Tuesday 5 April 2016

OYA SIKO BIZAHORA KUBATEGEREZA IMANA.

Imwe mundirimbo nanditse igira iti: 

"Abasore b'Imigenda bazacogora ndetse n'Intwari zizananirwa ariko abategereza Imana bazakomera" buri munsi urugendo tugenda rusaba kwihangana, gutegereza, kurindira icyo wabwiwe n'Umuntu cyangwa Imana.
kubantu ho biragoye cyane kuko hari ibyo bavuga kubera ibyishimo bakaguha nibyo badafite ukabitegereza nyamara ntibisohore.

Buri mwe mwisi afite icyo ategereza cyangwa icyo yizeye, hari abizera Imbaraga zabo, ubutunzi, ibigango n'Ibindi byinshi bitandukanye, gusa Ijambo ry'Imana ryerekana neza ko icyo wategereza cyose iyo udategereje Imana uba ufite amahirwe menshi yo kutegereza ugaheza amaso mukirere. 

Kubantu bategereje Imana rero si uko bimera ahubwo Imana yiyerekana nk'Imana ikiranuka kuko Ikomeza isezerano ryayo ikaririnda kugeza irisohoje. ikintu kigora abantu benshi nugutegereza, kuko usanga Imana bigoranye.mugihe utegereje nibwo uhura nibintu bitandukanye birimo Amagambo y'Urucantege! 

Gutegereza uri wenyine birashoboka gusa iyo umuntu ategerereje mw'isi ituwe nabantu birushaho gukomera kuko bamwe baba bakwereka ko bidashoboka ibyo wizeye ko bitaribyo, hari abakubwira kuko ariko babonesha amaso y'Umubiri. uramutse ubwiye abantu ko hari igihe ubutayu bwa Sahara buzagwamo imvura hakamera amashyamba  n'Ubwatsi bwinshi ababyemera nibake.

Mbahaye ubuhamya buto nabonye ko Imana ishobora gukora ibirenze ibyo twibwira nibyo dutekereza kuko ifite imbaraga nyinshi ziruta izabantu. Imana yambwiye ko izankorera ubukwe, ubwo nari mugihugu cy'Ubuhinde, Ibaze nawe Imana ikubwiye ubukwe kandi bwiza, ukiri umunyenshuri wakwibaza uti ese bizaca he? ndetse uwo wabibwira wese yaguseka kuko mubigaragara biba bigoye. igihe cyaje kugera nza mu rwanda gusa nkomeje icyo Umwami yavuze kuko nizeraga ko Imana itabasha kubeshya kandi icyo yavuze cyose izagisihoza.

Muri icyo gihe njyewe na fiance wanjye twarapfukamaga tugasenga Imana tuti mwami turagutumiye mubukwe bwacu, gusa nubwo twasengaga nibwo habayeho amagambo yo kuduca intege umuntu agahurutswa no kuza kutugira Inama ati murabona ubukwe burahenda kandi ntimurabona akazi! ibyo byadukoraga kumutima tugasa nabadohotse nyamara twakongera gupfukama Imana ikatubwira ko izadukorera ubukwe bwiza.

nababwira ko ubu uyu munsi icyo twibazaga ngo kizagenda gute byarangiye twabonye ubukwe bw'Umugisha kandi Imana yahagurukije abantu tuzi nabo tutazi kuko ijambo ryayo rigira riti isi nibiyuzuye byose niby'Uwiteka. turashima Imana ko Imana yabaye Imana yo kwizerwa. yarinze isezerano ryayo. nibyo koko abantu bose bakora ubukwe, abantu bose barabyara, abantu bose bubaka amazu, abantu bose bashobora kubaho ariko ikikomeye si ukubikora ahubwo ni uko wabikora urikumwe n'Imana.

Iyo umuntu ategereje Imana arushaho gukomera naho itangira rye rishobora kuba ari rito cyane, Imana igenda Imwagura kugeza isohoje icyo yamuvuzeho kandi Imana ntikiranirwa ngo yivuguruze nk'Umwana w'Umuntu. Niba yarakumenye izina uhumure Imana izaba mubyawe kandi ntizirengagiza ineza igirira abayuba, izasohoza icyo yakuvuzeho rwose. 

nsoza nagira ngo nkubwire ko ikibazo ufite Imana ishoboye kukugirira neza, yagukiza iyo ndrwara niba uyitegereje, yagukorera ubukwe, yaguha umwana, niba koko utegereje Imana! ndashaka ko wizera uyu munsi ukabwira Imana uti mwami ndagutegereje kandi nizeye ko ushobora kungirira neza cyane. Imana ishomwe ko yadukoreye ubukwe yatumbwiye, nikoko uwashima wakumva ari ikintu gito gusa ushaka kumenya ishimwe ry'Icyo nshimye watekereza kuri kimwe Imana yagukoreye undi atahaye agaciro.

ndakwifurizwa kwibukwa n'Imana muri ibi bihe kandi ikumvire kuko wayizeye! zaburi ya makumyabiri. dushimye Imana kubantu Imana yakoresheje kuko buri gihe ibisubizo byacu bihijwe mubyo Imana yaremye kandi Imana ntijya isubiza idakoresheje abantu yiremeye. Imana nijya kugusubiza izakoresha njyewe cyangwa undi ukabona igisubizo cyawe!

ndabakunda!
.