Monday 16 February 2015

IBYO WUMVISE N'IBYO WABONYE HARI ISOMO BYAGUHAYE KUBURYO WAZABIMENYESHA ABANA BAZAVUKA?

Zaburi ya 78:5,6-7

Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, ngo nabo bazahaguruke, babibwire abana babo, Kugira ngo Biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, ahubwo Bitondere amatekegeko yayo.

Buri muntu wese uriho, nyuma yo kuvuka habaho kumuha amakuru, amakuru umuntu aba afite amuhindura undi, uko agenda akura agenda asa n'amakuru agenda yakira, nukuvuga ngo ntutandukanye cyane n'ibyo wabwiwe ndetse n'ibyo wabonye. ubuzima ni ukwiga kuko tuza mw'isi nta muntu uzi gusoma cyangwa kwandika, ntamuntu uzi kuvuga, ariko bamwe bigishwa hagamijwe kubakuramo ikintu runaka. Niyo mpamvu kwigisha umwana akiri muto ari inshingano z'ababyeyi, ariko nanone ukamwigisha ugamije kumukuramo icyo wifuza.

Ni abantu bake cyane kw'isi bihitiramo inzira bakwiye kunyura, usanga umubyeyi niba akwifuza nk'Umuganga naho we yaba ari umuhinzi, agukuramo icyo kintu igihe cyose agushyize ahantu byoroshye kumva amakuru, ndetse no kureba ibijyanye n'Ubuganga., abandi babashyira mu bwubwubatsi, abandi bisanga mugisirikare, abandi mubindi bitewe n'ubumenyi afite. amakuru ufite akugiraho ingaruka.

No mu by'Imana rero, gukiranuka si ukw'abantu bahimba, ahubwo guturuka ku Mana, ntamuntu wakwihimbira gukiranuka, ahubwo Imana yashyizeho amakuru ahagije yatuma tuba abakiranutsi, ariko igihe cyose umuntu atari muri iryo shuri ry'abakiranutsi, n'abashaka kuzaba abakiranutsi nibaza ko ntamahirwe afite yo kuzaba umukiranutsi pe! 

Muri iryo shuri ryo gukiranuka, amasomo yose cyangwa inyigisho zose wiga zituruka ku Mana kugira ngo nurirangiza, uzabe umukiranutsi w'Imana. Imana izaba Imaze kugukuramo icyo yifuje kuva kera, hari igitabo cyagenewe abashaka gukiranuka, kirimo ibitabo byinshi, byakusanyijwe n'Imana, kibabamo ibintu byinshi ugomba kwiga, hanyuma wamara kubimenya neza bigize icyo biguhinduye nibwo ubona ko hari impinduka. icyo gitabo ni Ijambo ry'Imana,(bibiliya) iki gitabo cyabayeho kuva mu myaka irenga ibihumbi bibiri, kugeza uyu munsi kirakigishwa, kandi ntamuntu mw'isi wari wahamya ko yarangije kukiga, kuko nyuma yo gukora theory haza practicals, aho niho tubonera amakuru ahagije! waba ufite amakuru angana iki aturutse mw'Ijambo ry'Imana?

Ntushobora kwigisha abantu ibintu nawe ubwawe utumva, hari abantu bamwe twaganiriye nkababaza Impamvu badakunda ubwarimu, ariko usanga Impamvu ya mbere yatuma utinya ubwarimu nuko uba utumvishe neza isomo wize, rero ntushobora kwigisha abantu ubumenyi udafite. niko bimeze igihe cyose ushatse kwigisha ibintu udafitiye ubumenyi uhura n'Ingorane nyinshi, zirimo no kuba wahindura abo wigisha abaswa kukurusha.

Iminsi yanone ukeneye kuba uzi iki nk'umukristo:

Kuba Uzi Imana:
Kuba Uzi Kristo:
Kuba uzi Mwuka Wera:

Kuba uzi Ijambo ry'Imana
Kuba wumvira Mwuka wera.

Ibi bintu byose, ntahandi wabikura keretse mubyo wumvishe, cyangwa wabonye! ibintu byose utarumva si uko bitavugwa, kandi ibyo utarabona byose si uko bitabaho! ukwiye kumenya ko ubuzima bwo mu Mana busaba Kwitoza. Impamvu y'Ibi uyu munsi nkubwire ngo niba utarimo gushaka amakuru ahagije uzaha umwana wawe, ajyanye  no Kubaha Imana, Kwizera Kristo, Kumvira umwuka wera, gusoma Ijambo ry'Imana, no gukora neza ubudacogora, umwana wawe ndahamya ko atazamenya byinshi igihe cyose utamweretse inzira, kuko burya abantu bakunda ubuzima bworoshye.

Ukwiye Kubaha Imana ku bw'Urubyaro ruzavuka, ibyo ni umurage mwiza uruta ubutunzi urimo kwibwira ngo urabateganyiriza. kuko abakire bose babayeho neza si uko iwabo babateganyirije, rero ibyo si ibyo Imana ishyize Imbere. ahubwo kuba uwiteka. (1 Umurage wa Mbere uruta iyindi)

Gushakashaka uko wamenya ibyo Imana ikunda; nta muntu ukiriho wavuga ko yagezeyo, abasigaye nibo bafite icyabasigaje, kuba ukiriho si igihembo k'imirimo myiza ahubwo n'ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye.

Kubana n'abantu bose amahoro, kuko ntiwavuga ngo ukunda Imana, ariwowe umaze abo yaremye ngo wizere kuzayobonesha amaso, ijambo ry'Imana rirambwira ngo icyaha cyose n'ubugome, kandi ubugome bukorerwa abantu, abaturanyi bawe, abo mwigana, abantu muri rusange. kuko hafi y'Ibyaha byose Imana itubuza uzanga aribyo abantu bakorera abandi kuko Imana yo iba iri mw'Ijuru. uyu munsi rero niba uri mu businzi, uburaya, ubwicanyi, uburozi, urwango, ishyari , n'amatiku, umenye neza ko abana bawe, cyangwa abazavuka hatabayeho imbaraga z'Imana , bazakuba kabiri ububi bwawe, kuko ntagiti cyere Imbuto nziza mugihe ari kibi! igihe cyose uzaha abana bawe cyangwa aba bandi ibiguturukamo.

Ese uyu munsi ubona ibyo wumvise ni byo wabonye wakuramo isomo rizatuma abana bawe, bakomeza kubaha Imana nibumva uko wabayeho, bazifuza kubaho nkawe? ibyo urimo gukora se wifuza ko numara gupfa abana bawe bazajya baterwa agahinda no kumenya ko wari umwambuzi, umusambanyi n'Ibindi, uyu munsi harimo imbuto y'Ejo, gerageza uyirinde kuko hazavamo urubyaro rwubaha Imana. Imana iyo ireba ingo iba ishakamo urubyaro rwubaha Imana, igihe cyose rero uruganda ari rubi ibyo rukora biba ari bibi. Malaki 2:15.  umwana mwiza, akura ibyiza mu byo yumvanye ababyeyi, cyangwa ibyo yababonaye! ababyeyi rero ni abantu benshi umuntu yagira icyo yigiraho, si uwakubyaye gusa. kuko hari n'abana bakurira kwa bakuru babo aribo babyeyi babo!

ukwiye kuba ushakisha ibihagije , kugira ngo umwana wawe azahabwe ibihagije, byazatuma yubaha Imana! Ese ubona bakwigiraho iki?

Ndabakunda!

Thursday 12 February 2015

NIKI CYAKUGIRA NK'ABANDI, IKIBAZO SATANI, ABADAYIMONI, N'ABANTU BAKORERA SATANI BAHORA BAKWIBAZAHO..

Image result for samson pillars
Abacamanza 16:17

Nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati: Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye umunaziri nkiva mu nda ya mama. nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo najye nkamera nk'abandi!

Uyu munsi ndashaka kugutangariza ko, naho yaba satani n'abadayimoni, badafite uburenganzira kubuzima bwawe, igihe cyose utababwiye aho imbaraga zawe zihishe. nikoko zishobora kuba zihishe mubyo bareba, zidahishe kure ariko Imana ntiyarinda guhisha abantu kure ahubwo yabahuma amaso  ntibabone ibyo yabahishe.

Hari abantu benshi bakizwa Imana ikaba impano yayo, maze ugasanga satani akoreresheje abantu batandukanye kugira ngo bakubaririze, Yewe haza n'abameze nk'Ishuti, ariko igihe cyose umutima wawe uwurinze abantu yewe na satani ntagihe bazamenya aho imbaraga zawe ziri. ntibibabuza kugerageza, ariko iyo bagusanganye za mbaraga Imana irabasanza maze bagatsindirwa Imbere yawe.

