Wednesday 30 November 2016

IMANA IZI IBIDUKWIRIYE, NTIDUHA IBYO DUSABYE GUSA!

Image result for Gaudin mIyo urebye ubuzima bw'abasenga benshi bagera igihe bagasa n'abatinya gusaba Imana, akeshi baba batinya guhura no kutabona icyo basabye! noneho bagahitamo gusaba ibintu kuri bamwe bita ko bishoboka! uzasanga umuntu asenga abandi bamwumva bati nawe ibyo ni ukugindoza Imana! ariko ntibiba ari ukugondoza Imana igihe cyose wibwira mu mutima ko Imana izaguha icyo ukeneye cyane kurusha icyo wasabye.

Mu byakozwe n'Intumwa ibice 3 harimo inkuru z'umuntu wavutse aremaye! kandi wari umaze kunyurwa nuko ari kuburyo ntahantu batubwira ko yigeze asaba gukira nari mwe, ahubwo yasabaga abantu kumuterura bakamwicaza ahantu kwirembo ryitwa ryiza! iri rembo koko ryari ryiza kuko ryari irembo binjiriramo bajya murusengero, ntago batubwira ko akimugaye yigeze agera murusengero! kuko ibyo  yasaba byari ibyoroheje kuburyo yabiboneraga ku muryango!

abantu benshi babayeho mubuzima bw'Uburwayi aho gusaba gukira wumva asengera kubona amafranga yo kujya mubuhinde, cyangwa yo kugura Imiti, uyu munsi nubwo utarimo gusaba gukira ndagutangariza ko Imana ibasha kugukiza, kuko ibasha kuduha ibirenze ibyo twayisabye n'Ibyo twibwira. abantu benshi bamaze kuba ibikange kuburyo bumva amajwi ababwira ko byarangiye bakwiye kwigumira kwirembo ry'Urusengero.

Kwirembo ry'Urusengero nihagati y'Ikicyifuzo n'Ishimwe, ndakubwira ukuri yuko Imana yagukura hagati aho ukinjirana n'abandi murusengero ugiye kuyishima, akenshi kwirembo umuntu ashima abantu niyo mpamvu uyu munsi niba wizeye Imana ntitaye kukibazo ufite Imana igiye kukuremera ishimwe aho  gushima abantu ukagerana nabandi murusengero ukajya gushima Imana.

sinzi nawe icyo umaze iminsi usengera, ndashaka kugutangariza ko Imana itareba gusa urutonde rw'Ibyo wasibya ahubwo ifite urutonde runini rw'Ibidukwiye, Imana iragira iti nzi ibyo nibwira kubagirira, ndakubwiza ukuri ko uyu mwaka nuhanga amaso Imana uzabona ibintu byinshi biruta cyane ibyo wayisabye kuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba! abefeso 3:20.

Ndakwifuriza kwizera Imana ishobora kugutunga ubu ndetse n'ejo hazaza hawe harashinganye, akira igitangaza cyawe mw'Izina rya Yesu, Imana uyu munsi niba wasabaga amafranga yo kurya iguhe aguze imirima no guhingisha, niba wasaba itike iguhe imodoka, niba sabaga abaguterura igukize ubumuga n'ibindi wowe wizere Imana ishobora kuguha ibirenze!

Pastor Gaudin
New Jerusalem Church

ndabakunda!

Friday 25 November 2016

Potential Is Never Given for Itself

Image result for myles munroe
Therefore, as we have opportunity, let us do good to all people, especially to those who
belong to the family of believers (Galations 6:10).

When I was in college, I went on a tour of Europe. After several days, I lost interest in all I was seeing because my fiancée, who is now my wife, was not there to share it with me. On that trip I learned
the truth of this principle: Potential is never given for itself. Whatever God gives to you, He gives for others. Even as a solitary instrument cannot produce the majestic music of a symphonic orchestra, so human beings cannot glorify their Creator in isolation. 

I need your potential to maximize mine, and you need my potential to maximize yours. All we have been given is meant to be shared. After man had finished naming all the animals and no suitable
helper for him was found among them, God performed another significant act of creation. Why? “It is not good for the man to be alone” (Genesis 2:18). God did not make woman because man asked for a wife, nor
because a helper for man was a good idea. Man needed a companion because he could not realize his potential without sharing it with someone. His solitary existence was not good. To be solitary or alone is not the same as being single. To be alone is to be isolated and cut off from others. Communication is impossible because you have no one like yourself to share with. This is what God says is not good. To be single is to be unmarried. Marriage is not a requirement or a prerequisite for the fulfillment of your potential. You do not necessarily need a husband or a wife. 

What you do need, however, is someone with whom you can share your potential. This is true because your personal satisfaction is connected to your fulfilling God’s purpose for your life, and your purpose cannot be achieved in isolation. You need those people who will call forth your potential and into whom you can pour your life. You may be wired to be single, but you are not designed to live isolated and alone. You need someone with whom you can share your potential.

From Late Myles Munroe

Friday 11 November 2016

ITANGIRIRO 2:18-25
Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”.Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.Uwo muntu yita amatungo yose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka.

Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama,urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu.Aravuga ati “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Ni akara ko mu mara yanjye, Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.”.Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni.

Dusomye neza muri iki gice, dusobanukirwa uburyo bukwiye abantu bakwiye kwitwara mugihe cyose bumva bafite ibyifuzo byo gushinga urugo. umuntu wese utarashaka kandi witwa ko ari umukristo yakabaye ahugijwe n'Umurimo w'umwami Imana imuha gukora. hanyuma igihe cyose Imana iba izi neza ibyo dukeneye. aha unyumve neza sinkubuza kubenguka no kubengukwa, ariko ndabaza nti ese uhugiye mubiki?

Adamu yari ahugijwe no kubana n'Imana yewe ibyo byari binamunejeje, Imana yonyine niyo yashoboraga kumenya ko Adamu hari ikintu abura, Hanyuma iramusinziririza imuzanira umuntu maze atangira  kuvuga byinshi.

Hari abantu bavugishwa amagambo menshi n'abantu Imana itabazaniye,ukmara kumubwira amagam amagambo asa nayo adamu yavuze ati: uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye! ugasanga wabibwiye abantu barenga umwe! Ese nshuti yanjye umaze kubwira bangahe ayo magambo? sinshaka ngo unsubize ahubwo ndashaka ko ubitekerezaho!

Igihe cyose kubana n'Imana bikurutira kubana n'Umugore cyangwa umugabo, Imana ibona ko nawe umukeneye. Imana ngo ibona ko atari byiza ko Adamu aba wenyine! Uyu munsi Abantu benshi bahugijwe no gushaka inshuti aho gushaka Imana! ariko nkubwize ukuri, Inshuti nziza uyibonera mu mana. Inshuti ukuye hanze y'Imana ukayizanira Imana izagusubiza hanze ikujyane kwa sobukwe usange ari kwa Satani.

Uyu munsi ndagira ngo dufatikanye kwibaza iki kibazo: Ese Imana ko idategeka abantu bose Gushaka, igihe cyose nshatse bitandukanye n'Ijambo ryayo ntahabwa umugisha? hari abantu benshi bagirwa Inama mbere yo gushaka, aho usanga umukobwa w'umwizerwa ashakanye n'umupagani ngo azamuhindura, ariko Imana ntiyigeze ituremera abantu bo guhindura ahubwo ikuremera uzaguha umunezero.

Igihe cyose uhugiye ku by'Imana izita ku byawe, niba uyu munsi ikikurangaje ari ugukora umurimo w'Imana, niba ikikurangaje ari ukubaha Imana , gukiranuka no Kwirinda Imana izaguha umufasha ugukwiye. kandi uwo uzabona aje kugushyigikira mu muhamagaro kurenza kuwugukuramo. abantu benshi bararira ngo abagore cyangwa abagabo babo ntibabemerera no gusenga! ariko nkwibarize nti ese wamushatse ute?

Ntushobora kwica amahame y'Imana mu byo kubaka urugo ngo wizere ibisubizo biturutse ku mana, ndahamya ko Imana yo ifite uko ivuga, niba uri umukristo, ugashakana n'Umuntu utizera Imana, kandi Imana yarabikubujije, ndahamya ko uba wiyemeje kureka Imana ugasanga umugabo cyangwa umugore.

Uyu munsi Imana ishaka ko duhugira mukwimenya no kumenya Imana , aho guhugira mu kumenya abo tuzashaka n'ibindi turarikiriye! igihe cyose utakaje uwo uriwe kugirango wakire undi muntu mubuzima bwawe uba uhombye ikintu kinini.

igihe cyose wumva ko uhagijwe nuko uri wenyine, kandi wowe n'Imana muhagije kubanaho ubuzima bwiza nibwo Imana ibona ko ukeneye umufasha. icyo gihe gushaka bizaba ari umugisha kuruta ko byakubera umutwaro. ukwiye kuba wihagije mu mitekerereze, kuko Imana yita kubugingo cyane kuruta ibigaragara.

Hari abantu bajya bavuga ngo:Unyanze napfa! uko biri kose umuntu wicwa nuko bamwanze abeshejweho nuko bamukunze? icyo cyaba ari ikinyoma! abantu bashobora ku kwanga ariko Imana mwatangiranye urugendo niyo murusozanya iyo ukomeje kuyibera umwizerwa. Uyu munsi ukwiye kumenya ko Ubuzima bwo gushaka uwo muzabana, bukwiye kubanzirizwa n'Ubuzima bwo gushaka Imana yamuremye, hanyuma mubiganza byayo niho wakura uwo Imana yakugeneye kandi akagufasha kuzuza ibyo Imana yakuremeye.

Uyu munsi, hari abantu benshi, binkira mubyo bita urukundo ugasanga niba yari akomeye nibwo aguye, nonese ubwo uwo ni umufasha? umufasha aho agusanze akuriza indi ntambwe, akongerera icyubahiro, arakubahisha, kandi yishimira ko Imana yakomeza kukuzamura!Kuko icyo azira mubuzima bwawe si ikindi ahubwo aza kugushyigikira.

Hano ukwiye kwibuka ibi:

1.Abantu bose ntibashaka; hariho abavutse ari ibiremba, abandi bakonwe n'abantu, hariho n'Inkone zikona ubwazo ku bw'Ubwami bwo mw'Ijuru. matayo 19:11

2. Ukwiye guhanga amaso Imana aho kuyahanga uwo wifuza gushaka, kuko umuntu muzima uzamukura murugendo rugana ku Mana, abandi bose batari muri iyo nzira  bashobora kukurangaza. nuwo wakura ahandi hatari aho ukwiye gushishoza cyane.

3.Gushaka si amaranga mutima ahubwo n'icyemezo, kuko amarangamutima ahindukana n'ibihe, imyaka n'Ikimero. umuntu wifuza gushaka ujye wibuka ko ari we muzabana ibihe byose, arwaye, akennye,akize,mu bibi no mu byiza. ntukwiye kumushakira ibyo atunze.

4. Igihe cyose umuntu atanyuzwe no kubana n'Imana, ntiyiteguye kubana n'umuntu munzu!

5. Ukwiye kwita kucyo Imana iguhamagarira gukora kw'isi nibwo Imana izaguha Umufashaka ugukwiye. ariko niwita ku mufasha ugatakaza impamvu, uzazana umuntu wo kujugunyira izahabu zawe ingurube kuko atazi ibyo wahamagariwe.

5. Igihe  cyose Imana iguhaye umugisha, biguhesha amahoro. Igihe cyose  ubuze amahoro uba wakiriye ikitari icyawe.

6. Ubuzima bw'Umuntu ntibushingira ko afite inshuti y'umukobwa cyangwa y'Umuhungu, ahubwo bushingiye ko ufite Imana ikuzi na nyuma yo gupfakara. Ukwiye kwita Kucyo Imana ikuvugaho kuruta kwita kuko wifuza kumera.

7. Ukwiye kubanza kuba wikunda bihagije byatuma uzakunda nuwo muzabana. Ese wifuza ko watwara inda? wifuza gushaka udakoze ubukwe? wifuza kugwa kubera ubusambanyi? igihe ibyo byose utabyifuza ntiwabyifuriza nuwo ubwira ko ukunda! 

8.Ukwiye kwibuka ko ibyo umuntu abiba aribyo asarura: Ese wifuza kuzumva abana bawe babana n'abagabo cyangwa abagore utabizi batarasezerana? uyu munsi ukwiye kwibaza uti ese kuki njye nakora ibi mw'izina ry'Urukundo.

Icyitonderwa: Uyu munsi Isi igeze aho ibona ubwizerane nko kwemera kuryamana n'Umuntu (Gusambana mbere yo kwemerwa n'Imana n'abantu). kuburyo ibyo bitabaye hariho bamwe bumva ko mutizeranye. ariko ubusambanyi ntibuvuga kwizerana! ubihakana agende abaze abantu bigurisha, ese hari ubwizerane bagira?

Umuntu wese umuhungu ashuka, cyangwa umukobwa ati nitutaryamana sinzamenya ko unyizera, uzamenyeko ahubwo uwo muntu ashaka kukurimbura. naho akarimi ke kaba ari keza rwose. imigani 5:3-23, uyu munsi kwizerana bikwiye kugushingira ku byo mwibwira n'ibyo mutekereza kurenza ibyo mukora.

Kwizerana naho bihuriye n'Igikorwa, ahubwo bikomezwa no kwibwira kumwe, mu migambi, inzozi, ibyo mwemera n'ibindi. abantu babanza imibonano mpuzabitsina nk'Ikimenyetso cyo kwizerana bari mu mwijima kuko Satani ashaka kubarimbura. Imigani 7:1-27

Uyu munsi niba wifuza urugo rwiza ukwiye kurutegura UBANA N'Imana aho kwiruka inyuma yabo ushaka kuzaba nabo, niwiruka ushaka Imana, muri iyo nzira uzabonamo umufasha, nugwa azakubyutsa, nusubira inyuma azagusengera, azagushyigikira mukuzuza ibyo Imana ishaka ko ukora. aho kukubohera mubyo we yifuza.

Yesu agira ati nuko nimumenya ukuri niko kuzababatura: Uyu munsi ntukwiye kuba imbata y'Umuntu uwo wari we wese ahubwo ukwiye kuba Imbata ya Kristo hanyuma ugakorera abantu nkuziko azahembwa na Kristo. niba uri umugabo, umenye ko n'uba umugabo mwiza murugo ukarerera Imana neza Imana izaguhemba. niba uri umugore ugafasha neza umugabo wawe kuzuza inshingano Imana imuha Imana izaguhemba. Ibihembo bikuru bizahambwa abantu bitaye kuby'Imana aho kwita kubyabo. kuko Imana yo yita kubyacu cyane.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

Contact: +250788329339
Email: pstgaudin@gmail.com