Saturday 15 November 2014

KUBA UMUKIRANUTSI MUGIHE CYAWE, INZIRA IJYA MW'IJURU NTIHAKORA UBWIGANZE BW'AMAJWI....WAHISEMO IYIHE? M.Gaudin

Itangiriro: 6:9

Uru nirwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa Yagendanaga n'Imana.


Buri gihe mw'isi abantu dukunda kugira inshuti, ndetse dukunda kugira abantu tugendana, usanga abo tugendana aribo twanga guhemukira kuko ntamuntu ukunda gutakaza inshuti keretse iyo asanzwe ari umuhemu. buri gihe ishuti zacu zihindura imivugire yacu, imirebere y'ibintu n'imyumvire. usanga niba inshuti zawe mugendana zidakunda kwambara T-shirts usanga nawe usigaye wambara nkabo, ntayindi mpamvu akenshi biterwa nuko abantu bose bakunda kuba ahantu bemewe.

Kwemerwa: buri muntu wese afite impamvu ashakisha kubana nabantu abanye nabo ibyo sinabitindaho cyane, gusa niba inshuti zawe zikunda inzoga, inshuro nyinshi ushobora kuba wanywa inzoga atari uko uzikunda ahubwo kugirango batakubona nk'umuntu utanjyanye n'imyumvire yabo hanyuma bakaba bakwigizayo. abantu benshi barashaka uko bakwinjizwa mu mubandi kandi bigatuma abaho yumva Yemewe. ibi bitera abantu benshi kubaho mubuzima nakwita bubi cyangwa bwiza, kuko buri gihe iyo udahindutse uba mubi uhinduka uba mwiza, ntahantu hari hagati aho habaho. 

Abantu mw'Isi ntibabayeho muburyo bifuza ahubwo babayeho muburyo bifuzwa, Impamvu nuko Imana ariyo yashyize icyo kintu mu bantu cyo gushaka kugira icyo ukora ngo wemerwe. urugero: Imodoka abantu benshi ntibazigurira kubajyana aho bashaka kugera! kuko Aho Carina igenda niho na Benz yagera ariko Impamvu nyinshi zituma abantu batagura bimwe baba bashaka ko bemerwa murwego baherereyemo. uyu munsi nawe uzi ibyo ujya ukora ngo ugaragare neza mu maso yabo mugendana, cyangwa mubana.

Ariko Ijambo ry'Imana rimbwira ko igihe isi yanduraga cyane, Nowa yafashe icyemezo cyo kutagendana n'abandi ahubwo agendana n'Imana, ibyo byamufashije ko ibyo yakoraga byose yabikoreraga kwemerwa n'Imana. buri gihe umuntu aba yiteguye gukora ibishoboka ngo anezeze uruhande yemeye kugenderamo naho yababaza abamubona bose. hari abantu bamwe bababaza abashumba babo, ababyeyi , abagore cyangwa abagabo babo kuko bashaka kunezeza urundi ruhande. nibwira ko nko kubantu bubatse ingo niho habonekera ikibazi cyo gufuha. kuki umuntu afuhira undi...nuko igihe cyose uwo mubana akora ibijyanye no kukubabaza ariko aba afite urundi ruhande asa nuwanejeje..!

Nowa rero yabaye Umukiranutsi mugihe cye, igihe abantu bo mw'Isi barushagaho kuba babi we yafashe umugambi wo kutabanezeza ahitamo kugendana n'Imana. uwo uhisemo kugendana nawe niwe ushaka kunezeza, cyeretse ugiye wenyine! kandi mw'Isi Imana yaremye umuntu irangije ibona atari byiza kuba wenyine. niyo mpamvu uko biri kose uwo uhisemo kugendana nawe wikanga wamunejeje, kuko igihe cyose udashaka kugendana nawe naho utabimubwira witwara bitandukanye no ku munezeza, nawe akuvaho muburyo bworoshye.

buri gihe uwo uhisemo kugendana nawe nuko aba akurusha imbaraga, kuko uwo uzirusha nawe ashaka kugendana nawe, iyo muzinganya nimushobora kugendana, buri gihe umwe aba ari umufasha w'undi! ese ninde ugufasha? Imana niba ariyo ifite Imbaraga dukwiye kwemera kugendana nayo duciye bugufi, buri gihe murugendo abantu batanywa nuko aho uwo ukurikiye agiye iyo uhisemo kutahanjya uba utakaje ubushuti nawe. none se ubona Imana ukurikiye mujyana cyangwa ufite nawe ahantu ushaka kubanza guca? 

Mugihe cyawe nawe ushobora kuba, uri umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore, ndahamya ko nawe ufite igihe cyawe, kandi mu gihe cyawe naho harimo amahitamo yo kugendana n'Imana cyangwa kugenda uko abantu mw'Isi bagenda. igihe uri umusore Imana mugendana igusiga kugiranuka, ndetse nawe uzisanga mubikorwa bituma wemerwa, simvuga ibitambo ahubwo kugendera ku mabwiriza yayo''...muri inshuti zajye ni mukora ibyo mbategeka...yohana 14:23

Buri gihe icyo ukunda nicyo wumvira, hari igihe umuntu akunda abantu bakorana bishobora kumutera gutandukana n'Umugore yakunze cyangwa umugabo, kuko buri gihe ujya kukazi bakakumvisha uburyo bagukunda ariko umugore wawe cyangwa umugabo wawe abasebya, iyo ubumviye uhitamo hagati y'Umugore n'abo mukorana... abantu benshi tubayeho mubuzima Bwo kwemerwa niyo mpamvu abenshi bashaka kwemerwa n'abantu bahora bahindurirwa ibipimo. 

Abantu barahinduka, ibipimo byo kwemerwa rimwe, biba ari byiza ubundi bikaba bibi, rimwe biba byoroshye ubundi bikaba bikomeye, ariko Imana yo ntihinduka, uko yahoze niko ikiri, kandi niko izahora. Niba uhisemo kujyana n'Imana yo ntizaguhindurira imideli, ntizaguhindurira izuru, n'Ikibuno  nkuko mw'Isi abantu bibagisha bashaka kwemerwa. Ahubwo igushakaho ko wihana, kuko ubwami bwayo butandukanye n'ubw'abana b'abantu

Kubana n'Imana ni ukwemera kutanjyana n'abantu, kuko rimwe narimwe abantu bo iyo batubuzemo umumaro badushakagaho bagira ngo ntanubwo tuzawugirira Imana" Ariko ibyo ni ukwibeshya kuko buri gihe abiyemeje kujyana na Yesu bamwe bataye ingo ariko ubu ubwami bw'Imana burabirata, uyu munsi rero ntukwiye kwishushanya nab'iki gihe ahubwo ukwiye  gutungana mu gihe cyawe.


  • Basore mutungane mugihe cyanyu nubwo abandi basore kunywa urumogi aribyo bituma bemerwa
  • Bagore mutungane kandi mugandukire abagabo banyu, nubwo mubandi bagore b'Isi, bareka kubaha abagabo
  • Babyeyi mwigishe abana inzira bakiri bato bazarinda basaza bakiyigenderamo
  • Rubyiruko mwirinde ubusambanyi naho bagenzi banyu babibona nk'ibigezweho ari iterambere kugora icyo ushaka
  • Bantu muvuga ko muzi Imana mwitandukanye n'Imirimo yabo mw'Isi
uyu munsi ibihugu birahindura umuco, bikoreresheje amategeko, aho kera abantu bashakanaga ari umugore n'umugabo, ubu isi igeze aho kwemerwa bisaba kuba utarwanya imico nkiyo nibwo  bavuga ko wowe usirimutse. uyu munsi gukuramo inda biremerwa ubihakana bakamwita umuturage!

Niwemera kujyana n'Imana uzaba umuturage mu bo mw'Isi, ariko nanone niwemera kujyana n'isi uzaba uciye ukubiri n'ubwami bw'Imana. buri bwami bigira umuco, ururimi, amategeko, imigenzo, ibirori, ibyo kurya no kunywa, ndetse bugira itegeko nshinga. 

uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko uri umuturage w'Ijuru, ntubarizwa mubo mw'Isi, ukwiye kwitwara nk'Uwijuru. ndahamya ko usanze umunyamerika mu Rwanda ntibimuhindura umunyarwanda, kuko usanga afite ibendera ry'Iwabo, indirimbo yubahiriza igihugu,,,,uyu munsi wowe n'Iki cyerekana ko uri umuturage w'Ijuru? Gutunga itegeko nshinga sicyo kimenyesha ko uri umuturage w'Igihugu, kuririmba indirimbo y'Igihugu runaka ntibisobanura ko uri umwene gihugu, ahubwo ububasha ibyo bigufiteho nibyo bisobanura ko uri umwene gihugu.

Ese bibiliya iracyagufiteho ububasha? uyu munsi ibyo ivuga uracyabyemera? uyu munsi ufite agakiza nk'ibendera? sinzi uko wiyumva ariko igihe cyawe n'Iki ngo ugaragaze ko uzi Imana, kwishushanya birangire, ugire aho uhagarara .Abaroma 12:1-4

mugihe cyawe uhagaze ute? kw'ishuri, mukazi, murugo, n'ahandi ese ugendana n'Imana kandi ugakora ibituma ikomeza gukunda kujyana nawe, cyangwa utuma Imana ikorwa n'Isoni zo kwitwa Imana yawe...kuko hari abagabo bo Kwizerwa Imana yahamirije iravuga iti aba sinzakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo. Abaheburayo 11:13-18


Hari umuririmbyi waririmbye ati: Iyo tujya ni mw'Ijuru iwabo w'Ibihumbi
                                                       Ibihumbagiza by'abanesheje.....

Wowe uragana he? 

Ndabakunda!


Pastor M.Gaudin



No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed