Friday 27 November 2015

ISHEMA RYO KUBA MU MURYANGO W'IMANA

Uno munsi natekereje ku Itorero nk'umuryango w'Imana abizera bose bisangamo nsanga, tugomba kwiga neza icyo kuba mu Itorero bisobanura. Mu buhanuzi bwa Malaki Imana yari yarasezeranije Isiraheri ivuka ry'umuhanuzi Eliya uzongera gusanganya imitima y'abana niya ba se, bivuga ko yagombaga kongera kurema 
umuryango. Iri ni iyerekwa ry'uburyo Imana yifuzaga kubaka umuryango nk'uko byari mu bitekerezo byayo kuri Isirayeri. Kuko aho umuryango uri umugisha urahaba. Na none aho umuryango utari umugisha wose nta gaciro ugira.

Nyuma y'ubuhanuzi bwa Malaki, Isezerano rishya ritangira ryerekana umuryango mushya, ariwo muryango w' ijuru ariwo ugizwe n'Imana data n'umwana wayo Yesu Kristo (Yohana 3:16-17). Ikinejeje kurushaho nuko uwo ariwe wese wemeye uwo mwana akizera izina rye nawe 
ahabwa ubushobozi ndetse uburenganzira bwo kuba umwana w'Imana (Yohana 1:12-13) .N'ukuvuga ko uwo nawe aba umwe muri uwo muryango w'ijuru utarabyawe n'ubushake bw'umugabo n'umugore ahubwo wabyawe n'Imana.
Yohana yasobonuye cyane ku buryo turi abana b'Imana ( 1 Yohana 3:1-3; 5:1-4), abana mu muryango.
Itorero nyaryo ni umuryango. Ryubatse mu buryo busa n'umuryango wubakitse. Muri buri muryango haba ababyeyi, haba abana, haba abavandimwe. Muri buri muryango buri wese agira uburenganzira n'inshigano. Hatangirwa inyigisho, uburere...discipline. ikibabaje n'uko benshi batagikunda gucyahwa...kurerwa...kumvira...ahubwo bashaka kuba mu Itorero nk'ibyigenge! Wamubwira ikosa akaba acyiyeho! Ibi bigaragara cyane ku bantu bafite impano runaka! Ndashima Imana ko hari abanyetorero bumva umumaro wo kuba umuryango mu Itorero.
Icyampa ukisanga mu muryango ubamo.
Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Tuesday 10 November 2015

UMUGORE W’UMUNYABWENGE AZI KURINDA URUGO RWE KUNYAGWA! 1Samweli 25:4 Pastor M.Gaudin

Abigayeli yari umugore wa Nabali, iyo urebye iyi nkuru usanga, Nabali iyo atagira abigayeli, yari apfuye pe. Abagabo bose siko bazi kwitura ineza ababagiriye neza, Yewe siko banashoboye gukora neza.

Igihe Dawidi yabaga mu mashyamba, ntiyigeze agirira nabi Nabali, yari umutunzi ariko Dawidi akabuza abantu ku murira amatungo. Hanyuma dawidi aza gutuma kuri Nabali ati: nta nabi twakugiririye  rero abahungu bawe bakugirire ho umugisha 1samweli 25:4.
Nabali yasubije intumwa za Dawidi nabi kuburyo byatumye Dawidi afata umwanzuro mubi wo kuzamuka akanyaga byose. 

Maze umugore wa Nabali abyumvise, ashaka uko yakemura icyo kibazo kuko bari bagiye kurimbukana nabo murugo bose, nibyo batunze. Maze yigira Inama yo gusanganira Dawidi ataragaruka kumara abantu. Niko kumushyira amaturo maze ati: nyagasani ntiwirirwe ugirira umujinya umugaragu wawe kuko uko izina rye riri niko ari. 1samweli 25:23. Igihe cyose Imana ishyigikira abantu ibicishije mu bandi, nawe ushobora kuba ufite umugore cyangwa umugabo uzi intege nke zawe.

Uyu munsi ukwiye kugira umutima nku wari muri Abigayeli, buri gihe iyo umuntu abuze ubwenge arisenyera. Benshi barimo barasenya ingo, abandi imiryango kubera kutagira ishyaka. Ariko uko biri kose ukwiye kubwira Imana ikaguha ubwenge bwatuma urengera na bamwe wakwita ibigoryi, kuko iyo ubikoze uretse kurengera abo gusa ahubwo uhosha n’uburakari bw’abandi.


Abigayeli yagiriye inama Dawidi, ati ntampamvu yo kwishyiraho amaraso, kandi uri umwami. Dawidi iyo yica Nabali nawe yari kuba yishe isezerano ririnini Imana yari yaramuhaye. Kandi Imbabazi ziruta ibitambo. Niyo mpamvu Abigayeli yabwiye Dawidi ati: Imana ntizabura kukubakira Inzu Idakuka. 1samweli 25:28.

ndabakunda! 
pstgaudin@gmail.com

IBYO IMANA YIBWIRA KUBANTU BIRUSHA AGACIRO IBYO ABANTU BIBWIRA KUBANDI NO KURIBO UBWABO! Pastor M.Gaudin

Imana ni Imana natwe tukaba abantu. Imana yaraturemye kandi yaturemye ifite umugambi. Ibi iyo mbitekereje nsanga ko Imana ifite ububasha bukomeye kuri jye. Ibi bintera kumenya neza ko Imigambi y’Imana ari myinshi kandi myiza kuri jye. Kuko ntakintu nakimwe Imana yaremye ntamugambi igifiteho.

Twibaze iki: Igihe Imana yafataga gahunda yo kurema ijuru n’isi ntaruhare umuntu yabigizemo, Yewe umuntu nawe ari muri iryo remwa ry’Ibiriho. Buri gihe kwibaza ibintu Imana yakagukoreye bisa no gusa no guhinyuza Imana yakuremye kuko mbere yo kuyibaza Ibyo igutekerezaho wakibutse neza ko no kugira ngo ubeho ariyo yabishatse.  Zaburi 139:14

Uyu munsi abantu benshi kw’isi baribaza uko babayeho nuko bazabaho, aha niho haturuka ibintu byinshi ndetse n’Ibyaha byinshi, ubwoba bw’Ubuzima n’Ibindi bitandukanye. Ariko ibi byose biterwa nuko umuntu yataye Imana ndetse tukirengagiza uruhare Imana ifite mubuzima bwacu.

Uyu munsi ubeshejweho niki? Muri iyi isi abantu benshi bafite uburyo bavuga ko wakora ukagera kutsinzi y’Ubuzima, ariko nshuti yanjye ndagira ngo nkumenyeshe ko igihe cyose umuntu yimuye Imana, naho wowe wakwimenyaho Imigambi myinshi ntibyayifasha gusohora. Ikindi kandi naho iyo migambi yakunda kuko iba idaturutse ku mana ntiramba cyangwa ikuzanire amahoro. Buri gihe rero abantu bashakisha iki?
Ubwiza n’Icyubahiro. Ibi bintu uko ari bibiri biruhije umuntu, buri gihe umuntu abashaka ubwiza, hariho abantu bamwe bambara neza, maze mwahura ntubimubwire akababara cyane, niko abantu bashaka ubwiza, hari abasigaye bitukuza, abandi baribagisha, kuko uburyo bwo kunyurwa nuko Imana yabaremye ntibiriho kuko bimuye Imana.

Igihe cyose Umenye ko Imana ariyo ifite uruhare mukubaho kwawe umenya neza ko Imana ifite impamvu yakuremye gutyo, ahari ushobora kwibona nk’Umuntu utuzuye cyangwa ukibona nk’Umuntu ufite ibiruta iby’abandi, ariko ibi byose bitangwa N’Imana yaremeye umuntu umugambi kandi ukomeye. Sinzi wowe uko wibona, ariko ndagira ngo nkubwire ko uko wibona nuko abantu bakubona Atari ibyo bikomeye ahubwo uko Imana yakuremye ikubona nicyo gifite agaciro.

Imana ntiyakuremye kubw’Inyungu zawe: buriya Umuntu wese ukora ikintu ntagikora kubw’Inyungu zicyo akoze, niyo mpamvu ikibumbano umuntu akibumba atitaye kuri icyo abumba ahubwo yitaye kucyo ashaka kugeraho, kizamunogera mu maso. Buri gihe Imana iba ifite impamvu ikomeye mubyo irema.

Igihe cyose rero ushaka ubwiza ukwiye kwemerwa n’Imana kuko naho waba mwiza mu bantu ariko Imana ikubona ko uri mubi ndahamya ko ntacyo byakumarira. Uyu munsi umububyi ukora ibibumbano iyo akoze ikibumbano hanyuma abantu bakagishima ariko we ntagishime ntashobora kukijyana kw’Isoko. Kuko aba ashaka kurinda izina rye, n’Imana niko bimeze uko Yemeye niko kuyihesha icyubahiro naho wowe waba wumva bitameze nkuko ushaka.

Icyubahiro: ndahamya ko Intambara nyinshi zaba mw’Isi, mu muryango ndetse no mu matorero hajemo kurwanira icyubahiro, aho umuntu ageraho akumva ariwe, ariko Ijmbo ry’Imana rigira riti nuko ushaka kuba umukuru abe umugaragu w’abandi. Kubahwa ntibivuze ko abantu bose bagupfukamira, ariko igihe cyose Imana yifuza ko tuyubahisha, icyubahiro Imana itanaga kiruta icy’abantu. Aha ndagira ngo nkubwire ko abantu bakubashye Imana ntikubahe ntacyo byaba bimaze.

Abantu bashobora kukubahira ibyo ubarusha, bashobora kukubahira imbaraga, amafaranga, kumenyekana, kuba uri icyamamare n’Ibindi, ariko Imana yo izakubaha kuko uyubaha, ibi rero bizanwa nuko ubayeho mubuzi bwibuka Imana ndetse ubuzima buzirikana ko Imana ariyo ikura umuntu kurwego rumwe ikamujyana ahandi.
Mukutibaza ku Mana cyane Imana idusaba kwibaza uko twayubaha no kuyubahisha, ibi nibyo buri munsi tuba dusambwa cyane. Uyu munsi ushobora kuba wibaza ku migambi y’Imana igufitiye ariko Imana ntiyifuza ko ureba cyane kuri ibyo ahubwo yifuza ko wa kwita kucyo wowe igusaba gukora.

Buri gihe Imana idusaba kubanza gushaka ubwami bwayo no gukiranuka kwayo ibindi byose tukabyongerwa (mat 6:33). Ubwiza icyubahiro, n’Ibindi harimo n’Ubutunzi no gukiranuka bituruka kuri yo.

Reka nkubwire nti igihe cyose umuntu atimuye Imana, Imana yiteguye gusohoza Imamvu yamuremye. Hari Impamvu waremwe rero kandi rero Impamvu waremwe niyo Imana yitayeho cyane, iyo mpamvu rero akenshi Uzasanga wowe utayifitemo uruhare, ahubwo ukwiye kwizera Imana ikakurengera.
Niba umuntu mukuru ateruye umwana akamunaga hejuru, umwana ntaba akwiye kugira ubwoba bwuko batari bumusame, ahubwo umwana iyo akomeje kuba umwana akorerwa ibyo akwiriye gukorerwa. Reka rero nawe uyu munsi ushyitse umutima hamwe maze wemerere Imana kugukoresha.

Igitangaje: ubu naho abantu baryohewe no gukorera Imana no kurushaho kubikangurira abandi ariko dukwiye kumenya ko nabyo ari umugambi w’Imana kuko Inama zo gucungura Umuntu nta mwana w’Umuntu wigeze azitumirwamo ahubwo ubu turi mubyo Imana yatekereje kera maze ikabishyira mu bikorwa. Ndahamya ko Imana yaduhaye agakiza tutari tubikwiriye ariyo idufiteho umugambi uruta ibyo twe twakwibwira.

Ndabakunda!

Pastor M.Gaudin
pstgaudin@gmail.com