Saturday 17 January 2015

UBWAMI IYO BWIGABANYIJEMO BUBA BUTSINZWE, UBWAMI BWA KRISTO NTIDUKWIYE KUBUCAMO IBICE!

Yesu ashimwe banedata…. Imana ishimwe ko yatugize umwe nubwo satani yaje agashaka ko tuba ibice bice ariko Yesu ari kumusaraba yaramutsinze kandi natwe yaduhaye ububasha bwo kumurwanya kandi akaduhunga.  ICYO DUPFANA KIRUTA ICYO DUPFA

Dore bimwe mubyo dupfa nabonye,  Bamwe bati turi aba Pawulo, abandi bati turi aba Apolo, abandi bati turi aba Kefa, abandi nabo bati turi aba Kristo… niko nubu bamwe muri twe tukivuga  gusa  ntawe Apolo, Pawulo, Kefa,… bigeze babambwirwa ntanuwo bigeze babarira ibyaha bye. (1 abakorinto 1.10-17)

Ibi nibyo biduteramo urwangano rudasanzwe tugahora tubeshyana urukundo rwo ku munwa nyamara mu mitima yacu hashya. Ugahura na mwene so mugaseka inyuma gusa imitima ibabaye  mbese muyandi magambo ni urukundo rwohanze naho imbere ari urwango gusa . kristo ntiyatwishimira  kuko ntago areba ibyo dukora cyangwa tuvuga inyuma ahubwo yita ku mitima yacu. Niho yagiye muri pasika I Yerusalemu babonye ibitangaza akora n’imirimo ye barishima baranezerwa cyane  nyamara we ntiyishima kuko yari azi ibibarimo. Uko twakora kose Kristo ntacyo twamuhisha azi iby’imbere niby’inyuma.

Icyo dupfana kidafite aho gihuriye nicyo dupfa, hariho ibintu birindwi (7) by’ingenzi duhuriyeho cyangwa dupfana byagakwiriye kuturemamo umutima w’urukundo ryo mu mutima. Rukagaragarira mubyo dukora.  Ibyo bintu ni ibi:  1. hariho umubiri umwe, 2. Umwuka umwe, 3. Ikiringiro kimwe,        4. Umwami umwe, 5. Kwizera kumwe, 6. Umubatizo umwe, 7. Imana imwe ariyo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese (udukoresha twese) kandi uturimo twese. (abafeso 4.4-6)

Reba ibintu duhuje uburyo bikomeye kuruta ibyo tujya dupfa, reba pe duhuje umubiri, umwuka, umwami, ikiringiro, kwizera, umubatizo na Data. Ariko ukumva ngo bamwe bapfuyeko batajya babona umwanya ngo bavuge, bapfuye ngo kudafata imyanzuro,  bapfuyeko ngo bamwe barya amafaranga menshi kurusha abandi, ngo ntibashaka kurekuru ubuyobozi,…………. Iyo utekereje koko ibi bintu dupfa murabona hari aho bihuriye nibyo dupfana koko?
Iyaba twagahaye agaciro icyo dupfana ntacya dutandukanya. Ahubwo twahagarara tugakora ubundi tugatera imbere mu buryo bw’umwuka. Wowe uzasoma ibi bintu gerageza kubibwira n’abandi kugirango bamenye ko icyo dupfana kiruta icyadutandukanya.
Imana idutabare kandi iturengere.

Yesu ashimwe banedata…. Imana ishimwe ko yatugize umwe nubwo satani yaje agashaka ko tuba ibice bice ariko Yesu ari kumusaraba yaramutsinze kandi natwe yaduhaye ububasha bwo kumurwanya kandi akaduhunga.  ICYO DUPFANA KIRUTA ICYO DUPFA
Dore bimwe mubyo dupfa nabonye,  Bamwe bati turi aba Pawulo, abandi bati turi aba Apolo, abandi bati turi aba Kefa, abandi nabo bati turi aba Kristo… niko nubu bamwe muri twe tukivuga  gusa  ntawe Apolo, Pawulo, Kefa,… bigeze babambwirwa ntanuwo bigeze babarira ibyaha bye. (1 abakorinto 1.10-17)

 Ibi nibyo biduteramo urwangano rudasanzwe tugahora tubeshyana urukundo rwo ku munwa nyamara mu mitima yacu hashya. Ugahura na mwene so mugaseka inyuma gusa imitima ibabaye  mbese muyandi magambo ni urukundo rwohanze naho imbere ari urwango gusa . kristo ntiyatwishimira  kuko ntago areba ibyo dukora cyangwa tuvuga inyuma ahubwo yita ku mitima yacu. Niho yagiye muri pasika I Yerusalemu babonye ibitangaza akora n’imirimo ye barishima baranezerwa cyane  nyamara we ntiyishima kuko yari azi ibibarimo. Uko twakora kose Kristo ntacyo twamuhisha azi iby’imbere niby’inyuma.

