Thursday 20 July 2017

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 Pastor M.Gaudin

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 M.Gaudin

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15

ndabifuriza amahoro ava ku Mana DATA, no kumwana wayo Yesu Kristo incungu yabari mw'isi bose.

Nifuje gusangira namwe ijambo riri: 1abami :3:16-28..!

Undi mugore aravuga ati''OYA'' umuzima ni uwanjye,uwapfuye ni uwawe.
Uwa mbere ati''OYA''uwapfuye ni uwawe,umuzima ni uwanjye.
nuko umwami aravuga ati:................Ni muzane INKOTA'' umwami arategeka ati Ni mucemo kabiri uwo mwana maze buri mwe mumuhe igice n'undi ikindi.

Nuko umugore nyina w'umwana muzima, wari umufitiye IMBABAZI, Abwira umwami ati':' Nyagasani,umuzima mumwihere wimwica,nubwo bimeze bite.''

Ariko undi ati: ''AHUBWO BAMUCEMO KABIRI, MUBURE NAWE UMUBURE!.''

sinashatse kuvuga kubwenge bwa salomo ahubwo nashatse kugaruka ku mutima ukubwira ngo niba bitagenze uko shaka twese duhombe,tubimene,dupfe........aha abantu beshi uzumva bavugako bakunda abantu ndetse n'Imana, ariko mubigaragara batabakunda ahubwo ari umutima udaturuka ku mana. none se nkubaze wowe wumva , uwo mwana bamucamo, iryo torero usengeramo wumva baricamo,icyo gihugu utuyemo wumva bagicamo? Imana ntamuntu yoshya gukora nabi ahubwo Yesu ati nibabarenganya muzira gukunda Imana muzanezerwe. mat 5:11

nubwo muri iki gihe Imanza nk'izaba bagore zigwiriye, Yesu arifuza ko ushaka amahoro ayakurikira kuko Isi igeze habi, nuko niba uri umu kristo by'ukuri menya Ko uri NYINA W'UMWANA MUZIMA, URI NYINA W'IGIHUGU CYAWE,URI NYINA W'ABANTU BESHI.......uri NYINA W'ITORERO RY'IMANA....ikigaragaza ko ufite impuhwe si UKWIBA,KWICA,NO KURIMBURA Ahubwo nugutanga amahoro,gukiranuka,kwihangana,kubabarira,ingeso nziza,n'ibindi bisa bityo ntamategeko abihana.

twese twisuzume, ese koko ibyo uharanira ubiharanira ugamije ko biba byiza,bizima kurushaho? aha ndaganira nawe witwa umu kristo kuko nzi neza ko hari abakorera Satani ku mugaragaro badashaka ko icyiza kiramba abo nibo bahora bagira bati TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE''. uyu munsi wabiba amahoro, ituze,guca bugufi,gufasha abandi,gushyigikira abandi mu byiza byose.

Impamvu igutera ibyo ukora yose iba ishyigikiwe n'IMANA Cyangwa SATANI.

Tube maso kuko Umwanzi yahagurukiye kurwanya abantu mu buryo bwose kandi agambiriye ko beshi bazarimbuka.

abanyamwuka si abavuga indimi nyishi,si abahanura,si abigisha,......mw'izina rya Yesu gusa AHUBWO ni Abera IMBUTO Z'UMWUKA Kuko ntagiti cyiza cyakwera Imbuto mbi!.

abagalatiya 5:22
bwira bose uti Imana ntihinduka, naho umuntu yahinduka izaguma Ari Imana kandi ibyo buri mwe akora bizagaragarizwa bose kumugaragaro n'impamvu igutera gukora ibyo ukora izagaragarira Umwami uca Imanza zitabera.

Dusengane:
Isengesho: Mwami Yesu wowe umenya ibyo nibwira, unkuremo umutima w'ishyari,igomwa,n'ibindi bibi byose....maze nzakurebe ningera iwawe. ushoboze kwera Imbuto z'amahoro,urukundo, gufashanya,gushyigikirana,kwihangana, guca bugufi, no guharira abandi mugihe cyose ntabikuye mu kwikunda ahubwo mbikuye kuri wa mutima wawe wera wemera kurengana aho kurenganya abandi, umpe kwibuka ko wakubiswe,watutswe,wakojejwe isoni ariko ukagira uti: UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA'' mw'IZINA RYA YESU AMEN.

Ndabakunda!

Monday 17 July 2017

DORE AMWE MUMAGAMBO ABANTU BADAHA AGACIRO MURI IKI GIHE?

GUKORA NEZA BIRIGWA, KANDI BYIGISHWA NO KUMVIRA UMWUKA.

Yesaya 1: 16“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.17 Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.

18“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.

NTAMUNTU UBYARA ADATWITE

Yakobo 1:12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.13Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvugaati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwen'ibyo ararikiye bimushukashuka.15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

HAGATI Y'UMWUKA NA KAMERE NI NDE MWARIMU WAWE?

Abagalatiya 5:16Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.18Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.

19Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,20 no gusenga ibishushanyo, no kurogano kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwaubwami bw'Imana.

22Ariko rero imbuto z'Umwuka niurukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugiraneza, n'ingeso nziza no gukiranuka,23no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.24Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.25Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

MENYA IBI MAZE WIRINDE.

2 TIMOTEYO 3:1Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,3badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujyeubatera umugongo.

IBYO WAKOZE MUBUJIJI IMANA IRABIBABARIRA?

1Timoteyo 1:12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimowe13 nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujijintarizera;

REKERAHO KWISHUKA!

1Abakorinto 6:9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,10cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwaubwami bw'Imana.

INGENDO Y'ABAFITE IBYIRINGIRO.(ABANA B'IMANA).

1Yohana 3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.2Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.3Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye

IYO TWUBAHA IMANA TUBA TUGENDA TWEZWA.

2 Abakorinto 7:1 Nuko bakundwa, ubwo dufiteibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubahaImana.

MENYA ICYO UKUNDA N'ICYO WANGA!

Abaheburayo 1:9 Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Ikakurutisha bagenzi bawe.”

DORE ABAHIRIWE:

Zaburi 1:1Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,Ntiyicarane n'abakobanyi.2Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.3 Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamuberacyiza.

WAKWIFUZA KUBA IKIHE GIKORESHO MU BYO MUNZU Y'IWANYU?

2Timoteyo 2:20 Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.21Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza YOSE.

INYIGISHO YA YESU, NIYO NATWE TUGOMBA GUKOMEREZAHO.

Matayo 3:17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”  Matayo 5:17“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.19Nuko uzicarimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugirabatyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Ndakwifuriza ubuzima bwubahisha Imana, kandi izakwitura ingororano ishyitse.
Ndabakunda.