Tuesday 28 July 2015

UMAZE IGIHE UKORERA IMANA ARIKO URONGEYE UHAMAGARWA BUSHYA GUHERA UYU MUNSI ! Pst M.Gaudin

Isaiah 6:6-8
Sinzi imyaka umaze ukorera Imana, sinzi igihe wahereye uhanura cyangwa ubwiriza. sinzi ibyo Imana yagukoresheje kuburyo byaba bimaze kuba nk'Inkovu z'Imiringa cyangwa wivuga imyato ya kera! Imana uko yari ejo n'uyumunsi niko ikiri. kandi ntizigera ihinduka. ndashaka kukwibutsa ikintu gikomeye ko abantu benshi bakorera Imana ariko hari igihe kigera ukabona ukwiye kwisubiraho no kongera gukorera Imana bundi bushya nyuma yo kwisuzuma ugasanga hari ahandi utari wagera.

usomye mugitabo cya yesaya 6:8 Imana yongera guhamagara Yesaya bundi bushya nyuma yo kumweza no kumukoza ikara kumunwa! hari abantu benshi bamaze igihe bahanura ariko bakwiye kongera gukozwaho ikara, abahanuzi, abashumba, abaririmbyi...bose bakwiye kongera gukozwa ikara kumunwa kugira ngo babashe kongera kubona ko barebwa no gukorera Imana by'UKURI. 

abasenga data bakwiye kumusenga mukuri no mu mwuka, ndakwinginze ngo niba uri umukozi w'Imana wisuzume, aho ntiwaba umeze nka yesaya wahanuraga iyo myaka yose kandi yanduye umwunwa ndetse atuye no hagati yabanyaminwa yanduye. usomye zaburi ya mbere uhasanga imibereho y'abantu bazi Imana badakwiye kwicarana n'abanyaminwa yanduye.

bene data niba witwa umukozi w'Imana ukwiye kuba utiyiziho umunwa wanduye, kandi ukwiye gusaba Imana kugukoresha mubundi buryo, Imana buri gihe idukura mubwiza itujyana mubundi, ntiyifuza abantu bakomeza guhanura cyangwa gukorera Imana mu mavuta ya kera, ahubwo irishaka gutanga Imbaraga shya zabasha guhagana n'ububi bwo muri iyi minsi yanyuma. ndashaka kubahamiriza ko abantu bari basanzwe bitwa ko bakorera Imana niba hatabayeho kongera kwisuzuma IMANA itakomeza kubakoresha. 

iki ni igihe Imana ihagurukije abasore n'Inkumi, bameze nka ba Yefuta, barezwe n'imana kandi bagiye kurwanira umurimo w'Imana, abo bagiye kubona imyanya ikomeye mubuyobozi bw'Ibihugu mu matorero ndetse nahandi hose hashobora kuba hakeneye impinduka, kugira ngo ubwami bw'Imana burusheho kwaguka. niba urimo gusoma ubu butumwa ndashaka kukumenyasha ko niba witeguye kwakira Imbraga shya zo gukorera Imana ugiye kubona igitangaza! 

umuntu wese witeguye guhaguruka akavuga ijambo rya Kristo ashize amanga agiye guhambwa Imbaraga zo kurimbura ibyari byarubatswe na satani, azasenya ibihome by'uburiganya kandi atere imbuto nziza ya Kristo! kandi Imana izayikuza . uyu munsi ijwi ry'Imana nawe rirakubaza riti ese ni nde watugendera?

Mwene data Imana yaguhaye igikundiro, yaguhaye amafaranga ngo ube intumwa mu cyimbo cyayo . abaroma 1:5. sinzi ibintu ubona Imana yaguhaye, ariko buri muntu azabazwa icyo yahawe, morodekayi abwira esiteri ati ahari Impamvu wabaye umwami kazi yari iyi! ubona Impamvu Imana ikikurekeye kwisi ari iyi he? impamvu Imana iguhaye akazi, kumenyekana, gukorana n'abakomeye, n'ibindi ari iyi he? ukwiye kuba intumwa mukimbo cya Kristo!

Ndabakunda abakorera umwami mutaryarya!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed