Saturday 5 August 2017

NI UKURI NZABANA NAWE(Isezerano riri kubuzima bwanjye nawe)

Related image
Abacamanza 6:16.
Uwiteka aramubwira ati"Ni ukuri nzabana nawe, kandi nzaguha abamidiyani k'Unesha umuntu umwe.


Uyu munsi ni tariki 5/08/2017, ni igihe nibuka ko ariyo tariki navutseho, Ndashima Imana cyane ko impano y'Ubuzima ari impano ikomeye, irusha ubundi butunzi bwose kuko naho byaba kwishimira ibyo ugeraho ubyishimira kuko ufite ubuzima. kuba turiho ni ukubera Imana, ndakubwiza ukuri nawe usubije amaso inyuma uzi abantu benshi bavuye muri ubu buzima kandi bari bafite imishinga minini kurusha iyawe ubu, ariko wowe uriho, niyo mpamvu wavuga uti ntacyo natanze ahubwo mwami ndagushimiye ko wampaye Impano y'Ubuzima.
Impano y'Ubuzima n'Impano abantu badaha agaciro, iyo batarahura n'Ibishaka kububambura, abantu benshi ntibazi agaciro ko kubyuka uhumeka, nyamara ubajije abaganga bakubwira ko umuntu ukeneye Oxgene kwa muganga,, hari igiciro bashyira nibaza ko aba atari namake, ibaze nawe kuba ugenda wumva uri muzima urumva atari igitangaza. burya ni byiza gushima Imana kubintu byo kuyishima, Abantu benshi usanga bashima Imana ko yabahaye amamodoka, amazu, n'Ibindi nyamara bakibagirwa guhora bayishimira ubuzima bafite.

Ibaze ko umunyarwanda yavuze ati" Akamuga karuta agaturo, Uwo ni umugani werekana ibyiringiro abantu bari bakwiriye kugira ku muntu wese ugihumeka, mbonye abantu benshi basa naho badatunze nk'Ibyo dutunze, badafite amaboko, amaguru, amaso cyangwa batavuga ariko kubera ko bagihumeka Imana ikabakoresha ibikomeye, kuba nawe uriho ni ikimenyetso cy'Uko Imana ikigufiteho umugambi, hari icyo utarakora, kandi icyo ukimenyeshwa n'Imana umuremyi wacu twese.

Njya mbona abantu baterura ibyuma, bashaka ibituza binini, bashaka kugira imbaraga z'umubiri n'Ibindi, ariko usanga abantu nubwo bita kumubiri bitababuza gupfa, ariko Pawulo we yagize ati kwitoza kumubiri bigira umumaro muri bike, ariko kwitoza ku mwuka bigira umumaro muri byinshi, ubuzima bwo gushima Imana ukiri kw'isi, butuma ugirana ubusabane n'Umuremye wawe, ndakwiginze wongere witekerezeho urasanga Imana yarakurinze kandi uraza kubona ko impamvu wasigaye ari ukugira ngo utunganye ibidatunganye, hari ibintu bidatunganye mubuzima bwawe, muri famille yawe, mugihugu cyawe, kandi ni wowe ushinzwe kubitunganya.

Iyo hari isezerano ufite kubuzima bwawe cyangwa hari umurimo ugomba gukora mw'isi, ibyo birakurinda, ugaca mu muriro ntushye, ugaca mu mazi ntagutembane, no mumakuba ntaguhitane. Wowe wabyutse ugasanga uracyafite ubuzima ushime Imana kubw'Umugambi igufiteho. Imana iguhe umugisha.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed