Wednesday 14 June 2017

NTUGATINYE URUGAMBA, UJYE UHARANIRA KURUTSINDA!

Image result for Army gun
Yesaya 54:16
Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda ibyo nibyo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.

Nshimishijwe no kuvugana nawe usoma aya magambo ndaguhamiriza ko Imana y'amahoro ariyo nyiri ububasha bwose mu ntambara uhura nazo, ijambo ry'Imana ntiritubwira ko abantu batazacura intwaro zo kuturwanya, ndakwinginze nuzibona hirya no hino zo kukurwanya ntugahungabane kuko Imana iziko zicurwa buri munsi zo kukurwanya, ariko Imana igira iti humura.

Intwaro zitandukanye zicurwa n'abantu batandukanye ngo barwanye umurimo w'Imana, barwanye ubwoko bw'Imana, barwanye abavuga Imana, ibyo byose Imana irabireba kandi ibifitiye igisubizo gikomeye, iyo Imana ibona abaguhagurukiye kukuburanya wowe komeza wiyunge n'Imana gusa, mwene data burya ubuzima ucamo buterwa nuko wamenye Imana iherezo ryabwo n'Itsinzi, keretse abava mumasezerano nta mpamvu nibo bakorwa n'Isoni. kandi nawe urabizi ko iyo imigenzereze y'Umuntu injeje Uwiteka, Ngo Uwiteka atuma uwo muntu yuzura n'abanzi be.

uyu munsi ndashaka guhumuriza umutima wawe nkubwira ngo wowe iyuzuze n'Imana yawe ahasigaye ibindi ubimurekere, kuko azi aho bagutegeye, nawe niho abategera, azi intwaro bacura, nizo azahindura ubusa, ntizigire icyo zigutwara, ndaguhumuriza uyu munsi nkubwira ko Imana wamenye ku bwa Yesu, ibasha kugukiza amakuba yose nakarengane, Ndagukangurira kwegera Imana no kurwanya Satani, ariko burya uburyo bwiza bwo kurwanya satani ni ukwegera Imana, kuko aho Imana iri satani ntaharuhukira, ukwimura Imana kose gutuma ibyo watinyaga bikugeraho kandi ntacyo kugukingira gihari.

Izere Imana wongere uyumvire muri byose, uzabona agakiza kayo mugihe cyo guterwa, igihe cy'Amakuba no gusuhuza umutima, igihe cy'ibirego by'ibinyoma, igihe cyose wiringiye Imana ugakora ibishimwa imbere yayo Imana ntibura kukurwanirira, Imana y'amahoro ikomeze ikweze kandi ikubere imbaraga.

Sengana natwe: Mwami Yesu ndabizi ko ndi kumwe nawe nta mwanzi wa nkanga, umpe kukwegera kurushaho, kuko ukwegereye abari kure y'Ibyaha bitera abantu gukuka umutima no gutsindwa n'abanzi, ndagushimiye ko umpaye kubana nawe no gukora iby'Ubutwari Amen!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed