Wednesday 16 August 2017

IKINYOMA GIFITIWE IBIMENYETSO NTIBIGIHINDURA UKURI.

IKINYOMA GIFITIWE IBIMENYETSO NTIBIGIHINDURA UKURI.

Iyo ikinyoma gifitiwe ibimenyetso ntibigihindura ukuri. Ihanganire kurengana no gusebya ahantu hose Imana nijya kukurengera izabanza ikurenganure, umuntu umwe yagize ati Iyo Imana igukerereje iragutegera. Abantu benshi bafite ibintu barengwa ndetse bitoroshye ko bahakana kuko ababarega baba bafite ibisa n'ibimenyetso simusiga, Uzumva bamwe bavuga ngo aho twakuye aya makuru harizewe n'ibindi bisa bityo, Sishidikanya ko hariho umuntu muri aka kanya Imana intumyeho ngo nkumbwire ngo humura.

Yosefu kuba nyirabuja yaramuregesheje umwenda akamubeshyera ko yashatse kumufata kungufu, ntibivuze ko byari ukuri, ndashaka kukubwira ko uyu munsi ushobora no kuba ufunze, cyangwa warahawe akato, itangaza makuru ryarabivuze, ariko ibyo byose ntibihindura ikinyoma ukuri, humura igihe cyawe ni ikigera Imana nikwibuka abantu bazahindura amagambo, niko bigenda. Abakurwanya ntibazagutsinda humura komeza wizere Imana kandi ukomeze uyikiranukire, nubwo Imana yemereye ishuti za Yobu kumubwira ayo zishakiye kuko burya burimwe akugiraho ijambo iyo ibyawe  bitarasobanuka, ndahamyako uwaciriye Yesu mu maso ntiyari aziko azazuka, nuwafungishije yosefu ntiyari aziko azafungurwa, ndakubwiye ngo niba ukomeje gukiranuka Imana ntizarekeraho gusa.

Ndakwandikiye wowe, abantu bareze ibinyoma bitandukanye, wowe itangazamakuru ryamaze guharabika, wowe wabeshyewe ibyaha bitandukanye ndetse bamwe bafitiye ibyo bita ibimenyetso si musiga, ndakumenyesha ko muri iki gitondo Imana izi ibyo byose, kandi igihe cyo kwibukwa cyawe ni iki ngiki, ibyo bakubeshyeye byatumye udahabwa promotion, byatumye udashaka, byatumye Ubuzima bwawe bujya mu kaga ariko Imana ntiyakuretse, nubwo byatinda Imana igiye kubisobanura. Urugamba si urwawe ahubwo ni urw'Imana.

Reka nkugarukeho nawe ubayeho mubuzima bw'Ikinyoma, ariko ukaba ufite ibimenyetso bisa naho bituma imikorere yawe yemerwa, nubwo wakwemerwa n'abantu Imana yo izi neza ukuri guhishe mu mutima, nukuri birashoboka ko waba Uvuga uti jye ndi umukozi w'Imana, yewe ukaba ukora ibitangaza, birashoboka ko waba ukiza ibirema, birashoboka ko yewe waba ukora ibitangaza abantu batarabona, ariko kuba ikinyoma cyaherekezwa n'Ibitangaza ntibigihindura ukuri, ndababwiza ukuri ko dukwiye kumenya ukuri kandi ukuri akaba ariko kukubatura, Ukuri gutuma ufunze amera nkudafunze, kandi ukuri gutuma udafunzwe amera nk'Ufunzwe, kuko mu mutima w'Umuntu niho hahishe byinshi. 

Uyu munsi ndaguhugurira kubaho ubuzima buri mukuri, ubuzima butuma ubaho mu mudendezo, Ibaze nawe kubaho mukinyoma, naho abantu batakumenya Imana iba ikuzi kandi numutima wawe uba ubizi neza, kandi kuba mukuri ariko abantu ntibabyemere ntibikuraho ko ari ukuri. Wishaka kwemerwa gusa n'Abantu ahubwo haranira kwemerwa n'Imana. Abantu bo biteguye kugurisha ukuri kwabo kubera impamvu zabo ariko Imana ntizarya ruswa ngo ahari itsindishirize ufite ubutunzi, ciyubahiro n'Ibindi. Ba umunyakuri mu mutima, nibwo uzagira amahoro naho waba uri munzu y'Imbohe.

Uyu munsi niba amarozi bakuvugaho, ubusambanyi, ubujura, ubutekamutwe, urogomo, gukoresha imbaraga z'Umwijima, n'ibindi bisa bityo koko bitarangwa mu mutima wawe uzishime unezerwe kuko bakubeshyera naho baba babifitiye ibimenyetso nka wa mwenda wa Yosefu, hari abafite amafoto, hari abafite Video, byose niba atari ukuri ntukeneye kwisobanura kuko Umwami azakurenganura. 

Kandi rero niba ibyo byose ubyiyiziho naho isi yose yakugira umwere urabizi mu mutima wawe ko ukorera ibihembo bibi, ko Imana izitura umuntu wese ibijyanye nibyo yakoze, ntizaguhembera amakuru meza cyangwa mabi bakuvuzeho kuko ntikeneye abatanga buhamya,kuko yaduhaye amaso nayo irareba, yaduhaye amatwi irumva, ikuruta ibindi ijya imenya intekerezo zacu kandi izi abantu bayishakana umwete birinda icyaha, bahora bifuza kuyoborwa n'umwuka wera ngo ahari bakomeze gushakashaka ibyo umwami ashima.(abefeso 5:10). 

Imana izi buri kimwe, wihangayikishwa namakuru yakwanditsweho, yakuvuzweho yose y'Ibinyoma, ahubwo ubabazwe cyane nabyabindi ukirwana nabyo utarabasha kureka, kuko agahinda ko muburyo bw'Umwuka gatera kwihana no kwicuza, ariko agahinda ko mu mubiri gatera urupfu. Twaba dupfuye twaba bazima turi abayo. Imana igushoboze gukiranuka mu maso yayo kuko nukiranuka mu maso yabantu batazaguhemba uzaba uruhira ubusa. Komera ushikame kuko Imana ni umucamanza utabera, we ntagendera kuri arguments na facts, ahubwo agendera ku ukuri na reality. Imana yacu izi gucukumbura amakuru yose abantu bakubugaho ikamenya impamvu ibatera kuyavuga,niyo mpamvu izaduhanagura amarira, kuko hari ibizaba byaraturirijije, izadushumbusha imyaka yacu, kuko hari ibyo tuzaba twaratakaje, izongera kutwubaka, kuko hari ibintu bidusenya buri munsi, ayo masezerano yose ni ayawe kuko Imana ireganura abayizera bose.

Komeza ushake ubwami bwayo no gukiranuka, ibindi byose nabyo ni ibyawe.
Ndabakunda.

Uwanyu Pastor M.Gaudin
New Jerusalem church.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed