Tuesday 1 April 2014

GERAGEZA NAWE UPFE KURASA, AHARI UZAMENYA AMAKURU YUKO HARI ICYO WARASHE HANYUMA.

https://encrypted-tbn3.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcQQ-9AkuZPQjJG2LF3TaswTn8XosoeuwKqrdC_phSLMxSN7FAIFHQUPFA KURASA UGAHAMYA ICYO WARI UGAMIJE! BY Gaudin.

2 NGOMA 18:33

Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya Umwami w'abisiraheli mu ihuriro ry'Imyambaro Ye y'ibyuma umwami niko kubwira umwerekeza w'igare rye ati: ''Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko Nkomeretse cyane''
kuri uwo munsi intambara iriyongeranya, Umwami yihanganira mu igare rye ahangana n'abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rirenze aratanga''

Aha inkuru za ahabu uzisomye ureba unkuntu yagerageje kwiyoberanya ariko akaza kwicwa n'umuntu wafashe icyemezo cyo gupfa kurasa atazi ngo arashe nde!

abantu beshi iyo babonye umusirikare upfa kurasa bamwita ko ari umunyabwoba cyangwa atazi ibyo akora. ariko Imana ijya iha Amahirwe abantu bapfa kurasa aho umwanzi ari nubwo batamenya ko bamuhamije Imana yo iba izi icyo bakoze.

Abakozi b'Imana beshi baciwe intege no gushaka kumva umubare w'abantu beshi baje kumubwira ko iyo yigije neza, batabimubwira agahangayika, abandi barasenga ahari bakabona ntibasubizwa bakibwira bati Imana ntitwitayeho, bigaragara ko ahari abantu bakubona ukora ibyo ukora ibyo bakabona upfa kubikora. naho waba upfa kubikora, naho waba upfa kubwiriza, gusenga,kwitanga ntumenya umwanzi byasenyeye ibirindiro.

Ndabasabira ngo aho mutazi icyo mwakora mufore umuheto maze murasishe kwizera, kandi uko biri kose Imana izabatsindira abanzi. musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga.

ahari wajyaga ucika intege uti mvuga ubutumwa ntihagire ubwitaho, ariko nkumenyesheko Ijambo ry'IMANA ari inkota , kandi yewe rimeze k'Imyambi y'abahigi aho umuhigi arasa inyamanswa ikagenda iva ikazapfira mu kindi gihugu.

Nanjye ubabwira nahinduwe n'ijambo ryavuzwe nyuma riza kunkomeretse maze riza kunyica maze mbaho kubwaryo! nawe rero ntukwiye gucika intege. kandi Yesu ari kumwe nawe. Niba ukorera Yesu neza humura ibidashobokera abantu we arabishoboye.

nubwo utazi icyo urashe, wumva wapfuye kurasa, ndagirango nkumenyeshe ko ingabo za satani zitsinzwe kuko wasenze utabizi,ubwiriza utazi uwo ubwiye ariko wahamije ku mutima wicyo washakaga kwica.

mwambare intwaro soze z'Imana, abefeso 6:10

ibintu bimwe wapfa gukora bikabyara umusaruro mwiza:

Gukinisha gusenga
gukinisha gusoma ijambo ry'Imana
gukinisha kwicisha bugufi
gukinisha kugira ubuntu
gukinisha kubabarira
n'ibindi.....nubwo utamenya icyo uhamije Imana iziko uhamije umwanzi w'ubugingo ariwe Isi, na Satani.

UMUNTU WARASHE:
ntiyamenye ko yarashe uwahigwaga
ntiyamenye ko ariwe byaturutseho kurangiza urugamba
ntiyamenye ko ibyo yakoze hari icyo byatanze.
 

Ndabakunda!