Tuesday 24 September 2013

KUKI ABANTU BAMWE USANGA BIFUZWA ABANDI UGASANGA BATIFUZWA, AMWE MU MABANGA YO KWIFUZWA!


 (Secrets that transform you to become a social man)
Igice cya III
Iyi ni inyigisho ya gatatu aho twiga bimwe mu bidutera ubwigunge kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho ebyiri zishize twari twarebye ebyiri mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA”UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will)
Turongera tugerageze kwinjira gato mu muntu nyamuntu, mu mutima imbere, mu biba mu muntu imbere bishobora gutuma adashobora kubana n’abandi, bitewe n’imyitwarire ye ihera mu mutima no mu myumvire ipfuye.Imana yaduhamagariye kwezwa kandi nayo iziko ari urugamba rwo kwizera, kandi iyaduhamagaye niyo kwizerwa yiteguye kudufasha mu gihe natwe twemeye ko dukeneye ubufasha. Ubwo tuyoborwa n’Imana rero tujye twemera no gutsindwa n’Ijambo ryayo kuko ariryo ryonyine rifite ubutware bwo kutuyobora, kutwigisha kuduhanira gukiranuka no kutweza.(2 Timote 3:16)
Muri iyi nyigisho tuzarebamo ibintu bigera kuri bitandatu biranga umuntu ufite amahirwe make yo gushobora kubana neza n’abandi, ibyo bizaduhishurira imitima yacu, maze biduheshe no guhinduka, bityo tubonereho kumenya noneho ibiranga umuntu ubana neza n’abandi. Mu nyigisho ya mbere twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi harimo:
1. Gushaka iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA” Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu i. Gushakisha icyubahiro ku ngufu mu buryo bwose bushoboka ii. Gukorera kugaragara mu bintu byose mu buryo burenze urugero iii. Guhora asiganwa, arushanwa muri byose (competition)
Mu nyigisho ya kabiri twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi bakamuhunga cyangwa bikamutera kugira inshuti z’akanya gato harimo
2. Kudakurwa ku ijambo “SIMVUGURUZWA”
Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu: i. Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose ii. Gushakisha abamuvuga neza no gukunda kubiyegereza iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba kumuhinguka imbare bagira icyo bamubwira
Turebe icya gatatu mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi, turita uyu muntu “ndihagije”
3. NDIHAGIJE (Self Sufficient)
uyu ndihagije iyo yirebye abona hari aho yageze, ibyo bikamutera kwibwira ko afite ubushobozi kuri ejo hazaza, uko ni ukwibeshya. Ni abantu bagira amagambo akarishye cyane, kuko abona abantu bose nkabamuri munsi, yibwira ko hari ibyo atunze, hari ubwenge azi bukomeye, hari aho ageze, muri make asa nkaho ntacyo akeneye ku bandi. ariko aribeshya.
Hari igihe kigeze kubaho, maze abantu bibwira ko bafite aho bageze, bakajya basuzugura ndetse bamwe bakanga no kwitaba numero za Telefoni bitagamano y’inanga, umunsi umwe muri abo yagiye ku kazi, inzu ye itangira gushya maze umukozi wo mu rugo agerageza kumuhamagara ariko numero ye ikaba imwe muri izo banenaga, uwo mu Bosi areba numero imuhamagaye maze arivovota ati”nkaba baba bampamagara mfitanye gahunda ki nabo? Nguko rero, azagere mu rugo asange ibintu byakongotse ati” ko mutampamagaye” bamumenyesha ko bakoze ibishoboka byose ariko hakabura uwitaba telefoni aherako amenya ingaruka y’ubwira bwe.
A. IBIRANGA BA NDIHAGIJE
i. Amagambo yo kwikakaza no kwishongora
Kuko ndihagije aba atekereza ko hari aho yageze adakeneye abandi,yibwira ko kwiyerekana atyo byamwongerera inshuti, ntamenya ko imyitwarire ye imuca ku bantu kandi akeneye kubana nabo. Mu gihe agiranye ikibazo n’umuntu, ntatinya kwatura amagambo akomeye nkaya “ genda wibane nanjye nibane, sindya iwawe, sinzigera ngukenera, nta mwana wanjye uzigera agira icyo akenera ku bana bawe cyangwa mu muryango wawe, nababikiye ibihagije, ntawe bazakenera”. Yewe mwana w’umuntu we, ejo aho uzaba uri nuwo uzaba ukeneye ntubazi, ejo aho urubyaro rwawe ruzaba ruri ntuhazi, cisha make rero. Bibiliya iratubwira ngo”Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y’abayabwenge irabarengera “(Imigani 14:3).
Hari inkuru y’ukuri y’umuntu umwe wigeze guca mu gihe cy’ubushomeri ariko yarize ndetse ari n’umuvugabutumwa, maze umunsi umwe ari mu murimo w’Imana ahantu mu cyaro, anyura iruhande rw’umwana umwe w’umunyeshuri, maze uwo mumyeshuri si ukumusuzugura ye ati” ubu ni bwa burokore bwirirwa busakuza kubera kubura icyo bukora ngo burabwiriza,……….” Icyaje kubaho niko nyuma gato wa mubwirizabutumwa yaje kubona akazi ko kwigisha, kandi agahabwa mu ishuri wa mwana wabasuzuguye yigagamo.
Amashuri atangiye wa mwana yinjiye mu ishuri asanga wa mugabo ahagazemo yaje kwigisha, kandi yibuka neza ibyo yamubwiye, dore ikimwaro. Mu gihe yamutukaga yibwiraga ko ntaho bazahurira, yamurebye inyuma maze aherako aca iteka ry’ubuswa. Kuko ejo hazaza haduteguriye udushya twinshi, tugomba kwitonda rero, hari izindi nkuru nyishi zisa nkiyi.Ubwo bakuru ba Yozefu bamugurishaga icyo gihe bamurushaga imbaraga kandi ntibabonaga namba ingaruka zabyo, babonaga ako gahungu bakabona ntakizakavamo (Itangiriro 37), ejo ha buri wese hategekwa n’Imana witonde.
Munyumve neza simvuze ko mu gihe ugomba gufata icyemezo cyababaza umuntu ariko ari ngombwa kandi kinyuze mu kuri no mu butabera utagifata, ariko byose bikorwe mu rukundo no mu gukiranuka, iby’ubwirasi bugendanye no guhemuka byo nibyo kwitonderwa. Umutimawa ndihagije, wa nzibyose ni umutima mubi utuma abantu bakuvaho, bakaguhunga.
ii. Gusenya abandi no gukunda gusebanya
Umuntu ufite uyu mutima, ntakunda kumva bavuze undi muntu neza, ngo barate ibikorwa byundi muntu maze we ntibamuvuge. Aho uyu ufite uyu mutima ari hose aba yivuga, iyo hagize uvuga undi muntu wakoze ibyiza, aherako agahita ashakashaka uko yahinyura ibyuwo amusebya agambiriye kugirango bahereko ariwe bavuga.Ndagirango mbabwire ko burya nta muntu ugira ibibi gusa nkuko nta numwe ugira ibyiza gusa, kubyemera birasaba kwicisha bugufi imbere y’Imana, izaca imanza z’ibyakorewe no mu rwihisho.
Uwo mutima niwo wari muri Sawuli, kuko ari nta kindi yahoraga Dawudi, keretse ko abagore bamuvuze neza maze bitera Sawuli kurakara, kuko yumvaga ari we wagombye kuvugwa gusa.Yashatse kumwica ari icyo amuhoye gusa.(1 Samweli 18:6-9)
None se umuntu mubana hagira ukuvuga neza akarakara, ubwo koko ninde wakwitereza kuba inshuti ye?Keretse abamuhakwaho wenda hari amaramuko bamushakaho, nabo ariko baba biteze umutego batabizi.
iii. Kubona nta wundi ushoboye. Uyu ndihagije abona nta wundi muntu ushobora gukora ikintu ngo agikore neza, icyo atasuzumye cyose ntigishobora kuba kizima, icyo atarebye ngo akemeze ntigishobora kuba gikoze neza, kuko ari we wenyine ushoboye, nyamara Bibiliya yo itwigisha igira iti”Umuntu niyibwira ko hari icyo azi aba ari ntacyo yari yamenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya (1 Abakorinto 8:2). Hari inkuru y’umukobwa wagiye gukora ubukwe ariko akaba yari afite uyu mutima mubi, noneho inama z’ubukwe zishyiraho abo kumufasha imirimo, ariko we akabona nta numwe mu bashyizweho ushoboye gukora ibintu neza, maze aratangira arirukanka, mu ndabo, mu modoka, mu mikenyero, mu birago, mu birahuri, mu biryo,…. reka sinakubwira, abari bashyizwe mu mirimo bose baramuhunga bisubirira iwabo baramwihorera, maze amaze kunanirwa aza kugisha inama umukozi w’Imana yitotomba ngo abantu bose baramutaye, bose ntawe umwitayeho.
Umukozi w’Imana, amaze kumwumva niko kumusaba kwisuzuma ngo arebe niba impamvu yaba idaturuka muri we, akaba arenganya abandi, kandi ni ko byari biteye. None se umuntu utemera ko hari abandi babasha gukora ibintu neza, wowe wakwiyemeza kumufasha ute kandi uzi neza ko ibyo wakora byose adashobora kubyemera, abantu rero bahitamo gukuramo akabo karenge. Erega ntugire ngo niyo akugaye wenda kubyo utakoze neza akugayana ikinyabupfura, reka da ni ukuvuga nabi bijyanye n’ibitutsi, kuko kwishyira hejuru kwe kumutera kubona ubuswa ku basigaye bose, kandi iyo avuga nabi abandi yumva bimushimishije kuko abikorera kumva ko we abaruta bose.
Abenshi mubafite uyu mutima bibwira ko ibyo bagezeho ari imbaraga zabo kandi kuko bahora bishima bo ubwabo, nicyo kibatera kuba batabona ikiza cyakozwe n’abandi, kuko bo bibona ari ibitangaza, muri make hari ikidasanzwe kibarimo. Ijambo ry’Imana ribivuga ukuri ngo”Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge, wapfa kwemera numupfapfa kumurutisha uwo” (Imigani 26:2). Abo Imana irabagaya kandi ntawifuza kubana nabo, keretse ubafiteho inyungu, ubuzima bw’abameze batya buzarangira bigunze, ndetse ku iherezo bazibaza icyo kubaho byabamariye kibayobere.Haracyariho amahirwe, kuko Kirisitu yapfiriye abanyabyaha kandi afite imbaraga zimuhesha guhindura umutima uwo ariwo wose ubyemeye.
Pasteur Kazura B. Jules

ubu butumwa twabukuye: agakiza.org

Sunday 22 September 2013

NI IKI CYASIMBUYE UBU KRISTO BWAWE? HAHIRWA ABASHAKA GUKIRANUKA KURENZA AMAZINA BAHABWA N'ABANTU, IBYO NABYO NI BYIZA ARIKO TWONGEREHO GUKIRANUKA NO GUKORA IBYIZA BYOSE!



Jean Paul Samputu:
“Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba UMUKIRISTU?” Aya ni amagambo agaragara ku rukuta rwa Facebook rw’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Jean Paul Samputu.
Abajijwe icyatumye avuga gutya, n’icyo yashakaga gusobanura Samputu yagize ati, “Mu bushakashatsi mpora nkora kuva ku mahano yabaye muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibindi, nsanga iyo Abanyarwanda tuza kuba abakristu nyabo batari ku izina, nta Jenoside yari kuba; nyamara abitwaga abakristu bahindutse abanyamoko bakora ibitajyanye n’ubukirisitu biyitiriraga;  wasangaga umukuru w’Itorero ariwe ufata iya mbere mu kwica intama ze. None se wavuga ko umushumba cyangwa umukuru w’Itorero wakoraga ibi yakwitwa umukristu?”
Rubyituko ibi byakatubereye isomo aho turi hose tukamenya guharanira amahoro, ubumwe n'iterambere rirabye twirinda amacakubiri ayo ari yo yose.  ese uruhare rwawe ni uruhe ngo utazasubiramo amakosa yakozwe cyangwa nubu ubona akorwa nabiyita amazina nyuma bakayasebya.


Thursday 19 September 2013

ESE KOKO WITEGUYE KURENGANA, KANDI UGASABIRA ABAKURENGANYA IMBABAZI KU BWA KRISTO?

ESE KOKO WITEGUYE BUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBWA KRISTO?
Iyo uganiriye n'abantu batandukanye wumva ntamuntu ufite gahunda yuko azakena,ntawe utazatunga,abantu bose mbese bumva bazaba abanyacyubahiro hano mw'isi.....bituma bamwe bumva yemwe ko Gukorera Imana ari inzira yo kubona amaramuko! kuburyo usanga muri iyi minsi hagize abo Satani aha amahirwe yo guhindura ibuye umugati bahera kubitare byananiranye....agize abo abwira guha imijyi mini...nabo baba basubijwe.....! ariko se nkwibarize wumva umutima wawe uguhamya ko uzaba umukristo kugeza upfuye?


biroroshye rwose niba satani abona ko ubukene butagifite icyo bugutwaye yaguha ubukire bukwibagiza Imana, abantu beshi Imana yabakuye kucyavu ubu ntibacyibuka inzira igana urusengero.....buri muntu afite Impamvu akubwira ukumva koko ari mukuri...ati ''NUKURI TWABUZE UMWANYA'' Nagiranga ngo nkubwire ko isi idafite iminsi, umwanya,cyangwa amafranga yo gukorera Imana........ahubwo uhitamo kubikora nk'igitambo ..hanyuma Imana yabishima ikironkera igisimbura ibyo utanga mukubaka umurimo wayo....!

ariko kubaha Imana iyo gufatanije n'umutima unyuzwe bigira umumaro mwishi.......hahirwa abihangana bakageza kumperika! umwami yesu ntazabura kubagororera.

isomo: luka :16:19-29 UMUGANI W'UMUTUNZI N'UMUKENE

LAZARO:
yari umukene
arwaye ibisebe
aba kwirembo ry'umutunzi
yanezezwaga kandi akifuza no guhazwa ni byatawe bivuye kumeza
(ibi byose yarinze apfa acyubaha Imana, kandi Imana imubaraho kuba umwana wa abraham byukuri)

UMUKIRE
Yahoraga yambaye neza
yahoraga arya neza
yari umukire
yahoraga adamaraye
mw'isi yari afite umunezero

yapfuye afite urubanza rukomeye,kuko hari icyo yari gukora atakoraga,ntiyitaye kumukene wari kwirembo rye......!

ibi byose bitubere akabarore, bitume dukunda Imana tutabitewe no gushaka ubutunzi.....ahubwo duhitemo no kuba twaca munzira ifunganye...nkiyo petero yaciyemo, pawulo,yohana, mose,...............abo bose babayeho kandi Imana ibirata ko babaye bagabo bo guhamya mu mibabaro ndetse no mubukene bwabo.......yesu aduhe kunyurwa nibwo imitima yacu izashikama......!

beshi b'abatunzi baraye bapfuye yewe ndetse n'abakene nabo nuko....ARIKO......buri muntu afite urubanza imbere ya DATA.....Reka kwiganyira wowe usa naho ntacyo ufite, ndetse nawe reka kwibona niba haricyo ubikijwe..........! buri muntu abane na mugenzi we amahoro.

ndabakunda kandi Yesu abasubizemo intege! kandi mugihe gikwiye azabageza aho ashaka! yesu abahe umugisha! kandi mukoze kuba abizerwa muri bike ndetse n'ibyishi azabagororera!


IBYIRINGIRO BYACU NTIBISHINGIYE KUBIGARAGARA, KUKO TUREBESHA KWIZERA!


Abantu bafashe urugendo mubutayuberekeza aho babwiwe ko bazakura ibyiza, ariko banyuze munzira iba mubutayu.hanyuma urugendo rubababana rurerure, hanyuma igihe cyaje kugera amazi arabashirana,ibiryo n'imyambaro iracika yewe ndetse n'abantu bamwe bananirwa kugenda bahitamo gusubira inyuma kuko barebaga imbere bakabona ni kure ndetse bagakeka ko aho bavuye ariho hafi....abanyabwoba basubira inyuma, nabandi batangira kuvuga bati twumvise ibihuha pe ibi bintu batubwiye sibyo ahubwo bendaga ngo tuzapfire mubutayu.....hanyuma urugendo uko rukomeza kugorana harimo umuryango umwe bihanganye ariko bamwe bo muruwo muryango nabo bacika intege basubira inyuma, kuko aho baganaga nubwo ntaburyo bwo kubihutisha cyangwa kubafasha murugendo byari bihari munzira iganayo, uwashakaga gusubira iyo avuye habonekaga inkunga nyishi, ndetse hari n'ubufasha cyane....hanyuma umugabo n'umwana we barakomeza bagenda barebye cyane, umwana ashyikaho abaza se ati Data ko dusigaye twenyine hano hantu kandi twari twarazanye n'abandi aho twebwe tuzashyika iyo tugiye amahoro? umugabo abwira umwana we ati mwana wanjye twese twabwiwe iby'icyo gihugu, hanyuma turahaguruka turaza, iyo tutaba dushaka icyo gihugu ntitwari kuba twarahagurutse, ariko naho twapfa twapfira murugendo rugana yo aho gupfira mugusubira iyo twavuye>>> baje kugera ahantu bagenda bagwa hanyuma begeye imbere gato basanga bageze ahantu hari irimbi....rigaragazwa n'umusaraba munini, ndetse n'indi mito iri kubituro......! umwana araturika ararira abwira se ati: data biragarara ko hano ntampuntu uharenga kuko ariho n'abandi bahabwe, umwana aricara ati ubu ntaho kujya hahari kuko aha niho hanyuma kuko bakubitaga amaso hakurya bakabona n'irimbi rinini, umubyeyi abwiira umwana ati mwana wanjye dukwiye kunezerwa kuko aha hantu hari abantu! umwana areba se ati papa wataye ubwenge ko ugiye gupfa usige? umubyeyi ati mwana wanjye aba bantu bahabye hano bahabwa n'ishuti zabo! nukuvugako hano hafi hatuye abantu kandi baraba batugezeho mukanya ahubwo twihutire kugana Imbere!
bakivuga ibyo haza abantu baje gusura aho bahabye umusaza washaje arangije ibyo Imana yategetse bababonye bati: murakaza neza! iwacu ni amahoro abantu baho basaza neza, ntibicwa ni indwara, kandi ntanzara ihaba......gusa beshi mubaza inaha babuzwa nuko urugendo ruhagera ari rurerure, bituma imitima yabo isubira inyuma..nuko bafata umwana na se babshyira mu mamodoka babatwara aho bageneye abantu ngo baruhuke hanyuma bazahabwe ibyiza babwiwe...!niko nurugendo rwo gukizwa rumera, ibuka abo mwahagurukanye bakabivamo! ababonye ibiteye ubwoba bagasubira inyuma, abageze mugikombe cy'urupfu bagatuka Imana, abandi beshi batutse abakomeza urugendo bati murakora iby'ubupfapfa cyane rwose! mwene Data reba aho wavuye maze wibuke ko mw'isi uri umushyitsi n'umwiimukira maze ukomeze utumbire YESU WENYINE! niwe uzaguha imbaraga, we kureba uko abandi bareba ahubwo urebeshe kwizera, mw'irimbi havamo gutabarwa kuko ''uhamba uwe aba aba akunda abazima'' nawe tegereza wihanganye Yesu araje kuguha icyo yagufatiye! ntukike intege nubwo uhura n'abaguca intege tumbira YESU GUSA! Ibyahishuwe 2:7, 2:17, 2:26, 3:12 ,3:21

UBUTUMWA BUBEREYE ISI YA NONE, KWIHANA IBYAHA NO KUBABARIRWA.

Matayo 4:17

Muri iyi minsi abantu barashaka ubutumwa bushimgiye kukubabarirwa ibyaha ariko ntibagishaka kwihana ibyaha!kubera gutinya amaso bamwe mu bavugabutumwa nabo batinya kugira icyo babivugaho bigasa nabamwe batera indirimbo yagera kugice cyo kureka ibyaha akagisimbuka nk'utakizi.

Hanyuma akaririmba inyikirizizo ati Yesu azabakiza ibyaha! nyamara igitero ni ukwihana ibyaha kandi bikwiye kubanza kuba aribyo byigishwa abantu bo mw'isi yose. matayo 4: 17

Yesu akiza abantu ibyaha ariko ijambo rya mbere agira ati ni mwihane kuko ubwami bw'Imana buri hafi. mugenzi wanjye akenshi ushobora kuba uri mubantu batuma abavugabutumwa beshi bageraho bagagaceceka kuko ijamboi ry'Imana rigira riti abantu beshi bazikururira abigisha bahuje n'irari ryabo maze bibatere kurimbuka.

Ndagirango nkwibarize nizihe nyigisho zikuryoheye muri iyi minsi? waba uryohewe nuko Uzagura Imodoka, uzashakwa,uzatunga ugatunganirwa......ndagirango nkubwire ko hazabaho ijoro rigenewe abatumvira Imana bose kandi hariho n'igitondo kiigenewe abayubashye bagakora ibyo gukiranuka.

Wari ukwiye kwihana mbere nambere ibindi byo Imana izabiguha.isi ya none irimo ubusambanyi bukabije ikeneye kwihana,isi irimo ubujura,irimo ubwicanyi, ubutinganyi,kwikunda ikeneye kwihana. mwese yesu arabakunda kandi koko yiteguye kubabarira abo bose baruhijwe n'ibyaha!  yahana 3:16
ubu butumwa buroroshye kuburyo burimwe wese yakumva ikivuzwe ufite amatwi yumva niyumve!

imana ntihishwa izi ibyo yavuze, ese nkwibarize ko abakwirenga iby'Imana yavuze wenda baba bataza munsengero, batitwaza za bibiliya batanayemera ubona uzireguza iki mu maso y'Imana. yesu agushoboze kwihana byukuri kuko abatejejwe ntago bazabona Imana. 1abakorinto 6:9




Wednesday 18 September 2013

KUBAHA SI IMPUHWE UKWIYE KUGIRA N'ITEGEKO RY'IMANA UKWIYE KUBAHIRIZA KUGIRANGO URAMIRE MUGIHUGU UWITEKA AGUHA!




My Photo
Mutagoma Gaudin

kuva 20:12
kubaha ni kimwe mubintu Imana isaba abantu batuye mw'isi kugirango baramire mw'isi Imana yabahaye! ariko usanga kubaha amategeko y'Imana, kubaha ababyeyi, abayobozi mubyiciro bitandukanye ari ikntu kidakunzwe mubantu batandukanye kuko usanga abantu badashaka itegeko.
Imana igira iti nugira umwete wo kunyumvira! ibisubiramo keshi, iti sinkunda ibitambo kurenza abantu banyubaha. bene Data ubu muri iyi minsi yanone aho abantu basigaye bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, ........biragoye ko abantu bumva ijambo kuibaha muribo rifite agaciro
ese ni ryari dukwiye kubaha: Ijambo ry'Imana rimpamiriza neza ko dukwiye kubaha ababyeyi bacu naho baba bashaje, bakennye yewe n'abayobozi bacu ngo naho baba ari ibigoryi, iri n'ijambo rikomeye rigira riti UBAHA nizo shingano zawe ibindi n'ibyanjye nk'Imana irenganura abababaye.
Urugero rwiza rwo kubaha warebera kubasirikare bakora umurimo wo kurwana, aho usanga umusirikare akorera ama leta arenze imwe, kandi buri gisirikari cyose hari amategeko kigira yo kwica umwanzi. ariko rero ibyo iyo umusirikare abikoze mukubaha ntarundi rubanza agira keretse ny'iiri ukumutegeka.
kubaha n'ishingano za burimwe wese ufite ibimuri imbere ngo abyubahe, yaba amategeko, ababyeyi ndetse n'abayobozi bawe. kandi bene Data Imana ituburira kubaha kuko iziko muri kamere muntu byoroshye kutubaha aho abantu bubahira abandi icyo babashakaho n'ibindi ariko ukwiye kubaha naho yaba ari umwana kuko imwika ngo akujye imbere niyo nawe yari kukwimika.
ahari nawe wakwisuzuma ukamenya niba hari ikintu ucyubaha, ariko ahantu hatari ukubaha abantu bahinduka babi, barushaho gukora ibyangwa n'Imana ndetse bakononana kuko habuze kubaha no kubahana.
Ba kristo twari dukwiye kubaha, nkuko Dawidi yubaga sawuli nubwo yari afite Impamvu zo kumwubahuka, twari dukwiriye kubaha ababyeyi bacu naho baba bagaragara nkabatihesha agaciro, twari dukwiye kubaha ubuyobozi naho waba uboina ko batakurusha ubwenge.. kuko umugisha uva mukubaha ntuva mugusuzugura abo Imana yagushyize imbere. 
amatorero meshi yishwe no kubura abajyanama bubaha , ahubwo usanga abiyita abajyanama bashaka gukorera abantu ngo ababarebe ugasanga aho gusanga umushumba ugenda umusebya, umusebereza mu nama, n'ahandi Ariko Imana izabikubaza kuko ibyo si inzaduka ahubwo kubaha n'Itegeko ry'Imana. abantu bubashye nk'uko bikwiye amahoro mubantu yabineka kandi n'abakwiye kubahwa bagiye baca bugufi amahoro yaramba!  Imana iguhe umugisha wisuzuma maze wongere wubahe!

IMBERE YAWE URAREBA IKI? IIGICE CYA MBERE, PASTOR HABYARIMANA DESIRE

Pastor Desire Habyarimana.
Ezekiyeli 37:1-14
Imana yasohoye Ezekiyeli ari mu mwuka nk’uko igice gitangira kibivuga. (Ibibazo byacu dukwiriye kubirebera mu mwuka, kuko ibibazo duhura na byo bibera mu isi y’umwuka kandi na Satani muzi ko ari umwuka mubi). Twe dushaka gukemura ibibazo by’umwuka mu mubiri, ni cyo gituma tuvunika cyane (Abefeso 6:10-18).
Imana imaze gusohora Ezekiyeli, yamweretse amagufwa yumye atatanye cyane. None wowe imbere yawe urareba iki? Ushobora kuba ureba amagufwa yumye nka Ezekiyeli, ukaba ureba ubuzima bwumye ari bwo ubamo, ukaba ureba inzara, gukorwa n’isoni, kumwara gusa, urugo rwakunaniye, guhora utsindwa mu byo ukoze byose, ukabona nta byiringiro by’ejo hazaza, ibintu byose bikaba byumye pe!
Imana ibaza Ezekiyeli iti “ukurikije uko ureba aya magufwa hari icyavamo? Nawe nagira ngo nkubaze, ukurikije uko ureba ibikugose, hari ibyiringiro ko hari icyahinduka?
Ezekiyeli arasubiza ati “Mwami, ni wowe ubizi!” Mwari muzi ko hari abantu batazi ko Umwami azi ibyabo. Ariko nagira ngo nkubwire ko ubuzima bwawe n’ejo hazaza hawe Imana ibizi, kandi izi n’ icyo izakora ku mibereho yawe. Bimuharire, azi uko azabigenza.
Ezekiyeli avuga ngo Mwami ni wewe ubizi, umva ko nta ‘Inarijye’ irimo; urumva nta gitekerezo yabigizeho kuko ibyo abonye byari byamurenze. Nagira ngo nkubwire ko inarijye itarapfa muri wewe (Kumva ko hari ibyo wishoboreye, kumva ufite uko uzabigenza. Ibyo utarabipfaho, urakomeza ugakubitika kugeza igihe uzarambura amaboko ukabwira Imana uti ‘Hasigaye ahawe kuko ari wowe ushobora byose’). Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze ndabaruhura. Yahamagaye abarushye. Abatararuha bakomeza kwirwanirira, ariko abarushye bumva hasigaye ah’Imana ahita abatabara.
Kera kugira ngo igitambo cyemerwe, ni uko cyabaga cyapfuye. Nta bwo Imana yemera igitambo kigitera imigeri. Ni ko Abaroma 12:1-2 havuga ngo “Mube ibitambo bizima, byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Emera ube igitambo, Imana izagutangaza. Ibyo ubona bidashoboka bizashoboka, kuko ashobora byose.
Muzi ko Lazaro yari afite umuryango ukundana na Yesu, ariko muri uwo muryango harimo ikibazo cy’uko bafite umuhungu umwe. Mwese muzi ko mu muryango iyo harimo umwana umwe aba ari ikigirwamana, yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Noneho bagakunda Yesu, ariko bifitiye akagirwamana ku ruhande. Yesu arabareka, ubundi muzi ko Yesu adutwara buhoro, ariko yari azi ko hari igihe bizababana amagufwa yumye bagahita bamenya ko ari we gupfa no kuzuka.
Rimwe Lazaro ararwara, batuma kuri Yesu nk’incuti yabo ariko bazi ko akiza abarwayi gusa, batazi ko ari we gupfa no kuzuka, Yesu atinda abishaka. Wari uzi ko ibyawe byanze gukemuka Yesu atabireba? Aracakwigisha ko ari we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe, kuko uzi ko mu muntu habamo kwirwanira gukomeye: Iyo urwaye wumva ko uhita ujya kwa muganga, ariko hari ibyo abaganga badashobora; iyo ukennye, ahogusenga uhita ubona uwo waguza amafaranga, ariko hari igihe bakumvira ubusa; iyo bakuvuze nawe uravuga, ariko hari ubwo bitaba igisubizo. Yesu iyo ugitera imigeri arakureka, kugeza ubwo uzabona ko imbere yawe hasigaye ahe gusa (Yohana 11:1-44).
Yesu yaje kwa Lazaro yarapfuye, baramushyinguye. Bamubonye, bibuka ko avuye gukiza abandi kandi ko bamutumyeho akababwira ngo araje ntaze, barababara. Mariya aramubwira ati “Iyo uza kuba hano musaza wacu ntiyari gupfa ( ni nk’uko nawe uvuga ngo iyo mba narize simba mbabayeho gutya, ariko se abatarize bose babaho nabi? Iyo mba ntarashatse uyu mugore… iyo mba ntaba ahangaha… iyo mba zikaba nyinshi). Yego Lazaro w’ubuzima bwawe yarapfuye, ariko Mariya uwo bari kuvugana ni we gupfa no kuzuka, ashobora byose). Ikibazo ni uko ubana n’ushobora byose ntumenye agaciro ke.
Yesu aramubwira ati “Yego yarapfuye birababaje, ariko ni jye kuzuka n’ubugingo kandi naje humura.” Mariya bimunanira kwizera, aravuga ati “Yego nzi ko azazuka mu izuka ry’abapfuye. Hari ibyo nawe wumva ko bidashoboka, wanze kwizera ko byahinduka kandi ufite Yesu ushobora byose. Ni bibi kutizera, kuko utizera adashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Yesu amubwira ati “Basi munyereke aho mwamuhambye? Nagira ngo nkusabe, wereke Yesu aho bipfira, umubwire ati “Byarangiye bitya, urupfu rw’ibyanjye ni uru. Uhagarare aho, Yesu azi icyo azakora. Ikibazo ni uko ibintu bipfa ntitwemere no kubwiza Yesu ukuri aho bipfira.
Yesu ahageze ntiyavuze amagambo menshi, yarahamagaye gusa ibyari amagufwa yumye ( Lazaro) biritaba bamutahana ari muzima. Yesu ibyawe ntibyamunaniye, ahubwo aragira ngo umubwire ngo “Mwami, ni wowe ubizi. Ureke kwirwanirira, kuko nta cyo wageraho atagufashije.
Ubutaha tuzakomeza n’ iyerekwa rya Ezekiyeli ntuzacikwe!!!
 www.agakiza.orghttp://agakiza.org/

Thursday 12 September 2013

ITERAMBER N'IJAMBO RY'IMANA!

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Washington Examiner avuga ko Abanyamerika bagera kuri 41% basomera Bibiliya kuri internet, ngo n’ubwo 88% by’Abanyamerika 

bafite Bibiliya zigendanwa.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango ‘The American Bible Society’ (ABS) bwagaragaje ko 41% by’Abanyamerika bakoresha internet, bagasomera ibyanditswe byera kuri mudasobwa. 29% bakora ubushakashatsi ku byanditswe byera bakoresheje telephone ngendanwa, naho 17% bakavuga ko basoma Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga kuri Kindle cyangwa iPad. Version ya Bibiliya yakunze gukorwaho ubushakashatsi ngo ni King James Version (KJV), kuko ikoreshwa n’abagera kuri 38%, mu gihe New King James (NKJV) ikoreshwa n’abagera kuri 14% gusa.
ABS yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi muri aya magambo, iti “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakomeje kwitabira gusomera Bibiliya kuri internet. Buri mwaka, umubare w’abasoma ijambo ry’Imana bakoresheje smart phone cyangwa izindi telephone ngendanwa ugenda wiyongera. Abakoresha internet bashakisha ijambo ry’Imana na bob agenda biyongera."
Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko 77% by’Abanyamerika bavuga ko ibibi bigenda birushaho kwiyongera, kimwe cya gatatu cyabo bakavuga ko abantu batagishishikazwa no gusoma ijambo ry’Imana. 2/3 by’Abanyamerika bavuga ko kwigisha Bibiliya mu mashuri ya Leta ari ingenzi, ariko abasaga ½ bavuga ko "Bibiliya na politiki bitajya imbizi." Abasaga 20% bavuga ko Bibiliya igomba gufatwa nk’ukuri kuzuye.

Wednesday 11 September 2013

ALBUM SHYA YA AIME UWIMANA IMPANO SHYA MU BWAMI BW'IMANA

Nkuko yabidutangarije Aime Uwimana nyuma yo gukora amashusho menshi n’indirimbo ze nshya ubu alubumu ye yageze ku isoko, ikaba ikozwe ku buryo budasanzwe dore ko usangamo alubumu ya majwi iri kumwe niya mashusho.
Iyi alubumu akaba yarayise « Ni Umunyebambe » ikaba iriho indirimbo cumi n’eshatu, iya amajwi ikaba yarakozwe na Aime Uwimana naho alubumu y’amashusho ikorwa naba Producteur batandukanye barimo Bernard, Fils Jean Luc na Franco.
Iyi alubumu ikaba ari iya karindwi Aime Uwimana ashyize ku isoko, ubu ikaba iri kuboneka ahantu hatandukanye harimo ku Inkuru Nziza mu mugi, Library Ikirezi na Caritas, Zion Temple Gatenga na Restoration Remera na Kimisagara, aho iri kugura amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda zose uko ari ebyiri ziri kumwe harimo iy’amajwi n’iya mashusho byose biri hamwe.
Mukiganiro gito twagiranye na Aime Uwimana akaba yadutangarijeko iyi alubumu yayishyize hanze ku isoko ngo abantu batangire bayumve banayiryoherwe dore ko ikoranye ubuhanga bwinshi aho yanagiye anakorana hamwe rimwe na rimwe n’abandi bahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi, Patrick Rene n’abandi.
Ngo mu migambi ye ari guteganya ko bimukundiye uyu mwaka mu mpere zawo aribwo yazakora igitaramo cyo kumurika iyi alubumu, aya makuru yicyi gitaramo akaba azakomeza kugenda ayatangariza abankunzi ba gospel uko iminsi igenda yegera imbere. Reka tubibutseko iyi alubumu Aime ayisohoye nyuma ya alubumu zindi ebyiri z’indirimbo zo mu gitabo aherutse gusohora zikurikiranye. soma inkuru yose kuri www.agakiza.org