Tuesday 29 March 2016

IIJISHO RY'IBYIRINGIRO BYIHANGANIRA UMUBABARO N'INTAMBARA ZOSE UREBA!

Abaheburayo 12:2

Igihe kimwe naganiriye n'Umusirikare, ndamubaza nti ese buriya umuntu yihanganira Ikosi ate kandi numva ngo haba harimo ububabare? nuko mwijwi rituje arambwira ati biterwa n'Uko uba warihanganiye gufata umwanzuro wo kujya mugisirikare!

ikigutera kujya mugisirikare gishobora kuba impamvu yo kwihanganira ibyo ucamo, yagize ati ntuba wibona nkubabazwa ubawibona nkuwambaye imidali y'Ishimwe. iyo wireba wibonamo afande, ukibonamo intwari y'Igihugu kurenza kwireba nkumunyamakuba!

sinzi ibyo ucamo ariko ndashaka kukubaza nti urabona Iki cyatuma wihanganira ibyo ucamo byose? kuri iyi si igihembo cyimwe kikwinjiza muyandi marushanwa, kandi iherezo ry'urugendo rumwe usanga ariho hatangirira urundi! si igitangaza guca mubikomeye igihe cyose ufite ibyiringiro ry'ibyo ushaka kugeraho. uko wibona mubihe biri imbere bigutera Imbaraga zo kutita kubyo ucamo bisa nibikugoye.

Yesu yihanganiye umusaraba n'isoni, kubera ibyishimo byamushyizwe imbere. reka nkumbwire ko buri muntu wese aba afite ibyishimo byamushyizwe imbere ariko iyo udafunguye amaso ngo urebe biroroshye gucika intege ndetse ukaba wahitamo gushakira ubuzima mukwiyahura! 

mwene data ibyiringiro byawe nukumenya ko Imana ntahantu idagukura kandi ntahantu itakugeza. ntakibazo kuri yo cyananirana, ukwiyekwibuka ko Imana yawe yakuremye kandi mbere yo kukurema yagutekerejeho nk'uko umuntu atekereza kucyibumbano agiye kurema.

iyo witegereje neza usanga Imana izi Impamvu yaturemye kurusha uko twebwe tuyizi, izi imibereho yawe kugeza igihe uzapfira. nibyo koko umwijima utuma tutareba imbere iyo tujya gusa iyo wizeye Imana igufata ukuboko mugihe cy'Umwijima. ibyo bituma ubasha kureba aho abandi batabona. bamwe baba bareba ibibazo nyamara wowe uba ureba iherezo ryabyo. uyu munsi niwizera imbaraga ziri mukumenya Imana urahabwa ibyiringiro bishya.

1. kumenya ko Imana igukunda kurusha uko wikunda, kuko wowe uri ubutunzi bwayo cyane!
2.Kumenya ko Imana mbere yo kukurema yagufatiye Umwanya ikagutekerezaho!
3.Kumenya ko ifite ubuzima bw'Ibihumeka mukiganza, kandi ariyo ibigenera iminsi yo kurama.
4 Kumenya ko Imana ariyo iha  abatuye isi umugisha wo gutunga no gutunganirwa itongeyeho umubabaro.
5.Kumenya ko nyuma yo kubaho hariho ubuzima bundi Imana yateguriye abayizera butagira amakuba no kurira!

ndakwifuriza kugira ibyiringiro byuzuye muri Kristo kandi ukamenya ko ibyo byose ucamo ari iby'igihe gito cyane. komeza wizere kandi ugire ibyiringiro, kuko ntakure haruta gupfa kwa Yesu nyamara ntibyabujije Imana kumuzura. Imana izura abapfuye  ntiyananirwa gukiza abarwayi! ndakwinginze ongera uyihange amaso urebe igitangaza izagukorera! 

ndakwifuriza kumenya ko ibyo ucamo ari iby'igihe gito kandi wowe usoma ibi nubyakira urahabwa umunsi mushya w'Umunezero kandi ibyiringiro byawe uzabirebesha amaso numara guhambwa ibyo umutima wawe wifuza! YESU AGUHE IBYIRINGIRO MURIWE KUKO NIBYO BYUZUYE, ubashe kureba ibyishimo byagushyizwe imbere. haracyari ubutsinzi, imbaraga, icyubahiro, gukira, kwamamara, ikiruta ibindi n'UBUGINGO BUHORAHO.