Wednesday 18 January 2017

Ntibisanzwe (Part 2).KURUMWA N’INCIRA NTUGIRE ICYO UBA!

Image result for pastor gaudin
Ibyakozwe n’Intumwa 28:1

Buri gihe abantu bibwira ko ikintu gikomeye aricyo cyica abantu, ariko ntakintu kiriho cyabasha kurogoya umugambi w’Imana, naho yaba cancer, Diabet, Sida, n’ibindi abantu benshi bumva bikomeye. Igihe cyose Imana ikigufiteho umugambi ibyica abandi wowe biragusiga, urebye neza wasanga nawe hari byinshi byakugeze amajanja ariko kuko Imana ikigufiteho gahunda ibyishe abandi wowe byaragusize. si ubundi buhanga wakoresheje ahubwo n'Imbaraga z'Imana.

Yobu 42:2.  Sinibaza ko hari ikintu kizahindura umugambi w’Imana kubuzima Bwawe. Ushobora kubona ibyago bikugezeho, aho incira ikuruma, nikoko Incira n’Inzoka mbi kandi yinkazi, ariko Imana yo ni nziza kuko yiteguye kugukiza muri ibyo byose. Hari igihe abantu babona urwaye, bati nuko ari umunyabayaha, abandi bakavuga ibindi byinshi ariko ndashaka kukubwira ko Imana nimara kugukiza bazagira bati n’Imana.

Ntihazagira uwongera kwitiranya imirimo Imana ikoze n’Imirimo y’abavuzi, n’Ibitaro bikomeye. Mbese ye wari uziko kwivuriza ahahenze bidakuraho urupfu? Wari uziko se no kurwara indwara Ikomeye bidaha urupfu uburenganzira kubuzima bwawe. Icyo Imana iguhamagarira gukora uzagikora kandi uzarama kuko Imana niyo itanaga kurama. Kuko iyo ikinze nta muntu ukingura kandi yakinguye ntamuntu ukinga.

Uyu munsi nawe ushobora kuba hari ibintu bigereranywa n’Incira kubuzima bwawe, ndetse abantu barakureba bakabona rwose nturi buramuke. Ariko umuntu ntaramuka kugira ngo abantu banezerwe ahubwo aramuka kugirango Imana ihabwe icyubahiro. Uyu munsi usoma aya magambo ndashaka ko Umenya ko Yesu ashobora kugukiza. Hanyuma abantu bose bakazabona ari ibintu bidashoboka. Naho indwara bamaze kukubwira ko idakira, kubagaganga bidashoboka no mubize. Uyu munsi Imana iracyakora ibirenze ibyo abantu bibwira n’ibyo batekereza. Byose ku Mana biracyashoboka.

Isengesho:Mwami ndagushimye ko ibikomeye cyangwa ibyo abantu bavuga ntanakimwe cyabasha kunyica, ndashima Imbaraga zawe ko zibeshaho kandi zigakiza, umpw kukwiringira naho naba mbona bigoye ndetse inzira zisanzwe zananiranye.Amen

Pastor  M. Gaudin 
New Jerusalem Church

YESU AGUTEGETSE GUTIRA IBINTU BIRIMO UBUSA MUBATURANYI BAWE BAGUTIZA? ESE WOWE WATINYUKA KUBATIRA?

Image result for Pastor Gaudin

2 Abami 4:3 

Aramubwira ati:"Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.Maze winjire mu nzu n'abana bawe ukinge, utwotuvuta udusuke  muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike."

Sinzi ibibazo ufite ibyo aribyo, ariko icyo nibuka nuko Yesu yagize ati: mbere yo gutura ituro ryawe ukibuka ko hari mugenze wawe mufite icyo mupfa, ubanze ugende wikiranure nawe. bene data mu minsi ya none biratangaje kubona abantu basengana, baririmbana, cyangwa se banaturanye, ywe hari n'ababana munzu, ariko ugasanga buri muntu ni nyamwigendaho.

Uko biri kose twese usanga dushaka igikundiro ku Mana, ndetse ugasanga naho twirengangiza amategeko yayo turashaka kuza imbere yayo. Imana ntiyifuza abantu batazi kubana n'abagenzi  babo kuko muri mugenze wawe niho hari igitangaza cyawe. uko biri kose ushobora gusuzugura umuturanyi wawe kuko adafite amavuta ariko afite utugunguru twavuyemo amavuta!

Ndashaka kuvuga iki hano, buri gihe iyo dusaba Imana, kumpamvu zacu bwite iduha n'Ibyo tuzaha abandi, ariko iba ishaka kumenya ukuntu tubanye n'abandi. uyu munsi uburyo ubanye n'abaturanyi bawe, Imana ikubwiye kugira icyo ubatira ahari ntiwajyayo kuko uri umuhemu: hari abantu bamwe bagurizwa ntibishyure aho kwishyura agahindura amayira! nonese Imana ni gutuma aho uzajyayo? buri gihe ukwiye kwibwira mu mutima ko Imana ntikoresha ibiti cyangwa amabuye, ahubwo ikoresha uwo ushobora kubona ukamusuzugura uyu munsi, nyamara ejo ukamukenera.

Uyu mupfakazi yari afite umugabo wapfuye afite umwenda, hanyuma baza kwishyuza umugore, kuko uko biri kose igihe ufite urugo umwenda wanawusangira n'umuryango, ibyo sishaka kubitindaho, hanyuma Yegera umugaragi w'Imana Elisa ati ndengera: elisa niko kumubaza niba hari ikintu afite maze umugore amubwira ko asigaranye utuvuta, uyu mugire yahawe ikizami cyo kureba uko abanye n'abandi. kuko usanga rimwe narimwe hari abantu bapfusha abagabo cyangwa abagore guhera uwo munsi bakiyangiza.

Ndakubwiza ukuri iyo wikeka mu mutima, naho abantu baba biteguye kugutiza wowe ntiwanjya kubatiza kuko Umutima uba ugushinja ko ubanye nabo nabi, hari abantu benshi bagira ikibazo ariko agatinya gusaba uwo yimye, uyu munsi sinzi uko ubanye n'abaturanyi bawe, sinzi uko ubanye n'abo mwigana, abo musengana, ariko icyo ukwiriye kumenya nuko ibisubizo byawe byose Imana ibicisha mu bantu. uyu munsi rero ushobora kuba hari umuntu utekereza ko utasaba n'amazi, ariko Imana ishobora kuba itegereje ko Umubabarira ngo nawe ubone igisubizo cyawe. nkwibutse ko igisubizo Imana itanaga kiba gisaba ibintu binshi kuko ntikizira umuntu umwe ahubwo kizira abantu benshi.

Aya mavuta, yarokoye abana, ikiza umwenda uyu mudamu, yishyura umwenda, ndetse aranasaguka, ibaze rero abo watiye ibikoresho nabo uko bakwibaza ubahaye ibikoresho birimo ubusa? ndahamya ko uyu mudamu yabahayeho kuko bari banabanye neza. niba ugize umugisha ukwiye no gusangiza abaturanyi bawe. n'abandi mubana kuko Imana iba yagukoreye igitangaza hanyuma ugatanga ishimwe ibyo bituma abantu barushaho kwizera Imana no kuyikorera bataryarya.

Nkibarize ese hari umuntu ujya ucaho ukumva ntiwanamusuhuza? mubapagani hari igihe ujya kumva umuntu arirahiye abwiye mugenzi ngo niyorora inkoko azatunga agaca, kandi ubwo ngo ni abaturanyi, none se nawe wamenye Kristo ni ko ushaka kubaho? uyu munsi umenye ko umugisha wawe uri mubikoresho birimo ubusa mubaturanyi, ariko uko mubanye nibyo bizatuma ugira gushira amanga yo kubatira.

ikindi muri iyi nkuru, hagaragaramo kugeragezwa ngo harebwe ubwibone bwo mu mutima umuntu ashobora kugira, hari abantu bamwe, bakwibaza iki kibazo, uyu mugore yari umugire w'Umuhanuzi, ahari yari akomeye umugabo we akiriho, ariko igihe kiragera Imana imusubiza hasi kugera aho bashaka kumwaka abana kubw'Ingurane y'Umwenda. ariko guca bugufi agatira no mubakene baturanye n'ikimenyetso cyo guca bugufi. uyu munsi nawe ushobora kuba kera wari ukize hanyuma ukaba wumva ibyawe bizamenywa n'Imana gusa.ariko Imana ijya ishyira hanze abantu kuko niba utira anacuma, abantu bose babanza kumenya ko wakennye pe! Ukiga gucira bugufi abakene bifitiye amadebe yashizemo ubuto.

Uko biri kose, sinzi icyo ukuyemo ariko tukiri mw'Isi, abantu bazahora bakeneye abandi, ahari wumvise ntamuntu ukeneye ubu ariko ejo ni wowe, kuko mw'Isi niko ubuzima  bumera. icyo udafite gifitwe n'Undi ariko wibuke ko Uko mubanye bituma Imana irushaho ku kugirira neza, iciye muri we cyangwa mubyo abaturanyi batunze. ubu hateye ibipangu, usanga abantu baturanye bataziranye, ariko iki n'Igihe cyo kongera kumenya agaciro kabantu wisanze bagukikije, abo wisanzemo, aho hantu wisanze si impanuka, kuri wowe byaba impanuka ariko ku Mana ntibyayitungura!

Nongere nkubaze nti ese uwo muturanye yagutiza? cyangwa se watinyuka kujya kumutira?

Icyantangaje nuko uyu mugore yahawe itegeko ryo gutira ibintu kandi bakongeraho ngo ntutire bike! ibyinshi ntibyaboneka mubo hafi gusa ahubwo byaboneka no mubo mudahuje, hari igihe umuntu usanga afite inshuti nke kubera inyungu bahuriyeho, ariko ndakubwira ngo ukwiye kubana n'abantu bose amahoro. kugirango igihe cyo gutira nikigera nawe uzabatire kandi bazagutize.

Ibaze iyo abo bantu bose banga kumutiza, bamurega ubwambuzi, ubusinzi, uburozi n'Ibindi bibi! ayamavuta yari kuyabona? uyu munsi hari ibintu utazabona kubera ko abantu muturanye bagutangira ubuhamya, ibyo ubatira byemeza uko mubanye, uko bakuzi kuko ntawagutiza ikintu atakuziho ubunyangamugayo! 

Imana y'Umwami wacu Yesu ibahe kubonera imbabazi mu maso yayo ndetse ibahe no kubana n'abantu bose amahoro, kuko mu bantu bayo niho yahishe ibisubizo by'abandi. uwo muturanye abitse ibintu birimo ubusa byinshi kandi igihe cyo gutira ndabona cyegerereje ukwiye kubana nawe amahoro.

Ndabakunda!

Monday 16 January 2017

NTIBISANZWE(part1) : KUVA MURI GEREZA UKABA UMUYOBOZI W’IGIHUGU


Image result for Gaudin pastor
Itangiriro 41:37

Ushobora kwibaza mu buzima busanzwe ukuntu umuntu utari umunyagihugu, yabonera umugisha mu mahangayagiyemo, ariko numbwo ibyo ntibishobokera abantu ariko kumana birashoboka. AhantuYosefu yayoboye muri egiputa bazi neza ko ari umuheburayo kandi w’Umunyagano. Hari abandi bari bakwiye kurebwaho nk' abana bize neza, bigishijwe iby’Ubuyobozi n’ibindi. Ibyo bihungabanya imikorere y’abantu isanzwe.


Imana ibyo ntibijya biyitangaza, niyo mpamvu abantu dutangara kuko Ibyo ikora byose biratangaje. Niyo mpamvu iyo bikozwe n’Imana bitera abantu kuyoberwa icyo bakora. Uyu munsi nawe hari umwanya ushobora kuba wicayeho, yaba akazi ufite, amashuri wize, ubutunzi waboneye muri icyo gihugu urimo, witegereje neza usanga  habayeho Impamvu z’Uko Atari Imana ihagushyize, ntiwaba waranahageze. Kuko nubwo abandi bavuga bati dufite bene wacu, wowe wabonaga nta muntu uzi, abandi bati niho twavukiye, hari abahavukiye badafite umugisha nkuwo ufite uko biri kose hari ibyo Imana Ikora kuburyo witegereje neza utabyitira umuntu! 


Uyu munsi Imana hari ibyo yagukoreye, iyo biba ngo abantu bahitemo uwo baha uwo mwanya si wowe bari kubona. Ariko Imana ntireba nk’abantu. Kuko niyo Yimika abami ikimura abandi. Niba wizeye Imana yo ishobora ku kugeza aho utakwigeza. Kandi naho waba uri mu bibazo ibyiza Imana yakugambiriyeho izabisohoza. Ntibisanzwe rero kuba umuntu yavanwa muri Gereza agashyirwa mu mwanya ukomeye wo kuyobora igihugu. nawe naho waba uri munzu y'Imbohe uyu munsi ndashaka kukubwira ko atari iherezo ryawe, biracyashoboka ibyo Imana yakoreye Yosefu Nawe yabigukorera.


uyu munsi ibyo waba urimo gucamo byose, amateka yawe , umenye Imana ari Imana ihindura amateka, kuyizera no kuyihanga amaso bizagukiza intege nke no kwiganyira, kuba ukiriho n'Igishoro gikomeye kubyo Imana ishaka kugukoresha, Imana ntikangwa nuko urwaye kuko ishobora no kuzura Uwapfuye igihe cyose ikimufiteho umugambi. aho gutekereza imibereho yawe ukwiye kwibaza no gusenga Imana ukamenya umugambi igufiteho. umugambi wayo niho iduhishamo maze tukabaho n'Igihe abandi babona bikomeye. Imana iguhe umugisha.

Isengesho:Mwami Yesu, ni wowe nkesha byose, amahirwe no kuramuka! Nkukesha agakiza n’Imbabazi, ujye undinda umutima wo kwiheba kuko uri hejuru ya byose, maze menye ko naho yaba imibabaro cyangwa ibiteye ubwoba uzakomeza kundengera. Amen

Ushobora kutwandikira kuri Email: pstgaudin@gmail.com


Tuesday 10 January 2017

What Is the Purpose of Prayer? by Dr Myles Munroe

Image result for myles munroe devotional and journal
What is the purpose of prayer? Doesn’t God do whatever He wants, anyway? Why should we have to pray when God already knows everything? These are valid questions. To answer them, we first need to understand essential truths about God’s nature and His purposes for mankind that make prayer necessary. We will spend a few days looking at God’s original intent for mankind
and for prayer. 

To begin with, God does everything for a reason, because He is a God of purpose. His actions are not arbitrary. “The LORD Almighty has sworn, ‘Surely, as I have planned, so it will be, and as I have purposed, so it will stand’” (Isaiah 14:24). “The plans of the LORD stand firm forever, the purposes of his heart through all generations” (Psalm 33:11). “Many are the plans in a man’s heart, but it is the Lord’s purpose that prevails” (Proverbs 19:21).

God is a God of purpose, and everything He has created in this world, including men and women, has been created to fulfill His purposes. The Creator’s commitment to His original intent for creation is a priority for Him that motivates and regulates all His actions. We can trust that God’s purposes are steadfast and that they will guide us into His perfect will for our lives. I make known the end from the beginning, from ancient times, what is still to come. 

I say: My purpose will stand, and I will do all that I please.(Isaiah 46:10–11) Prayer: Father, You are a God
of purpose. Thank You for including me in Your purposes for this earth. Please use me to help fulfill Your plans. In Jesus’ name, amen. Thought: Everything God does is driven by His purposed desire, which never changes. Reading: Genesis 10–12; Matthew 4

Friday 6 January 2017

2017 UMWAKA WO GUHARA no GUHARIRWA IMYENDA YACU

Image result for Loan forgivenessGutegeka kwa kabiri 15:1 Uko imyaka irindwi ishize ujye ugira ibyo uhara:

Mbese urashaka ko Imana iguharira? ngaho harira abandi!

  • Muri uyu mwaka ndagusengera ngo ubabarire abaguhemukiye imyaka ishize.
  • Ndagusengera ngo Ubashe kureka ibyaha umazemo igihe
  • Ndagusengera ngo uhare Inzoga n'Ubusambanyi, ishyari, inzangano n'Urugomo
  • Ndagusengera ngo uhare ibibi byose byakuranze imyaka yatambutse maze utangire urugendo rushya rurimo Imana.
  • Ndagusabira imbaraga zabakubereyemo imyenda itandukanye maze ubuzima bwawe bugire ishimwe.
  • Ndagusabira Kwishyurirwa n'Imana Umwenda wose waba ubereyemo abantu no kubabarirwa nkuko nawe witeguye kubabarira abandi.


Matayo 6:12

Uduharire Imyenda yacu, Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.

Umwenda mu magambo make twavuga ko ari ideni ugomba kwishyura hatabaye guharirwa, iyo ryakunaniye kwishyura usanga ntambabazi uwariguhaye akugiriye igihe cyose Imbabazi zidahari, uwakugujije arakugura ukaba umunyagano. muzi inkuru z'Umupfakazi uwamwishyuzaga yaje gutwara abana be ati nutanyishyura ndatwara umwana wawe. si ibya none rero, gusa iyo bimeze bityo nabwo Imana iratabara. 2abami 4:1-7

Uyu Mwaka utangiye Mfite isengesho rigira riti mwami Uduharire imyenda yacu, Ntakintu kigoye nko kugira umwenda w'Umuntu, igihe cyose uba ufite ubushake bwo kumwishyura ariko ukabura icyo wakwishyura! abantu benshi bafitiwe imyenda si uko bose baba baranze kwishyura ahubwo usanga nabo hari abandi babafitiye imyenda, isi yuzuyemo amadeni kuburyo ubaza umwarimu, umusirikare, umukanishi, yewe hari insengero zirimo amadeni ya bank,hari abashumba badafite ubwishyu mbese muri make isi iragana mu myenda gusa,

Ibihugu byinshi birimo Imyenda, inganda niko wagira, ama societe akomeye nuko kuburyo usanga abantu hirya no hito bataka, nabo ubona basa nabafite ubutunzi bwinshi nyamara wababaza ugasanga bari mu mwenda, umwenda rero si ikintu gitangiye ubu,abantu bagira imyenda itandukanye.ariko ndagaruka ku myenda no kuri uyu mwaka nise uwo Guhara Imyenda kuri wowe uzagira amahirwe yo gusoma ubu butumwa.

Mubusanzwe imyenda igarukwaho mw'Ijambo ry'Imana, ivugwa muburyo butatu.

1.Umwenda wo guharirwa
2.Umwenda wo guhara.

Mu mibereho ya muntu buri mwe agira Umwenda yahara, cyangwa yatanga imbabazi, gusa uyu ni umwe mu myenda igora kuko muri kamere muntu huzuyemo kwikunda, hari gihe kimwe nigeze kubona umuntu afite ikibazo gikomeye ntabushobozi afite bwo kugaburira abana, hanyuma ajya gusaba umwenda, maze uwagiye kumuha umwenda amutegeka ko azamukubira gatatu inyungu, Ibaze ugujije amafranga ibihumbi 500 kuko ntayo ufite, maze ugiye kuyaguha ati mu minsi itatu uzampa 1500.000. 

uyu mwenda usanga bitoroshye kuwuharira uwabuze ubwishyu ahubwo abenshi iyo babuze ubwishyu bikanga nibyo bari bafite ntabyo bibashizeho. aha niho wa mupfakazi yabona ko bikomeye agatabaza umuhanuzi w'Imana ati nkiza kuko unyishyuza amereye nabo kandi ntabushobozi( Nawe ushobora kuba ubona umwishyuza akumereye nabi kandi ukabona ntabushobozi, ariko Imana ibashaka kuguharira uwo mwenda ikakwishyurira kuko ibishoboye, kandi ikakugirira neza ibyo wari usigaranye ntubitakaze ahubwo ukarushaho kwaguka.

Muri kamere ya muntu Ntibyoroshye guharira abandi, niyo mpamvu Yesu yigisha abigishwa gusenga yagize ati mujye mubwira Imana ibaharire imyenda yanyu nkuko mwayihariye abandi, Aha ushobora kwitekerezaho ese Imana iguhariye imyenda nkuko wahariye abandi aho wakongera kugirirwa neza? Umwenda si amafranga gusa, ahubwo nibyaha badukorera tutagomba kubitura inabi, batugiriye. umwenda muri make ni ikintu cyose gikwiye inyishyu yaba nziza cyangwa mbi, ugufitiye inzika uba umurimo umwenda.

Imana yifuza kuduharira Imyenda, ariko irashaka ko duharira abandi, uyu munsi ushobora kuba warananiwe kubabarira, wananiwe guhara umwenda, wananiwe kureka urwango kuwaguhemukiye, ntiwaha amazi uwakuvuze nabi, ariko nyamara wowe ukeneye kugirirwa neza n'Imana. ikintu gikomeye nabonye usanga abantu benshi babasha kwishyuza utwabo duke bakanirwa gutekereza kubyo Imana yababariye!Matayo 18:21-35. Igitangaje Uwababariwe niwe wagiye kuniga mugenzi we umubereyemo umwenda.

Uyu munsi mu matorero abantu babariranye imyenda bafitanye, amakimbirane yashira, umugabo n'Umugore bahariranye imyenda ingo zakongera gukomera, ibihugu bihariranye byarushaho kumera neza, ariko ibyo mubantu batizera ntibishoboka, ariko kuri wowe wizera birashoboka. Imana idusaba guhara imyenda kugira ngo irusheho kuduha umugisha.

ahari umugisha umukire ntaguriza umukene, ahubwo aramuha bagasangira umugisha, kuko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, Imana niyo mutunzi ukomeye iyo iza kuduha amadeni ntiwari kubasha kuyishyura niyo mpamvu agakiza ari ubuntu, urubyaro ni ubuntu, ubutunzi bwo munsi y'Ubutaka ni ubuntu, umwuka duhumeka ni ubuntu, nuko rero nawe ubare Imigisha yose maze uharire abandi Imyenda kugira ngo Imana nawe iguharire. nimutababarira abantu naso wo mwijuru ntazababarira: Matayo 6:14.

Nsoza mbifurize Kubabarirwa n'Imana muri uyu Mwaka, Uwiteka azakurebane amaso y'Imbabazi, kandi akumurikishirize mu maso he, aguhe umugisha uturuka mw'Ijuru. nuhinga uzeze, nukora uzaronke, nukomanga uzakingurirwe, Imana izaguhaze ibyo utunga nibyo utanga.
Gutegeka kwa kabiri 15:1.