Monday 12 May 2014

NTUNYINGINGE GUSUBIRAYO CYANGWA KUKUVAHO, niki BAJYA BAKWINGINGIRA KUREKA GUKORA Kandi UMUTIMA WAWE UHAMANYAN'IMANA KO ARI CYIZA? ?


ruth:1:1-17 ''Ruth ati ntusabe gusubirayo ntunyinginge! niyemeje kubana nawe.''



Mugihe igihugu cya 'isiraheli cyayoborwaga n'abacamanza, habayeho igihe cy'inzara bituma abantu bamwe basuhuka! mubasuhutse harimo umugabo ELIMELEKI n'umugore we, basuhukira mugihugu cy'i mowabu.

umugore we Naomi yari afite abahungu babiri, bashaka abamowabu kazi.  murugendo bagiriye muri iki gihugu bisa naho bitahiriye Naomi kuko umugabo we Elimeleki yaje gupfa ndetse bidatinze n'abahungu be bombi barapfa!

Naomi asigarana n'abakazana be babiri aribo ORUPA na RUTH. Naomi yumva inkuru zuko mugihugu cy'Iwabo ko Imana yabagiriye neza, inzara yarashize afata icyemezo cyo gutahuka numbwo yari asigaye nk'icike! mu gihe yasezeraga kuri bakazana be kuko ntiyumvaga ko bazajyana yagize ati: bakobwa banjye ni mugende mwisubirire mu muryango yanyu kuko njyewe sindi umuntu wo gukurikirwa kuko ntacyo nabamarira, yewe ndashaje naho nabona umugabo ntimwazategereza igihe abahungu bajye bazakurira!

Bene Data buri muntu wese yakwiyumvisha akababaro Naomi yari afite, kuba yarageze mugihugu afite umugabo n'abana akaba asubiye iwabo wenyine!

yaje gusezera rero abakazana be bararira, maze asoma orupa ati igendere, orupa agenda arira nubwo bitari byoroshye baratandukana, ageze kuri Ruth, aramusoma aramusezera ariko yumva ijambo ridasanzwe ruth agira ati'' Ntunyinginge gusubirayo kuko tuzajyana, uko biri kose tuzajyana, aho uzagwa niho nzagwa kandi Imana yawe izaba Imana yajye'' Naomi ntako atagize ngo asubizeyo ruth, ariko birananirana!

Buri muntu iyo ajya guhitamo ikintu haba hari ibintu byinshi byo guhitamo , nukuvuga ngo amahitamo aba arenze amwe! ariko ihitamo ryose rikomezwa nuko urishyizeho umutima'' mubigaragara Naomi ntacyo yari kumarira ruth, uretse ko ruth yiyemeje kumubera umwana kandi agahitamo kuzapfana nawe, ntiyahisemo kuzaba ikirangirire,n'ibindi ahubwo yahisemo kubana na Naomi.

hari ibintu byinshi ugenda uhitamo bisa naho bitoroshye ariko wumva ko aribyo Imana izaguheramo umugisha! nubwo rimwe na rimwe biba bisa naho bikomeye Imana ijya ibasha kubiremamo ishimwe!

Ruth ni ikitegererezo cy'Urukundo nyarwo dusoma muri 1abakorinto 13,  muri iki gihe kwikunda bituma abantu bashaka inyungu ndetse no kwihangana kukaba guke!

Isomo twakura kuri ruth

Umutima utizirikana ubwawo ngo wibagirwe abandi
kuyoborwa no kwizera kurenza ibigaragara
kwiyemeza kubera abandi umugisha
kudasubizwa inyuma n'ibicantege naho byaba byumvikana

kuri iki gihe umuntu asigaye ajya kugira neza akabanza akaba niba ibyo nabyo harimo umugisha, ariko ruth ntiyigeze ahanuza ahubwo nubwo yumvaga bikomeye ntibyamubujije gukomeza urugendo, yizeye Imana aho guterwa ubwoba n'ibyo yarebaga.

usomye ibyakozwe n'intumwa 21 tuhasanga inkuru ya pawulo abwirwa ko najya i yelusalem azabohwa ariko ngo akanga kubumvira, byaterwaga n'iki? nuko mu mutima yumva yiyemeze gukorera Imana n'iyelusalem hose akagerayo! ibyo rero byaca mubahanuzi cyangwa mu nama z'abakuru ukwiye kumva icyo umutima ukubwira kiza kuko icyo Imana ijya igihemebera Umuntu.

ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed