Thursday 22 October 2015

WIRINDE KUGAMA KUKO IMBERE GATO IMVURA NTIYAGUYE. Pst M.Gaudin

Ndabasuhuje mwese mw'Izina rya Yesu. Uyu munsi nize ikintu gikomeye mubuzima nshaka kubasangiza.
Nuriye moto mva murugo aho ntuye I gikondo maze ngeze rwandex imvura iba iraguye kandi nerekezaga kicukiro...umumotari arambwira ati twugame sinshaka gukomeza kunyagirwa maze ndamwemerera duhagarara kuri station...maze kurambirwa ndamubwira nti tugende nubwo hagwaga gake.igitangaje ukase Uganda Zion temple twasanze ntamvura nanke yahageze ubu nageze kicukiro kurusengero kugeza ubu ntiyaguye.
Isomo:
Naje gusanga hari igihe umuntu ahura nakabazo munzira kakamubuza gutekereza aho yaganaga.
Ikindi nuko nasanze ikibazo wahuye nacyo kera ushobora kwibeshya ko uzahura nacyo.
Ndashaka ngo nkubwire ko ahari ibyo ubona nk'imvura bidakwiye kugukerereza. Ushobora guhura n'amagambo uyumunsi ugasanga ufashe umwanzuro wejo kandi ejo ntamagambo azaba ahari...
Icyerecyezo dufite nicyiza ariko satani ashyiramo ibintu bidutega bikadukerereza!
Ntiwite kubigukerereza imbere niheza. Uyu munsi ushobora kuba usuzuguwe Nyamara wagera Imbere ukubahwa.
Reka nkubwire ko there is nothing permanent as change. Ibyo urimo byose ntukwiye gufata umwanzuro ushingiye aho uri....uko ubayeho..kuko imbere hawe niheza kandi huzuye umunezero n'amahoro.
Ntukwiye kumva wakugama ahubwo ukwiye gutumbira aho ugana kuko nugerayo uzumuka. Bene data Yuri murugendo rugana aheza nubwo aho turi uyumunsi bisa naho imvura yanze guhita dukwiye kwihangana tukegera imbere kuko imbere niheza.
Sinzi ibyo ucamo uyumunsi byagutera kumva wihebye ukumva wakwiyahura..wakwiba..wasambana ngo Shari nibwo byagenda neza! Reka nkubwire ngo Ihangane utegereze igitondo! Kandi ntucike intege zo gusenga.
Gusenga nugukomeza kugenda mumvura kandi wizeye ko imbere ntayihari...igihe nyacyo ubona gutabarwa!
Mwibaze nawe uciye ahantu imbwa zigenda zimoka hanyuma buri mbwa yose Imotse ukayitera amabuye wazagera yo ryari? Burya nasanze amaganya kwiheba no kuvuga byinshi bitinza abantu murugendo bigasa naho bugamye imvura nyamara bibakerereza gusa!
Bene Data burimwe wese asubirane ibyiringiro kandi dusenge twizeye icyo Imana izakora. Ntimucogozwe nibyo mubona ubu ngo muhagarike urugendo....ahubwo mumenye ko Imbere ari heza!
Uwakwereka ko imbere ari heza...wakwihanganira amagambo bakuvuga....wakwihanganira ubukene uhura nabwo...watumbira Imana ugakomeza urugendo.
Ndabakunda! Soma abaheburayo 12:2
Pst M.Gaudin
pstgaudin@gmail.com

Monday 19 October 2015

HARI IBIHUMBI BYINSHI BY'ABANTU BASHAKA IJAMBO RY''IMANA...Imana yisigarije abarenga ibihumbi 6000 kuri New seed!

                                                  Umubwiriza 11:1
Flag CounterNdashimira Imana ko ibasha gukora cyane ibirenze ibyo dusaba ndetse n'Ibyo twibwira. Kuko Imana idakirisha amagare n'Amafarashi, ndashimira Imana yampaye iki gitekerezo cyo kuzajya nsagira n'abantu bari ahantu hatandukanye kw'isi Ijambo ry'Imana. benshi basubijwemo Imbaraga kandi ndizera ko benshi bahembuwe ndetse bagaterwa umuhate wo gukorera Imana igihe cyose basoma izi nyigisho zitandukanye, urubuga newseed rumaze imyaka ibiri rukora rukaba Rukurikiranwa n'abantu basaga 6000. ndahamya ntashidikanya ko hari umurimo munini Imana irimo gukora bitewe n'Ubu buryobw'Ivugabutumwa. turashima Imana kubw'abadusengera ndetse bakaduha ibitekerezo n'Inkunga itandukanye kurirango turushe kwamamaza ijambo ry'Ubwami. abari mubihugu byose Imana ibahe umugisha n'amahoro.


 Pastor M .Gaudin

AMAHIRWE YO KUGIRWA UMWANA W'IMANA By Rev. Dr. Fidèle Masengo


AMAHIRWE YO KUGIRWA UMWANA W'IMANA

Abefeso 1:5 - Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo.
Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012 nagiriwe amahirwe yo gufasha ababyeyi benshi bava Canada, USA, mu Bihugu byo ku mugabane w'Iburayi ndetse n'abanyarwanda bifuzaga kubera abana ababyeyi batabyaye (Legal Adoption ).
N'ubwo nari nsanzwe nzi ibisabwa mu mategeko, gufasha iyo miryango nk'umu "Avocat" wabo byanshoboje kumva cyane ibisabwa, ikiguzi n'agaciro ku kugirwa umwana n'umubyeyi utarakubyaye.
Nifashije ubumenyi mfite n'iraribonye (personal experience ), nifuje gusangira namwe ibisobanuro n'agaciro ko Kugirwa abana b'Imana.
Mbere yo gukomeza iyi nyigisho, ndasaba umuntu wese usoma iyi message gufata umwanya akisomera Abagalatiya kuva ku gice 3:26 kugeza ku gice 4:7.
Kugirwa Umwana n'umubyeyi utarakubyaye (Adoption ) ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa Imana yadukoreye. Bifitanye isano n'Ijambo "Gutsindishirizwa" Paholo akoresha mu nzandiko ze ninshi (Urugero: Abaroma 5:1).
Gutsindishirizwa s'ikintu umuntu yiha, s'ikintu umuntu ageraho kubwe ahubwo n'ikintu ahabwa n'undi ku buntu.
Ku byumva neza bisaba kwibuka ko twahagaze imbere y'Intebe y'Imanza y'Imana ari ntabyiringiro byo gutsinda.Twari abanyamahanga, twari abanyabyaha, twari abo gutsindwa n'urubanza, twari abo gupfa tuzize ibicumuro byacu,...

Yesu yaraje ahagarara imbere ya Se atanga ikiguzi. Ibi nibyo byaduhesheje gutsinda tubarwaho gukiranuka.
Umva ibyo Paholo avuga:
Abagalatiya 4:4 - Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana.

Paholo yandika runo rwandiko, Abagalatiya bari mu mategeko y'Abaroma. Abagalatiya yandikiye bumvaga neza ibisobanuro byo kugirwa abana (Adoption ). Mu mategeko y'Abaroma y'icyo gihe, kimwe no mu mategeko dufite mu Rwanda, adoption isobanura nibura ibintu 3 bikurikira:
1) Kwitwa izina ry'Umubyeyi wakugize umwana( Ubu twitiranwa n'Imana!);

2) Guhabwa ubwenegihugu bwe ( Turabenegihugu b"Ijuru...);
3) Kugira uburenganzira bwo kuzungura bungana n'ubw'umwana we yibyariye ( Turi Abaraganwa na Kristo)!
Usome cyane ibyo byanditswe ubitekerezeho!
Ng'uko kugirwa umwana w'Imana!

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Saturday 17 October 2015

BURI JORO RIZANA INZOZI KANDI IHEREZO RY'URUGENDO RUMWE N'ITANGIRA RY'URUNDI WICIKA INTEGE. Pastor M.Gaudin

Imbarga zitera umuntu gukora ndetse no kudacika intege murugendo nuko aba agifite ibyiringiro. ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga berekanye ko iyo umuntu abuze ibyiringiro by'Ejo hazaza. ntamuntu rero mw'Isi utagira ijoro cyangwa ngo abure inzozi, yewe ntamuntu utagira urugendo. ariko ndashima Imana ko ariko Imana yaremye abantu.

burigihe umuntu wese akwiriye kwirinda kubona ikintu nk'itazashira! hariho abantu bakora amakosa yo gufata imyanzuro ihoraho kukibazo cy'Igihe gito( do not take a permanent decision to a temporally problem) abantu bamwe ntibaziko ubuzima bugizwe n'Uduce twishi dufatanye. bisa n'Umuhanda ugizwe n'aho biruka cyane ahandi bikagusaba kugenda buhoro atari uko wabinaniwe ahubwo kubera ko ubuzima ariko buba bugusaba! 

Ibanga riba muguhishurirwa ko Imana irema iherezo mw'Itangira, ubuzima bw'Umuntu bwatekerejweho neza mbere y'Uko umuntu aremwa. ijambo ry'Imana ritumbwira ko Iminsi yacu yanditswe mugitabo cyayo. ndashaka kukubwira ko ukwiye gutekereza cyane ko Imana ishobora kuguha imbyiza mugihe cyose.

Ushobora kuba wararose nabi ejo hashize ariko ndahska kukubwira ko hariho irindi joro, ndetse uyu munsi ushobora kuba urangije agahanda kamabuye nyamara ukaba utangiye umuhanda mwiza, buri herezo ry'Inzira ni itangira ry'Indi. niyo mpamvu udakwiye gucika intege igihe cyose ukiriho. kubaho n'Igishoro gikomeye Imana iba yashyizemo kugira ngo ibindi byose ushaka ubihabwe. sinzi ibyo Umaze iminsi usengera! ariko ndashaka kukubwira ko Imana yibuka isezerano ryayo ibihe n'Ibihe.

Yesaya yahanuye ko umwari azasama maze abantu bose bibaza ko bibaye uwo munsi, ariko byaje gufata igihe kinini cyane abantu bategereje!ariko ndashaka kukubwira ko ushobora kuba mubantu bafite amahirwe yo kunyuzwamo igitangaza! reka nkumbwire ko ubuzima urimo ataribwo herezo!

ndashaka ngo nkuganirize bimwe mubintu ukwiye gufataho urugero! bimwe mubyaranze ubuzima bwa Yesu hano kw'Isi kandi Imana ikabyemera kuko buri gihe iherezo ry'Urugendo rumwe byabaga ari itangira ry'Urundi.

Kuza mw'Isi: yesu yaje mw'Isi azi neza ibizamubaho, ndakubwira ukuri ko Imana yarebaga ibizaba byose, Yesu rero kugera kw'Isi byamwohereje munzira yo Kumusaraba!

Kubabwa kumusara: ibyo nubwo byari itangira ndetse n'iherezo byatangije urundi rugendo rwo Gupfa, ariko aho naho Imana yari itaramukuraho amaboko, kuko Imana ntikangwa n'Ubunini bw'Ikibazo cyawe kuko ubunini bw'ikibazo cyawe bushobora kuvamo n'ubunini bw'igitangaza.

Gupfa no guhambwa: ndashaka kukubwira ko Igihe byaba bigaragara nkaho ugiye gupfa ndetse no guhambwa nubwo biba bisa naho ari iherezo ariko nibaza ko ntamuntu wazuka atabanje gupfa. reka nkumbwire ko ibyo nabyo Imana ibireba kugeza igihe baguhmba, aho abantu bibwira ko utazagaruka ariko igihe cyawe cyo kugaruka kiba kigeze, ndashaka kukubwira ko igihe cyose urugendo rumwe rurangiye haba hatangiye urundi, sinzi ibintu urimo gucamo ariko ndashaka kukbwira ko uyu mugoroba Imana yaba ikugejeje ahantu abantu bari bukubone ugarutse! 

Kuzuka no guhabwa Ubwiza: igihe cyo guhabwa ubwiza n'Igihe abantu benshi baba bashaka kugera ariko ntibifuza guca muri iyi nzira ndende! nyamara Imana yo yemera ko tubicamo kugira ibyo iguha byose umenye ariyo mugenga wawe! ushobora kuba ubayeho nyamara ukumva hari icyo utakoze, ariko ndashaka kukubwira hari benshi bakora nk'Ibyo wifuzaga gukora babaye nabi, ndifuza kukubwira ngo urangamire Yesu.

urebye urugendo rwa muntu muri iyi usanga abantu bamwe bihutira gufata imyanzuro ihoraho mugihe bahuye n'Ikibazo cy'Umunsi umwe cyangwa ijoro rimwe. ndashaka kubwira ko urugendo rumwe ruzozwa n'Itangira ry'Urundi. sinzi ahantu ugeze rero ariko ndashaka kukubwira ko urwo rugendo atari iherezo, ahubwo byose bibaho kubera igihe runaka! Imana ntiyakwibagiwe ahubwo ifite buri kimwe kuburyo byose bizakuviramo ishimwe ryuzuye.

Ndabakunda!

Friday 16 October 2015

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 Pastor M.Gaudin


Image result for cute baby girl wallpapers for mobileTURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15

ndabifuriza amahoro ava ku Mana DATA, no kumwana wayo Yesu Kristo incungu yabari mw'isi bose.

Nifuje gusangira namwe ijambo riri: 1abami :3:16-28..!

Undi mugore aravuga ati''OYA'' umuzima ni uwanjye,uwapfuye ni uwawe.
Uwa mbere ati''OYA''uwapfuye ni uwawe,umuzima ni uwanjye.
nuko umwami aravuga ati:................Ni muzane INKOTA'' umwami arategeka ati Ni mucemo kabiri uwo mwana maze buri mwe mumuhe igice n'undi ikindi.

Nuko umugore nyina w'umwana muzima, wari umufitiye IMBABAZI, Abwira umwami ati':' Nyagasani,umuzima mumwihere wimwica,nubwo bimeze bite.''

Ariko undi ati: ''AHUBWO BAMUCEMO KABIRI, MUBURE NAWE UMUBURE!.''

sinashatse kuvuga kubwenge bwa salomo ahubwo nashatse kugaruka ku mutima ukubwira ngo niba bitagenze uko shaka twese duhombe,tubimene,dupfe........aha abantu beshi uzumva bavugako bakunda abantu ndetse n'Imana, ariko mubigaragara batabakunda ahubwo ari umutima udaturuka ku mana. none se nkubaze wowe wumva , uwo mwana bamucamo, iryo torero usengeramo wumva baricamo,icyo gihugu utuyemo wumva bagicamo? Imana ntamuntu yoshya gukora nabi ahubwo Yesu ati nibabarenganya muzira gukunda Imana muzanezerwe. mat 5:11


nubwo muri iki gihe Imana nk'izaba bagore zigwiriye, Yesu arifuza ko ushaka amahoro ayakurikira kuko Isi igeze habi, nuko niba uri umu kristo by'ukuri menya Ko uri NYINA W'UMWANA MUZIMA, URI NYINA W'IGIHUGU CYAWE,URI NYINA W'ABANTU BESHI.......uri NYINA W'ITORERO RY'IMANA....ikigaragaza ko ufite impuhwe si UKWIBA,KWICA,NO KURIMBURA Ahubwo nugutanga amahoro,gukiranuka,kwihangana,kubabarira,ingeso nziza,n'ibindi bisa bityo ntamategeko abihana.

twese twisuzume, ese koko ibyo uharanira ubiharanira ugamije ko biba byiza,bizima kurushaho? aha ndaganira nawe witwa umu kristo kuko nzi neza ko hari abakorera Satani ku mugaragaro badashaka ko icyiza kiramba abo nibo bahora bagira bati TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE''. uyu munsi wabiba amahoro, ituze,guca bugufi,gufasha abandi,gushyigikira abandi mu byiza byose.

Impamvu igutera ibyo ukora yose iba ishyigikiwe n'IMANA Cyangwa SATANI.

Tube maso kuko Umwanzi yahagurukiye kurwanya abantu mu buryo bwose kandi agambiriye ko beshi bazarimbuka.

abanyamwuka si abavuga indimi nyishi,si abahanura,si abigisha,......mw'izina rya Yesu gusa AHUBWO ni Abera IMBUTO Z'UMWUKA Kuko ntagiti cyiza cyakwera Imbuto mbi!.

abagalatiya 5:22
bwira bose uti Imana ntihinduka, naho umuntu yahinduka izaguma Ari Imana kandi ibyo buri mwe akora bizagaragarizwa bose kumugaragaro n'impamvu igutera gukora ibyo ukora izagaragarira Umwami uca Imanza zitabera.

Dusengane:
Isengesho: Mwami Yesu wowe umenya ibyo nibwira, unkuremo umutima w'ishyari,igomwa,n'ibindi bibi byose....maze nzakurebe ningera iwawe. ushoboze kwera Imbuto z'amahoro,urukundo, gufashanya,gushyigikirana,kwihangana, guca bugufi, no guharira abandi mugihe cyose ntabikuye mu kwikunda ahubwo mbikuye kuri wa mutima wawe wera wemera kurengana aho kurenganya abandi, umpe kwibuka ko wakubiswe,watutswe,wakojejwe isoni ariko ukagira uti: UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA'' mw'IZINA RYA YESU AMEN.

Ndabakunda!