Uyu munsi niwowe uzi aho wahuriye n'Imana, sishaka kuhavuga, ariko igihe cyose utarahahishura Imana yiteguye gukomeza kwihesha icyubahiro itsinda abanzi bawe, Ijambo ry'Imana rirambwira ngo mwambare intwaro zose z'IMANA, Yewe uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko igihe cyose ubuze intwaro z'Imana zimwe ziri mu befeso 6:10 gukomeza, Satani asasanga wabaye nk'abandi.

Ahora yibaza ati ese nagkora iki ngo uriya mukobwa amere nk'abandi,uriya muhungu amere nk'abandi, abandi aba avuga n'abantu bamaze gukamuka ukuri, bari mubyaha, batagifite kwizera no gushira amanga, batakibona Imirimo y'Imana n'ibindi, uyu munsi kuki utameze nk'abandi? si mbikubajije ngo ubimwire ahubwo ndabikubajije ngo wongere ubihe agaciro. Imana yaturemye muburyo butandukanye, niyo mpamvu itifuje ko Impanga zisa kubintu byose, yewe naho byaba ibibabi bibiri ntibisa nubwo biba kugiti kimwe.

Icyo wihariye nicyo kigutandukanya n'abandi, uko biri kose hari impano wihariye, uzi aho ujya uhurira n'Imana, uzi aho ujya uvoma Imbaraga, uzi aho ujya ubana n'Imana, abantu rero bashobora kugerageza, kumenya aho hantu ngo maze bakubuze amaho, ariko ntukagire uwo wakwemerera kugira ngo umere nk'abandi! imbaraga z'Umuntu nibwo butunzi afite, igihe cyose ucitse Imbaraga Imana yaraguhamagaye nk'Umunaziri, uretse no gutuma abandi bapfa yewe nawe ubwawe ntusigara.

uyu munsi wakoreraga Imana , kandi abantu bakubonagamo Imbaraga, ariko n'IGIHE CYO KONGERA kwibaza uti Imbaraga zanjye zihishe he! ese nkwiye kugira uwo mbibwira, kenshi satani azaca ahantu henshi agamije kuguhindura usanzwe, agamije gutuma ubaho mu buzima butagize icyo bwica cyangwa bukiza, ariko wongere wibaze mu mutima wawe ube umuntu warinda icyo Imana yamuhaye. kugitakaza n'uruhare rwawe, kugihabwa ni ubuntu ariko kukirinda bigusaba Imbaraga.

mama wa samusoni, se, ndetse na samusoni nibo bari bazi imbaraga za samusoni ndetse bari bazi na n'uruhande rwintege nke! urwo ruhande narwo rwabaga mu musatsi kuko nyuma yo kuhakora intege nke zarabyutse. buri muntu akwiye kumenya neza intege nke ze, ndetse akamenya n'intege nyishi afite aho ziri kugira ngo azirinde abantu bashaka kumugira nk'abandi. Ese waba uzi aho imbaraga zawe ziri? uzi aho intege nke zawe ziri se? igisigaye nuguhitamo kubibwira satani n'abadayomoni n'abantu ubundi igihe abantu bamenye ibyo bintu byombi bazakugusha mu mutego. ukwiye gushikama ukarinda icyo Imana yaguhaye! 

Ndabakunda!

Wednesday 11 February 2015

WHAT MAKES YOU A LEADER: BECOMING A GENERATION LEADER BY LEARNING GREAT LEADERS.

1. Noah: Leaders do what’s right even if they are alone
In Genesis 6, God is despairing over the wickedness that has overtaken humanity. Reluctantly, he decides to wipe out the human race and start from scratch. Noah, however, is the only one who has not been corrupted. You know the story. God tells him to build an ark that will save him, his family, and a whole host of animal life. As he is boarding the ark, God says to him, “for you alone I have seen to be righteous before Me in this time.” Literally the whole world was doing what was wrong. But did that deter Noah from doing what was right? Not a chance!
2. Abraham: Leaders embrace the unknown
God approaches Abraham in Genesis 12 and tells him to “Go forth from your country, and from your relatives and from your father’s house, to the land which I will show you.” In other words, Abraham is instructed to leave his comfort zone and march onward into uncertainty. As business leaders, that’s a hot topic: managing risk and uncertainty. Great leaders embrace that uncertainty, because they know the truth: the promised land awaits them on the other side.
3. Joseph: Leaders endure in spite of circumstances
The story of Joseph beginning in Genesis 37 is powerful. The guy had a pretty tough life. He was sold into slavery by his jealous brothers. His father was told that he was killed by a wild animal. He was framed by his boss’s wife because he refused to sleep with her and was thrown into prison. He interpreted the dream of a prisoner who was released and restored to his position, but the guy forgot about him. In the end, though, Joseph became the leader of all Egypt–second only to the Pharaoh himself. When there is a famine, he is then able to save his family from starvation. He tells his brothers when he sees them again that, though they meant harm, God orchestrated the events to put Joseph in a position to save them. Leaders have a vision that sustains them through difficult times.
4. Moses: Leaders stick up for their people
Yes, it’s true. God has to be very convincing in order to get Moses to take action in Exodus 3. He at first gives excuse after excuse as to why he isn’t the right guy for the job. When he finally does answer his calling, though, Charlton Heston–err, I mean Moses, approaches Pharaoh and boldly passes on the iconic message: “Let my people go.” The Israelites, Moses’ native people, had been enslaved by Egypt and Moses was the one enlisted to lead them to freedom. When the time came, Moses was willing to step up and lead.
5. Joshua: Leaders rule by example rather than command
In Joshua 24, after leading his people into a new land, Joshua offers the Israelites the option to either A) serve the God who they had always served, the one who had brought them into the land or B) serve the gods of the surrounding lands. “But as for me and my house,” he says, “we will service the Lord.” The people answer in unison that they will pledge their allegiance to God. Because they believe in Joshua’s leadership, they follow Joshua’s example. He doesn’t have to threaten them; he merely inspires them by his example.
6. David: Leaders are not afraid of giants
Everybody knows this story. In 1 Samuel 17, the Israelites are being defeated by the Philistines and their 9-foot tall giant–Goliath. Goliath taunts the Israelites and challenges them to send him one man and, if that man should defeat him, the Philistines would become their servants. David, a small shepherd boy who will not even fit into the armor he is provided, volunteers. When Goliath mocks him, David says, “You come to me with a sword, a spear, and a javelin, but I come to you in the name of the Lord of hosts, whom you have taunted.” With that, he takes a stone, slings it at Goliaths forehead, and knocks the giant to the ground–dead. In other words, you can face any challenge as long as you have conviction and strength of resolve on your side.
7. Isaiah: Leaders rise to the occasion
In a vision Isaiah has in Isaiah 6, God asks who he should send as a prophet to His people. Isaiah responds, “Here am I. Send me!” Leaders don’t wait to see if anyone else is going to step up when something needs done. They take initiative. They are first to raise their hands. First to stand. First to speak up. First to make decisions. Leaders shun inaction and are always ready to take the plunge at a moment’s notice.
8. Daniel: Leaders maintain their resolve without regard for consequences
Many of us know the story of Daniel in the lion’s den. Daniel, in Daniel 6, is a highly esteemed government official whose colleagues become jealous. Seeking to get rid of him and knowing that he is a religious man, his colleagues convince the king to enact a decree saying that prayer can be made to no god except for the king. Once the decree is made, Daniel continues on praying and giving thanks to his God just like he always did. When he is caught, his colleagues tell their king and he is forced to throw Daniel into the den of lions. The next morning, the king finds Daniel alive. The lions had not harmed him. The point? Daniel’s faith in his God is what made him great in first place. Knowing this, he would not recant regardless of what happened to him. Great leaders follow this example and maintain steadfast in their convictions regardless of what happens.
9. John the Baptist: Leaders aren’t afraid to call out the phonies
John the Baptist, in Matthew 3, is baptizing people and preaching about the coming of Jesus. When a pretentious, self-righteous group of religious officials comes for baptism, he calls them out for what they are: “a brood of vipers.” Leaders aren’t afraid to call it like it is. Whether they are suppliers, employees, or even customers, leaders have what it takes to be brutally honest with the people they come in contact with.
10. Jesus: Leaders are servants
One of the most powerful images in the life of Jesus is when he washes his disciples’ feet in John 13. When he is finished, he says to them, “You call me teacher and Lord, and you are right, for so I am. If I then, the Lord and teacher, washed your feet, you also ought to wash one another’s feet.” Jesus, of course, isn’t talking about feet. He’s talking about servant-leadership. Great leaders focus on serving those who follow them. Great leaders wash their people’s feet.
11. Peter: Leaders recover from failure
Peter, the most well-known disciple of Jesus, denies even knowing Him three times while Jesus is being crucified. Jesus had predicted he would do it, though Peter insisted he would never deny Jesus–even to the death. When the rooster crows (what Jesus said would happen), Peter realizes what he had done and weeps bitterly. In Acts 2, we see Peter giving the first sermon after Jesus’s ascension into heaven–to a crowd of thousands of people when he had previously denied Jesus in front of just a few days earlier. Leaders don’t become discouraged when they fail. They don’t wallow in self-pity and give up due to the mishap. They pick themselves back up and continue on. Leaders do better next time.
12. Paul: Leaders are passionate for what they believe in
Paul, throughout his life recorded in Acts, is a very zealous individual. As a Pharisee, he violently opposes the spread of Christianity, going out of his way to see Christians killed and imprisoned. When Jesus appears to him in Acts 9 and changes his mind, he becomes equally adamant about the truth of Christianity. Paul travels across all of the known world, spreading the message about Jesus and establishing churches everywhere he went. Leaders are driven by a sense of purpose. Leaders have a fire lit under them and feel compelled to accomplish their objectives. There is no place for apathy in the life of a leader. Leaders always care…and care deeply.
Have you had the opportunity to implement any of these leadership practices? What leadership qualities do you see in the characters of the Bible? What about from other works of literature? We’d love to hear your feedback!


