Wednesday 21 June 2017

KWIZERA GUBONERA AHO ABANDI BABURIYE

Image result for keep on trying
Yakobo 1:6 Ariko rero asabe yizeye ari ntacyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo munyanja....

Amaso yo kwizera abeshaho banyirayo, kuko buri gihe munzara abona ibyo kurya, mu ntambara ikomeye abona amahoro, mukubira urubyaro abona abana benshi, mukubura akazi, aba areba atanga akazi, mugihe abandi bihebye aba areba ibyiringiro, ntacika intege kubyo abona ahubwo akurikirana cyane Inzozi, niyo bimwe byanze abikuramo isomo ryo gukomeza gukora neza.

abantu bose bagira ubwoba bw'Ubuzima, ariko abagira imbaraga zo guhangara ubuzima nibake, abumva bagomba gukirana nabwo si benshi, Ndashaka ku kubwira ko ubuzima bw'Umuntu nabugereranya, n'Umuhinzi, umuhinzi ntabundi buhanga aba afite, Imbuto ayisanga Kwisi, umurima urahari, arahinga agategereza ikizera, n'Inkumurobyi ariko cyane cyane nukubaho nk'Uuvumvu. 

Iyo mwumva abantu bavuga kubaho mugihugu cy'amata n'Ubuki bisobanura iki? bisobanura ko kugira ngo ubona amata bisaba inka, korora inka si ikintu cyoroshye bikazagera aho iguha amata ukeneye, si ikintu cyoroshye guhakura ubuki, no gutega imizinga, bisaba gufata Risk, cyangwa kwemera Ingaruka no kudacika intege, guhora ushakisha uko wagera kubuki ushobora kwemera kuribwa n'Inzuki, cyangwa se nawe ukiga uburyo bwo kubana nazo, zitakuriye cyangwa nawe utazishe, reka nkubwire ko wowe uyu munsi ushaka kugira icyo ukora biragusaba kubanza kugira kwizera.

Kwizera biremera umuntu imbaraga zo gukorera icyo ashaka kugeraho, Kwizera gutera Umuntu gukiranukira Imana, Kwizera gutera Umuhinzi gutera Imbuto no kuyitegerereza mu butaka, akizera ko Imana izayimeza, ikamuha imvura, Kwizera bitera umurobyi Kuroba ku Manywa kandi abizi neza no mwijoro byanze, Kwizera gutuma ukomanga ku muryango abantu bakubwira ko uhora ukinze, Kwizera gutuma uhangara ibikomereye abandi, amaso yo Kwizera yafashije Dawidi, abona Goliyati nk'imbwa, aho atakeneye intwaro nyinshi ahubwo agakoresha ibuye, kwizera kweretse yosuwa na Carebu ko abantu bazaribwa nk'Umutsima, ukwizera gufite Imbaraga mubagufite.

Ndababwiza ukuri ko kwizera, gutuma umuntu abaho kandi akabaho neza, gutuma umuntu aronkera aho abandi baburiye, ingero ni nyinshi, kwizera gutuma umuntu acukura ntarambirwe, abizera ko munsi y'ubutaka hariyo Ibyagaciro nibo bacukura, Ukwizera kutwereka ibitabonesha amaso, kureba kure aho amaso y'Umubiri wacu atareba. Ndabasabira najye nisabira Kwizera kubeshaho mu mahoro nubwo waba unyura mu makuba, Kwizera ko Imana ishobora byose, Imana ishoboye Gukiza indwara, Imana ishoboye no kukuzura naho waba wamaze gupfa, aho uri hose siho habi cyane, kuko urabozi ko hari abo Imana yakuye kure kurusha aho uri, Uyu munsi ndagusabira Kwizera ko Icyo Imana yagushyizemo nukomeza kwizera bizakurinda gucika intege! komeza utere intambwe wizeye, kuko kwizera kubeshaho.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed