Monday 30 March 2015

N'IKI CYIRINDA GUCIKA INTEGE MURUGENDO RWO KWIZERA NO GUKORERA IMANA? Pastor M.Gaudin



Kwibona mubwiza bwawe buhishwe amaso y'Umubiri. niwibona neza uko uri bizatuma udahungabanywa n'uko ufashwe n'ubuzima bw'uyu munsi. 1john 3:2-3

Abaheburayo 12:2
Dutumbira Yesu wenyine ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba kubw'ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita kw'Isoni zawo yicara iburyo bw'intebe y'Imana. Nuko muzirikane uwo wihanaganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha.

Mubuzima bwo kwizera Imana no kuyikorera, habamo ibintu byinshi bica intege. habamo amakuba,atandukanye ndetse n'akaga. habamo amakuba duterwa n'Imiryango, ishuti, n'abandi. habamo amakuba aterwa n'ingendo n'ibindi, habamo ubukene, habamo umubabaro, habamo isoni n'ibindi, ariko umuntu wese Imana ijya imugenera kurwana n'igihanda yamuhaye imbaraga zo kukinesha.

Yesu yari afite ibintu bimugiye, kugezeza aho yasenze ati Mana, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko ntibibe uko nshaka ahubwo uko ushaka, Yesu yitegereje ukuntu agiye gukubitwa, gucirwa mu maso, gukozwa isoni no kwambikwa ubusa, ibyo byose yarabyitegereje umutima uramukuka, maze arasenga. ariko Imana yamukoreye ikintu gikomeye nshaka kugira ngo nawe ujye usaba kugikorerwa mugihe cyose ucitse intege.

Kubw'ibyishimo byamushyizwe imbere: Buri gihe cyose umuntu atabasha kurebe hakurya y'Urukuta rw'ibibazo, aba ari mukaga, kuko iyo urebye ibikuzengurutse aho amaso yawe agera umuntu acika intege. yaba mubuzima busanzwe cyangwa ubwo kwizera. niba Imana ifunguye amaso yawe ukabasha kubona ibirenze ibyo amaso y'abantu areba, ukagera kure ukareba umunezero Imana iguhishiye, umubabaro w'uyu munsi ntuba ugikanganye.

Umuntu ashobora kubona kwiga byanze, akazi kabuze, ubukene no kuburara muriyo minsi, maze akiheba kuburyo yumva atagishaka no gusenga, ariko icyo gihe nibwo uba ukwiriye gusenga kugira ngo Imana ikwereke inyuma y'Ibyo bibazo, inyuma y'ubukene, inyuma yo kutiga no kubura akazi. Ijambo ry'Imana rigira riti Inzira zayo zirenga Igihumbi! sinzi uyu munsi aho wabonaga ubutabazi buzaturuka? ariko ukwiye kwegera IMANA.

Ibyishimo biri imbere n'ukoubona ubwiza bwawe bwuzuye: Kristo yeretswe igihe yari yicaranye n'Imana, afite itsinzi yuko yanesheje urupfu, ndetse abera babohowe, guhera icyo gihe ntiyongeye kwita ku mubabaro, ahubwo yabonye isengesho ryo gusengera abantu bamuciraga mu maso, abamuteye imisumari, abamugambaniye, ati"Mana ubababarire kuko batazi icyo bakora" igihe cyose umuntu atangiye kureba ibyo abandi batabona, agira umutima wo gukunda abantu, no kutita kubirimo kumubaho kuko aba amaze gusobanukirwa ko ibyo bitazahoraho.

Kwihanganira isoni nuko uba umaze kumenya neza icyo ushaka: Nta mukanishi utinya kuryama mu mukungugu naho yaba yamabaye neza, kuko igihembo akura mubukanishi kimurutira imyenda myiza yambaye. igihe cyose icyo Imana yakugeneye ukimenye kandi ukaba uzi neza ko bisaba kwiyemeza gukorwa n'Isoni zakanya gato, umubabaro w'akanya gato ukwiye kuba uzi neza icyo ushaka. hari abantu benshi bakizwa bagatinya kwitwaza bibiliya! akenshi umuntu aba ntakindi abona. igihe cyose icyo ureba kiruta ibyo ucamo, uzabaho mubuzima budacika intege.

Ntituragera aho tuvusha amaraso mu ntambara y'Ibyaha: Buri muntu wese yakubwira ko ari murugamba rwo kurwanya icyaha! ariko ndababwiza ukuri ko Kristo ariwe winjiye muri iyo ntambara neza! ahari wowe ujya uhura n'Ibigeragezo ufitemo n'Uruhare, uracyarwana no kureka inzoga, gusambana, kwiba kwica n'Ibindi...! Kristo we yitanze kubw'Ibyaha by'abantu, mwibuke ko we atari umunyabyaha! ariko yemeyegutanga amaraso Ye azira icyaha.

Njyewe nawe intambara turwana nazo nizo zoroshye cyane, kuko ntibidusaba kugira uwo dupfira ahubwo bidusaba gupfa kubyaha, tukemera gutumbira Kristo wenyine. uyu munsi Kristo n'umutumbira uzarushaho guhambwa imbaraga.

Kristo niwe byiringiro byadushyizwe imbere: Nta munezero waturutira kumenya ko abizeye Kristo babaye abana b'Imana. ikindi ukamenya neza ko iyamuzuye nawe izakuzura ku munsi wo guca amateka. ndakubwiza ukuri ko muri Kristo imibabaro yose duhura nayo ifite igisobanuro kandi ijambo ry'Imana rigira riti uwihangana akanesha, nzamuha izina rishya ritazwi n'undi wese. kandi azaguha kwicarana nawe mu bwami bw'iteka.

Nongere nkubwire ko ibyo abantu bacamo bitarutanwa ahubwo igisobanuro babiha nicyo kirutanwa. hari umuntu ureba ikibazo gitangiye nk'ikirangiye, undi akareba ikirangiye nk'igitangiye, ndababwiza ukuri ko ufite ikibazo aba abayeho neza kuruta uwo gikuweho atabizi ko cyakuweho. ukwiye gutumbira Imana cyane.

amaso y'Umuntu areba hafi, cyane niyo mpamvu Imana igira iti muhwejeshe amaso y'Imitima. amaso y'imitaima areba kure aho ay'Umubiri atabona. iyo abonye ibyiringiro bizima, akomeza ay'umubiri. ariko iyo ay'umubiri ariyo abona gusa, atera umutima kwiyahura! cyangwa gucika intege. ndashaka kukubwira ko kuririra kujya kubaho mw'Ijoro, mugitondo impundu zikavuga.

Bakundwa ubu turi abana b'Imana! ariko uko tuzasa ntikurerekanwa, ariko kristo niyerekanwa tuzasa nawe, ndahamya ko ufite ibi byiringiro ntiyita kubyo acamo ubu ahubwo ahanga amaso kubyo kristo yibwira kuri we! icyo Imana ikuvugaho kiraruta ibyo ucamo uyu munsi! urugendo rwo kugera kutsinzi ni rurerure ariko Imana izaguha imbaraga! gusa usabe Imana ikwereke ibiri imbere.

Ndabakunda!

Wednesday 25 March 2015

YESU ATUBONAMO IMBARAGA ZO GUHINDURA ABANTU BO MW'ISI ABIGISHWA! ESE WOWE UBYIBONAMO?

Matayo 28:19

Sishidikanya kubushobozi abizera Imana, ndetse bakiriye ubwami bw'Imana mu mitima yabo ko bafite ubushobozi bwo guhindura abantu abigishwa. iyo umuntu yigishijwe neza bimuviramo kuba umwigisha mwiza.

Uyu munsi wa none abantu bibwira ko kuba baremeye Kristo nk'Umwami n'Umukiza bihagije, ariko ukwiye kwibaza impamvu yatubwiye ati mugende muhindure abantu. Guhindura abantu ni ikintu gikomeye ariko nanone buri muntu wese aba afite ikintu kimuhindura. buri muntu ahindurwa n'Ibintu bitandukanye, ibyo yumva, abona, n'Ibindi.

buri gihe Imana ishaka ko abayikurikira baba abantu bashobora guhindura imibereho n'Imigirire y'abandi bantu batuye mw'Isi. uyu munsi Imana irifuza ko umenya Impamvu uri kwisi ko ari ukugira ngo uhindurire abantu kubaho mubuzima buhindutse rwose. pawulo andika 2abakorinto 5 agira ati turi abahuza b'Imana n'Imana kubwa Yesu waduhejeshe.

ndagira ngo nkubwire ko Imana itifuza kukubona ubayeho mubuzima buhindurwa n'abandi ahubwo ukwiye kuba umwe mubahindurira abantu kugukiranuka.kuko ijambo ry'Imana  rigira riti abantu bahinduriye abandi kuba abakiranutsi bazaka nk'Inyenyeri. hari abantu benshi bahindutse bajya murumogi kubera bob marley, abandi bajya muri bwiyahuzi kubera Osama bin laden, buri muntu wese afite ikintu kimuhindura. nawe wakwibaza niba uri mubahindura abandi cyangwa uhidurwa.

Ndahamya ko Yesu afite Imbaraga zo kuguha ngo ukomere kandi ukore iby'ubutwari ariko ukeneye kumva ubushobozi afite hanyuma ugakorera mukmwizera. Imana yashimye yifuza kugukoresha nk'Umuntu wahindura amateka y'Igihugu cyawe, umuryango abo mubana n'abandi. buri gihe iba ishaka ko ubaho mubuzima bufitiye abandi akamaro.

Iyo abakiranutsi bagwiriye,  abantu bagira amahoro ndetse babaho mu munezero ,ariko iyo hategeka abanyabyaha abantu babaho mugahinda n'amarira. uyu munsi urebe umuntu waba ayoboye ibitekerezo byawe, umuntu waguhinduye, uyu munsi urebe niba hari umuntu wahinduriye kuba umukiranutsi! ndashaka kukumenyesha ko ukwiye kongera gufata umwanzuro wo gusaba imbaraga zihindura abantu.

ijambo ry'Imana ryerekana ko ntamuntu wakwizera atumvuse, nta n'umuntu wakumva atabwiwe, nanuwavuga atatumwe, niyo mpamvu mbere yo kubwira abantu ukwiye kubanza kumenya ugutumye, ikindi ugasohoza ubutumwa. ndaguhamiriza ko kubaho mubuzima budahindura abantu butuma uhindukirira abanyabyaha. ukwiye kumva umunezero wawe ko waba guhindurira abantu kugukiranuka.

nibyiza kubona abantu bakibatizwa, abantu bakiza mubwami bw'Imana, bashaka kubona Imana. uyu munsi wibaze uti ese njye mbayeho mubuzima buzana abantu mu bwami bw'Imana. Imyumvire y'Ubumana  yawe ikwiye gusakara ahantu hose. kuko uhagarariye inyungu z'Ijuru muri iy'Isi. ndahamya nutangira kwitekereza ko ushoboye kugira umuntu wahindurira mu byiza uzabikora kandi uzabona ingororano y'Imana kubw'umurimo wakoze. 

Reka nkubwire ko ubuzima Imana igushakamo ni ubuzima bubereye umuntu w'Ijuru uri mw'Isi. sinibaza ko Imana yanezezwa no kubona umuntu wayo ashukwa na satani, cyangwa anyweshwa inzoga n'Itabi! ahubwo ukwiye nawe kumva ko Imana yagukoresha muguhindura benshi mugihe nk'Iki.

Yohana 4 niho hagira hati, muri icyo gihe Abafarisayo bumva ko Yesu abatiza benshi kurusha yohana, ariko kandi ngo si Yesu wabatizaga ahubwo n'abigishwa be. ndashaka kubwira ko umwigishwa wa Yesu akorera Yesu kandi abatiza kubwa Yesu. uyu munsi ukwiye kumenya Impamvu yo gukorera Yesu. ikindi ubuzima bwawe ugambirire kuzajyana iminyago myinshi imbere y'Imana.

Ndabakunda.

Pastor M.Gaudin.

Monday 16 March 2015

ESE GUSHAKA NO GUSHAKWA NI NGOMBWA ? KIMWE MUBISUBIZO UKWIYE KUBA UFITE MBERE YO GUSHAKA. Pastor M.Gaudin

Matayo 19:11
Nawe arababwira ati: “Abantu Bose Ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda zaba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zikona ubwazo ku bw’Ubwami bwo mu ijuru.Ubasha kubyemera abyemere.”


Iyo uganiriye n’abantu benshi usanga bafite ibikomere, abandi barumvise amakuru akabatera umubabaro, aho umuntu aba yumva atazi uko yazitwara mugihe cyose ashakanye n’Umuntu. Uko biri kose abatarashaka (Ingaragu) abantu bari muri iki kiciro nibo usanga bamwe bahangayitse ngo barimo gusaza badashatse, abandi ugasanga bibaza bati ntidukunzwe rimwe bibatera ubwihebe no kuba batangira kwishora mu buzima bwo kuraguza no kurogesha, n’indi mico mibi yose izanwa no kwiheba udasize n’abandi biyahura.

Ndifuza kuvuga kubuzima bw’abantu babayeho badafite abagabo cyangwa abagore, kuko hariho ubuzima umuntu abamo bwo kwitotombera Imana, ariko wakurikirana neza ugasanga ikibazo Atari Imana ahubwo ikibazo ari imitima itamenya imbaraga z’Imana ndetse itanamenya imbaraga Imana yahaye abantu ngo bahitemo uko babaho banezerewe mu buzima bwabo.

Umunezero w’Abantu ntuturuka ahandi keretse mu kumenya ko Imana ikwitayeho, igihe cyose utaramenya ibyo, ubaho mubuzima busa nubugize icyo bubuze kandi nyuma yo kumva hari icyo ubuze, bikuremera umutima wo kumva Imana itakwitayeho.
Icyo wumva ubuze igihe cyose kitari icyawe ugakomeza kugishaka uba ugana mubuzima bwo kwifuza, ndetse wikanga washatse no kwicira inzira, ngo ahari ugere ku cyo umutima wawe urarikiriye. Ijambo ry’Imana rigira riti umugisha uwiteka atanga ntiyongeraho umubabaro. Uyu munsi niba ubabaye kubera ko utarashaka naguhamiriza ko icyo gitekerezo  ufite nta Mugisha ugifitemo, kuko wakabaye unezerewe nuko Imana ikumvisha ko ushobora no kuba mu bashaka.

Imana yari kugushyira mu cyiciro cy’Ibiremba: Si uko yabinaniwe, buri muntu akwiye kwibaza, Imana ntamuntu yaremanye ikintu kuko uwo muntu yabanjye kugitumiza(ordering) kuri iki gihe abantu bafashe Imana nk’isoko, aho icyo itaraguha usa naho yatindije service, maze umuntu ugasanga abayeho mu kwiganyira ndetse no guhora ashinja Imana ko ntacyo yamuhaye.

Ese koko Imana yaguha umugore cyangwa umugabo utagukwiye, cyangwa se yagushyira murugo gusa rutazaguha amahoro? Nonese wakwifuza kubaho mubuzima Imana yagutoranirije! Kugira ngo igihe cy’Imana ni kigera ubone igisubizo kivuye kuri yo? Twibaze tuti ese Gushaka ni ngombwa? Nonese niba ari ngombwa ni ikintu abantu bahimbye? Cyangwa ni gahunda yashyizweho n’Umuremyi wacu? Ibi byose numara kubyibaza uraza gusanga Gushaka ukwiye kubitegereza nk’Umugisha kurenza kubishaka nk’Umuti wuko ushaje, gukundwa no kubona umuntu ukwitaho!
Igihe cyose uhangayikiye gushaka cyangwa gushakwa ukwiye kuzirikana ko hariho abantu bamwe batazashaka kandi Imana itababona nk’abantu bagowe, ahubwo iyo bayishimiye ibona ari  abantu bo kwizerwa kandi nabo bazahindurwa bagasa na Yesu.
·        
      Hariho abantu batashaka kandi Imana irabazi:
·     
              Ibiremba byavutse gutyo
·        Abantu bakonwe n’abantu
·        Abantu bikonnye ubwabo kubw’Ubwami bw’Imana.

Abandi bantu ijambo ry’Imana ryerekana nk’abantu badashobora gushaka n’abantu baba biyemeje gutandukana (ibyo bamwe bita gusenda kubera Impamvu zitandukanye) ibi nubwo byadutse niba ushaka kubaho mubuzima bwo gushaka ukwiye kwifuza kubikora uko Imana ibishaka kuko iyo bikozwe uko abantu bashaka bibabera icyaha.

-Umugore watandukanye n’umugabo we
-mugabo watandukanye n’Umugabo.


Igihe cyose badasubiranye buri mwe akiyemeza kongera kugira undi muntu babana, aba atangiye ubuzima bw’Icyaha, ushobora kubyita ukundi ariko uwakwifuza ntiyakwifuza umugabo cyangwa umugore ngo asezerere ijuru kandi avuga ko azi Imana. Niyo mpamvu hamwe pawulo agira Inama abantu ati: gushaka ni byiza ariko kudashaka bikarushaho kuba byiza. Ushatse nta cyaha aba akoze igihe cyose ashatse uko biteganywa n’Imana yashyizeho icyo gitekerezo kuko si igitekerezo gikomoka ku bantu. (part 1)

Thursday 5 March 2015

UBUKORONI BW'IMANA NYIRI IJURU NI BWO BUDUKWIYE MURI IKI GIHE! Satani, abanyaburaya, abakire n'abandi biracyakandamije isi ya none!

Image result for kingdom of god
Waba uri umusiramu, umukristo, cyangwa ikindi cyose, ndahamya ko ikibazo ufite ntikizakemurwa n'idini, ahubwo kizakemurwa nuko wongera kwemera kuyoborwa n'Imana kandi ukamenya icyo ishaka kumibereho yawe mw'isi. ikibazo imana ifite si amadini ahubwo ifite ikibazo cy'Umuntu yaremye! itangiriro 1:26

"Ubwami bwayo mw'isi ishaka kugarura ikoreresheje umuntu"  uyu muntu ni wowe najye tukiriho. 
Niba wemera ibi, rero ukwiye kumenya icyo Imana igushakaho uyu munsi:

1.umuntu yaremye mw'ishusho yayo
2.umuntu wari gutegeka isi mu mwanya w'Imana.
3. umuntu wemeye kwigomeka akumvira satani
4.umuntu wabuze ubusabane n'Imana
5.umuntu uzapfa kubera ko yakoze icyaha
6Imana yashyizeho inzira yo kumugarura mu mugambi wa mbere.


Ikiri ngombwa ku Mana, ni ryo sengesho rya mbere wabanza no kugira mbere y'Ibindi byifuzo. kuko Imana icyo yita icyambere ni ko kiri. nicyo yita cyiza nicyo cyiza, umuntu naho yaba umuhanga nazi itangira rye, yewe niherezo cyeretse uwamuremye! Nonese niba utazi itangira ryawe ntumenye n'Iherezo, wambwirwa n'Iki icyo ukora ubu ko ari kiza igihe cyose utabanje kumenya aho wavuye naho ugana? kuki uri mw'Isi? Ni nde wakuremye? yakuremeye iki? igihe cyose wirengagije ukuri ntibikuraho ukuri. Bisa n'Umwana wipfuka mu maso akibwira ko ubwo ahumirije ntawundi umureba! Imana irifuza ko wasubirana ububasha bwo kuyihagararira mw'Isi. niyo mpamvu Krsito yaje. Yohana 3:16. kandi niyo mapmvu yadusigiye akazi ko gukwirakwiza amahame y'Ubwami bw'Imana mw'Isi. 

"Ahubwo mubanze mushakashake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo" matayo 6:33

Ubwami bw'Imana: ubwami ni uruhurirane rw'Imibereho y'abantu cyangwa ahantu, kuburyo uhageze umenya neza ko hatandukanye naho uvuye. mw'Isi harimo ubwami bwinshi(buri gihugu ni ubwami)


Gukiranuka kwayo: gukiranuka ni ugukora ibintu nkuko bitegetswe, aha rero harasabwa gukiranuka kw'Imana. si uko umuntu ashaka(Standard z'Imana), uyu munsi abantu benshi bafite gukiranuka kutari ukw'Imana ndetse bashaka n'Ubwami butari ubw'Imana. ariko ukwiye kuba ari cyo kigutera ibi:

Ni iki usabwa kugira ngo ugarurirwe ikizere? Kwihana matayo 4:17. umuntu wambere yatanze yatakaje ubwizerwa bwo gukorera ubwami bw'Imana(Adam) Yesu yaje kuduhesha uburenganzira bwo gukorera ubwami tutari abakozi gusa ahubwo cyane cyane turi abana b'Ubwami(1petero 2:9)

Ubwami bw'Imana turimo,dukorera kandi buzaduhembera kubukorera tutari ibigande ndetse tutari abanzi, ahubwo twamamaza umuco, imigenzo, umwami n'Ubwami dukorera.


Matayo 6:10

Nuko nimusenga musenge mutya muti:"Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mw'isi Nk'uko biba mw'Ijuru."

Mbere na mbere Imana yaremye Ijuru, Mw'Ijuru niho Imana yahisemo gushyira ibyicaro by'Ubwami bwayo, aho hakorerwa gahunda nyinshi zitandukanye z'ubwami bw'Imana. buri bwami bugira Umuco, bugira amahame, bugira ibirango, bugira indilimbo, bugira ibirori, n'Ibindi bintu byonshi bibera mu bwami, bugira ibyo bwemera nk'Indangaciro ndetse na kirazira muri bwo.

Uyu munsi ndashaka kugira ngo turebere hamwe ikintu maze iminsi nigishwa n'Umwuka wera! Imana ikintu cyose igikorera Impamvu, niyo mpamvu isengesho ridatangizwa na Amen! ahubwo rifite uko ritangira, buri gihe Imana iyo iheye ikintu agaciro, irushaho kukimenyesha abantu ngo ahari batazagwa mu mutego wo kurimburwa no kutamenya : Hoseya 4:6

Ubwami bw'Imana ni ubwami bunini kandi bukuriwe n'Imana rurema, ni ubwami bukomeye kandi butagararira amaso, nibwo bwami bubeshaho ubundi bwami bwose , ibyo tubonesha amaso bibanza kuremerwa mu bwami bw'Imana, ijambo ry'Imana rimbwira ko Iminsi yo kubaho kwanjye yanditswe mugitabo cy'Imana mbere y'uko mbaho. urebye nabigereranya nuko umugambi w'umuntu kw'isi ucurirwa mw'ijuru. 

Yesu ati: mubanze mushake ubwami bw'Imana...!! uyu murongo benshi barawuzi, ariko babayeho muburyo butandukanye nawo, Yesu ntiyaje kwigisha imihango y'Idini, ntiyaje gushinga urusengero, ntiyaje kubaka ibitaro, ahubwo yaje gushyira mubikorwa umugambi w'Ubwami bw'ijuru, wo gucungurira Imana abantu bari mw'Isi.

Imana yaremye isi: Imana yaremye isi, maze nyuma irema umuntu imushyira mw'isi. ibi yabikoze kugira ngo umuntu abe uhagarariye Imana mw'isi, umuntu ntago yari akwiye gukora icyo Imana itamubwiye naho cyaba cyiza cyanga kibi, yagombaga kubaho mubuzima bukora icyo Imana imutegetse.

Nabaha urugero mugihe cy'Ubukoroni, ubwami bw'ubwongereza bwakoroneje ibihugu byinshi, ikintu gitanagaje wasangaga muri ibyo bihugu baririmba indirimbo yubahiriza ubwongereza, bakaririmba iyubahiriza umwami. igihe cyose Imana yifuje ko mw'Isi habamo gahunda ivuye mw'Ijuru, ariko Umuntu akora icyaha cyo kwigomeka. Ibyo Imana yamubwiye aho kubyumvira abirengaho. niba umuntu uhagarariye inyungu z'Ubwongereza atumviye umwami uko biri kose yagombaga kwakwa ububasha, bwo gusoresha kugeza igihe hazabonekera undi ushobora kumvira itegeko kuva mu bwongereza.

Ibi rero usanga Satani, akomeza kwemeza abantu ko bashobora kubaho igihe birengagije Imana. ariko rero mwibukeko kwigomeka kubwongereza birashoboka, kuko umwami w'Ubwongereza atari we waremye bimwe mubihugu ubwongereza bwa koroneje. IMANA NIYO YAREMYE ISI, ISHAKA KO IYIYOBORA IKORERESHEJE UMUNTU( umuntu uhagarariye inyungu z'ubwami bw'Imana mw'isi). uyu munsi ndashaka ku kubwira ko isi irwanirwa n'Ubwami bubiri, bumwe ni ubwami bwa nyirayo, ubundi ni ubwami bw'umuriganya. igihe cyose abahagarariye Imana babaye corrupted batanga ubushobozi kuri Satani agakoroneza isi n'abayituye, ariko abahagaze neza bazakoreshwa n'Imana mukurushaho gukwiza hose Impumuro nziza y'Ubwami.

Umuntu wa mbere yatakaje ubushobozi, n'Ubwizerwa bwo gukomeza kuyobora isi kuko yayihaye amaboko y'Umwanzi aho yemeraga kwigomeka no gukora ibyo yishakiye. buri gihe umuntu ushaka gukora ibyo yishakiye mu bwami, abaho mubuzima bw'ubwigomeke. uyu munsi ubwami bw'Imana buje kuri wowe, warushaho kuba umuntu muzima uhagarariye inyungu z'Imana muri iyi si.

Ndagira ngo nkubwire ko wowe ukiriho, Imana itifuza kugukura mw'isi vuba ahubwo irashaka ko ukora umurimo yaguhaye gukora, wo gukwiza amahame y'Ubumana mw'Isi. matayo 28:19. ndahamya ko uyu munsi wa none ibihugu byinshi bya africa ntibyigeze bigira amahitamo y'aho bagomba gutwarira Imodoka, bamwe iburyo cyangwa ibumose, ubajije abenshi ntibazi naho byaturutse, ariko bigaragaza uwabakoroneje! uyu munsi ugendera he? ni mucyaha cyangwa mugukiranuka? biterwa n'Ubwami bwagukoroneje!

Iyo ubwami bukoroneje ubundi: habaho kwakira ingenga bihe z'ubwami bufite Imbaraga, yewe mwambara nk'uko bambara, mukarya nkuko barya, mukaririmba indirimbo zaho, mugira iminsi mikuru, ndetse n'Ibindi. ariko ukwiye kwibaza mu mutima wawe uti ese ko Yesu yaje kwamamaza ubwami bw'Ijuru ngo ababwemera bongere bagire ihuriro nabwo, maze igihe cyo kuva mw'Isi ni kigera tuzayikurwemo!

Reka mbabwire ikintu gikomeye! abantu bahagarariye ubwami bw'Imana mw'Isi, iyo bakoze neza bashobora gutinda mw'Isi kuko baba barushaho kwagura ubutare bw'Ubwami, cyangwa se bagahamagarwa mu bwami buruta ubundi bwo mw'Ijuru guhabwa amakamba no kuruhuka. hari gihe kimwe umuntu uhagarariye inyunyu z'amerika mu Rwanda iyo akoze neza bashobora kumwongera igihe kugira ngo asoze imishinga yo kwagura Influence y'amerika mu Rwanda cyangwa se bakamuhamagara bakaba bamuha indi mirimo mugihugu cye cyangwa bakamuha n'Ikiruhuko cy'Izabukuru. Abakorera ubwami bw'Imana mw'Isi ntibatinya urupfu, kuko bazi neza ko Imana nibakenera ariyo nzira bazanyuramo bayisanga!

Ikindi nuko igihe cyose Imana yagira gahunda yo kubaka isi shya, mukibanza cyiyari isanzwe, abantu nibwo bashobora kuzanjya mw'ijuru, maze isi nirangira hazabaho kongera kugaruka. ibyo mbivugiye ko hari igihe ambasade zirimo kubakwa, hari igihe zifungwa maze abakozi bazo bakaba basubiye iwabo, ibi rero birerekana ko igihe ubwami bw'Imana buzaba bushaka kuvugurura ibyicaro byabwo mw'Isi abera bakorera ubwami bazazamurwa maze bagasanganirwa na Kristo.

Ubwami bw'Imana muri wowe bugezemo bwazana impinduka, kuko utangira kubaho uko bugena, bugeze mugihugu cyahinduka, igihe cyose Ushaka kumenya Ibyo ubwami bw'Imana, ntahandi wabisanga keretse mw'Itegekonshinga ry'Ubwami bw'Imana!.

Bibiriya ntigira umuntu uyitirwa, ntigira igihugu cyiyakaho umusoro, ntadini rivugako aryo ryayanditse, umuntuwese ushaka yayisoma, kuko bibiliya ntivuga gushinga amatorero ahubwo ivuga kwagura ubwami bw'Imana no gukorera ubwami bw'Imana. bibiriya ivuga ku UMWAMI-UBWAMI-N'ABANA B'UBWAMI. niba ushakashaka ubwami bw'Imana mw'isi ukwiye kumenya icyo bibiliya ivuga. igihe cyose Ijambo ry'Imana niryo ryatumenyesha icyo tubereyeho, igihe cyose ubayeho utazi Impamvu nuko uba uri kure y'Imana. ibumba ntiryabaza uribumba ngo urambumba ute? ntamwana wabaza nyina ngo urabyara iki? igihe cyose Yesu yaje ngo abazamwizera abahe kuba muri iyi si bafite ubushobozi bwo gukwiza ingengabitekerezo y'Ubwami bw'Ijuru, hanyuma ngo bazabonane n'Umwami usumba abami bafite iminyago.

Umuririmbyi agira ati: imbere ya yantebe nzahagararayo nzaba njyanye iminyago nyishyikirize yesu! ese wumva hari iminyago uzatwara? wumva hari ikintu cy'agaciro uzashyikiriza umwami uhagarariye mw'Isi.  ubu bwami nabugeranya n'Iki? ni nko guhagararira nyiri umurima, maze yazaguhamagara ntumuhe kumyaka! ariko hahirwa abagaragu bazima barushaho kwagura ubwami bw'Imana. Part 1.

Ndabakunda! ushobora kunyandikira kuri  Email: chfhgaudin@gmail.com

Tuesday 3 March 2015

IGIHE CYOSE UDAHINDUYE ISI YO IZAGUHINDURA, WOWE BIMEZE BITE KURUHANDE RWAWE?

Matayo 28:19


Nuko mugende muhindure abantu bo mumahanga Yose abigishwa, mubabatiza mu Izina rya Data n'Umwana n'Umwuka Wera, Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.



Hari hashize igihe kitari gito nsoma uyu murongo ariko uyu munsi narushijeho kumva cyane, Ndashaka kugira ngo nsangire nawe niba urimo gusoma ubu butumwa. hariho abantu benshi bigisha ukundi, usanga birengagiza ko dukwiye kuba mw'isi kubw'Ubutumwa bwiza.


hari ingingo nke shaka ko tuganiraho hanyuma ukareba ibihe nawe waba urimo:

Mugende: ijambo rya mbere Kristo agarukaho yagize ati mugende, igikorwa cyo kugenda akeshi usanga kituvuna, kidusaba ubwitange ndetse hari igihe bisa naho dusize ahantu hari hamaze kuturyohera maze Imana iti mugende. gukizwa ni ikintu kimwe ariko kujyanira abandi agakiza n'Ikindi.

Intumwa zageze igihe zishaka kwigumira muri Yelusalemu, hanyuma haza itotezwa nibwo zatatanaga maze ubutumwa bugera kuri benshi, ndababwiza ukuri ko igihe cyose abavugabutumwa bahagurutse, bakitanga, bagakoresha bwa buryo bwose bwo kugenda Imana ibana nabo, ariko igitanagaje usigaye usanga abantu barwanira musengero ngo barashaka kwigisha, kandi nyamara hari abari hanze batarumva ubutumwa.

Niba utiteguye gusohorwa murusengero no kujya kubwiriza, usarusohorwamo n'amatiku, kuko igihe cyose umuntu ataemeye gukora icyo Imana yamubwiye agashaka gukora ibimunyuze bizana intambara, ukwiye kwibaza uti ese ni iyihe ntabwe nteramugusanga abantu ngo mbahindure. Bene datadufite ubushobozi duhambwa n'Imana bwo guhindurira abantu kuri Kristo.

Muhindure abantu: igihe cyose udafashe gahunda yo guhindurira abantu kuri Kristo, abantu bo biteguye kumugukuraho, ibi bigaragarira mugusanga umuntu yari umuntu ukunda gusenga ariko nyuma akagenda akunda umupira bigashyika aho asiba guterana akajya mu mupira cyangwa filme, ibi iyo mbibonye ntibintangaza cyane ahubwo mpa agaciro k'Imbaraga abantu bafite muguhindura abandi. igihe cyose rero uterekeje abantu ku Mana bo bayigukuraho. ukwiye kwambara amahame mazima ahantu hagaragarira buri mwe. ufite Imbaraga zihindura abandi. kuko niba ubihakana uraza gusanga bo bafite iziguhindura.

Mubabatiza: Kubatiza ni igikorwa kitari gishya nubwo abantu benshi bagerageza kucyita ukundi, ariko umuntu abatizwa igihe cyoe yemeye ibitekerezo by'Umubatiza, igihe cyose umubatizo ugaragaza ko umuntu yiteguye kumvira inyigisho azigishwa, biza no kubona ishuri ubanje kubona icyo nakwita admission, admission ntihagije ngo umuntu yitwe umunyeshuri yangwa ngo ahabwe diplome, ahubwo akurikizaho no kwigishwa. umubatizo rero ugaragaza imbaraga zo guhindura umuntu kugeza aho yemera kumvira inyigisho umwigisha, cyangwa se ibitekerezo ugenderaho. niyo mpamvu socrate, aristote, plato nabo barabatizaga.

Kubatiza nibimwe mubintu abantu benshi bajyaho Impaka, ariko umubatizo wose ukorwa hashingiwe kuwatanze itegeko ryo kubatiza, niba hari umuntu wahitamo kubatiza bitandukanye nuko Yesu yabatijwe, yaba abatiza arikobyaba  bitandukanye! ninkuko wakumva umuntu afite admission zidasa zo kukigo kimwe, niyo mpamvu nibaza ko ukwiye kumenya umubatizo wabatijwe uwo ari wo!

Umubatizo w'amazi meshi uvuga gupfana na Kristo ukazukana nawe, nukwemera kumirwa n'Ibitekerezo by'Imana, buri gihe rero igihe uzasanga bamwe barabatiza kugahanga, abandi ngo iyo amazi adahari bakoresha umusenyi...siko ijambo ry'Imana rivuga.ariko ibi byo si mbitindaho keretse ahari ni mbona umwanya.

Mubugishe kwitondera ibyo nababwiye: aba bantu wagezeho ukabahindura, ukababatiza igikurikiyeho ni ukubigisha ibyo Kristo yavuze, bene Data Kristo yavuze byinshi, kandi byose biri mw'Ijambo ry'Imana, niyo mpamvu umuntu wese ukuruye akaza agusanga akwiye kwigishwa, iyo abantu udafashe gahunda yo kubigisha bo barakwigisha, usanga abantu bamwe bari mu makorali, ubu basigaye bavuga amagambo ateye isoni kuko bamaze kwigishwa imico yaho birirwa. uyu munsi ukwiye kwisuzuma ukibaza niba utabayeho mubuzima buyoborwa n'Isi cyangwa ubayeho nk'umuntu Imana yizeye ikaguha ishingano zo guhindura abandi!

"Buri gihe iyo umunyakuri acecetse, ikinyoma gihambwa intebe" muri iyi minsi dufite abantu bavuga ko bazi Imana ariko usanga bayweshwa inzoga n'Itabi, basambana bagakora n'Ibindi bibi ngo banga kubabaza abo bagendana. uyu munsi umaze guhindura bangahe? cyangwa bamaze kuguhindura? ni ahawe najye ngo twisuzume.

Ndabakunda!

Monday 2 March 2015

HARI ITANDUKANIRO RININI RIRI HAGATI YO GUCA BUGUFI NO GUCISHWA BUGUFI., ABANTU B'IMANA BACA BUGUFI!

Ntamuntu kw'isi Imana yarinda gusaba guca bugufi igihe cyose ifite ubushobozi bwo kugucisha bugufi! ahubwo Imana isaba abantu guca bugufi nk'irebembo ryo kubaha umugisha no kubazamura ikabashyira hejuru. usanga abantu benshi bibwira ko guca bugufi ari ikintu Imana ibwira umuntu imucyaha ahubwo igihe cyose ikubwiye ngo uce bugufi, iba igushakira ibyiza. yakobo 4:6

Imana iyo ibwiye umuntu ikintu cyose, iba Imushakira ibyiza n'amahoro, iyo imubujije icyaha cyangwa ingeso runaka iba imushakira kumuha umugisha, Imana ntinaniwe kutwima, ariko iyo igize icyo iguha, hanyuma ikakubwira ngo uyihe 1/10, si uko iba inaniwe kukwima 10/10, ntiba inaniwe gufunga Imiryango yose, Ijamabo ryayo rivuga neza ko iyo ikinze ntamuntu ukingura kandi yakingura ntamuntu wakinga. ibyo kandi nawe urabizi, uzi igihe wahereye ugerageza nk'abandi bikanga, kandi uzi n'Ibindi byaguhiriye bitahiriye abandi, nuko rero umenye ko Imana ariyo igena byose.

Buri gihe Imana itugambiriraho ibyiza, niyo mpamvu iba ishaka ko tubaho mubuzima bwatuma iduha umugisha, ituzamura ndetse izaduha kubana nayo, buri gihe Imana ntidusaba ibintu bikomeye ahubwo idusaba kuyumvira kuko amategeko y'Imana akenshi usanga adakomeye ahubwo Imitima y'abantu niyo ikomeye kandi yanga kumvira. Ibyo byose bituma Imana ibura uko idukiza.

Igihe kimwe abisiraheli mubutayu, bakoze ibyaha baterwa n'Inzoka, maze mose acura inzoka y'Umuringa arayimanika, maze abwira abantu ati urumwe n'inzoka ajye yubura amaso arebe iriya nzoka, azajya akira, ndakubwiza ukuri ko abantu benshi banze kurebayo, nawe hari ibintu Imana igusaba byoroshye kandi bitagoye ariko umutima wawe ujya unangirwa na Satani, ngo utihana ugahindukira maze ukababarirwa cyangwa ugahabwa umugisha.

Ikintu gitangaje ntamuntu numwe ujya wemera ko yishyira hejuru! nyamara niba nawe uzabaze abantu niba bakubonamo guca bugufi! ntagiti cyamenya ko ari kirekire keretse ugishakaho imbuto. igihe cyose Imbuto zawe zitaribwa n'Umushonji uhise hafi bikamusaba kurira no kubanza kwigaragura hasi, ukwiye kumenya ko uri mubihe byo kwishyira hejuru.

GUSHYIRWA BUVA MU KWICISHABUGUFI: igihe cyose umuntu yicishije bugufi, ndahamya ko aba ameze nk'Umuntu w'intwari utanga ubuzima bwe yibwira ko atazava kurugamba hanyuma Imana ikamurinda, iyo agarutse amaho abantu bamuvugiriza imbundu, kandi abenshi bagenda babavugiriza induru, bati murapfuye. " uwemeye kuvugiririzwa induru,igihe aciye bugifi agakora ibyo abandi banga niwe uvugirizwa Impundu iyo atabarutse amahoro".

Gucishwa bugufi n'igikorwa gikorerwa umuntu wishyize hejuru! Igihe cyose umuntu, yishyize hejuru, amanuka asanga abandi bagiye. hari igihe Imana ifata umuntu ikamuha icyubahiro, maze akibwira mumutima we ko ari we! icyo gihe Imana ikurekeyeyo bigutera stress, hari abantu bazi ngo Imana ihita ikumanura!  ibaze nawe uteruye Umwana utaramenya kugenda ukajya umusimbiza, igihe cyose umwana atemeye ngo ukomeze umusimbiza, ahubwo akicurika ashobora guhanuka akagwa, buri gihe icyubahiro abantu bagira bagihambwa n'Imana. Imana iyo igusimbiza ntiyakureka, ariko igihe cyose satani agusimbiza aba agamije ko umunsi yakunze hejuru cyane akakureka ibyawe bizaba bishize.

Satani ni we wifuza ko ducishwa bugufi: Reka mbabwire ntamuntu ukunda gucishwa bugufi, naho umuntu yakubeshya ngo ntakunda icyubahiro, bigaragazwa n'Igihe mukimuhaye, abantu benshi ntibaca bugufi, niyo mpamvu bacishwa bugufi, Imana ireba Imitima, igihe cyose udaca bugufi yo igucisha bugufi, niyo Mpamvu igira iti muce bugufi mashiyire hejuru. niyo mpamvu Imana iturehereza no kwihana. 

UMURIRO WO WO URAHARI: abaheburayo 10:26  si ikintu Imana yatindaho ahubwo itinda ku kuburira abantu iby'Iherezo ryabo maze iti mwihane! bene data igihe cyose Imana ikubwiye ngo ihane nuko izi ibyiza bizaba nyuma yo kwihana, niyo mpamvu yatanze Yesu Kristo ngo abamwizera bose bazakizwe Yohana 3:16. Igihe cyose rero umuntu aba akwiye Kwita kucyo Imana ivuga cyane kuruta icyo satani yakwereka. satani ikintu cyose akwereka cyangwa agukorera kiba gifite ingaruka mbi. ariko Imana yo Impano yayo ni ubugingo. yakobo 1:16

Guca bugufi ni agasozi umuntu agena gusura, maze wakageraho abaho ugasanga basashe imyambaro yabo hasi, ariko kwishira hejuru ni agasozi kariho umwabi hejuru ufite ubujyakuzimu bureshya n'Ikibaya gashinzemo! ntukwiye rero kuzagera igihe cyo gucishwa bugufi, ahubwo ukwiye kubaho mubuzima bwo guca bugufi! ibi ni ibintu umuntu yimenyaho n'Imana kuko no gucishwa bugufi ntawabikorwa n'abantu ngo babibashe. uwo Imana yubashye iramwubahisha!

Ukwiye kuzirikana agaciro kawe mu maso y'Imana, nibwo utaziha agaciro gake cyangwa kenshi karuta Imana musa. Imana yaturemye mw'Ishusho yayo. gucishwa bugufi bituruka mukwibona nkaho ufite ishusho nziza kuruta iy'Imana, naho gushyirwa hejuru ni ukurushaho gusa n'Imana. mose ngo yaturukaga ku musozi mu maso he harabagirana! kuva 34:29-35