumyi z’ubwoko 2: Ireba kure ariko itabona ibiri hafi, hakabaho n’ibona hafi itabona kure. Hari abantu babona imigisha yo mu gakiza, ariko batarabona ibyaha bafite. Ubwo ni ubuhumyi, abandi bahora bizengurukaho bahora ari jye, nijye wukenye nijye bavuze,nijye ugowe etc ariko Yesu ni muzima muri twe sitwe kutikiriho ni Kristo ari muritwe.

-
 Ibyahishuwe 3:18b haranditswe ngo “Ungureho umuti wo gusiga ku maso, ubone guhumuka.” Yesu afite umugambi wo kuduhumura, kandi tuzaba abakozi b’Imana ariko tudafite inenge yo kutabona.

-
 Abo bantu bahumye ni bo bazana imizi ishaririye mu nzu y’Imana, kuko n’impumyi nta kindi bareba bahorana ibibazo bidashira. Chorale ishobora kubamo abanyabyaha, umuntu agatwariramo inda ntihagire ubimenya kuko benshi muri bo ari impumyi. Dusabe Imana guhumuka, kuko abo dukirana na bo Atari inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Dusabe Imana amaso areba.

2. Uremaye ukuguru:
Uzi kubaho waratambitse ibirenge, wowe ukumva uri mu nzira? Ariko uwo muntu asitara ku bintu byose: ahora abona amakosa y’abandi, ntiyigera abona icyiza cyakozwe. Bisobanuye abantu bayobye mu mwuka. Bene abo basenya itorero. N’abantu badakunda ibyiza mu murimo babaho bameze batyo: bahora babona intege nke z’ abayobozi. Hakaba n’abayobe ku bw’impano, ari abahanura n’abahanurirwa. Ahora avuga amakuba cyangwa imigisha. Akenshi bavuga ibiri mu nzira usanzwemo, ariko kuko abantu batakibasha kwiyegerera Imana ngo bayibaze icyo gukora, ni yo mpamvu abayobye bayobya benshi.
-
 Hagati y’isanduku y’isezerano n’abaturage, Imana yavuze ko hajyamo mikono 2,000 kugira ngo ibabanzirize imbere. Wowe rero ubayoboye ugahora wibwira ngo bakuri inyuma, nyamara bayobye ntibakuri inyuma. Ikibikumenyesha ni uko ubona bitakigenda. Burya umenya ko hari icyabagukuye inyuma cyayobeje intama.

3. Ubutaraye izuru:
Abo ni abantu baba mu itorero batigera bamenya ibihumura n’ibinuka, bakicarana n’ibyaha bakumva birasanzwe. Abandi banukiwe bashize, ariko wowe wumva nta cyo bigutwaye. Mu rugo iwawe ushobora kuba amazuru yumva apfuye, abakozi bagakorera ibyaha iwawe cyangwa abo ubana na bo ntugire impumeko imenya ko iwawe habera ibibi. Mu murimo, mu kazi aho ukora ntubashe kumenya amanyanga ahabera. 
-
 Reka rero rimwe umuyobozi anukirwe, ahagarike utagenda neza abatagira amazuru mazima bose bahaguruke bamuburanire wumirwe kuko si bo, nta bwo banukirwa. 
-
 Iyo umuntu atinze mu mwijima agera aho akawumenyera.

4. Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo:
Ibyo kenshi bikorwa n’abayoboye abandi: ukaba ufite abo wiyegereza kuruta abandi, ariko abantu bose barangana. Ni bwo bigera aho ugasanga umuntu ntibamwubahira Imana imurimo, ahubwo bakubaha ko akora ahantu hakomeye cyangwa atanga menshi n’ubwo yaba adakijijwe. Yesu yaravuze ngo iyo haje umukire muramubwira muti “Mwicare aha,” ariko haza umukene mukamubwira muti “Wowe icara ku birenge by’umukire.”
Petero yaravuze ati “Ni ukuri menye ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” Ibyak. 10:34. Birashoboka ko Petero yari akijijwe, ariko ataramenya ko n’abanyamahanga na bo bakizwa.
5. Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza:
Uko iminsi igenda ishira ni ko abantu bagenda bavunika ibirenge bibazana mu nzu y’Imana, bakagenda bakunda ibindi kuruta kujya mu nzu y’Imana. Ariko ucanye umuriro muziko urukwi n’ubwo rwaba rwumye rute, urushyize ukwarwo ruhita ruzima. Ni na ko bimera uvuye mu bandi bene So bakijijwe neza, isi iba ikubonye.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Twe kwirengagiza guteranira hamwe ..., kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” Abaheburayo 10:25. “Bose bari mu mwanya umwe umwe bahuje umutima, ni uko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane” Ibyak. 2:1-2.
Umuntu wavunitse ikiganza, abandi baritanga we ntabibashe cyangwa akabuza n’abitanga kuko yamaze kugira inenge. Uwavunitse ikiganza ntatanga kimwe mu icumi (1/10), ahubwo ahora yihana kurya icya cumi nyamara ntabashe no kubinesha ngo yihane.
-
 Yuda yaravuze ngo “Ayo mavuta musutse ku birenge bya Yesu apfuye ubusa, kuko yajyaga kugurwa impiya zikazafasha abakene.” Ariko icyabimuvugishije si uko yari akunze abakene, ahubwo ni uko yahoraga yiba buri gihe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, kandi icyo umuntu abiba ni cyo azasarura.

6. Igikuri:
Hari abantu bakijijwe, ariko badakura mu gakiza kabo kandi umuntu akura mu buryo butatu: mu bunini, mu mbaraga no mu bwenge. 
-
 Abantu bakuze mu bunini, ariko ntibakura mu buryo bw’umwuka. Ibi bigaragazwa n’uko iyo haje ibigeragezo batabirenga, ahubwo birabanesha. Burya ba Saduraka bari Abakristo bakuze, kuko babashaga kwihanganira ibintu bikomeye kandi byatumye Imana yubahwa mu isi muri icyo gihe. Ubusanzwe dukuzwa n’ijambo ry’Imana, ariko abantu bararihaze bituma batakirikunda.

7. Urwaye ubuheri:
Uwo ni umuntu utagira gahunda mu buzima bwe, ibintu byose abikora uko abyumva nk’uko umuntu yishima atabiteganyije, kandi aho ari hose apfa kuba afashwe, ntareba ngo ari mu bantu. Ariko umuntu ugira gahunda, mu mibereho ye akora ibyaha bike kuko buri kanya aba afite icyo akora. Iyo nta gahunda, ubona umwanya wo gutekereza nabi, kwiganyira, kubesha, gushyushya inkuru...
-
 Abantu baje mu murimo nta gahunda bafite bumva ko bazinjira bagasohoka uko babyumva. Umuntu aragenda akamara amezi 5 nta we uzi irengero rye, we akumva yuko azagaruka agakomereza aho yari ageze. Buri rugo rugira gahunda yarwo, kandi iyo muyumvikanyeho riba ribaye ihame. Ni cyo gituma iyo uyishe uba ucumuye.

8. Umenetse ibinyita bito:
Bisobanuye abantu batera imbuto mu gakiza k’Imana. Hanyuma kandi iyo umuntu atabyara, n’ubwo yaba umukire aate, n’ubwo yagira izina rikomeye, abantu bongeraho ngo “N’ubwo akize, ariko… N’ubwo...” kuko kutabyara ari ikibazo. Ni nk’uko bavuga ngo “N’ubwo abwiriza neza, aririmba neza, ariko nta mbuto yera.”
Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Kandi ibindi byose wabyigana, ariko imbuto z’agakiza udakijijwe ntiziza. Kandi nk’uko nta avoka yakwera ibitoki, ni ko utakwera imbuto udakijijwe. Abagalatiya 5:22-24 haranditswe ngo “Imbuto z’Umwuka ni urukundo, kwihangana, ibyishimo, amahoro…” Yesu atubashishe kwera imbuto zikwiriye abihannye.
Abalewi 22:29 haranditswe ngo “Nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.” Abantu Imana yemeye izabakoresha iby’ubutwari kuko bemewe n’Imana. Abigishwa bamaze kwemerwa n’Imana, Yesu yarababwiye ati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri incuti zanjye kuko umugaragu ntamenya ibyo Shebuja akora.”
Ikindi gihe arababwira ngo “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga yose y’ubwami, kandi hahirwa amaso areba ibyo mureba n’amatwi yumva ibyo mwumva.”
-
 Umurimo w’Imana uwukoze neza uzagororerwa, ariko uwukoze nabi uzakwicisha kuko mu Balewi 22:9 handitswe ngo “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera umurimo nabarindishije, utabazanira icyaha ukabicisha kuko mwawononnye. Ndi Uwiteka Uwiteka ubeza.” Amen.

IMYITEGURO YO KUMURIKA INDILIMBO ZIHIMBAZA IMANA MURI INDIA. THE LAMPSTAND



Nkuko twabitangarijwe n'uhagarariye the Lampstand worship team, ikorera mu gihugu cy'ubuhinde, aho bakora umurimo wo kuramya Imana muri Lord's light fellowship, LLF. ubu bakaba barimo gutunganya album y'indilimbo icumi zo kuramya Imana.

izi ndilimbo zikaba zirimo gutunganyirizwa muri studio, hamwe na Bruce Higiro ukorera ubu mu gihugu cy'ubuhinde.
izi ndilimbo rero zikaba ari umusanzu wo kuramya Imana, mubaramyi batandukanye. bikaba bimenyerewe ko hano mugihu cy'ubuhinde hategurwa ibiterane bitandukanye ndetse iyi worshpteam ya THE LAMPSTAND ikaba ifatanya n'abandi baramyi baturutse impande zose. 

iyi album rero ikaba izajya ahagaragara mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu. aha ushobora kugukiri kirana zimwe mu ndilimbo hano kanda hano http://www.youtube.com/watch?v=dr5TJzj6hUc


http://www.youtube.com/watch?v=9_QH0CSE7-g