Monday 9 February 2015

IMIBEREHO YA ABURAHAMU NA SARA Itangiriro 12:10 igice cya 1


Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu. Ari bugufi bwo Gusohora  muri egiputa, abwira sarayi umugore we ati: “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro, nuko abanya egiputa nibakubona bazavuga bati: Uyu ni umugore we, maze banyice nawe bagukize, ndakwinginze, ujye ubabwira uti: Ndi mushiki we, Kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye”.

Aburahamu ageze muri egiputa, abanyegiputa bareba uko wamugore ari mwiza cyane. Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo. Agirira Aburamu Neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo, n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.

Uwiteka ahanisha Farawo n’izu ye Ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati: Icyo wangiriye iki ni iki? Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye  nkamwenda nkamugira umugorewanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere, Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n’umugore we n’ibyo yari afite byose.” Yakuwe muri bibiliya Yera.

Iyi nkuru iratangaje iyo uyisomye ubonamo ibintu bitangaje, kandi ubonamo ubwenge n’urukundo rutangaje hagati ya aburahamu na Sara(aburamu na Sarayi),  kubera kugenda baca mubihu abantu batubaha Imana, kubera guca mubihugu abantu badakiranukira Imana, aburahamu yari azi uburanga bw’umugore Imana yamuhaye! Hanyuma yo kumenya ko umugore we ari mwiza, atekereza ko ashobora no kuzamuzira, kandi yumvaga amukunda.

Noneho agira igira igitekerezo cy’uko aho bazajya baca bakabona bakunze sara, avuze ko ari umugore we, rwose aburahamu yumvaga bamwica bagatwara sara nta nkurikizi. Niko isi y’abanyabyaha imeze, ndetse no minsi ya none birahari.
Inama aburahamu na sara bagiye

Aburahamu ati:  “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro” ibi kuba aburahamu abizi byatumye amenya uko agomba kwitwara, bimutera kujya inama nzima, hari abantu benshi babaho ntibamenye ko ibyo batunze ari ibya agaciro! Ushobora kuba ufite umugore w’igikundiro, umugabo w’igikundiro, ariko ukitwara nk’Umuntu utabizi, iyo utabimenye rero ntiwita kucyo ufite cy’agaciro, niyo mpamvu abenshi  banagitakaza.

Uretse no kuba aburahamu yari afite umugore w’igikundiro, ahubwo yaravuze ati: Bazanyica, bagutware. Aburahamu ntiyari afite ikibazo cyo gupfa gusa, ahubwo yibutse ibyo Imana yamuvuzeho byose, maze yibwira mu mutima ko yaba agiye kuzira umugore we mwiza, niko gushaka uburyo azagarura ibi bintu bibiri by’agaciro.

1.Umugore we mwiza w’igikundiro.
2. Ubuzima bwe bwari buhetse isezerano.

Uyu munsi hari ibintu ufite, byiza ukwiye kudatakaza ariko nanone , ukwiye kwirindira icyo Imana yakuvuzeho. Mu mibereho y’abantu bamwe bibwira ko urukundo ari ikindi kirenze guca imanza nzima. Ndagira nti urukundo ni iki? Umuntu ukubwira ngo ragukunda akwiye kwibaza urukundo agukunda ngo ni uruhe?

Aburahamu kuko yari azi umugore we, ko ari mwiza byamuteye kumenya uko yarengera umugore we, ndetse nawe ubwe ibindi abiharira Imana. Byarashobokaga ko bose bihagararaho bati twese turapfana iyo bibagirwa icyo Imana yabavuzeho.
Ibaze nawe umugore mwiza kandi utarabyara, aburahamu yari afite isezerano ry’uko umugore azamubyarira umwana, none se iyo aburahamu bamwica yari kubona isaka? Aburahamu rero yigiriye inama, ariko nibwira ko idasanzwe mu bantu benshi kandi na sara kubyemera ntakindi yaketse aburahamu.

Isi ya none abantu babanye bakena ibibi, aho umukobwa n’umuhungu kugira ngo bemere ko bazabana, umwe abanza ku gusaba ko mubanaho nk’umugore n’umugabo mugihe isi yuzuye abantu batubaha Imana, birirwa bavuga, basebanya, n’ibindi, maze ugahura n’umuntu agenda avuga ngo baramuvuga, maze nawe ugasanga yatangiye kuba umupagani nawe yirirwa ahanganye n’abamuvuga. Uyu munsi ubuzima ubayeho ubayeho wirinda kubw’Isezerano ufite? Cyangwa ubayeho utabyitayeho?

Impamvu aburahamu atatinyutse kubwira abantu ko sara ari umugore we: Yibwiye mu mutima we ko abanyegiputa batubaha Imana, ahubwo bafite kamere n’irari, ryatuma bamwica bagatwara umugore we. Uko biri kose uzi Imibereho yawe, uzi uko ubanye n’umufasha wawe, yaba umugabo cyangwa umugore ukwiye kubera maso icyo Imana yakuvuzeho nicyo utunze. Abantu benshi ntibaha agaciro abagore babo, abandi ntibaha agaciro abagabo babo, ariko cyane cyane ntibaha agaciro isezerano Imana ifite kuri buri mwe.

Uyu munsi ubuzima bwawe, ujya umenya icyabasenyera umubano? Ujya ujya umenya icyabicira amasezerano Imana yabahaye? Ujya uzirikana ibyo mu mibereho yawe ya buri munsi?

Ese abantu bakundana bakwiye kurinda iki mbere y’ibindi?
Abantu bakunda bakwiye kurinda icyo Imana yavuze, icyo Imana ikuvugaho kiruta wowe, kuko hari igihe wowe utakibona cyose ariko kikazaba kinini. Aburahamu Imana yamusezeranije kuzaba sekuruza w’amahanga. Muri urwo rugendo rwose rero yagombaka kwibuka ibyo kurenza gutekereza ko umugore we azamuca inyuma, kuko n’ibindi, ahubwo yatekereje ko isezerano rye ritazicwa n’umugore yashatse.

Sara nawe yatekereje cyane ko kuba aburahamu yapfa akabana n’umunyegiputa, bitamuhesha kuba nyirakuru w’amahanga, kuko aburahamu yari afite isezerano ritameze nk’irya Farawo. Buri muntu yakoze icyo yagombaga gukora ngo barinde icyo Imana yabavuzeho. Uyu munsi niba hari icyo Imana yavuze kurugo rwawe, umenye ko Satani arahaguruka kugirango arebe ko cyaburizwamo, ariko iyo ubanye n’Imana igiha uburyo budasanzwe bwo kubaho kandi kuko uba uzi neza icyo urinze ntiwibona nkaho wagowe, ahubwo uba uzi neza icyo urinze.