Monday 31 March 2014

NUMBER ONE YAGARAGAJWE KU MUGARAGARO!

U BUHINDE — Mu majyepfo y’u Buhinde, umusore w’Umunyamurenge Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yatunguye abantu ku minsi 22 ya kuno kwezi ubwo yashiraga ku mugaragaro album ye ya mbere yise 
NUMBER 1.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, byari biteganyijwe ko kigomba gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kikarangira saa ine y’ijoro. Saa kumi z’umugoroba abantu bari bamaze kugera aho igitaramo cyagombaga kubera. Iki gitaramo kikaba cyaratangiriye ku gihe nkuko byari biteganyijwe ndetse kikarangirira ku masaha yari ateganyijwe. Iki gitaramo kandi cyaritabiriwe cyane ku buryo bugaragara bitewe ahanini n’ukuntu uyu muririmbyi afite indirimbo zikunzwe n’abantu batuye mu Buhinde biganjemo abanafunzi.
  
Iyi album ye ikaba igizwe n’indirimbo umunani nziza, zakoze kandi zubatse imitima y’abantu bamaze kuzitegera.
Saa kumi n’imwe zuzuye nibwo umushusharugamba (MC) Claudine, wanashimishije abantu cyane kuri uwo munsi, yari afashe microphone yakira abashinzwe kuramya Lampstand bo muri ministere yitwa Lord’s Light Fellowship, ari nayo Israel Mbonyi asanzwe asengeramo. Nyuma yaho hakiriwe abandi bahanzi baturutse mu bindi bice byo mu majyepfo y’u Buhinde. 
Habanje Ines mu ndirimbo ze zibiri, akurikirwa na Alain nawe mu ndirimbo zibiri; baza gusozerezwa na Joy, nawe mu ndirimbo zibiri. Aba n’abahanzi b’Abanyarwanda bamenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Buhinde.
Nyuma yaho gato havuzwe Ijambo ry’Imana na representant ucuye igihe wa Lord’s Light Fellowship bakunze kwita Bwanasifiwe. Akirangiza nibwo MC yakiriye abacuranzi bose bari bambaye neza cyane; igikorwa cyashimishije abari bitabiriye iki gitaramo bose. Nyuma humvikanye urusaku rwinshi cyane, amashi, impundu, ibintu byagaragaje cyane ko abantu bari bamwishimiye kandi bari bategerezanyije amatsiko uwo munsi.
Abantu berekanye ibishimo byinshi n’amarangamutima akomeye ubwo Israel yaririmbaga izi ndirimbo ze zibiri. Byagaragaje ko abantu bamukunda byimazeyo. Yakomeje aririmba n’izindi ndirimbo ze zizwi cyane kandi zikunzwe zirimo Number 1, ari nayo yitiriwe album.

Israel Mbonyi, umuhanzi wari utegerejwe akigera kuri stage, yaririmbye indirimbo zibiri: Yankuyeho urubanza na Ndanyuzwe. Tubibutse yuko izi ndirimbo zombi ziri kuri  iyi album. Arangije kuririmba, representant wa Lord’s Light Fellowship Mutagoma Gaudin yafunguye CD ku mugaragaro.
Iki gitaramo ahanini cyaranzwe n’amarira menshi y’ibyishimo ku bw’indirimbo nziza kandi zigizwe n’amagambo akomeye.
                                                                 uku nio CD igaragara
 
Umuyobozi wa Lord's Light Fellowship, afungura album 


 



 

 

Friday 21 March 2014

NTAMUNTU UGIRA UBWOBA BW'IBIZWI CYANGWA IBIHARI! AHUBWO IBITABONEKA N'IBIDAHARI! MUTINYE URUPFU RWA KABIRI! ibyahishuwe 2:11

Ntimwishuke! 1 abakorinto 6:9

Ntimwishuke, ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa umwami bw'Imana?

1. abahehesi
2.abasenga ibishushanyo
3.abasambanyi
4.ibitingwa
5.abagabo benda abandi(abatinganyi)
6.Abajura
7.abifuza iby'abandi
8.abasinzi
9.abanyazi
10.abarozi
n'abandi bakora ibisa bityo ntibazaragwa ubwami bw'Imana.

Bene Data ntimutinye abantu, inzara,ubukene n'ibindi byica umubiri gusa ahubwo mutinye Imana ibasha kwica umuntu ikamujyana no muri gehinomu! Imana yatanze amahirwe muri Yohana 3:16
Yewe Kwihana ni ubuntu ntibigomba gutanga Ifeza cyangwa izahabu kuko bamwe ntitwari kuyibona! ariko abantu bakomeza gukerensa ubuntu bw'Imana! Imana n'inyambabazi kuburyo nawe ikigutegereje ngo ahari niwihana ibyo byose izaguhe ubugingo hamwe na Kristo.

abantu bagira ubwoba bwa'amashusho mabi, agaragara nK'IBISIMBA, cyangwa asa n'ibindibintu.. gusa maze iminsi nibaza nti ese niba abantu batinya amashusho atavuga, noneho nibacirwaho iteka ryo kubana Satani mu muriro utazima bizamera bite?
reka nkwibwirire wowe ugifite umwuka! kwemera Kristo nubwo atari itegeko, umenye ko kujya mw'IJURU BYO BISABA kuba waramwemeye. ndetse no kujya Ikuzimu bisaba kuba waramwihakanye. ubwo rero ntahantu nahamwe ufite icyo kwirenguza. nguwo umurimo uruta iyindi nuko abatuye isi bemera uwo yatumye ariwe Kristo.

Impamvu zose watanga zituma utamwemera, yaba ko udashaka kubabaza ababyeyi,inshuti, n'abandi umenyeko bo bafite gahnda yo kuzakubabaza kera, kuberako abatagushyigikiye kwemera Kristo bazaguherekeza Ikuzimu! kandi aho Umuriro w'Inkazi uzarya abanga Imana bose ntibayisenge!

ubwoba ufite si ubwi ibyo uzi ahubwo n'ubw'ibyo utazi! kandi si ubw'ibihari ahubwo n'ubw'ibitaragaragazwa!

ESE WITEGUYE KUZAMUBERA INKORA MUTIMA? WE YIRENGAGIJE UBUBI BWAWE N'ICYANGIRO WARI UFITE!


YESU YARABYEMEYE KUBERA URUKUNDO AGUKUNDA! Ese wowe witeguye kumwemera NO KUZAMUBERA Umwizerwa? Ibyahishuwe: 5:3

Nkuko muri iyi minsi abantu bashishikajwe n'ubukwe, niko hariho nabashishikajwe no gufasha satani kugirango babwice, cyangwa bazabatanye!

hariho umukobwa umwe rero yarambagijwe kenshi, ubukwe bwajya kuba akumva umusore yabivuyemo, bimaze kuba inshuro nyinshi nawe ahitamo ko atozongera kwemerera umuhungu n'umwe.

wakwibaza uti byaterwaga n'iki? yabaga akundandanye n'umuntu abandi bagasanga umusore bati uriya mukobwa, ni mwiza, rwose pe ariko se uzihanganira ibiheko by'Iwabo(amarozi)! ibyo byamamara hose ko umukobwa ari mwiza,imico myiza ariyo yatumye beshi bamuramabagiza gusa abandi bati Ibiheko si ikintu wakwihanganira!

umunsi umwe umusore araza ati ndagukunda kandi ndifuza kubakana nawe! tukabana akaramata! umukobwa abwira umusore ati: ese ibyaba binyicira ubukwe uzabyihanganira? umusore ati ngaho mbwira ukuri: Ese koko iwanyu mugira ibiheko?

umukobwa atuje cyane ati: ukuri kwanjye ntacyo kwakumarira! kuko hari benshi bafite ibindi gusa genda ubitekerezeho niwumva uzanyemera uzagaruke!

umuhungu abitekerezaho maze agarukana icyemezo ati NZABYEMERA. maze babitangaje abantu bicaza nyamuhungu bati: ntamuntu wiyahura areba, ese ntitwakubwiye ko afite ibiheko?

''Umuhungu arababwira ati: Narabyemeye.ikindi kandi amashymba aracyahari nzashaka ibiti byubakire nturane nabyo: bivuzengo nirengereye ingaruka kuko n'ibyiza nzabyirengera.

Uko niko Yesu yirengereye ingaruka, kuko yaje mw'isi gushaka umugeni mubanyamagambo, abicanyi,abasambanyi,abarozi......ikindi kandi we yari afite amakuru ahagije si ukubibwirwa! ariko ati: Data ndabyemeye!

Ko Yesu yagukoye amaraso ye, ese witeguye kwitwara nkuko agushaka! igisebo yarakikoreye ndetse n'ibyo yahowe ariko ubu ni muzima!

Urukundo rwo Kristo adukunda abantu benshi nabo barubona nko gukunda umuntu uzi neza ko iwabo batunze uburozi. ariko we aradukunda kandi akaduhindura kuko nyuma Yo kumwemera uburozi burahunga,uburaya,amagambo, maze Kristo akaba umwami n'umukiza wawe iteka. abavugaga bakarekera.

NB: Ubukwe bumaze kuba bati nubundi n'amagambo y'abantu.......nshuti z'Imana, Kristo yaciwe intege ariko nyuma yo gufata Risk Imana yamuhaye ubutware mw'Isi no mw'IJURU kANDI imuha IZINA RISUMBA AYANDI YOSE: ROMAN :3:23-26

Ndabakunda!

Tuesday 18 March 2014

KO UTARI KRISTO,ELIYA,CYANGWA WA MUHANUZI ,UBATIRIZA IKI? by Gaudin


YOHANA:1:25

IMPAMVU ZITUMA WEMERWA ZITURUKA KU MANA!

Nuko baramubaza bati: None ubatiriza iki, ko utari Kristo,ntube na Eliya,ntube na wa muhanuzi?

Kuri iki gihe nubwo abantu bibwira mumitima ko atari abafarisayo, bigaragara ko intambara z'Amagambo no kurwanira ibyubahiro bikorwa cyane aho usanga Abantu benshi bashobora kuguca Intege bakakubaza bati mbese ko utari uyu cyangwa uyu, ibyo ukora ubikorera iki?

Impamvu Itera ibyo ukora iyo idaturutse ku kwizera, ntiyanezeza Imana. kuko Ijambo ry'Imana rivuga ko utizera Imana ntiyayinezeza.

kuri ki gihe rero ibikorwa byari ibyo kwizera abantu babihinduye experience ntibikiri ibyo kwizera! niba bimeze gutyo rero ntamugabane abakora ibyo bazabona mw'IJURU.

KUBATIZWA N'IGIKORWA CYO KWIZERA!

Wakwibaza uti ese aba bafarisayo bashakaga kubatizwa? cyangwa bashakaga kubuza abantu kubatizwa? kuko niba uje ugasanga umuntu ubatiza ukamubariza Imbereye y'abantu Impamvu abatiza atari Kristo, ntabe Eliya, cyangwa umuhanuzi! utera confusion mubashaka kubatizwa!

ABIGISHWA BA YESU NIBO BIGISHIJE ABANDI BESHI KUBA ABIGISHWA!

Uyu munsi wa none intumwa cumi n'ebyiri ntizikiriho,nabo zigishije beshi ntibakiriho! ahubwo ahubwo bamwe bigishije abandi abandi bigisha abandi kugeza uyu munsi niyo mpamvu itorero ritazimye kuko itorero ry'Imana si umushinga w'abantu ahubwo ni uw'Imana. matayo:28:18

ABABWIRIJWE NA YESU, NABO INTUMWA ZABWIRIJE KUGEZA UBU BAHAMAGARIRWA KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA.

YOHANA:17:20

Impamvu yesu yasenze iri nsengesho yari azi neza ko bamwe bashobora kuzitwaza uburambe bakayobya abandi, rero igihe cyose Imana ijya ihamagara abantu beshi uko ishatse kandi ikabahemba kimwe ntihagire uyihakanya. Kumana nta nararibonye ahubwo abuzuye umwuka w'Imana bakora ibyo ubutwari.

Mwene Data ahari wumvaga udakwiye kuvuga ubutumwa ngo abantu bihane kuko iyo watangiraga abantu bagutumagaho bakakubaza ibibazo nk'Ibyo babazaga yohani! ariko ntidukwiye kwita kucyo abantu bavuga ngo duhindure ubusa icyo Imana iduhamagarira gukora.

dukwiye gukora ibyo iduhamagarira gukora hanyuma, nayo Ikazakora ibyayo.

Igisubizo cyiza nuko nyuma yaburi gikorwa cyose kiza ukora YESU AZA KUGISOHORESHA UBUTWARE BWE KUKO ARUTA CYANE ABIGISHWA BE TWESE uko tungana kuko UMWIGISHWA NTARUTA UMWIGISHA.

Nanjye nababwira nti sindi Yohana, si ndi Eliya, si ndi wa muhanuzi, Sindi apotle, Si ndi pastori.........YEWE SI NDI KRISTO. ndi Gaudin wemejwe n'ibyo intumwa zahamije nizera Umwami mperako mba umwigishwa wa Yesu nanjye ndi kurugamba rwo guhindurira abandi kuba abigishwa ba Kristo nkuko yategetse. MATAYO:28:18

Niba wanjyaga wibaza Impamvu nkora ibi byose ndibwirako bisobanutse! kandi niba nawe bajyaga bakubaza Impamvu ukora ibikorwa byo Kwizera wabona Impamvu zihamye zo kubikora kuko Yesu ntago yigeze avuga ngo twisobanure mu bantu ahubwo yagize ati: matayo 5:13

Hahirwa abagaragu azaza agasanga bagikora ibyo yategetse ko bakora.

nuko uzi gukora Neza ntabikore bimubereye icyaha yakobo 4:17

kandi hahirwa abahinduriye beshi kuba abakiranutsi kuko bazaka nk'inyenyeri.

Yakobo: 5:19 ''Bene Data , nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora, mumenye yuko umuntu uyobora umunyabyaha akamukura munzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu,kandi azatwikira ibyaha byinshi''

Ndabakunda.

Tuesday 4 March 2014

IZINA RIMWE'' ALBUM SHYA YO KURAMYA IMANA NO KUYIHIMBAZA By The Lampstand

Mu majyepfo y'igihugu cy'ubuhinde, aho hakunze kubera ibiterane mpuzamahanga biba byateguwe n'imiryango y'ivugabutumwa y'abanyenshuri baturuka mubihu bya africa cyane cyane u Rwanda, abo banyeshuri biga muri Kaminuza ya ANNAMALAI UNIVERSITY, bakaba bamaze kugeza hanze umuzingo w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. aho uyu muzingo witiriwe ''IZINA RIMWE'' dusanga mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa 4:11-12.
uyu muzingo ukaba umaze amezi agera muri atanu utegerejwe, ubu ukaba wageze hanze ngo abakunda kuramya no guhimbaza Imana bafashwe muburyo bwo kubikora bakoresheje indilimbo kuko na zaburi ya 92:2 hagira hati Nibyiza gushima uwiteka no kuririmbira izina rye.
uyu muzingo ugizwe n'indirimbo icumi zakorewe mu buhinde, zikozwe na ''The lampstand worship team'' Ikorera muri Lord's Light Fellowship. bikaba biteganyijwe ko iyi album izatangwa ku mugaragaro kandi kubuntu kuri uyu wa gatandatu ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y'imyaka 4 minisiteri y'ivugabutumwa LLF imaze ikorera mugihugu cy'ubuhinde.
hakaba hategurwa n'amashushu yizi ndirimbo bitangazwa ko azaba yageze hanze munsi iri imbere
mu buryo bwo gusakaza ubutumwa bwiza. iyi album kandi ushobora kuyisanga kuri blog ya LLF http://llfworld.blogspot.in/  reba hano video y'indirimbo ''ibyo ntuze''http://www.youtube.com/watch?v=nBCLDODjono

Monday 3 March 2014

KUKI YUDA YATANZE MATIYASI KUBARWA MU NTUMWA 12 ZA YESU? igice cya 1

Buri gihe umugambi w'Imana ugaragaza urukundo no guhendahenda abantu ngo ahari nibakunda bave mu mutego batezwe na satani wo kutumvira Imana. Imana ikoresha inzira nyishi ndetse rimwe narimwe yemera kujyana n'abantu itayobebewe ko ari babi, ahubwo ishaka ko bahinduka. ibyo bituma Imana idahutiraho guhana abakora ibyaha, ahubwo ikarindiriza abantu imbabazi zayo nyishi.

abantu twe siko duteye kuko hari aho dutandukaniye n'Imana, Imbabazi zayo zishobora gutuma Umunyabyaha yihana, ariko abantu uburakari bwabo buhiga abakoze ibyaha ngo bahanwe. ariko Imana si uko iteye.

Twibajije ikibazo kigira kiti: Kuki Yuda yatoranijwe mu ntumwa za Yesu mbere ya matiyasi? buri muntu yakwibaza yuda uko yaba yarageze mukazi ko kuba umwe mutumwa 12 za kristo kandi Kristo yari amuzi kuva mbere ko ariwe uzamugambanira? kandi wakwibaza uti matiyasi we ko yabaye umwizerwa imyaka 3 yose Imana Imushima ariko ntimuhitemo ngo abe intumwa yes agitoranya intumwa!

yuda yinjiye muntumwa za Kristo mbere, ndetse ashingwa n'Imirimo itoroshye kuko yari ashinzwe umutungo, kandi Yesu yari amuzi guhera kera kuko ntakintu Yesu atari azi.yahawe amahirwe yo koherezanywa n'izindi ntumwa kuvuga ubutumwa, yirukanye abadayimoni,akiza indwara,akora ibimenyetso n'ibitangaza byinshi mw'Izina rya Yezu wari wabatumye ariko ntibyatumye ahinduka ahubwo yakomeje umugambi mubi, kugeza aho akoreye icyaha gikomeye cyo Kugambanira UMWANA W'IMANA. 

abantu benshi bahawe amahirwe yo kugendana na Yesu, ariko ntidukwiye guhabwa ubwo buntu ngo tubukoreshe nabi, kuko ntago Yesu yabuze abizerwa yaha umurimo we, ahubwo atoranya bose ababi n'abeza kugirango abahe amahirwe yo kwihana. ahari umaze igihe mu murimo w'Imana waba uri umupastori,umuriribyi, umuhanuzi......ariko iki nicyo gihe cyo kureba ko waba udafite igitekerezo cyo gupfusha ubusa ubwo buntu.

hari ba matiyasi benshi bari inyuma yaburi mwe wese, kuko kuva kumubatizo wa yohana kugeza Yesu ageze mw'Ijuru babaye abizerwa, kandi Imana yari Ibazi ko ari abizerwa. ariko Imana itanga uko ishatse mugihe gikwiye yaguhamagara, ariko Ukwiye kwibaza uti ko YUDA yahamagawe na MATIYASI agahamagarwa,njye mu minsi yanone Umutima wanjye ubwira ukuhe kuri muri iyi nzira nkurikiyemo Kristo? 

Impamvu nyamukuru yatumye ugirirwa amahirwe yo gutunga,gukizwa kwiga, cyangwa ibindi byose byiza wagiye ubona mbere yabantu beshi uzi si uko wabarushaga gukiranuka ahubwo n'amahirwe Imana itanga ngo ahari wezwe cyane kurushaho, ndetse Imana iba ikurehereza kugira neza kwayo.
Imana ntitinza isezerano nkuko bamwe babyibwira ahubwo ishaka ko hatagira numwe urimbuka ahubwo ko bose bihana. 2peter 3:8

Mwene Data ubuntu wahawe si ubwo gupfusha ubusa ahubwo ni umwanya mwiza wo kwisuzuma maze ngo utagibwaho n'umugayo imbere y'Imana yakugoragoje ikagukuruza ineza yayo. hari benshi bahari bo gukora nk'ibyo ukora, bashobora kuba ari abizerwa kukurusha ariko uyu munsi Imana ibabikiye kugirango mugihe gikwiriye bazasimbure abakora nabi nkana. 

Impamvu imwe ntayindi uretse ko Ishaka ko abantu bose bahabwa amahirwe yo kwigishwa,kwerekwa inzira,no gusobanurirwa no guhabwa icyerekezo. Ubuntu bwo kuba aho uri ubu rero ntukwiye kubukerensa ahubwo ukwiye Guha Imana icyubahiro kuko n'IMANA izi Imitima kandi idahishwa.
impamvu:
1.Imana ishaka ko abantu bose bakizwa
2.Imana iha amahirwe abanduye ngo bahindurwe
3.Imana ntihatira umuntu gukizwa ahubwo ikwereka igikwiye ugahitamo
4.urukundo rwayo rwinshi ruguha amahirwe yo guhindukira mu muhamagaro
5.Imana nuko iziko ukiranuka atazabirekeshwa nuko atazwi...matiyasi yamaze imyaka myinshi atinubira gukurikira kristo.

usomye mu ibyakozwe n'intumwa 1:21   hagaragaza ko matiyasi Imana yeje ko yabaye umwizerwa kuva kera! nagiranga ngo nsoze nkubaza nti ese Imana yaguhamiriza ko Nawe wabaye umwizerwa aho uri, kuburyo hashatswe abo babarana n'intumwa ngo bahamye amagambo ya yesu wazamo? UBUHAMYA BW'IMANA N'ABANTU NABYO Ni ngobwa.
ndabakunda.