Icyo dupfana kidafite aho gihuriye nicyo dupfa, hariho ibintu birindwi (7) by’ingenzi duhuriyeho cyangwa dupfana byagakwiriye kuturemamo umutima w’urukundo ryo mu mutima. Rukagaragarira mubyo dukora.  Ibyo bintu ni ibi:  1. hariho umubiri umwe, 2. Umwuka umwe, 3. Ikiringiro kimwe,        4. Umwami umwe, 5. Kwizera kumwe, 6. Umubatizo umwe, 7. Imana imwe ariyo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese (udukoresha twese) kandi uturimo twese. (abafeso 4.4-6)

Reba ibintu duhuje uburyo bikomeye kuruta ibyo tujya dupfa, reba pe duhuje umubiri, umwuka, umwami, ikiringiro, kwizera, umubatizo na Data. Ariko ukumva ngo bamwe bapfuyeko batajya babona umwanya ngo bavuge, bapfuye ngo kudafata imyanzuro,  bapfuyeko ngo bamwe barya amafaranga menshi kurusha abandi, ngo ntibashaka kurekuru ubuyobozi,…………. Iyo utekereje 

koko ibi bintu dupfa murabona hari aho bihuriye nibyo dupfana koko?
Iyaba twagahaye agaciro icyo dupfana ntacya dutandukanya. Ahubwo twahagarara tugakora ubundi tugatera imbere mu buryo bw’umwuka. Wowe uzasoma ibi bintu gerageza kubibwira n’abandi kugirango bamenye ko icyo dupfana kiruta icyadutandukanya.

Imana idutabare kandi iturengere.

UMUGORE W’UMUNYABWENGE, UYU MUNSI ABARI KUMWE NA YESU , NI ABANYABWENGE!

1Samweli 25:
Abigayeli yari umugore wa Nabali, iyo urebye iyi nkuru usanga, Nabali iyo atagira abigayeli, yari apfuye pe. Abagabo bose siko bazi kwitura ineza ababagiriye neza, Yewe siko banashoboye gukora neza.

Igihe Dawidi yabaga mu mashyamba, ntiyigeze agirira nabi Nabali, yari umutunzi ariko Dawidi akabuza abantu ku murira amatungo. Hanyuma dawidi aza gutuma kuri Nabali ati: nta nabi twakugiririye  rero abahungu bawe bakugirire ho umugisha 1samweli 25:4.

Nabali yasubije intumwa za Dawidi nabi kuburyo byatumye Dawidi afata umwanzuro mubi wo kuzamuka akanyaga byose. Maze umugore wa Nabali abyumvise, ashaka uko yakemura icyo kibazo kuko bari bagiye kurimbukana nabo murugo bose, nibyo batunze. Maze yigira Inama yo gusanganira Dawidi ataragaruka kumara abantu. Niko kumushyira amaturo maze ati: nyagasani ntiwirirwe ugirira umujinya umugaragu wawe kuko uko izina rye riri niko ari. 1samweli 25:23. Igihe cyose Imana ishyigikira abantu ibicishije mu bandi, nawe ushobora kuba ufite umugore cyangwa umugabo uzi integer nke zawe.Uyu munsi ukwiye kugira umutima nku wari muri Abigayeli, buri gihe iyo umuntu abuze ubwenge arisenyera. Benshi barimo barasenya ingo, abandi imiryango kubera kutagira ishyaka. Ariko uko biri kose ukwiye kubwira Imana ikaguha ubwenge bwatuma urengera na bamwe wakwita ibigoryi, kuko iyo ubikoze uretse kurengera abo gusa ahubwo uhosha n’uburakari bw’abandi.
Abigayeli yagiriye inama Dawidi, ati ntampamvu yo kwishyiraho amaraso, kandi uri umwami. Dawidi iyo yica Nabali nawe yari kuba yishe isezerano ririnini Imana yari yaramuhaye. Kandi Imbabazi ziruta ibitambo. Niyo mpamvu Abigayeli yabwiye Dawidi ati: Imana ntizabura kukubakira Inzu Idakuka. 1samweli 25:28.

Isengesho:
Mwami Yesu, umpe umbwenge bwo gukiza ubugingo bwanjye no gukiza ubw’abandi, undinde umutima wo kwikunda, umpe kurengera abadafite ubwenge no kwitangira ababaye, umpe umutima wo kubana na bose ngo ahari nibishoboka mbashe kurohora bamwe mu njyanja y’Ibyaha birohamo bagira ngo nihagufi, umpw Imbaraga kandi ubabarire abafite imitima nk’uwa nabali. Amen