Friday 26 May 2017

ESE HARACYABONEKA ABUNGERI BEZA BARAGIJWE UMUKUMBI W'IMANA?

Image may contain: 1 person, standing and suit
Yohana 10:11

Ni njye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari Umwungeri bwite kandi n'Intama atari ize iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya, kuko ari uwibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.

Aya ni amagambo Yesu yavuze, ati nijye mwungeri mwiza, kuko ntakorera ibihembo no gushimwa n'abantu ahubwo nkorera Data kandi nziko ibya Data ari ibyanjye, Muri iki cyanditswe ndashaka ku magambo akomeye Yesu yahamije, ubwo yigishaga yavuzemo ibintu nka bine.

1.Umwungeri Mwiza: 

kubantu bazi ibyo korora, umwungeri ni umuntu uragira amatungo kandi akayitaho neza, ntibisaba kuba izo uragiye ko ziba izawe bwite, ahubwo bisaba kuba uri umwizerwa kuburyo nyiri intama yakwizera ukazahura akizera ko utazikomezanya ahubwo uzanjya uzicyura amahoro! burya nyira intama ashobora kuzitaho iyo yabuze umwungeri w'Umwizerwa wahamubera akamukurikiranira ubuzima bw'Intama. mbahaye urugero abantu babaye abungeri kandi bakabikora nk'ibyabo harimo Mose waragiriye sebukwe igihe kitari gito ntaburiganya yakoze ahubwo yahakuye umugisha, urundi rugero ni Yakobo nawe yabaye umwungeri w'ubushy bwa Labani kandi nawe ukubiko kwe kwiza kwatumye imikumbi ya Labani yororoka kugeza igihe yakobo aherewe umugabane kwa Labani.

Umwungeri aba mwiza igihe cyose yahawe ububasha bwo kwita ku ntama nkize,  Ndibuka ko kera twagiraga umushumba w'Inka, ariko Data yajyaga amwizera cyane akahura inka zikirirwa mu mashyamba zirikumwe n'umwungeri, ariko nimugoroba ukabona ziratashye, muri iyi isi iyo abugeri atari beza bazimiza izo baragijwe kandi baragiye.

2.Umwungeri mwiza apfira Intama ze

Witegereje akaga kaba mu mashyamba, ukareba uko intama zirushya, izijya kona mu mirima yabanyamwaga, hari abungeri bamwe bicwa nabantu kubera ko intama zabo zonye, abandi bicwa n'intare n'impyisi bashaka gukiza intama, abandi birirwa ubusa bashakisha ahari ubwatsi bakanezezwa nuko intama zishishe, iyo habaye icyahungabanya intama umwungeri mwiza yitanga mbere. Ndibuka ko igihe inka yabaga ibyariye mwishyamba, umwungeri yashyiraga inyana kubitugu akarwana agira ngo hatagira inyamaswa yakwica iyo nyana cyangwa intama, murebye Dawidi arwana na Goliati yagize ati najyaga nica idubu nkazaka intama, aho kwemera ko ubuzoma bw'Intama bujya mukaga umwungeri mwiza atanga ubuzima bwe, niyo mpamvu burya iyo uragijwe ukaragira neza nawe uhabwa umugabane mwiza kubyo so atunze, Dawidi nubwo yaragiraga intama za se ntiyaragiriraga ibihembo, niyo mpamvu yashyiraga ubuzima bwe mu kaga kugira ngo atazimiza intama n'Imwe.

3.Iyo umwungeri aragirira ibihembo:

Muzabyumva ahantu hatandukanye, umuntu akakuganirira ati umushumba wanjye bambwiye ko yasize intama zonyine, ugasanga nyiri ntama yataye umutwe, igihe cyose umungeri aragiriye ibihembo, agakunda ibihembo kurusha gukunda izo aragiye, biroroshye ko yazita akagenda, umushumba uragiye intama akwiye kuba azikunda ataragirira ibihembo, simvuze ko guhemba abungeri atari ngombwa, ariko ibihembo bya bungeri bikomeye nukubona izo uragiye zishishe zimeze neza, igihe cyose bimeze bityo ntiwirirwa usaba ibihembo kuko ubwazo zigutangira ubuhamya, najyaga mbona ababyeyi banjye bavuga bati nimukama mwisigarize ayanyu, burya abungeri beza batungwa nizo baragiye,iyo zitabatunze baragisha bakazishakira ahari ubwatsi, aho kuzigurisha no kuzibaga, mubintu nabonye mu bantu bakunda korora nuko yabaga intama ye gusa, ntawe numvise abaga intama ze kuko amazi yabuze, ahubwo ajya kuyashaka. uragirira ibihembo asiga intama akazita, niyo mpamvu iyo umwungeri aragirira ibihembo yita ku bye aho kwita kuzo aragiye.

4.Ninde mwungeri bwite? 

Reka mvuke ko abantu bose batumva ibintu kimwe kuri iki kintu, ariko reka nibaze nti ese intama Dawidi yaragiraga zari ize? Dawidi yaragiraga intama za se Yesayi, buriya abana bose ntibafata ibintu kimwe muribuka umugani wumwana wikirara, sishaka kuwutindaho ahubwo ndashaka kukwibutsa ko hari umwana murugo waragiraga asa nuragirira ibihembo byamenyekanye ubwo yabwiraga se ati kuva nabaho nturampa nagasekurume ngo kabage nishuti zajye, nyamara urebye ibirori byose se yabaze ibimasa ishuti zuwo mwana zabaga zihari, ariko yari yifitemo inari jye(selfshness). aho umuntu aba ashaka akantu ke, kanditse ku mazina ye, ariko Dawidi ntiyigeze avuga ati nkeneye agatama kuko yari aziko izo aragiye ari  iza se, kandi iza se nizo ze. ubundi ibya Data nibyo byacu.

Reka ngaruke mu murimo W'Imana, Yesu yaje mw'Isi, aza ari umwungeri mwiza, kandi Yerekanye uko abandi bose bashaka kuba abungeri bagenza, niko kwitegereza Petero ati Ragira intama zajye Yohana 21:15-17, Yesu yabwiye petero nyuma yo kumubaza gatatu ko amukunda! Igihe cyose umwungeri akunda nyiri ntama, agirira neza intama ku bwa nyirazo. kandi iyo umwungeri akunda intama ntazimiza n'imwe muzo yaragijwe, niyo mpamvu uyu munsi wa none Petero yasigiye abandi, niko Pawulo yasigiye Timoteyo nabandi kugeza uyu munsi. gusa muri iki gihe hadutse abantu benshi bashaka kuba abungeri b'Intama z'Imana ariko badakunda Yesu! Igihe cyose ubaye Umwungeri w'Intama z'Imana udakunda Imana, uba ukorera ibihembo.

Muri iyi isi abantu benshi bakorera ibihembo bitandukanye, hari abakorera Icyubahiro, abakorera gushimwa nabantu, abakorera imiryango, abikorera, ariko ukwiye kwisuzuma ukibaza uti ese nkorera ibihembo? nababwiye ko umukozi wese akwiye guhembwa, ariko igihe umukozi aje kugusaba akazi ukabona yitaye ku mushara we gusa uwo mukozi aba ari mubi, Muzumva abashumba basiga intama bavuga ko umushara wabaye mucye, muzumva abagira bati nta nyungu ihari, ariko gukorera Imana ntibyigeze bibura inyungu, kuko igihe cyose umunezero wawe uzaba ari ibyo kurya aho kuba abakizwa uzaba uragirira ibihembo, kandi uragirira ibihembo iyo ibirura bije asiga intama agahunga.

Hanze aha dufite intama zatatanye, aho usanga abashumba bamwe barasize amatorero, bakigira muri amerika, abandi bagasaba ubuhunzi, abandi bagasenya amatorero barimo ngo bagiye gushinga andi, ariko abo bose nuko baragirira ibihembo. Yakobo,  ntiyigeze ajyana intama za Labani, yatangiye bushya, kandi nta ntambaraga zabaye. abashumba baragirira ibihembo baragenda bakamera nk'inkoko zibundikiye amagi atari ayazo. Buri muntu azahemberwa icyo yakoze, niba hari abo wabwirije, abo wabatije, niba ukomeza kuvuga ijambo ry'Imana urahirwa, wikorera ibihembo ahubwo reka Imana iguhembere icyo urimo kuyikorera. reka kwirwanirira Imana izakurwanirira, ndabizi neza ko ntacyo uzaba Imana irikumwe nawe. naho imitini itatoha ninzabibu ntizere imbuto ntakabuza ko Umwungeri mwiza azakomeza kwiringira Imana.

umungeri mwiza ntaterwa ubwoba n'ibikangisho bya satani, ntaterwa ubwoba nuko ntabiryo, ntaterwa ubwoba ni nzara ni inyota kuko aba azi neza ko muri byose Yesu ariwe umuha Imbaraga.......imigani 24:Nugamburura mu makuba Gukomera kwawe kuba kubaye he? Nsoze mbwira abantu mwese mufite umuhamagaro wo gukorera Imana(kuba abungeri)n'abandi...nti Mukomere kuko Uwabahamagaye azabakomeza kugeza kumperuka. 


Ndabakunda!

New Jerusalem Church




No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed