Thursday 31 July 2014

UBA WARAPFUYE, WONGEREWE IGIHE CYO KURIRIRA UBUGINGO BWAWE NO KUBUBITSA YESU! BY M.Gaudin


Abacamanza: 11:36

"Aramubwira ati  Data ubwo wahigiye imbere y'Uwiteka mpigura nk'uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b'Abamoni." Nyuma uwo mukobwa abwira se ati: Unyemerere icyo ngusaba: Ube undetse amezi abiri Ngende Manukkane mu misozi nabagenzi banjye, Ndirire ubukumi bwanjye." Se aramusubiza ati "Genda."

Uruhushya uhawe rwo Kurama, rwo kubaho Iminsi yanone urateganya kurukoresha iki? abantu benshi nubwo tugenda ariko Twese duhuriye ku kintu gisa naho ari kimwe, twese uruhushya dufite mw'isi ni urwo kuririra ubungingo bwacu kugirango Imana izabwakire ari buzima!

ubu urebye abo mungana bamaze gupfa ni benshi, kandi nabo bari bafite Imishinga myinshi bibwiraga gukora! bamwe bateganyaga kwiga, kubaka ingo,kubaka amazu, n'ibindi ariko byose nubwo babiteganyaga byahuye ko uruhusa bari bafite rwashize maze igihe cyo kuva mw'isi kibagereraho!

Mwene Data umukobwa wa Yefuta akubere urugero kuko ntituri abacu ngo twigenge, ahari Imana igukeneye uyu munsi cyangwa ejo naho yaguha imyaka 10,50,100 yose yakabaye uyikoresha cyane cyane mu kuririra ubukumi n'ubusore bwawe,(UBUGINGO BWAWE) si igihe cyo kwiyicisha ibiyobyabwenge! 

uyu mukobwa ahari yari gufata ibyemezo bibi nk'ibyo tujya dufata mubuzima, mugihe tubona twahawe umwanya wo kwitegurira Imana! ahari yari kwanga ababyeyi be, cyangwa agatuka Imana! ariko we yahisemo kwemera ko Se amutambaho igitambo. ibi rero bikwiye kuguha isomo ry'uko igihe uzagendera ntuba ukizi, kuko nubwo yahawe amezi abiri ntibyakuyeho ko igihe kigera agatambwa. 

nawe ushobora kuba wibwira uti sindwaye, ndakomeye ariko mukobwa wa Yefuta ntiyari arwaye, yewe habe n'igicurane, bitwereka ko abapfa si abakora accident, abarebye n'abarwaye indwara zikomeye ahubwo buri muntu wambaye umubiri ni umukandida w'urupfu kuko igihe utazi cyangwa uzi kizagera uve mw'Isi.

uwaba umunyambwenge rero yakwita kw'ihererezo rye!  ndakwinginze niba utarakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza, umwemerere kuko ntariindi zina twahawe dukirizwamo keretse we kuko ijambo ry'Imana ribwira ko Ubwo Yazutse abapfiriye muri we bazazuka! kandi urupfu rwa kabiri ntacyo ruzabatwara kuko Azababera itsinzi.

IGIHE DUFITE TUGIKORESHE NEZA, Kuko twese dusa n'abahwe amezi abiri nkaya mukobwa wa yefuta! ntiwirare rero ahubwo uhore uzirikana guhamagarwa kwawe kugeza igihe Yesu azazira.

Ndabakunda!

Wednesday 23 July 2014

ESE IBYO IMANA IGUTEGEKA NIBYO UKORA CYANGWA IBYO YESU AGUSHOBOZA NIBYO UKORA? BY M Gaudin


Matt:14:28

Petero aramusubiza  ati mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hujuru y'amazi''

nkuko muminsi yanone usanga abantu benshi bagira bati nukuri ntegereje kumva ibyo umwami Yesu antegeka, akenshi natwe tubanza kugira tuti niba ari wowe koko! ugasanga aho gusaba neza dusaba nubundi ibyo tudashoboye gukora kuko buri gihe iyo usabye itegeko igikurikiraho ni ukuryica kuko usanga ntambaraga ziri mugukora iby'iryo tegeko!

gusaba neza ntako bisa beshi bagiye basaba ariko petero aha asaba asa naho ashidikanya ndetse asaba agaragaza ko afite ubushobozi bwo kumvira amategeko, nikoko iyo umuntu wese ategetswe agerageza gukora ariko ibyo ntibivuga kubisohoza rwose! ariko twamenya gusaba neza byajya bidufasha gukomezwa no kugera kcyo dushaka cyose kuko imana ibasha kudufasha buri kimwe kandi habayeho ubuntu bukwiye bwatubashisha gukora kudushoboza gukora ibyo Yesu adutegeka!

hari undi muntu wegereye Yesu ati mwami Washaka wabasha kunkiza, uyu Yesu yaramubwiyte ngo ndabishaka kira, mpamya ko na petero iyo asaba ati washoboza kugenda kumazi nagusanga! buri gihe rero usanga turwana no kutemera intege nke zacu tuti ahari umwami nagira ibyo adutegeka tuzabikora nyamara iyo yumusabye kudushoboza, kubw'ubuntu bwe tubasha gukora iby'ubutwari no gukurikiza ibyo adusaba tudafite gukiranuka kwacu ahubwo kwe! mwene Data wasanga ugira uti Yesu avuze ati reka iki ukumva aribwo wakireka! ariko ukwiye gusenga Imana ikagushoboza kuko wowe gusba amategeko ntibikorohera kuyakomeza ahubwo iyo uyahawe urushaho kugaragaza imbaraga nke mukutayabasha kuyasohoza.

si igihe cyo gusaba ko ubona itegeko rikubwira ngo reka iki, kora iki, cyangwa ujye ugira utya nutya ahubwo n'igihe cyo gusaba Imbaraga zo gushobozwa kubaha Imana no kubaha ibyo yahamije kandi muri byose mpamyako, atari Yesu ntacyo twakwishobozwa kuko niwe uduha Imabaraga nkuko mu abafilipi 4:13 nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Ndakwinginze ngo ibyo umaze Iminsi ushaka guhindura kubw'imbaraga zawe ukwiye guhindura ukabwira Yesu akagushoboza kuko nibwo uzabona gukiranukira Imana gutunganye rwose.

Usoza iyi nkuru ubona ko petero amaze gutinya umuraba agatagira gutebera mu mazi Yesu yamufashe ukuboko bakagendana ku mazi kura bageze mu bwato, aho petero yari aturutse, ariko murugendo rugana aho yesu yari Petero yarateberaga! matt 14:32

Ndabakunda!

Monday 14 July 2014

IGIHE ABAKUNZI B'IMANA BABONA ABIBONE ARIBO BANYAMAHIRWE NDETSE ABANYABYAHA BAKOMEZWA! By M.Gaudin

Malaki: 3:13 

Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko uwiteka avuga, nyamara murabaza muti Twakuvuze iki? Mwavuze ko gukorera Imana ari Nta mumaro, kandi muti'' Byatumariye iki ubwo twitonderanga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwiirabura?Noneho abibone  nibo Twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa ndetse bagerageza Imana bagakizwa''

Buri gihe abantu iyo bakorera Imana, baba basa n'abandi bose, mubigaragarira amaso baba bahuje ubuzima bwa buri munsi, bakenera bimwe kuko Imana igira iti" nzi ko ibyo abanyabyaha bakenera namwe nibyo mukenera( needs) usanga twese dukenera kurya,kwambara, gutura mu mazu meza, gugendera mu mamodoka, kwigisha abana mu mashuri meza.........ariko hari igihe kigera abantu b'Imana bakibaza ibibazo nk'ibi! ndetse bakaba babivuga biherereye cyangwa bari kumwe n'abandi! ibi rero Imana kuko ifite ugutwi ko kumva abagaragu bayo bayivuga amagambo atandukanye yaba ayo kuyishima cyangwa kuyigaya, n'Imana ijya yumva aho bayiganira ariko igahumuriza Imitima yibaza bene ibi bibazo kuko n;Imana izi ihererezo ry'abayikorera n'abatayikorera, abayumvira n'abatayumvira kandi n'Imana idahutiraho guhana ahubwo ishaka ko bose bakizwa 1timoteyo 2:3

igihe cyose abakozi b'Imana bagize uburibwe batewe n'ibibazo byaba iby'ubukene cyangwa ibindi usanga ibibazo bibaza bisa naho hari ikintu bashinja Imana, kuko bamwe bagira bati twasize ibyacu, abacu turagukurikira, yewe usanga Imana ntamuntu ijya ihamagara adashoboye gukora kuko gukorera Imana nabyo ubwabyo bikomeye ndetse kurenza gukorera abantu. abantu iyo ubakoreye baraguhemba, ariko gukora Imana n'i ugukorera abantu ukazahembwa n'Imana. iabaze rero nawe kuba ukorera abantu badashima, bitotomba, batanyurwa n'ibyo wabakorereye rimwe narimwe ugasanga nibo banakubwirako wabuze ibyo ukora kuko ukorera Imana gusa. wowe mukozi w'Imana wabaye uwo gushungerwa no gutukwa kubera ko ukorera Imana usanga rimwe narimwe wibaza uti ese Mana kubera Iki aba bansuzugura, aba bandusha ubutunzi n'iboindi,,,,,kugeza aho utangira kureba Abibone uti nibo banyamahirwe, n'abanyabyaha uti nibo hahiriwe!

Ariko uriho usoma Iyi nkuru ndabizi ko ahari nawe wanjyaga wumva ari ko bimeze, ndetse wumvaga Imana igihamagaye utakwemera cyangwa se ukumva ntanubwo wabyifuza nubwo Kubyifuza ari ikintu kiza. kuko ijambo ry'IMANA rigira riti uwifuje gukorera Imana aba yifuje ikintu kiza, gusa Imibereho y'abakorera Imana ugasanga abantu bayitiranya no kubaho  nabi n'ibindi, ibyo aribyo bituma abantu bakwibaza ko abibone aribo banyamahirwe! 

ntihakwiye kuba igereranya hagati y;abakozi b'Imana n'undi wese, yewe wumva warahamagawe n'Imana ufite itandukaniro n'Isi kuburyo mutanjya mw'igereranywa rimwe. wowe uri u w'Imana bwite.

ndashaka kukwereka iherezo ry'abakorera Imana n'abatayikorera, aha Imana igira iti: Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho, bazaba amatungo yanjye bwite, malaki 3:16-18 ''NZABABABARIRA NKUKO UMUNTU ABABARIRA UMWANA WE UMUKORERA''

Bene Data mukorera Umwami mutaryarya nubwo bimeze bityo mwifitiye isezerano ry'Imbabazi kuko Imana ariyo ibasha kubabarira abana bayo. ntamuntu uriho wabona ikiguzi cy'Imbabazi. ijambo ry'Imana rigira riti bose baracumuye ntibashyikira ubwiza bw'Imana, ariko igihe Imana izatanga imbabazi nibwo abantu bazamenya itandukaniro hagati y'abakiranutsi n'abanyabyaha, hagati y'abakorera Imana n'abatayikorera.

Ntidukwiye kugera abakozi b'Imana kubyo batunze cyangwa ubukire n'ibindi ahubwo dukwiye kwibaza imbabazi bazagirirwa n'umwami Imana igihe azaba aje gukoreraho! zaburi 89:29-38

Ndakwifuriza kuzabona Imbabazi ze ibihe byose nkazimwe yasezeranije Dawidi n'urubyaro rwe kandi n'Ibindi byose azi ko ubikeneye azabiguhera ubuntu kuko niwe ufite isi n'ijuru mubiganza bye. subiramo imbaraga umutegeze wihanganye. kuko abava mu masezerano nta mpamvu nibo bazakorwa n'isoni gusa.

Imbazi zibe kuri mwese mukorera umwami Yesu mutaryarya.

Ndabakunda.

Saturday 5 July 2014

KWIBUKA KO WAREMWE BITERA IMBARAGA ZO GUTEGEREZA IMANA! IMANA IGUFITEHO UMUGAMBI.

YEREMIYA 1:5 

''Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira Amahanga''.

Hari ubwo umuntu yicara akibaza umugambi Imana imufiteho, ndetse agashaka no kuwumenya, ariko muri byose nuko Imana ubwayo ariyo yavuze ko ikuzi mbere yuko ikurema. Ibi yabibwiye yeremiya nubwo yashidikanyije ntibyakuyeho ko Imana Imukoresha ibikomeye.

Ibyo wanyuzemo urabizi kundusha, iyo ibikomeye biba byica ntiwari gusigara kuko uzi ibyo wahuye nabyo, yewe niyo intambara, amarozi,n'ibindi biba aribyo byica ntuba ukiriho. ahubwo umuntu wese atabaruka iyo Imana ishyize iherezo kucyo yamuzaniye mw'Isi y'abazima.

Ahari hari gihe wibwira uti ubuzima buragoranye , yewe simbayeho nk'abandi ariko wibaze ko abapfa bakiri abana baticwa nuko batabyariwe mubitaro kuko n'ababyariwe mubitaro muzi byaba bikomeye haracyagaragara abapfirayo. ndagira ngo wizere Imana yakuzanye mw'Isi ifite Umugambi munini kuri wowe kuko niba yarakumenye mbere yo kukurema izi nanyuma hawe, nyuma yo kubaho, ntukwiriye rero kwiheba ahubwo ukwiriye guhora uyihanze amaso.

Ibyananiye abantu bishobokera Imana, kuko Imana yakuzanye mw'isi igufiteho umugambi munini, niyo ibasha kukurinda, kugukomeza no kuguha ibikenewe niyo byaba bidahagije ariko bikenewe kugirango utegereze icyo Imana yagushyiriye kw'isi. Hariho abafata ibyemezo byo kwiyahura kandi n'ubundi igihe cyawe cyo gupfa nikigera naho waba uryamye, urya, cyangwa utarwaye uzasezera isi ugende kuko niba Imana yarakumenye kera nukuvuga ko kera wariho kandi wari ufite aho wabaga ,nanyuma yaho ifite ahandi izakujyana kandi muri byose nuko ifite imbaraga zo kurema!

Kwibaza iby'ejo nubwo bigaragara ko umuntu yiyemeje kutabireka Imana yo ihora Imubwira iti ntukiganyire iby'ejo, kuko Imnaa niyo izi ejo hawe, kandi buri munsi ufite ibyawo byaba umubabaro cyangwa umunezero.

Mwene Data uko biri kose hariho umugambi w'Imana mubuzima bwawe, iki si igihe cyo kubura ibyiringiro ahubwo n'igihe cyo kumenya ko Imana yakuremeye umugambi wayo kandi iwukomeyeho kuko niyo mpamvu ukiriho, ibyo byonyine binyemeza ko Imana ikigufitiye umugambi kuko iyo bitaba ibyo ntuba ugitera akuka, ikindi kandi Imana ibasha no kuzura abampfuye naho wampfa wazurirwa gukora icyo Imana yakuzaniye kw'isi.

Imana yacu n'Imana ibeshaho, n'Imana ishobora kuzura umuntu ariko icyo yamushyiriyeho kigakorwa, ntutinye rero , uko byaba bimeze kose hariho ikizere cyo gukomerezwa gukora Umugambi w'Imana. komera kandi utegereze Imana ibyo bizagukomeza kandi bizakubera imbaraga zo gutegereza Igihe cy'Imana. 

Buri gihe nujya wibuka ko waremwe n'Imana bijye bikwibutsa ko Ariyo iguhagaritse mw'isi y'abazima, niyo izasohoza umugambi wawe kw'isi kandi niyo  igifiteho ububasha bwose, ntukagire ubwoba ubwo aribwo bwose ahubwo wowe uhore uyubaha nayo Iziyubahisha muri wowe.

Ndabakunda!


Thursday 3 July 2014

IBIBAZO BIKUNZE KWIBAZWA N'URUBYIRUKO RUSHAKA GUKURIKIRA INZIRA YA YESU, WOWE WIBAZA IBIKI?


1.Ese Imana ni ubutatu? Imana Data, Imana mwana, Imana Mwuka wera. 

Iki kibazo usanga gikunda kusobanurwa ngo ni amayobera matagatifu, gusa bisa naho abantu baba bahejejwe murujijo kuko ntago Imana yigeze yifuza ko abantu baba murujijo.

kugirango wumve ubutatu bw'Imana ukwiye kuba uri umuntu wabasha gusobanukirwa nuko Imana ariyo mugenga wa byose, ikindi ko ifite ububasha bwose bwo gukora,no gutuma ibyo utazi biba kuko ari Imana.

Imana Data: Mariko 1:11
Imana Mwana Mariko 1:9-10
Imana Mwuka Mariko 1:10

usomye neza wumvamo imikorere y'Imana muri iki gihe kuko niko yabishakaga, nigeze kuganira n'umuntu arambwira ati mwe abarokore mwemerako Imana yabyaye Yesu? Nda mubwira nibyo Yesu Ni Umwana w'Imana! ati ese birashoboka ko Imana ibyara ? numvise ntakindi cyo kumusubiza uretse kumubaza ikindi kibazo najye nti: Imana yabashije kuturema ibyaye yaba ntaburengazira ibifitiye? 

Bene Data dukwiye gusobanukirwa n'ububasha, ubushobozi bw'Imana mu mikorere yayo.

2.Ese Kubatizwa ndi umwana Imana irabyemera? 

sinibwira kubatiza abana ari itegeko cyangwa amabwiriza yavuye ku Mana. ariko Ijambo ry'Imana rimbwira ko Yesu yagize ati Mugende mubwirize abaremwe bose ubutumwa bwiza, abemera mubabatize!

Imana ntifite ikibazo cy'abantu bake ngo ibe ifashe abana bazakure kuko niyo yabaremye, ariko yifuza buri muntu Yemera Kristo atabihaswe ahubwo umutima Umwemeje, akabihamirisha ikimenyetso cyo kubatizwa. niba rero warabatijwe uri umwana, ndibaza nti ese wigeze uhabwa umwanya wo gukora ibi: ABAROMA 10:9-10

nibyiza kumenya neza udashidikanya ko wabaye umwan w'Imana koko, kuko niba utazi igihe wemereye Yesu nturi mubamwemeye ndetse ntiwigeze ubyatuza akanwa.

Hariho intambara uko umubatizo atari umwe mu bitwa aba Krsito, Gusa mu bakristo umubatizo numwe kandi urasa, ni Umubatizo w'amazi meshi, si igikombe bagusukaho! hari na za theologiya zigishako bashobora kubatirisha umucanga ngo iyo amazi yabuze! ariko ibyo ni ubuyobe, kuko UMWUKA,AMAZI N'AMARASO. N'ibyo bitatu bizwi n'Ijambo ry'Imana. 1YOHAN 5:8 Mwirinde inyigisho zo gusibanganya ibyo twizera!

bavugabutumwa, ntago Yesu yigeze abatuma kubatiza, ahubwo yabatumye kubwiriza, hanyuma kubatiza bikwiye gukorwa uko Yesu yabivuze, aho kwihimbira inyigisho zituma n'agakiza gahinyurwa. nutabona amazi ntawe uzaguseka ko utabatije, ariko nubona amazi ntuzabure kubikora 
ibyakozwe n'intumwa 8:36

3. Ese inzoga ni icyaha?

Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza cyane abakrsto, aho usanga bamwe babishingiraho babona abayoboke kuko batababuza kunywa inzoga! ariko kunywa cyangwa kurya iyo Imana itangiye kubivugaho, ireba ingaruka bitera niyo mpamvu hatabaho UMUSINZI nta Nzoga.

Ubusinzi n'icyaha kandi Imana yanga urunuka, sinibaza ko ababaza ko Inzoga cyangwa itabi ari bibi bazi icyo kuba insengero z'Imana bivuga? ariko niba koko nawe wajyaga ubyibaza uze Gusoma hano YESAYA 5:11-18-20-22,  ibi nkubwira si Ukugirango nkucire urubanza ahubwo ni ukugirango urebe ukuntu ukeneye Yesu ngo akubohore. Kuko nta musinzi uzaragwa ubwami bw'Imana.

4.Ese gukundana n'abantu batandukanye n'Icyaha?  

Mugihe cya none usanga abantu benshi bakora amasezerano n'abagenzi babo, tuvuge ko mwirinze ubusambanyi, ariko se wibwira ko marriage ari ugusambana? oya kuko iyo biba ibyo indaya ziba zubatse ingo nziza.

Imana iziko dukeneye abagabo n'abagore, ariko ikibazo ikubaza buri gihe n'iki: uzakomeza isezerano wagiranye nuwo wabwiye y'amagambo?

niba uri umusore ukaba umaze gukundana n'abakobwa barenze umwe ufite ibintu biteye bitya

-ubuhehesi
-ubusambanyi
-irari
-kwifuza
-Kutanyurwa

Birashoboka ko wakunda umugore wo mubusore bwawe ntuzigere umuriganya rwose. ariko ibyo byose bituruka ku kuba wemereye Yesu ngo akubereye urugero rwo Gukiranuka. Umaze gutandukana n'abangahe? ese Umaze kuryamana n'abangahe? ubwo se wumva iryo sezerano wararikomeje?
Malaki 3:15-16

5.Ese Umuntu ahitamo uwo bazashaka bate ate?  

Ubu abantu beshi bategereje abahanuzi, cyangwa inzozi, ngo bibabibwire abo bazashakana, ingo zirasenyuka buri munsi kubera ubuhanuzi n'imitima yararikiriye ubuhanuzi. ariko ntakintu na Kimwe Imana izasimbuza URUKUNDO hagati y'abashakana kuko nicyo Ihana agaciro. niba urugo Rwanyu rutubakiye k'urukundo rw'Imana , ndagirango nklumenyeshe ko mwubatse k'umusenyi kuko Imana irabizi ko ibindi byose bishobora gushira, Keretse urukundo.

Icyubahiro cyirashira
Amafranga arashira
Umubyibuho cyangwa kunanuka birahinduka
guhanura, kuvuga indimi n'ibindi birashira......

Bene Data musenga niba ntarukundo rukurimo kwirirwa ushaka umugore ngo nuko Imana yavuze, bizakuviramo kujya ugira uti NI umugore wampaye Mana! cyangwa uti muhanuzi, bene Data ubuhamya bw'abantu bahanuriwe abagore bazashaka si ihame kuri bose, ariko Urukundo ni ihame kubahanuriwe no kubatarahanuriwe. 

Uwo muzashakana ukwiye kuba Umukunda, kuko niba urukundo rw'Imana ruei muri wowe ruzareshya undi ufite urwo rukundo muri we. 1abakorinto 13:1-8

NB: ibyo nkubwiye aha ntibikuraho ijwi ry'Imana, ariko mugerageze ubuhanuzi bwose ko bwaturutse ku Mana kuko na Satani ajya yigira malayika w'umucyo. ikintu cyose kidahura n'inyigisho yo kubaha Imana ntimukacyemere.

urugero: umuhanuzi akubwiye ati uzace inyuma umugabo cyangwa umugor wawe nibwo Imana izaguha urubyaro! ibi ukwiye kubanza kumenya icyo Imana ivuga ku guca inyuma umugabo wawe kuko Satani azi ijambo ry'imana kandi ajya aricurikira kuyobya abantu.

Ushobora kuba hari ikibazo ushaka kutubaza cyangwa inyunganizi: 
email : chfhgaudin@gmail.com
newseed4jesus@gmail.com







ESE KOKO NIHAGIRA ABAZUKA BIZATUMA ABANTU BAHINDUKIRIRIRA IMANA? by M.Gaudin


Luka 16: 29 Aburahamu aramubwira ati: Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.'Nawe ati oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.' Aramubwira ati: Nibatumvira Mose n'abahanuzi, Ntibakwemera naho Umuntu Yazuka.''

Muminsi Yanone hagenda humvikana abantu batanga ubuhamya bw'uko bapfuye bakazuka, abandi bakavugako bageze ikuzimu ndetse abandi bakavuga ko bageze mw'ijuru! ibyo byongeraho abahamya ko babonekewe na Maliya nyina wa Yezu....Ariko ibyo byose wakongera ukibaza uti ese hari icyo bihindura kubabyumvise? uko biri kose Imana ifite uburyo bwinshi bwo gukora, ariko uburyo Imana yishimira kuruta Ibindi n'Ijambo ryayo!

Ibyahanuwe n'amategeko byose bisohorezwa mw'Ijambo ry'Imana, Ijambo ry'Imana rigaragaza neza ko Ibyanditswe byera byahumetswe n'Imana, bigira umumaro wo kutwigisha, kuduhugura, kuducyaha, no kuduhanira gukiranuka. kandi nibyo bisobanura Mose n'abahanuzi kuko ayo ni Amagambo Imana yanyujije mubantu bayo ngo biduhugurire ku menya no kubaha Imana bikwiye!

ESE KOKO UBONYE UMUNTU WAZUTSE NIBWO WA KWEMERA IBYO IMANA IVUGA?

Abantu benshi ntibakunda Imana ahubwo barayitinya, niyo mpamvu iyo babwiwe amakuru ateye ubwoba nko gushya no kuribwa n'inyo no kubabara bikabije bumva bahindukirira Imana! ariko Imana yo igaragaza neza ko ibyo wakora ntarukundo ari impfabusa mu maso yayo, nibwira ko urukundo ukunze Imana rutuma ukurikiza ibyo ikubwira, wubaha Ijambo ryayo muburyo bukwiye kuko urukundo ukunda Imana ruzakubera itegeko ryo kubana nayo.

Iyo ukijijwe kuko ubonye umuntu wazutse, ntuba wumviye Imana ahubwo uba utinye kuzahura nibyo wumvishe avuga, Imana ntiyaje kuducungurira kujya mw'Ijuru cyangwa kujya mu muriro yashakaga ubusabane bwacu nayo nkuko byari mu mugambi w'Imana imigani 8:31 

Mwene Data birakwiye ko urukundo Imana yakunze abari mw'isi tutarusubiza kubera ubwoba, cyangwa inkuru twumvishe mubazutse cyangwa abavuye ikuzimu n'ibindi abantu bavuga kuko Imana izi neza ko  kuzuka kw'abantu kutarusha Imbaraga Ijambo ryayo, utumviye ijambo ry'Imana ntiwakumva kubw'abazutse!

Gusa imikorere y'Imana ntihagarikwa n'imyumvire y'umuntu uwo ariwe wese kuko naho bya muburiganya cyangwa mukuri kristo aramamazwa! Abafilipi 1:1