Monday 25 September 2017

Thursday 21 September 2017

Monday 28 August 2017

10 Fact about Bible, a must to know



1 – The Writing of the Bible

The Bible was written over a 1600 year period by approximately 40 men. The time of the writing was from 1500 BC to AD 100.
2 – The Divisions of the Bible

While the Bible is 1 book, it contain 66 smaller books. The books of the Old Testament were written before the birth of Jesus Christ and the New Testament covers the life of Christ and beyond.

3 – Chapters and Verses

Each of the books, except 5, are divided into chapters and verses. The 5 which aren’t divided by chapters are Obadiah, Philemon, 2 John, 3 John, and Jude. These are short books which only have verse divisions.
Chapters were introduced to the Bible in 1238 by Cardinal Hugo de S. Caro. Verse divisions were not added until 1551 by Robertus Stephanus.

4 – The Longest and Shortest of the Bible

The longest chapter if the Bible is Psalm 119 with 176 verses. The shortest chapter is Psalm 117 with only 2 verses. Incidentally, the middle chapter of the Bible is also Psalm 117.
The longest book of the Bible is Psalms with 150 chapters, or psalms. It contains 43,743 words. The shortest book is 3 John with only 1 chapter and 299 words.
The longest verse in the Bible is Esther 8:9 with 90 words. The shortest verse is John 11:35 with only 2 words, “Jesus wept.”
5 – The Bible is God’s Word

There are many books written about and by various religions. But the Bible is the only one which includes the actual words of God. Those who believe the Bible also believe that God inspired various people through the years to write down His actual words for mankind. The Bible says more than 3,000 times “thus saith the Lord.” And the words which follow are quotes from God.

6 – The Bible is Historically 

There were several secular historians who wrote about the events of the New Testament at the same time the Bible was being written. Josephus is the most well-known of them. He was a Jewish historian. Tacitus was a Roman historian who would have no benefit from not telling the truth. Both these men, as well as others, can be used to back up the historical accuracy of the Bible.
There are historical discoveries regularly coming to light that continue to support the accuracy of the Bible. Merrill Unger, who compiled a Bible dictionary wrote, “Old Testament archeology has rediscovered whole nations, resurrected important peoples, and in a most astonishing manner filled in historical gaps, adding immeasurably to the knowledge of Biblical backgrounds.”

7 – The Business of the Bible

There are more than 168,000 Bibles either sold or given away per day in the United States according to the Gideons, Wycliffe International and the International Bible Societies.
Historically it has been said that the Bible is the most sold book of all time. It is regularly on various best seller lists.
The Bible has been translated into more than 1,200 languages.

8 – The Bible Never Contradicts Itself
There are no contradictions in the Bible. Various people claim to find contradictions but they have to take verses out of context to do so. When looking at the Bible as a whole and understanding its teachings there are no contradictions. This is amazing when one considers that the Bible was written over such a long period of time.

9 – The Prophecies of the Bible

There are more than 3,200 verses with fulfilled prophecy either within the Bible itself or since the Bible was written. But there are still more than 3,100 verses with unfulfilled prophecies.

10 – The Writers of the Bible

While there were at least 40 different people who wrote parts of the Bible, some were more prolific than others. The Apostle Paul wrote at least 13 books of the Bible. He may have also been the author of the book of Hebrews. Moses wrote the first 5 books.
The Bible attributes more than 3,000 proverbs to King Solomon. These are not all written in the book of Proverbs. However, most of that book is said to be the proverbs of Solomon.

Source:https://www.whatchristianswanttoknow.com



Monday 21 August 2017

MARRIAGE BIBLE STUDY, ( BIBLICAL CONCEPT)

Genesis 1:27-28: “So God created man in his own image, in the image of God he created him; male and female he created them. And God blessed them. And God said to them, 'Be fruitful and multiply and fill the earth and subdue it and have dominion over the fish of the sea and over the birds of the heavens and over every living thing that moves on the earth.' "

Malachi 2:14-15: “But you say, 'Why does he not?' Because the LORD was witness between you and the wife of your youth, to whom you have been faithless, though she is your companion and your wife by covenant."

Isaiah 54:5: “For your Maker is your husband, the LORD of hosts is his name; and the Holy One of Israel is your Redeemer, the God of the whole earth he is called."

Song of Solomon 8:6-7: “Set me as a seal upon your heart, as a seal upon your arm, for love is strong as death, jealousy is fierce as the grave. Its flashes are flashes of fire, the very flame of the LORD. Many waters cannot quench love, neither can floods drown it. If a man offered for love all the wealth of his house, he would be utterly despised."

Ephesians 4:2-3: “With all humility and gentleness, with patience, bearing with one another in love, eager to maintain the unity of the Spirit in the bond of peace."

Colossians 3:14: “And over all these virtues put on love, which binds them all together in perfect unity."

Ecclesiastes 4:9: “Two are better than one, because they have a good return for their labor: If either of them falls down, one can help the other up. But pity anyone who falls and has no one to help them up. Also, if two lie down together, they will keep warm. But how can one keep warm alone?"

Ephesians 5:25: “For husbands, this means love your wives, just as Christ loved the church. He gave up his life for her."

Genesis 2:24: “Therefore a man shall leave his father and his mother and hold fast to his wife, and they shall become one flesh."

Ecclesiastes 4:12: “Though one may be overpowered, two can defend themselves. A cord of three strands is not quickly broken."

Mark 10:9: “Therefore what God has joined together, let no one separate."

Ephesians 5:25-33: “Husbands, love your wives, as Christ loved the church and gave himself up for her, that he might sanctify her, having cleansed her by the washing of water with the word, so that he might present the church to himself in splendor, without spot or wrinkle or any such thing, that she might be holy and without blemish. In the same way husbands should love their wives as their own bodies. He who loves his wife loves himself. For no one ever hated his own flesh, but nourishes and cherishes it, just as Christ does the church, ..."

God bless you as you  study deeply  those inspiring verses on marriage.

Wednesday 16 August 2017

IKINYOMA GIFITIWE IBIMENYETSO NTIBIGIHINDURA UKURI.

IKINYOMA GIFITIWE IBIMENYETSO NTIBIGIHINDURA UKURI.

Iyo ikinyoma gifitiwe ibimenyetso ntibigihindura ukuri. Ihanganire kurengana no gusebya ahantu hose Imana nijya kukurengera izabanza ikurenganure, umuntu umwe yagize ati Iyo Imana igukerereje iragutegera. Abantu benshi bafite ibintu barengwa ndetse bitoroshye ko bahakana kuko ababarega baba bafite ibisa n'ibimenyetso simusiga, Uzumva bamwe bavuga ngo aho twakuye aya makuru harizewe n'ibindi bisa bityo, Sishidikanya ko hariho umuntu muri aka kanya Imana intumyeho ngo nkumbwire ngo humura.

Yosefu kuba nyirabuja yaramuregesheje umwenda akamubeshyera ko yashatse kumufata kungufu, ntibivuze ko byari ukuri, ndashaka kukubwira ko uyu munsi ushobora no kuba ufunze, cyangwa warahawe akato, itangaza makuru ryarabivuze, ariko ibyo byose ntibihindura ikinyoma ukuri, humura igihe cyawe ni ikigera Imana nikwibuka abantu bazahindura amagambo, niko bigenda. Abakurwanya ntibazagutsinda humura komeza wizere Imana kandi ukomeze uyikiranukire, nubwo Imana yemereye ishuti za Yobu kumubwira ayo zishakiye kuko burya burimwe akugiraho ijambo iyo ibyawe  bitarasobanuka, ndahamyako uwaciriye Yesu mu maso ntiyari aziko azazuka, nuwafungishije yosefu ntiyari aziko azafungurwa, ndakubwiye ngo niba ukomeje gukiranuka Imana ntizarekeraho gusa.

Ndakwandikiye wowe, abantu bareze ibinyoma bitandukanye, wowe itangazamakuru ryamaze guharabika, wowe wabeshyewe ibyaha bitandukanye ndetse bamwe bafitiye ibyo bita ibimenyetso si musiga, ndakumenyesha ko muri iki gitondo Imana izi ibyo byose, kandi igihe cyo kwibukwa cyawe ni iki ngiki, ibyo bakubeshyeye byatumye udahabwa promotion, byatumye udashaka, byatumye Ubuzima bwawe bujya mu kaga ariko Imana ntiyakuretse, nubwo byatinda Imana igiye kubisobanura. Urugamba si urwawe ahubwo ni urw'Imana.

Reka nkugarukeho nawe ubayeho mubuzima bw'Ikinyoma, ariko ukaba ufite ibimenyetso bisa naho bituma imikorere yawe yemerwa, nubwo wakwemerwa n'abantu Imana yo izi neza ukuri guhishe mu mutima, nukuri birashoboka ko waba Uvuga uti jye ndi umukozi w'Imana, yewe ukaba ukora ibitangaza, birashoboka ko waba ukiza ibirema, birashoboka ko yewe waba ukora ibitangaza abantu batarabona, ariko kuba ikinyoma cyaherekezwa n'Ibitangaza ntibigihindura ukuri, ndababwiza ukuri ko dukwiye kumenya ukuri kandi ukuri akaba ariko kukubatura, Ukuri gutuma ufunze amera nkudafunze, kandi ukuri gutuma udafunzwe amera nk'Ufunzwe, kuko mu mutima w'Umuntu niho hahishe byinshi. 

Uyu munsi ndaguhugurira kubaho ubuzima buri mukuri, ubuzima butuma ubaho mu mudendezo, Ibaze nawe kubaho mukinyoma, naho abantu batakumenya Imana iba ikuzi kandi numutima wawe uba ubizi neza, kandi kuba mukuri ariko abantu ntibabyemere ntibikuraho ko ari ukuri. Wishaka kwemerwa gusa n'Abantu ahubwo haranira kwemerwa n'Imana. Abantu bo biteguye kugurisha ukuri kwabo kubera impamvu zabo ariko Imana ntizarya ruswa ngo ahari itsindishirize ufite ubutunzi, ciyubahiro n'Ibindi. Ba umunyakuri mu mutima, nibwo uzagira amahoro naho waba uri munzu y'Imbohe.

Uyu munsi niba amarozi bakuvugaho, ubusambanyi, ubujura, ubutekamutwe, urogomo, gukoresha imbaraga z'Umwijima, n'ibindi bisa bityo koko bitarangwa mu mutima wawe uzishime unezerwe kuko bakubeshyera naho baba babifitiye ibimenyetso nka wa mwenda wa Yosefu, hari abafite amafoto, hari abafite Video, byose niba atari ukuri ntukeneye kwisobanura kuko Umwami azakurenganura. 

Kandi rero niba ibyo byose ubyiyiziho naho isi yose yakugira umwere urabizi mu mutima wawe ko ukorera ibihembo bibi, ko Imana izitura umuntu wese ibijyanye nibyo yakoze, ntizaguhembera amakuru meza cyangwa mabi bakuvuzeho kuko ntikeneye abatanga buhamya,kuko yaduhaye amaso nayo irareba, yaduhaye amatwi irumva, ikuruta ibindi ijya imenya intekerezo zacu kandi izi abantu bayishakana umwete birinda icyaha, bahora bifuza kuyoborwa n'umwuka wera ngo ahari bakomeze gushakashaka ibyo umwami ashima.(abefeso 5:10). 

Imana izi buri kimwe, wihangayikishwa namakuru yakwanditsweho, yakuvuzweho yose y'Ibinyoma, ahubwo ubabazwe cyane nabyabindi ukirwana nabyo utarabasha kureka, kuko agahinda ko muburyo bw'Umwuka gatera kwihana no kwicuza, ariko agahinda ko mu mubiri gatera urupfu. Twaba dupfuye twaba bazima turi abayo. Imana igushoboze gukiranuka mu maso yayo kuko nukiranuka mu maso yabantu batazaguhemba uzaba uruhira ubusa. Komera ushikame kuko Imana ni umucamanza utabera, we ntagendera kuri arguments na facts, ahubwo agendera ku ukuri na reality. Imana yacu izi gucukumbura amakuru yose abantu bakubugaho ikamenya impamvu ibatera kuyavuga,niyo mpamvu izaduhanagura amarira, kuko hari ibizaba byaraturirijije, izadushumbusha imyaka yacu, kuko hari ibyo tuzaba twaratakaje, izongera kutwubaka, kuko hari ibintu bidusenya buri munsi, ayo masezerano yose ni ayawe kuko Imana ireganura abayizera bose.

Komeza ushake ubwami bwayo no gukiranuka, ibindi byose nabyo ni ibyawe.
Ndabakunda.

Uwanyu Pastor M.Gaudin
New Jerusalem church.

Wednesday 9 August 2017

Mfite Ishimwe by Pastor Gaudin (Official Video) 2017



Gaudin Mission International

Faith sees the invisible, do the impossible.

Related image
Strong foundation. Faith is built on a strong foundation of salvation. You cannot practice faith when you don’t have any relationship with the giver of faith, Jesus. There is need for genuine repentance and salvation from sin.Faith is more than believing in God but how we constantly maintain our relationship with him through thick and thin without giving up. 

A lot of believers and Christians find it easy to serve God when the going is good but back off when situations become tough and the winds begin to blow on the contrary. 
The true test of Christianity is our ability to follow and serve God when things are very hard and difficult. The following are some tips on faith:

1.The word of God. Faith comes by hearing from God through his written words which are the Bible. To increase and grow in faith you need to study the Bible regularly and consistently.

2.Fellowship with other believers. If you desire to grow in faith, there is need to have regular fellowship with the people of God. This will help you to know more about God and his wonders.

3.Listen to testimonies. There is power in testimony as it makes your faith Listening to the testimonies of others increases and strengthens your confidence in God that what he is able to do for others, he can do for you.

4.Count your blessings. Remembering what God has done for others and what he has done for you in the past can strengthen your faith. When people are facing difficult challenges, there is that tendency to feel God is far away and doesn’t care. That is when you should sit down and count all he has done in the past.

5.Keep a diary. This diary should contain your prayer requests and answers. Each time a prayer is answered, just write it down. This will stir up your faith in times of challenges.

6.Have a regular quiet time. Most Christians go through life like orphans when they have God as their father. Because of our busy lifestyles we don’t hear from him when he is talking to us. That is why we should set some time aside from our busy time to be alone with God. This is the only time we can hear from him thereby increasing our faith.

7.Praying with the scriptures. If your prayers have never been answered, then try this method of praying with the promises of God. It works faster than anything. A lot of people have tried and it worked for them. She will work for you too.

8.Fasting makes you abandon yourself and your challenges to God. That focus on God alone to solve your problem is faith.

8.Live one day at a time. Faith is simply trusting. Just abandon yourself and your challenges to God by taking one step at a time.

If you think you cannot have faith, I’ll tell you that you can because it takes faith for you to drive out of your house to the road without thinking that you or your car will sink.

God bless you!

Saturday 5 August 2017

NI UKURI NZABANA NAWE(Isezerano riri kubuzima bwanjye nawe)

Related image
Abacamanza 6:16.
Uwiteka aramubwira ati"Ni ukuri nzabana nawe, kandi nzaguha abamidiyani k'Unesha umuntu umwe.


Uyu munsi ni tariki 5/08/2017, ni igihe nibuka ko ariyo tariki navutseho, Ndashima Imana cyane ko impano y'Ubuzima ari impano ikomeye, irusha ubundi butunzi bwose kuko naho byaba kwishimira ibyo ugeraho ubyishimira kuko ufite ubuzima. kuba turiho ni ukubera Imana, ndakubwiza ukuri nawe usubije amaso inyuma uzi abantu benshi bavuye muri ubu buzima kandi bari bafite imishinga minini kurusha iyawe ubu, ariko wowe uriho, niyo mpamvu wavuga uti ntacyo natanze ahubwo mwami ndagushimiye ko wampaye Impano y'Ubuzima.
Impano y'Ubuzima n'Impano abantu badaha agaciro, iyo batarahura n'Ibishaka kububambura, abantu benshi ntibazi agaciro ko kubyuka uhumeka, nyamara ubajije abaganga bakubwira ko umuntu ukeneye Oxgene kwa muganga,, hari igiciro bashyira nibaza ko aba atari namake, ibaze nawe kuba ugenda wumva uri muzima urumva atari igitangaza. burya ni byiza gushima Imana kubintu byo kuyishima, Abantu benshi usanga bashima Imana ko yabahaye amamodoka, amazu, n'Ibindi nyamara bakibagirwa guhora bayishimira ubuzima bafite.

Ibaze ko umunyarwanda yavuze ati" Akamuga karuta agaturo, Uwo ni umugani werekana ibyiringiro abantu bari bakwiriye kugira ku muntu wese ugihumeka, mbonye abantu benshi basa naho badatunze nk'Ibyo dutunze, badafite amaboko, amaguru, amaso cyangwa batavuga ariko kubera ko bagihumeka Imana ikabakoresha ibikomeye, kuba nawe uriho ni ikimenyetso cy'Uko Imana ikigufiteho umugambi, hari icyo utarakora, kandi icyo ukimenyeshwa n'Imana umuremyi wacu twese.

Njya mbona abantu baterura ibyuma, bashaka ibituza binini, bashaka kugira imbaraga z'umubiri n'Ibindi, ariko usanga abantu nubwo bita kumubiri bitababuza gupfa, ariko Pawulo we yagize ati kwitoza kumubiri bigira umumaro muri bike, ariko kwitoza ku mwuka bigira umumaro muri byinshi, ubuzima bwo gushima Imana ukiri kw'isi, butuma ugirana ubusabane n'Umuremye wawe, ndakwiginze wongere witekerezeho urasanga Imana yarakurinze kandi uraza kubona ko impamvu wasigaye ari ukugira ngo utunganye ibidatunganye, hari ibintu bidatunganye mubuzima bwawe, muri famille yawe, mugihugu cyawe, kandi ni wowe ushinzwe kubitunganya.

Iyo hari isezerano ufite kubuzima bwawe cyangwa hari umurimo ugomba gukora mw'isi, ibyo birakurinda, ugaca mu muriro ntushye, ugaca mu mazi ntagutembane, no mumakuba ntaguhitane. Wowe wabyutse ugasanga uracyafite ubuzima ushime Imana kubw'Umugambi igufiteho. Imana iguhe umugisha.

Ndabakunda!

Thursday 3 August 2017

THE POWER OF IDEAS: DR MYLES MUNROE

INTAMBARA YOSE UNYURAMO IFITE ISOMO WAKURAMO!

Related imageAbacamanza 2:22

Kugira ngo  abisiraheli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera  mu nzira z'Uwiteka nk'uko basekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga." Ni cyo cyatumye Uwiteka  asiga ayo mahanga ntayirukane Vuba kandi ntayagabize Yosuwa.

Mubuzima bwa buri munsi duhura nabwo, usanga hari ibintu bitandukanye biba biri munzira yacu cyangwa iruhande rwacu duhora turwana nabyo, kandi mubigaraga ukabona ntibikomeye ariko kubitsimbura ukabona bigoye kuko uba usanga urwanda urugamba ruhoraho udatsindwa kandi udatsinda ariko bigusaba guhora uri maso. 

nsoma aya magambo nizemo ibintu bitandukanye nshaka ko tuvugaho ari ibyo ibi bikurikira.

1. Nta Rugamba Imana irekera munzira rudafite ikintu ruzakwigisha: ukurikiranye abisiraheli ukareba ukuntu babanya n'Imana cyane, ukareba abami bakomeye n'Ingabo nyinsi yabatsindiye, ntiwakumva ukuntu Imana hari abo yaretse ikabarekera hafi y'Ibisiraheli kugira ngo ibageregeze, irebe ko bazakomeza kuyubaha koko.buri kintu cyose ucamo uyu munsi wa none gifite icyo kikwigisha.

Ntarugamba Imana impfusha ubusa: Ubuzima bw'Umuntu ntibuhorana itsinzi gusa, usanga hari aho bigera ukisanga muntege nke, kandi izo ntege nke iyo tuzihaye Imana izikoresha ibikomeye niyo mpamvu abantu benshi Imana yagiye ikoresha ititaga kuntege nke bafite, ariko ibyo udafitiye ubushobozi Imana yo iba ibufite, bisaba kuyituriza kuko intambara zose igushyize imbere ziba zigamije kugira icyo zaguhinduraho, reka nkubwire ko byabindi byose uhura nabyo ukumva n'isoni, igihombo n'ibidi Imana ishobora kubihinduramo ishimwe kubw'Icyubahiro cyayo, izo ntambara sizo kukwica iyaba wamenyaga impamvu uhura nazo uyu munsi byatuma urushaho kwizera Imana no kuyumvira munzira ikuyobora.

usomye abacamanza ibice bitatu harimo amagambo yantangaje, aho bibiriya igira iti: " Ayo mahanga niyo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisiraheli cyane cyane abatemenye intambara zise z'i kanani, kugira ngo abi ibihe by'Abisiraheli byose bamenyerezwe intambara kuko muri bo hari abari batazi uburyo bwazo.

usomye aya magambo wumva imapmvu y'Intamabara z'Urudaca zihoraho mu mitima yacu, usanga intambara tukomba kurwana iyo tutigishijwe bitugora cyane kumenya uko twifata, ndahamya ko intambara yose warwanye ukayitsinda yewe niyo watsinzwe hari icyo wize, icyaha wakoze nico waretse ubu hari icyo wakwigisha abandi, ndashaka kukubwira ko nta ntambara Uwiteka apfusha ubusa, yaba ibyo ucamo uyu munsi, niba uzi uko kubaho urimbwa n'Inzara bimeze biroroshye kukwigisha kurwanya inzara, niba uzi uko ubuhunzi bumeze biroroshye cyane gushakira amahoro igihugu cyawe, niba uzi ukuntu ibiyobyabwenge byica urubyiruko, hari isomo rikomeye waha abandi.

Ndashaka kukubwira ko ubuzima bwoe urimo gucamo cyangwa ubwo wabayemo bwose iyo ubuzaniye Imana iraguhindura kandi ikabubyaza umusaruro, si igihe cyo kwitotombera intambara ahubwo ni ukumenya icyo wazigiramo kugira ubutaha nuhura nibindi bisa nibyo uzamenye uko witwara.ubuzima bw'Umuntu nubwo bwuzuyemo intambara inyinshi si izigamije kutwica ahubwo nizitwigisha kugira ngo tugere kurugero rushimisha Imana nk'abana batojwe kwanga icyaha n'ingaruka zacyo zose. iyo duhagaze neza muri ibyo Imana ikomeza kuturwanirira ndetse no kudutsindishiriza. Niba nawe rero ufite ikintu kikugoye wereke Imana byose kandi wumve icyo urimo kwigiramo.

Kumenyerezwa intambara mubuzima bwacu ni ukurushaho kwitegura guhangana n'Imiraba n'Imiyaga ishaka kudukura mubyo twizeye, no mubyo twamenye, iyo utsinze ibikugerageza uragororerwa. ubona urimo kurwana n'iki? ese muri urwo rugamba ukomezakubaha Imana cyangwa ibyo urwana nabyo bigusubiza inyuma. wibuke ko urugamba rwose turwana Uwiteka azi impamvu yarwo musange umutakambire umusabe icyerekezo, we kwirara kuko tukiri mw'isi dufashe igihe mu ntambara.

Imana iguhe umugisha!

Thursday 20 July 2017

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 Pastor M.Gaudin

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15 M.Gaudin

TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE, SI UMWUKA UVA KU MANA! YAKOBO 1:13-15

ndabifuriza amahoro ava ku Mana DATA, no kumwana wayo Yesu Kristo incungu yabari mw'isi bose.

Nifuje gusangira namwe ijambo riri: 1abami :3:16-28..!

Undi mugore aravuga ati''OYA'' umuzima ni uwanjye,uwapfuye ni uwawe.
Uwa mbere ati''OYA''uwapfuye ni uwawe,umuzima ni uwanjye.
nuko umwami aravuga ati:................Ni muzane INKOTA'' umwami arategeka ati Ni mucemo kabiri uwo mwana maze buri mwe mumuhe igice n'undi ikindi.

Nuko umugore nyina w'umwana muzima, wari umufitiye IMBABAZI, Abwira umwami ati':' Nyagasani,umuzima mumwihere wimwica,nubwo bimeze bite.''

Ariko undi ati: ''AHUBWO BAMUCEMO KABIRI, MUBURE NAWE UMUBURE!.''

sinashatse kuvuga kubwenge bwa salomo ahubwo nashatse kugaruka ku mutima ukubwira ngo niba bitagenze uko shaka twese duhombe,tubimene,dupfe........aha abantu beshi uzumva bavugako bakunda abantu ndetse n'Imana, ariko mubigaragara batabakunda ahubwo ari umutima udaturuka ku mana. none se nkubaze wowe wumva , uwo mwana bamucamo, iryo torero usengeramo wumva baricamo,icyo gihugu utuyemo wumva bagicamo? Imana ntamuntu yoshya gukora nabi ahubwo Yesu ati nibabarenganya muzira gukunda Imana muzanezerwe. mat 5:11

nubwo muri iki gihe Imanza nk'izaba bagore zigwiriye, Yesu arifuza ko ushaka amahoro ayakurikira kuko Isi igeze habi, nuko niba uri umu kristo by'ukuri menya Ko uri NYINA W'UMWANA MUZIMA, URI NYINA W'IGIHUGU CYAWE,URI NYINA W'ABANTU BESHI.......uri NYINA W'ITORERO RY'IMANA....ikigaragaza ko ufite impuhwe si UKWIBA,KWICA,NO KURIMBURA Ahubwo nugutanga amahoro,gukiranuka,kwihangana,kubabarira,ingeso nziza,n'ibindi bisa bityo ntamategeko abihana.

twese twisuzume, ese koko ibyo uharanira ubiharanira ugamije ko biba byiza,bizima kurushaho? aha ndaganira nawe witwa umu kristo kuko nzi neza ko hari abakorera Satani ku mugaragaro badashaka ko icyiza kiramba abo nibo bahora bagira bati TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE''. uyu munsi wabiba amahoro, ituze,guca bugufi,gufasha abandi,gushyigikira abandi mu byiza byose.

Impamvu igutera ibyo ukora yose iba ishyigikiwe n'IMANA Cyangwa SATANI.

Tube maso kuko Umwanzi yahagurukiye kurwanya abantu mu buryo bwose kandi agambiriye ko beshi bazarimbuka.

abanyamwuka si abavuga indimi nyishi,si abahanura,si abigisha,......mw'izina rya Yesu gusa AHUBWO ni Abera IMBUTO Z'UMWUKA Kuko ntagiti cyiza cyakwera Imbuto mbi!.

abagalatiya 5:22
bwira bose uti Imana ntihinduka, naho umuntu yahinduka izaguma Ari Imana kandi ibyo buri mwe akora bizagaragarizwa bose kumugaragaro n'impamvu igutera gukora ibyo ukora izagaragarira Umwami uca Imanza zitabera.

Dusengane:
Isengesho: Mwami Yesu wowe umenya ibyo nibwira, unkuremo umutima w'ishyari,igomwa,n'ibindi bibi byose....maze nzakurebe ningera iwawe. ushoboze kwera Imbuto z'amahoro,urukundo, gufashanya,gushyigikirana,kwihangana, guca bugufi, no guharira abandi mugihe cyose ntabikuye mu kwikunda ahubwo mbikuye kuri wa mutima wawe wera wemera kurengana aho kurenganya abandi, umpe kwibuka ko wakubiswe,watutswe,wakojejwe isoni ariko ukagira uti: UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA'' mw'IZINA RYA YESU AMEN.

Ndabakunda!

Monday 17 July 2017

DORE AMWE MUMAGAMBO ABANTU BADAHA AGACIRO MURI IKI GIHE?

GUKORA NEZA BIRIGWA, KANDI BYIGISHWA NO KUMVIRA UMWUKA.

Yesaya 1: 16“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.17 Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.

18“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.

NTAMUNTU UBYARA ADATWITE

Yakobo 1:12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.13Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvugaati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwen'ibyo ararikiye bimushukashuka.15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

HAGATI Y'UMWUKA NA KAMERE NI NDE MWARIMU WAWE?

Abagalatiya 5:16Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.18Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.

19Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,20 no gusenga ibishushanyo, no kurogano kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwaubwami bw'Imana.

22Ariko rero imbuto z'Umwuka niurukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugiraneza, n'ingeso nziza no gukiranuka,23no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.24Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.25Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

MENYA IBI MAZE WIRINDE.

2 TIMOTEYO 3:1Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,3badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujyeubatera umugongo.

IBYO WAKOZE MUBUJIJI IMANA IRABIBABARIRA?

1Timoteyo 1:12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimowe13 nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujijintarizera;

REKERAHO KWISHUKA!

1Abakorinto 6:9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,10cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwaubwami bw'Imana.

INGENDO Y'ABAFITE IBYIRINGIRO.(ABANA B'IMANA).

1Yohana 3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.2Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.3Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye

IYO TWUBAHA IMANA TUBA TUGENDA TWEZWA.

2 Abakorinto 7:1 Nuko bakundwa, ubwo dufiteibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubahaImana.

MENYA ICYO UKUNDA N'ICYO WANGA!

Abaheburayo 1:9 Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Ikakurutisha bagenzi bawe.”

DORE ABAHIRIWE:

Zaburi 1:1Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,Ntiyicarane n'abakobanyi.2Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.3 Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamuberacyiza.

WAKWIFUZA KUBA IKIHE GIKORESHO MU BYO MUNZU Y'IWANYU?

2Timoteyo 2:20 Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.21Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza YOSE.

INYIGISHO YA YESU, NIYO NATWE TUGOMBA GUKOMEREZAHO.

Matayo 3:17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”  Matayo 5:17“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.19Nuko uzicarimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugirabatyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Ndakwifuriza ubuzima bwubahisha Imana, kandi izakwitura ingororano ishyitse.
Ndabakunda.

Wednesday 21 June 2017

KWIZERA GUBONERA AHO ABANDI BABURIYE

Image result for keep on trying
Yakobo 1:6 Ariko rero asabe yizeye ari ntacyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo munyanja....

Amaso yo kwizera abeshaho banyirayo, kuko buri gihe munzara abona ibyo kurya, mu ntambara ikomeye abona amahoro, mukubira urubyaro abona abana benshi, mukubura akazi, aba areba atanga akazi, mugihe abandi bihebye aba areba ibyiringiro, ntacika intege kubyo abona ahubwo akurikirana cyane Inzozi, niyo bimwe byanze abikuramo isomo ryo gukomeza gukora neza.

abantu bose bagira ubwoba bw'Ubuzima, ariko abagira imbaraga zo guhangara ubuzima nibake, abumva bagomba gukirana nabwo si benshi, Ndashaka ku kubwira ko ubuzima bw'Umuntu nabugereranya, n'Umuhinzi, umuhinzi ntabundi buhanga aba afite, Imbuto ayisanga Kwisi, umurima urahari, arahinga agategereza ikizera, n'Inkumurobyi ariko cyane cyane nukubaho nk'Uuvumvu. 

Iyo mwumva abantu bavuga kubaho mugihugu cy'amata n'Ubuki bisobanura iki? bisobanura ko kugira ngo ubona amata bisaba inka, korora inka si ikintu cyoroshye bikazagera aho iguha amata ukeneye, si ikintu cyoroshye guhakura ubuki, no gutega imizinga, bisaba gufata Risk, cyangwa kwemera Ingaruka no kudacika intege, guhora ushakisha uko wagera kubuki ushobora kwemera kuribwa n'Inzuki, cyangwa se nawe ukiga uburyo bwo kubana nazo, zitakuriye cyangwa nawe utazishe, reka nkubwire ko wowe uyu munsi ushaka kugira icyo ukora biragusaba kubanza kugira kwizera.

Kwizera biremera umuntu imbaraga zo gukorera icyo ashaka kugeraho, Kwizera gutera Umuntu gukiranukira Imana, Kwizera gutera Umuhinzi gutera Imbuto no kuyitegerereza mu butaka, akizera ko Imana izayimeza, ikamuha imvura, Kwizera bitera umurobyi Kuroba ku Manywa kandi abizi neza no mwijoro byanze, Kwizera gutuma ukomanga ku muryango abantu bakubwira ko uhora ukinze, Kwizera gutuma uhangara ibikomereye abandi, amaso yo Kwizera yafashije Dawidi, abona Goliyati nk'imbwa, aho atakeneye intwaro nyinshi ahubwo agakoresha ibuye, kwizera kweretse yosuwa na Carebu ko abantu bazaribwa nk'Umutsima, ukwizera gufite Imbaraga mubagufite.

Ndababwiza ukuri ko kwizera, gutuma umuntu abaho kandi akabaho neza, gutuma umuntu aronkera aho abandi baburiye, ingero ni nyinshi, kwizera gutuma umuntu acukura ntarambirwe, abizera ko munsi y'ubutaka hariyo Ibyagaciro nibo bacukura, Ukwizera kutwereka ibitabonesha amaso, kureba kure aho amaso y'Umubiri wacu atareba. Ndabasabira najye nisabira Kwizera kubeshaho mu mahoro nubwo waba unyura mu makuba, Kwizera ko Imana ishobora byose, Imana ishoboye Gukiza indwara, Imana ishoboye no kukuzura naho waba wamaze gupfa, aho uri hose siho habi cyane, kuko urabozi ko hari abo Imana yakuye kure kurusha aho uri, Uyu munsi ndagusabira Kwizera ko Icyo Imana yagushyizemo nukomeza kwizera bizakurinda gucika intege! komeza utere intambwe wizeye, kuko kwizera kubeshaho.

Ndabakunda!

Wednesday 14 June 2017

NTUGATINYE URUGAMBA, UJYE UHARANIRA KURUTSINDA!

Image result for Army gun
Yesaya 54:16
Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda ibyo nibyo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.

Nshimishijwe no kuvugana nawe usoma aya magambo ndaguhamiriza ko Imana y'amahoro ariyo nyiri ububasha bwose mu ntambara uhura nazo, ijambo ry'Imana ntiritubwira ko abantu batazacura intwaro zo kuturwanya, ndakwinginze nuzibona hirya no hino zo kukurwanya ntugahungabane kuko Imana iziko zicurwa buri munsi zo kukurwanya, ariko Imana igira iti humura.

Intwaro zitandukanye zicurwa n'abantu batandukanye ngo barwanye umurimo w'Imana, barwanye ubwoko bw'Imana, barwanye abavuga Imana, ibyo byose Imana irabireba kandi ibifitiye igisubizo gikomeye, iyo Imana ibona abaguhagurukiye kukuburanya wowe komeza wiyunge n'Imana gusa, mwene data burya ubuzima ucamo buterwa nuko wamenye Imana iherezo ryabwo n'Itsinzi, keretse abava mumasezerano nta mpamvu nibo bakorwa n'Isoni. kandi nawe urabizi ko iyo imigenzereze y'Umuntu injeje Uwiteka, Ngo Uwiteka atuma uwo muntu yuzura n'abanzi be.

uyu munsi ndashaka guhumuriza umutima wawe nkubwira ngo wowe iyuzuze n'Imana yawe ahasigaye ibindi ubimurekere, kuko azi aho bagutegeye, nawe niho abategera, azi intwaro bacura, nizo azahindura ubusa, ntizigire icyo zigutwara, ndaguhumuriza uyu munsi nkubwira ko Imana wamenye ku bwa Yesu, ibasha kugukiza amakuba yose nakarengane, Ndagukangurira kwegera Imana no kurwanya Satani, ariko burya uburyo bwiza bwo kurwanya satani ni ukwegera Imana, kuko aho Imana iri satani ntaharuhukira, ukwimura Imana kose gutuma ibyo watinyaga bikugeraho kandi ntacyo kugukingira gihari.

Izere Imana wongere uyumvire muri byose, uzabona agakiza kayo mugihe cyo guterwa, igihe cy'Amakuba no gusuhuza umutima, igihe cy'ibirego by'ibinyoma, igihe cyose wiringiye Imana ugakora ibishimwa imbere yayo Imana ntibura kukurwanirira, Imana y'amahoro ikomeze ikweze kandi ikubere imbaraga.

Sengana natwe: Mwami Yesu ndabizi ko ndi kumwe nawe nta mwanzi wa nkanga, umpe kukwegera kurushaho, kuko ukwegereye abari kure y'Ibyaha bitera abantu gukuka umutima no gutsindwa n'abanzi, ndagushimiye ko umpaye kubana nawe no gukora iby'Ubutwari Amen!

Wednesday 31 May 2017

HUMURA IMANA IGUHAGURUKIRIJE ABAKWIFURIZA INTSINZI!

Zaburi 35:27 

Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, iteka bavuge bati "Uwiteka ahimbazwe".

N'ubwo mw'isis abantu benshi batakwishimira ko utsinda bitewe n'ishyari n'ibindi bitandukanye, ndashaka ku kubwira ko bidashoboka ko ubura abakunda ko utsinda uko bikwiiriye. nabonye aho abantu batishimira ibyiza byabagenzi babo, aho abantu bahora bumva wahora hasi, yewe watera imbere bigasa naho bibatunguye, ariko niba gutera imbere kwawe hari abo bitungura ni icyerekana ko bari baragushyize ahantu mu mitwe yabo bavuga bati ntacyo azageraho.

Ni kesnhi abantu bavuze ko utaziga ngo urangize ariko Imana ikunda ko utsinda, ikagutsindishiriza, niyo mpamvu yu munsi ufite ishimwe, hari abavuze ko utashaka none uyu munsi wakoze ubukwe, bavuze ko utazabyara none Imana yarakwibutse, nubwo abenshi batabyishimira ariko nureba iruhande rwawe urahasanga abantu Imana yashyize mubuzima bwawe bishimira ko utera imbere Yego ni bake ariko nibo bingenzi.

Gutera imbere kose kugira abakurwanya, ariko ndashaka kugutangariza ko Imana igiye kuguhagurukiriza abantu bakunda ko utsinda, baziyemeza gukora ibintu bitandukanye kugira ngo bakubone ufite umudali wizahabu, buri gihe Imana ikoresha abantu nkuko na Satani akoresha abantu, ariko ndumva umutima umbwira ko kubera ko wizeye Imana, Igiye kuguhagurukiriza abantu bagushyigikira, kandi watsinda ntibakugirire ishyari, ahubwo bakanezezwa nuko wateye imbere yewe naho wabarusha, kuko Imana iyo iguhagurukirije abantu ntibakubonamo ko bidashoboka ahubwo babonako wakora byinshi no kubarenza nyamara bikabashimisha kukubona utera imbere muburyo bwose.

Ndashaka kukubwira wowe ukiri muto Hanga amaso Imana, iraguhuza nabantu bawe, nimvuga umuntu wawe nturebe ku muryango kuko uzasanga no mu muryango wawe habonekamo abakurwanya, abatakwifuriza ibyiza, abagira ishyari ry'ibyo Imana igukoreye ariko Imana ishobora byose izaguhindurira abantu kandi uzisanga uzengurutswe nabantu bakwifuriza ibyiza, ndetse bakunda ko utsinda nk'Uko bikwiriye. hari abantu bakunda ko dutsinda ariko tugatsinda uko babitekereza, kugira ngo ntitubarushe, ariko ndashaka kubwira ko Imana iguhagurukirije, abantu Niba ubyizeye utangire urebe hira no hino aho kubona abakurwanya uratangira guha agaciro abishimira ko utsinda kuko barahari.

Ndakwifuriza kurushaho gukomeza kwaguka no kumena ko Imana ariyo mugenga wa byose, uko biri kose uyu munsi ushobora kubona udafite intsinzi ihagije, ariko Imana niyo ijya ihuza umuntu n'Umugambi we, aho gukererwa no gutinda kurugamba ukabaho uririmba ishimwe n'itsinzi, ndakwifuriza kugera mugihe cyo kuririmba intsinzi, kuko igihe umaze abantu bavuga ko byanze uyu munsi Imana ikwiyereke, ibintu nibijya mu buryo aho bagusebereje niho bazagusingiriza! 

Ndabakunda!

Tuesday 30 May 2017

IBIMENYETSO BITANU BYEREKANA INTAMBWE ZO GUSUBIRA INYUMA!

Abaroma 1: 18-32

1. GUKUNDA IBYO WANGAGA UKIMARA GUKIZWA: Ugikizwa bakwitaga umuhezanguni, bakwitaga nzakagendana, babonaga udakunda ibyaha yewe, banywera itabi aho wicaye ugahaguruka, inzoga byo sinakubwira ntiwicaranga nabazinywa, yewe abakubonye bose batangiye kuguhimba amazima ngaho ngo wabaye Pasitori, wigize umudiyakoni, wabaye nzakagendana, wangaga urugomo n'ibindi byose, wibuke urasanga urakundaga urwenya wirindaga gusebanya n'Ibiganiro bibi, ariko wirebye ubu ushobora gusanga usigaye ku magambo yo mundirimbo gusa waramaze kugwa no gusubira inyuma. nubona ibyo wanganga usigaye ubikunda uzisuzume neza urebe nibantaho wavuye ukangwa.

2. KWANGA IBYO WAKUNZE UKIMARA GUKIZWA: Ukimara gukizwa disi wakundaga gusenga, guterana, wumvaga gutanga icyacumi wabikora bataguhase, yewe witangaga umaramaje, wakunda kugira inama abandi, wakunda gukora ibyiza, ntiwitaga gushimwa n'abantu, ibyinshi wakoraga udashaka ko babiguhembera, umuntu yagushimira ukumva Imana niyo ikwiye gushima, wakundaga kwicisha bugufi, mbega ukuntu wubahaga abashumba bawe, uribuka ukuntu wasomaga ijambo none ubu dore guterana byabaye amateka, ibaze nawe ukuntu ubu usigaye ukunda kugorobereza mu kabari, aho kujya mu materaniro, guca bugufi ubiheruka ubwo ibaze aho wavuye ukagwa maze wihane Imana ikubabarire.


3. KONGERA KWIYEGEREZA INSHUTI MWABANAGA MUKIRI ABAPAGANI: Ibuka ukuntu ugikizwa wabonye izindi nshuti, ibuka ukuntu abo mwasangira bakwise umuntu wa ntakigenda, nuko ubavamo uva mu mudugudu wanyu usezera urungano rwabaga mu byaha wiyegereza abasenga, yewe abo ntamwari muhujwe n'Ubwoko, akarere cyangwa amaraso ahubwo mwari muhujwe n'umugisha wo kumenya Kristo, Dore ubu ngubu kubera gusubira inyuma wisubiriye mu nzaganano, usigaye utekereza uti bariya ni abavandimwe, twariganye, yewe twaraturanye nyamara wibuke ko batarakizwa ukwiye kwihana ukagaruka mu nzira


4.GUTINYUKA IBYAHA BITO N'IBININI: Wirindaga icyaha, yaba gito cyangwa ikinini, wirindaga ubusambanyi, yewe icyo gihe no kwegera umukobwa cyangwa umuhungu wabanzaga gusengera mu mutima, no ubu usigaye wumva ari ibisanzwe, gutangira kugura twa champagne, ukivugisha ngo ni utwo kwakira abashyitsi bawe, nyamara ugikizwa wari wanze imigambi yose ya satani, none dore utangiye kubona ko bimwe atari ibyaha, ariko ukwiye kumenya ko wasubiye inyuma ukihana.


5.KWIBERA UMUHAKANYI: intambwe ya nyuma umuntu wese ageraho ni ukuba umuhakanyi aho noneho ubu usigaye uvuga abakozi b'Imana nabi yewe udasize n'Imana, ubu urwanya ibintu by'Imana, ya maturo watanganga wumva ari ikibazo, buryo umuntu wese wasubiye inyuma ntashobora kumenya agaciro ka maturo n'inkuko Umuntu udakunda igihugu atamenya agaciro k'imisoro, burya abantu bavuye mu murongo bose baharabika ibyo bananiwe kubamo neza, muzumva abantu bavuga nabi itorero si abagihagaze ahubwo ni abigeze gukomera hanyuma bakagwa. ndakwifuriza kwibuka aho wavuye kangwa byatuma wihana ugasubira hafi y'Imana. Imana iracyagutegeye amaboko.

Uwakijijwe wese akwiye kwibuka ko gukizwa ari byiza, Petero we yaravuze ati gusubira mu byaha nink'uko imbwa yaruka hanyuma igasubira ku birutsi byayo, ndakwifuriza kongera no gukomeza Kugira imbaraga zo guhamya Imana kandi ugakora iby'Ubutwari, Hitamo Yesu mwuka wera azagushoboza kubaho ubuzima budahakana ibyo wemeye.

Ndabakunda! 

Friday 26 May 2017

ESE HARACYABONEKA ABUNGERI BEZA BARAGIJWE UMUKUMBI W'IMANA?

Image may contain: 1 person, standing and suit
Yohana 10:11

Ni njye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari Umwungeri bwite kandi n'Intama atari ize iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya, kuko ari uwibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.

Aya ni amagambo Yesu yavuze, ati nijye mwungeri mwiza, kuko ntakorera ibihembo no gushimwa n'abantu ahubwo nkorera Data kandi nziko ibya Data ari ibyanjye, Muri iki cyanditswe ndashaka ku magambo akomeye Yesu yahamije, ubwo yigishaga yavuzemo ibintu nka bine.

1.Umwungeri Mwiza: 

kubantu bazi ibyo korora, umwungeri ni umuntu uragira amatungo kandi akayitaho neza, ntibisaba kuba izo uragiye ko ziba izawe bwite, ahubwo bisaba kuba uri umwizerwa kuburyo nyiri intama yakwizera ukazahura akizera ko utazikomezanya ahubwo uzanjya uzicyura amahoro! burya nyira intama ashobora kuzitaho iyo yabuze umwungeri w'Umwizerwa wahamubera akamukurikiranira ubuzima bw'Intama. mbahaye urugero abantu babaye abungeri kandi bakabikora nk'ibyabo harimo Mose waragiriye sebukwe igihe kitari gito ntaburiganya yakoze ahubwo yahakuye umugisha, urundi rugero ni Yakobo nawe yabaye umwungeri w'ubushy bwa Labani kandi nawe ukubiko kwe kwiza kwatumye imikumbi ya Labani yororoka kugeza igihe yakobo aherewe umugabane kwa Labani.

Umwungeri aba mwiza igihe cyose yahawe ububasha bwo kwita ku ntama nkize,  Ndibuka ko kera twagiraga umushumba w'Inka, ariko Data yajyaga amwizera cyane akahura inka zikirirwa mu mashyamba zirikumwe n'umwungeri, ariko nimugoroba ukabona ziratashye, muri iyi isi iyo abugeri atari beza bazimiza izo baragijwe kandi baragiye.

2.Umwungeri mwiza apfira Intama ze

Witegereje akaga kaba mu mashyamba, ukareba uko intama zirushya, izijya kona mu mirima yabanyamwaga, hari abungeri bamwe bicwa nabantu kubera ko intama zabo zonye, abandi bicwa n'intare n'impyisi bashaka gukiza intama, abandi birirwa ubusa bashakisha ahari ubwatsi bakanezezwa nuko intama zishishe, iyo habaye icyahungabanya intama umwungeri mwiza yitanga mbere. Ndibuka ko igihe inka yabaga ibyariye mwishyamba, umwungeri yashyiraga inyana kubitugu akarwana agira ngo hatagira inyamaswa yakwica iyo nyana cyangwa intama, murebye Dawidi arwana na Goliati yagize ati najyaga nica idubu nkazaka intama, aho kwemera ko ubuzoma bw'Intama bujya mukaga umwungeri mwiza atanga ubuzima bwe, niyo mpamvu burya iyo uragijwe ukaragira neza nawe uhabwa umugabane mwiza kubyo so atunze, Dawidi nubwo yaragiraga intama za se ntiyaragiriraga ibihembo, niyo mpamvu yashyiraga ubuzima bwe mu kaga kugira ngo atazimiza intama n'Imwe.

3.Iyo umwungeri aragirira ibihembo:

Muzabyumva ahantu hatandukanye, umuntu akakuganirira ati umushumba wanjye bambwiye ko yasize intama zonyine, ugasanga nyiri ntama yataye umutwe, igihe cyose umungeri aragiriye ibihembo, agakunda ibihembo kurusha gukunda izo aragiye, biroroshye ko yazita akagenda, umushumba uragiye intama akwiye kuba azikunda ataragirira ibihembo, simvuze ko guhemba abungeri atari ngombwa, ariko ibihembo bya bungeri bikomeye nukubona izo uragiye zishishe zimeze neza, igihe cyose bimeze bityo ntiwirirwa usaba ibihembo kuko ubwazo zigutangira ubuhamya, najyaga mbona ababyeyi banjye bavuga bati nimukama mwisigarize ayanyu, burya abungeri beza batungwa nizo baragiye,iyo zitabatunze baragisha bakazishakira ahari ubwatsi, aho kuzigurisha no kuzibaga, mubintu nabonye mu bantu bakunda korora nuko yabaga intama ye gusa, ntawe numvise abaga intama ze kuko amazi yabuze, ahubwo ajya kuyashaka. uragirira ibihembo asiga intama akazita, niyo mpamvu iyo umwungeri aragirira ibihembo yita ku bye aho kwita kuzo aragiye.

4.Ninde mwungeri bwite? 

Reka mvuke ko abantu bose batumva ibintu kimwe kuri iki kintu, ariko reka nibaze nti ese intama Dawidi yaragiraga zari ize? Dawidi yaragiraga intama za se Yesayi, buriya abana bose ntibafata ibintu kimwe muribuka umugani wumwana wikirara, sishaka kuwutindaho ahubwo ndashaka kukwibutsa ko hari umwana murugo waragiraga asa nuragirira ibihembo byamenyekanye ubwo yabwiraga se ati kuva nabaho nturampa nagasekurume ngo kabage nishuti zajye, nyamara urebye ibirori byose se yabaze ibimasa ishuti zuwo mwana zabaga zihari, ariko yari yifitemo inari jye(selfshness). aho umuntu aba ashaka akantu ke, kanditse ku mazina ye, ariko Dawidi ntiyigeze avuga ati nkeneye agatama kuko yari aziko izo aragiye ari  iza se, kandi iza se nizo ze. ubundi ibya Data nibyo byacu.

Reka ngaruke mu murimo W'Imana, Yesu yaje mw'Isi, aza ari umwungeri mwiza, kandi Yerekanye uko abandi bose bashaka kuba abungeri bagenza, niko kwitegereza Petero ati Ragira intama zajye Yohana 21:15-17, Yesu yabwiye petero nyuma yo kumubaza gatatu ko amukunda! Igihe cyose umwungeri akunda nyiri ntama, agirira neza intama ku bwa nyirazo. kandi iyo umwungeri akunda intama ntazimiza n'imwe muzo yaragijwe, niyo mpamvu uyu munsi wa none Petero yasigiye abandi, niko Pawulo yasigiye Timoteyo nabandi kugeza uyu munsi. gusa muri iki gihe hadutse abantu benshi bashaka kuba abungeri b'Intama z'Imana ariko badakunda Yesu! Igihe cyose ubaye Umwungeri w'Intama z'Imana udakunda Imana, uba ukorera ibihembo.

Muri iyi isi abantu benshi bakorera ibihembo bitandukanye, hari abakorera Icyubahiro, abakorera gushimwa nabantu, abakorera imiryango, abikorera, ariko ukwiye kwisuzuma ukibaza uti ese nkorera ibihembo? nababwiye ko umukozi wese akwiye guhembwa, ariko igihe umukozi aje kugusaba akazi ukabona yitaye ku mushara we gusa uwo mukozi aba ari mubi, Muzumva abashumba basiga intama bavuga ko umushara wabaye mucye, muzumva abagira bati nta nyungu ihari, ariko gukorera Imana ntibyigeze bibura inyungu, kuko igihe cyose umunezero wawe uzaba ari ibyo kurya aho kuba abakizwa uzaba uragirira ibihembo, kandi uragirira ibihembo iyo ibirura bije asiga intama agahunga.

Hanze aha dufite intama zatatanye, aho usanga abashumba bamwe barasize amatorero, bakigira muri amerika, abandi bagasaba ubuhunzi, abandi bagasenya amatorero barimo ngo bagiye gushinga andi, ariko abo bose nuko baragirira ibihembo. Yakobo,  ntiyigeze ajyana intama za Labani, yatangiye bushya, kandi nta ntambaraga zabaye. abashumba baragirira ibihembo baragenda bakamera nk'inkoko zibundikiye amagi atari ayazo. Buri muntu azahemberwa icyo yakoze, niba hari abo wabwirije, abo wabatije, niba ukomeza kuvuga ijambo ry'Imana urahirwa, wikorera ibihembo ahubwo reka Imana iguhembere icyo urimo kuyikorera. reka kwirwanirira Imana izakurwanirira, ndabizi neza ko ntacyo uzaba Imana irikumwe nawe. naho imitini itatoha ninzabibu ntizere imbuto ntakabuza ko Umwungeri mwiza azakomeza kwiringira Imana.

umungeri mwiza ntaterwa ubwoba n'ibikangisho bya satani, ntaterwa ubwoba nuko ntabiryo, ntaterwa ubwoba ni nzara ni inyota kuko aba azi neza ko muri byose Yesu ariwe umuha Imbaraga.......imigani 24:Nugamburura mu makuba Gukomera kwawe kuba kubaye he? Nsoze mbwira abantu mwese mufite umuhamagaro wo gukorera Imana(kuba abungeri)n'abandi...nti Mukomere kuko Uwabahamagaye azabakomeza kugeza kumperuka. 


Ndabakunda!

New Jerusalem Church




Thursday 11 May 2017

Do I Love Gay People?

Brian Houston
I love and care about people – from all walks of life; people with various beliefs, ethics, perspectives and lifestyles. I care that humanity and some within the Christian church can be so quick to alienate and ostracise others who are different than them; those who live differently, think differently, speak differently.

I also live by my own convictions, and hold to traditional Christian thought on gay lifestyles and gay marriage. I do believe God’s word is clear that marriage is between a man and a woman. The writings of the apostle Paul in scripture on the subject of homosexuality are also clear, as I have mentioned in previous public statements.


Hillsong Church welcomes ALL people but does not affirm all lifestyles. Put clearly, we do not affirm a gay lifestyle and because of this we do not knowingly have actively gay people in positions of leadership, either paid or unpaid. I recognise this one statement alone is upsetting to people on both sides of this discussion, which points to the complexity of the issue for churches all over the world.


I love and accept people on a personal level and if I lived next to a gay couple I would treat them with the same embrace I would any other neighbour because – surprise, surprise – not all my neighbours think like me. Everyone has the right to pursue happiness. I may totally disagree with you on what will bring people true happiness, and I will always teach and preach according to my personal convictions and the teachings of scripture, but I cannot make other people’s choices for them – and quite frankly, I don’t want to. That’s not my job. Even God created humanity with a free will.


The western world is seemingly moving quickly toward gay marriage being universally legalised, so how does that affect us as a church, and how does it affect the various individual members of Hillsong Church? I believe we can quite comfortably continue to function within that environment, presuming we are not forced through legislation to compromise our own convictions. Gay marriage is already legalised in many places where Hillsong Church exists, and we are functioning well and without impediment.
Everyone is welcome at Hillsong church except for known predators, those who are disruptive, or those who have adversarial agendas.


So if you are gay, are you welcome at Hillsong Church? Of course! You are welcome to attend, worship with us, and participate as a congregation member with the assurance that you are personally included and accepted within our community. But (this is where it gets vexing), can you take an active leadership role? No.
This won’t make everyone happy and to some, this stance may even be seen as hypocritical. We are a gay welcoming church but we are not a church that affirms a gay lifestyle.


I began this conversation with, “I love and care about people – from all walks of life; people with various beliefs, ethics, perspectives and lifestyles. I care that humanity and some within the Christian church can be so quick to alienate and ostracise others who are different than them; those who live differently, think differently, speak differently.” Bobbie and I were in an elevator today with a Saudi Arabian woman dressed in Muslim attire. We had a conversation in those few moments and her face lit up with the biggest, warmest smile. As she left we said to each other, ‘what a lovely lady’. Does that mean I now endorse her religion? No it doesn’t, but if she was my neighbour I would definitely invite her over for a cup of tea, or be there for her if she was in need.


I care about people and yes, I do have gay friends. Jesus had many friends that angered the religious and brought him condemnation from many. He endorsed a humble sinner and condemned a self-righteous Pharisee. He would be the same if His time on earth as a man was in our generation, confronted with the social issues we face and are forced to address today.


If God had wanted to condemn the world He would have sent a condemner. But He didn’t, He wanted to save the world so He sent a Saviour. John 3:17.
Love,

Brian
Hillsong,com

Monday 24 April 2017

ICYO NZI NI KIMWE, NUKO NAKIZE!

Image result for jesus healed the blind man
Yohana 9: 24-25

Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira  bati" Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha." Nawe arabasubiza ati" Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba."

Iyi nkuru uyisomye usanga ko abantu baruhijwe n'Ibintu byinshi, kurwara ni ikibazo ariko no gukira bikaba ibindi bibazo, gukena biba ikibazo ariko no gutunga bikaba ikibazo, gudasenga ni ikibazo no gusenga bigahinduka ikibazo, muri rusange ntibyakabaye ikibazo uwari impumyi arebye, cyangwa uwari umukene Imana imukuye ku cyavu!

Sinibaza niba uyu muntu abantu bamubazaga barabiterwaga nuko bamukunze cyangwa bashakaga ko akira, abantu benshi kubera ishyari mu mitima usanga iyo umuntu agiriwe neza n'Imana, ntibaba bashaka kumva imirimo y'Imana ahubwo bashakisha uburyo basebya igikorwa cyiza cyose cyakozwe batabigizemo uruhare. biba biterwa n'impfunwe no kumva ko bazahinyurwa. 

Uyu mugabo wari umaze igihe ari impumyi, yahuye ni ikibazo ubwo yari amaze guhumuka, aho abantu bamwanjmya bakamubaza niba azi uwamukijie nuko yamukijije kwisabato, wakwibaza umutima uba wihije inyuma yo kwanga ko umuntu akira, icyo gihe ukamenya ko uwakijijwe akenshi ntacyo baba bamushakaho ahubwo baba bashaka guharabika ibikorwa byiza by'uwakoze neza agakiza umuntu.

Njya nkunda kumva abantu bavuga abati runaka ubutunzi yabukuye kwa Satani, uyu nuyu Satani niwe umuha gukora ibitangaza, bati runaka akize vuba rwose, n'ibindi, ariko wakwibaza neza ugasanga ko ababivuga nabo batazi inzira igana aho bakura ibyo, Reaka ne kwirirwa mbihana kuko ahari bibaho, ariko reka nigarukire ku Mana yaremye ijuru n'isi/

ese wemerako Imana yakiza SIDA cyangwa izindi rwara zikomeye? kuko hari abakira kandi bakitangira n'Ubuhamya, waba wemera ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya nabakomeye? Imana iracyanga urubyaro? ibyananiye abantu Imana iracyabishobora? None se kuki umutima wawe ukwemeza ko abasengera abantu bagakira baba bakorana na Satani? ni uko se satani aboneka vuba? 

Abantu benshi bari mu mutego wo kugenzura igitotsi kiri mujosho ry'abandi nyamara ayabo atareba, reka nivugire nti niba umuntu yakize kandi yari arembejwe n'Indwara, yagiye mu bapfumu biranga n'ahandi Imana ikamukoraho kuko biba igitangaza nyamara yajya mubapfumu ntibitere ikibazo? nuko iyi si atari i wacu, twebweho i wacu ni mwijuru, Imana niyo ikorera umurimo muri twe. 

Abakubaza uko byagenze si cyo gikuru ahubwo kugira icyo wimenyaho nicyo cy'Ingenzi, ubuzima bwawe kumenya ko Imana yabuzanyemo impinduka nziza, bigutere kuyubaha naho abahakana ko iriho cyangwa ko itagikoresha abakozi bayo bo ubime amatwi kuko kuva kera byahozeho abafarisayo nuyu munsi abantu bamwe bafashe umugabane wabo. Nawe nibakubaza ujye ubabwira uti icyo nzi nuko nari impumyi, ariko ubu ndabona, nari umukene ariko ubu ndi umukire, nari mu byaha none nabivuyemo, ibyo nibyo bindeba kuko buri mwe azabazwa ibikwiranye nibyo yakoze.

Ndabakunda!

Wednesday 12 April 2017

IBYO UFITIYE UBUSHAKE BWO GUKORA BIGARAGAZA UWO UKORERA!

Image result for Desire
Yohana 8:44 Mukomoka kuri so Satani kandi ibyo so ararikira nibyo namwe mushaka gukora.

Ijambo ry'Imana rigira riti imirimo ya kamere iragaragara, niyi ni ugusambana, gukora ibiteye isoni, kwica kuroga no kugambana n'ibindi...ibi ni bimwe mu bikorwa abantu bakora kandi naho umuntu yabeshya ko azi Imana biroroshye kumutahura iyo ugenzuye imbuto yera cyagwa agerageza kwera. nubwo koko nta muntu numwe udacumura ariko hariho abantu bakora ibyaha nkana abo bibiliya ijambo ry'Imana ribagaragaza nk'abakozi ba Satani, cyangwa bakomoka kwa satani.

Wowe ugambirira gukora nabi hanyuma ukanabikora, yewe ugashyigikira n'abakora nabi, ukomoka kuri so Satani, kandi ibihembo by'Ibyaha ni urupfu, ndakumenyesha ko igihe cyose utaratandukanya kuba umukristo no kwera imbuto uzakomeza kubaho mubuzima budahindutse kugeza igihe Imana izahanira abantu bose batayumvira ndetse na Satani bose bagacirwa urubanza rubakwiye. bamwe bazazukira ubugingo abandi bazukire gukorwa n'Isoni. aho hanze niho bazahekenyera amenyo bakaharirira ariko ntawuzabumva kuko bamenye ukuri bakanga kukumvira.

Ibikorwa by'Umuntu biranga inkomoko, kuko akenshi usanga ibikorwa bihinduka imigenzereze cyangwa umuco uranga abantu, hariho ibihugu bimwe bakora ibikorwa runaka, kuburyo ibindi bihugu biba bitabikora, ibikorwa byo Gukiranuka, urukundo amahoro, ubugwaneza,.....bitagira amategeko abihana nibyo bituruka ku Mana umuremyi w'Isi n'Ijuru.

Uyu munsi niwireba uraza kumenya neza niba ukwiye gukizwa ukemerera Yesu agahindura ubuzima bwawe kuko ibyo Satani ashaka nibyo abamukorera bashaka. burya mu bintu byo gukorera Imana ntihabamoakazuyazi ahuabwo Imana ikunda abantu bahindutse rwose, uyu munsi uraharanira gusa nande? gusa na Kristo cyangwa gusa na Satani! inkomoko y'umuntu wese utekereza gukora nabi kandi akabisohoza ni kuri Satani, igihe cyose umutima wawe ukwereka inzira y'Ikiza ntugikore ahubwoukanambira mu bibi umenye ko ibyo so ararikira aribyo nawe urarikira.

arimo imbuto z'Umwuka ni Urukundo, amahoro, ibyishimo, kugiraneza gukiranuka kwihangana n'ibindi byiza bitagira amatekgeko abaihana, niba ukora neza uhesha abandi amahoro, niba ubayeho mubuzima bwo gukiranuka uzatuma abantu benshi bamenya aho ukomoka! impano yose nziza, ituruka kuri se w'Imicyo yose. Kristo arifuza kwinjira mu buzima bwawe, niwemera ijwi rye arinjira iwawe.

guhera uyu munsi ushobora gusezerera satani n'abadayimoni be, ukirukana urwango, ishyari, amacakubiri ubugambanyi, uburozi no kwica, nibindi bibi, ukimika icyiza. Imana ijya ishyigikira umugambi mwiza igihe cyose ushaka gusa na Kristo azaza aguhe imbaraga z'umwuka wera kugira ngo ube umugabo wo guhamya imbaraga ze! ndagusabira guhinduka by'Ukuri ndetse no kurushaho gusa n'Inkomoko y'Ibyiza ariwe muremyi w'Isi n'Ijuru ndetse akaba n'Umucunguzi wacu.

Imana iguhe umugisha! 

Monday 10 April 2017

IRI NI ISEZERANO RYAWE NAJYE" IMANA IZONGERA IKUBAKE"!

Image result for REBUILD
Yeremiya 31: 3

Uwiteka yambonekeye kera ati" Ni ukuri nagukunze urukundo Ruhoraho, Ni cyo cyatumye nkugaruza ineza nkakwiyegereza.Nzongera kukubaka nawe uzaba Wubakitse.....

Muri aka kanya ndashaka kuganira n'Umutima wawe wowe usoma iyi nyigisho, Ubuzima ubayemo bushobora kuba bukwereka ko Imana yakwibagiwe, 

yewe amateka mabi wanyuzemo ushobora kubona ntagaruriro ariko reka nkubwire 
ko Imana itakuretse kandi ntiyaguhanye, uriho kugira ngo urebe imirimo n'Ibitangaza Imana igiye kugukorera.

Kugera kure si iherezo, kuko ntakure Imana itakura Umuntu, ntakure Imana itakura umuryango wawe, cyangwa igihugu, nubwo igihugu cyacu cyanyuze mubikomeye ariko Imana yabanye natwe, niyo mpamvu nuyu munsi ariyo ikomeza kuduhumuriza kandi ikarushaho guha umugisha igihugu cyacu kugira ngo tubeho tunezerewe.

Imana ntiyaretse igihugu, iracyari kumwe na ba Gediyoni bo mu rwanda, humura Imana iracyagufiteho umugambi kandi gutabarwa kwawe kurakwegereye cyane kurusha igihe watakiye, uyu munsi Imana iragusezeranya ko igiye kukubaka kandi koko ngo nawe uzaba wubakitse. mbega isezerano ryiza! Imana idusezeranya kutwubaka kuko izi byinshi bidusenya, izi ibintu byinshi bituma ubuzima bwacu busa n'amatongo, izi amakuba igihugu cyacu cyanyuzemo, reka nkubwire ko Imana yiteguye kuturemera amateka mashya.

Uyu munsi ndaguhamiriza ko amaso yawe agiye kubona ibyiza byinshi kurushaho, Imana igiye kwagura ubuzima bwawe, icyo igusaba nukuyumvira no kurushaho kuyegera, Imana iti ngiye Kukubaka nawe uzaba wubakitse, inyubako zose sishobora kuba zubatse ariko zitubakitse! ibaze nawe inyubako waba uzi yubakitse, niko umutima wawe ugomba kubakika! Imana irifuza kugukoresha iby'Ubutwari, ni wowe izakoresha mugusana igihugu cyawe, mukunga imitima no kuvura ibikomere!

Imana iraguhumuriza uyu munsi rero kugira ngo ukomere, uzongera kubona ibirori n'Ishimwe, mu mutima wawe, kandi uko biri kose witegereje inyuma uraza kubona ahari amarira Imana yarahashyize ibitwenge, uyu munsi ufite ishimwe kuko Ikiza cyivuze hehujuru y'Ikibi, Urwango ntirutsinda ahubwo urukundo n'amahoro biranesheje, shyira ejuru uririmbe kuko umuncyo wivuze hejuru y'Umwijima. ahari amatongo hubatswe ibitabashwa kubera Imana ifite Imbaraga, kandi yakoranye n'abemeye kuyumvira bose, erega iyabanya na Dawidi kurugamba , ikabana na Gedeoni niyo Mana dukwiye gusenga.

Reka nkumbwire ngo Siko bizahora, kuko Imana ifite umugambi mwiza kuri twe, ubuzima bwacu bufitiwe igisobanuro gikomeye cyane, kuko iremwa ryawe najye niho imbaraga z'Imana zigaragarira, niyo mpamvu naho ibikurwanya byaba byinshi Imana yiteguye kukurwaninirira, naho bisa naho wahindutse amatongo Imana yiteguye kongera kukubaka, ngo nawe uzaba wubakitse. Ndakwifuriza kubakwa kandi ukaba wubakitse rwose. ibyo nibyo Imana ikorera buri wese uyiseye. yobu we yagize ati" Naho igiti cyatemwa, hariho ibyiringiro y'uko iyo cyumvishe amazi cyangera gushibuka kikagira amashami y'ibitontome, nawe ndakwifuriza kumva amazi mw'Izina rya Yesu, wongere ushibukane icyizere, kuko Iryo ni isezerano ryawe, Imana iduhane umugisha!