Saturday 11 October 2014

INZOKA BAYIKUNDIRA IKI?.......AMAZINA YO GUTUKA IMANA NK'UBUSIRIMU MUBAVUGA IZINA RYAYO,...IBIMENYETSO BITUGOSE BIFITE UBUSOBANURO NAHO UTABWITAHO! M.Gaudin


"Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugirango mu menye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishima kandi bitunganye rwose"

kuva 12:7  Bazende ku maraso, bayasige ku nkomanirizo zombi no mu ruhamo rw'Umuryango rw'amazu bawuririyemo.

kuva 12:13 Ayo maraso azababere Ikimenyetso ku mazu murimo, najye ubwo nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

Imana yahisemo gukoresha umukororobya nk'ikimenyetso cy'uko itazongera kurimbuza isi umwuzure, aha n'ikimenyetso yahisemo gukoresha, Itangiriro 9:12-15. Imana yerekanye umwuka wera mukimenyetso gisa n'inuma, matayo 3:16 ibi byose byerekana ko mubimenyetso biba bihishe ibindi bintu byaba byiza cyangwa bibi, ariko hari uko ibimenyetso bisobanurwa naho wahitamo kubikora utazi icyo bivuga ntibikuraho ubusobanuro bwabyo!

Aba Kristo ntibakwiye kwitwara nk'uko isi yitwara! aha bamwe mushobora kunyumva nabi ariko reka mbivuge uko umwuka abinganiriza, nubwo ubu mu minsi yanone abantu benshi bavuga ko bazi Imana bayihakanisha ibikorwa. ndahamya ntashidikanya ko bimwe mubyo satani akoresha ngo ayobye Imitima y'abantu ari ugukwirakwiza ibimenyetso bituka Imana muba kristo. aha ndagira ngo umenye neza ko Imana ifite ibimenyetso ikoresha mu gutanga message, ndetse na satani afite ibindi bimenyetso. ndizera ko mwese muzi inkuru za Yosefu,aho arota akarota inzozi ibyo yarose byarimo ibimenyetso ndetse bifite uko bisobanurwa, ni ko na daniel n'abandi benshi bagiye berekwa ibimenyetso bimwe byerekana Imana ibindi byerekana Satani.

No mw'isi abantu dukoresha ibimenyetso, aho usanga ibitaro bifite ikimenyetso, urusengero, cyangwa irimbi naryo rikagira ikimenyetso. ndakubwira ko buri kintu cyose kibonera imbaraga mu kimenyetso gihisemokurangwa nacyo(ikirango). Niba uri umunyarwanda wakwibaza uti ese kuki twahisemo ibendera risa kuriya, umunyamerika nawe yiyumva mw'ibendera yashyizeho, n'ibindi bihugu. buri Kimenyetso gihabwa imbaraga ndetse cy'ikamamazwa n'uwagishyizeho kandi yewe iyo ucyubashye rwose biba bigaragaye ko wubashye nyiracyo ndetse wagisuzugura nanyiracyo uba umusuzuguye!

Sinzi kugeza ubu ko hari bimwe mubintu uzi iyo ubonye ikimenyetso umenya ko byaribwa cyangwa bitaribwa, ahantu ubonye ikimenyetso ushobora kumenya ko hagendwa cyangwa hatagendwa, ushobora kumenya ibyo baramya niba ari abakristo cyangwa ataribo, Yewe niyo abantu bashaka kuyobya abandi bakoresha ibimenyetso by'izerwa na benshi. kuko benshi muziko iyo rubonye umwenda wanditseho made in USA kandi warakorewe mu rwanda turagura. ariko twabona uwanditseho made in Rwanda warakorewe USA ntitwawambara. ibyo biterwa n'Imbaraga ziri mubimenyetso.

Uyu munsi Satani afite ibimenyetso kandi bikoreshwa n'abamukorera babizi n'abatabizi. Ndahamya ntashidikanya ko urugero ruto rwo muri Biliya mwese muzi. Inzoka igaragazwa n'ikimenyetso cya Satani, aho yoshya eva Itangiriro 3:4, inzoka kandi igaragara mu byahishuwe bavuga bati cya kiyoka, ibyo byerekana ko Inzoka ikoreshwa nk'ikimenyetso cya Satani. nubwo abantu beshi biyitwa ko bizera Imana ndetse bakaba abakristo si ko kuri kuko ibikorwa byabo bihakana Imana. 

Ibaze ukubitanye na perezida Obama yambaye ibendera ry'U Rwanda mugatuza, naho yaba abizi cyangwa atabizi bitanga ubutumwa kubamubona, sinzi icyo watekereza ariko byagusigira ubutumwa, ibaze uhuye na perezida Kagame yambaye ibendera ry'uburundi, byatanga ubutumwa runaka naho yaba atavuze benshi mwakuramo ubutumwa burenga bumwe. Ibaze usanze umusaraba mu musigiti naho waba witambukira watekereza byishi, ibaze usanze ahantu hashushanyije agakingirizo watekereza iki? ibaze icyumba usanzeho ifoto y'umutu wambaye ubusa? ibaze ahantu ugeze ugasangaho igishushanyo cy'agahanga k'umuntu wapfuye? ibi byose ndashaka kukubwirako biba bifite uko byatangiye n'ikibiri inyuma n'ubutumwa bishaka gutanga!

Ushobora Kwibaza impamvu Imana yabuzaga abagore kwamabara imyenda y'abagabo? babaga bafite itandukanye ibi byose n'Ibimenyetso bifite icyo bivuze, gupfa kubyambara ntibikuraho icyo bisobanuye, kandi nyirukubyamamaza we aba ageze ku ntego kuko naho wakwemera Imana ariko ukayituka mu bimenyetso utavuze ntibikuraho ko wakiraniwe, Imana itubabarire. nshuti mukundwa wowe uvuga ko wamenye Kristo ese uyu munsi ukoresha ibihe bimenyetso. 

ubu urubyiruko ruharaye gusa nuko isi isa, niyo mpamvu hari ibishushanyo byinshi ku mubiri, abandi barapfumura amatwi amazuru. imikondo ngo barashaka kuberwa, abandi barambara ibimenyetso bitandukanye ngo barashaka kuberwa, abandi wababaza akakubwira ko we yumva ntamutima umucira urubanza rw"ibyo akora! ariko se nkwibarize kuba umutima wawe utagucira urubanza byakuraho ko ibyo ukora ari icyaha? byakuraho se byakugiraho ingaruka? byibazeho niba usambanye n'umuntu ntamutima ugucira urubanza, niba wiba ntamutima ugucira urubanza, niba uri umutinganyi nta mutiman ugucira urubanza, bikuraho ko ari icyaha? ntitubwirwa ibyaha nuko imitima itaducira urubanza ahobwo nuko Imana yo izadushyira murubanza Umubwiriza 11:9 Buri gihe abashaka gukiranukira Imana babona uko bitwara bidatewe nuko imitima yabo ibashinja ahubwo babitewe no gushakashaka ibyo umwami yashima Abefeso 5:10 .

Uyu munsi ndagirango wibaze uti ese ibimenyetso nambara, nkora, nifotozanya, namamaza, byereka iki? nde? ese bikururira umutima wanjye kumana, bizana abandi kuri Kristo? gusa benshi bavuga ko bazi Imana ariko bayihakanisha ibyo bakora, 2timoteyo 3:5 . ibintu byinshi duhitamo gukora bifite icyo bisobanuye, kandi kuba utazi icyo bisobanuye ntibivugako bidahari.

Ubumenyi buke ufite kubintu bwa kaguteye kugira amakenga, mubyo wihutira gukora cyangwa kwigana aho kuvuga ko upfa kubyikorera gusa.

Impeta twambara zifite ibyo zivuze:
Inyogosho twogosha zifite icyo zivuze:
Imikufi ku maguru
Kwambarira munsi y'ikibuno
Ibimenyetso by'Intoki
Kwicirana amaso
Ibishushanyo ku mubiri
n'ibindi byinshi.........nawe ushobora kuba uzi.

Nsoza ntago nshaka kugufatira umwanzuro, kuko Umwuka w'Imana niwe waguha ihishurirwa kuri buri kimwe kandi akagushoboza gusa na Kristo wizera, ariko ndazi ko nawe ukwiye kuba maso ukirinda, kuko kwirinda n'imbuto y'Umwuka. ntukwiye gupfa gukora, kuvuga, cyangwa kwitaka ibyo utazi, ahubwo ukwiye kumenya ko Imana izi abayo kandi ngo uvuga Izina ry'Imana ave mubidatunganye. 2timoteyo 2:19

sinkubwiye byose ariko wasanga ibyo wagombaga kumva uyu munsi ari ibi kandi niwumva ijwi ry'Imana ntiwinangire Imutima, uko biri kose tuzasa na Kristo niyerekanwa ariko ntitwategereza Kristo dufite amabendera ya Satani, ni nko kujya gusezerana n'umugore wambaye ifoto y'undi mukobwa mugatuza cyangwa wayishyize kw'ikote!!!! mube abanyabwenge Satani arakora muburyo bwose kandi abenshi bavuga ko bazi Imana ariko bambaye ibisigo n'amazina yo gutuka Imana aho bari hose.

Mureke ababikora babizi babikore kuko bahisemo gukorera satani, naho mwebweho mukomeze mushake kwezwa n'amaraso ya Yesu no kwamamaza ubwami bwe kuko ariho mufite ibyiringiro. ibyahishuwe 22:9-12

Ndabakunda! 
uru rwandiko uzarumpere abakunda Yesu Bose bataryarya, Imana izaguha umugisha kuko wafatanyije najye umurimo wo kugabura iby'Imana.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed