Friday 17 March 2017

AMATEKA YAWE NTAZAPFA UBUSA KU MANA!



Ubuzima abantu banyuramo buba burimo ibirushya byinshi. habamo gutsindwa no gutsinda, habamo kuzamuka no kumanuka, habamo igihe cyo kweza no kurubya, habamo umunezero n'Umubabaro, harimo amahoro n'amahane, ,mbese muri rusange ubuzima tubayemo mw'Isi harimo uruvangitirane rw'ibyo tubyemo rimwe narimwe ibyo ucamo ukaba wakwibaza uti se ubu mbayeho nte?

Reka nkubwire ko ubuzima butarangizwa nuko ubayeho uyu munsi, ahubwo urebye neza uyu munsi uba ari itangiriro ry'ubuzima bushya, kandi reka nkubwireko atari wowe wenyine uhura nizo ntambara gusa, ariko ushobora kuba ari wowe witwara uko abandi batitwara. reka mvuge nti urebye kuvuka kwa Mose, yavutse ubutegetsi bwa farawo butabishaka, ariko nyina ntiyacika intege aramuhisha, ananiwe kumuhisha yamushyize mu mazi niho yamuhishe, yaje gutoragurwa n'umukobwa wa farawo, ntibyarangiriye aho ahubwo Mose amaze gukura yagize ishyaka ry'Ubwoko bwabo.

Ibi byose byatumye mose ajya mu kaga, yaje guhunga kubera ko yishe umunya egiputa, murumva namwe ubwo buzima, niko kujya mubutayu gushaka icyo yakora, nuko aba umushumba mu butayu, uyu munsi nawe ushobora kuba wireba ukabona uri mubutayu, aho hantu mose yahamaze imyaka mirongo ine, yigishwa n'Imana nyuma yo gusobanukirwa Imana yaje kumutuma, kubera iki ibi byose byabagaho? Imana ntamateka yawe izapfusha ubusa nuyemerera ukemera kuyumvira.

Ubuzima bwawe bukubiyemo igisobanuro cy'Uko Imana ishaka kukugirira ibyo ucamo uyu munsi n'Ikimenyetso cy'uko igufiteho umugambi munini cyane, Imana itarateranye mose nubwo yavutse muri buriya buryo nawe niyo Mana ikikurinze. Imana yabanye na Yosefu, urugendo rwose yanyuzemo nirwo rugendo rugana i bwami, aho Imana yamuteguriraga kuzavamo umuntu ukomeye, byamusabye gucishwa ahantu hakomeye aho Imana yashakaga kumuremera Indangagaciro, ndetse na Character ikomeye. 

uyu munsi umenye ko amateka yawe iyo uyazaniye ayakoresha mukukubakira ubuzima budasanzwe, ibyo ucamo byose si iherezo ryawe ahubwo ni itangiriro ryo kuzabona igitangaza cy'Imana mu buzima bwawe, uyu munsi umenye ko Imana ariyo ibeshaho abantu bose bayizeye, igihe cyose wemereye Imana kukuyobora niyo ibasha guhindura amateka yawe, ndetse ntana kimwe gipfa ubusa, Imana Ntizapfusha ubusa ibyo ucamo ahubwo izabyubakisha ubuhamya no gukomera kwayo muri wowe"

Uyu munsi wowe usoma ibi ushobora kuba wumva wariciriyeho iteka ukabona, ubuzima bwawe busa nubwamaze kwangirika, ndashaka kukubwirako Imana ikigufiteho umugambi, wowe yemerere, wongere uyihe wese, uyakire mu mutima wawe uyu munsi, Ndakubwira ko aho waseberejwe niho Imana izakwambikira Ikamba ry'Ubwiza n'Icyubahiro, Ndakwifuriza kongera guhaguruka ukamenya ko Imana itakuretse iyo ikureka uba waribagiranye, uyu munsi iracyakuzigamye ndakubwiza ukuri ko ibyo ucamo hari abo byahitanye none wowe uriho! menya ko ari Imana ishaka kwihesha icyubahiro mubuzima bwawe.

Imana iguhe umugisha!

Thursday 2 March 2017

BIRASHOBOKA KUDAKIRIRA MU NZUZI Z'IWANYU: BISABA GUCA BUGUFI MU NZUZI Z'AHANDI!

Image result for Gaudin pastor2Abami 5:12:14

Imana iyo ishaka gukiza, umuntu umutima wo kwishyira hejuru, wo kumva ko ibyo azi bihagije, Imucisha bugufi. Uyu munsi hari abantu bibwira ko ubwoko bw’Iwabo, amazi y’iwabo, pasteri w’Iwabo n’ibindi, buri gihe iyo uhaye agaciro ibyo wita ko ari iby’Iwanyu bikaba byakuviramo no gusuzugura iby’ahandi Imana ikwereka ko Ikorera bose byose ari Imwe. Abefeso 4:6

Namani umugaba w’ingabo z’isiriya, yarwaye ibibembe,  birananirana, kugeza aho agiriye muri Israel gushakirayo umuhanuzi, umuhanuzi nawe ntakindi yamubwiye uretse kujya kwijandika mu mazi, inshuro ndwi, uyu mugabo byaramubabaje kugeza aho agereranya inzuzi z’Iwabo n’izo muri isilaheli, maze ati inzuzi nzacu ni nziza kuruta izi.

Ariko abagaragu bamugira Inama, yo guca bugufi akemera ijambo umukozi w’Imana yari amubwiye .uko biri kose nubwo abantu bagusuzugura, hari ikintu kikurimo, kandi icyo kintu Imana niyo iba yarakiguhaye ntigihe abandi. Uyu munsi wa none mu bato harimo Impano utasangana abakuze, abakuze bafite izo utasangana abana, ariko muri byose Imana ikoresha bose yifuza ko abantu bamenya ko ntacyo bafite batahawe.

Ntakintu gitangaje nko kumva umuntu yitwa ko asenga, ariko agasuzugura Impano ziri mu bandi, ndibaza nti ese ntabantu urabona baburiye ibyo bashakaga aho bita iwabo? Uyu munsi hari abantu bakubera Inshuti, mudahuje ubwoko, mudahuje igihugu, mudahuje ubukire n’Ibindi, ariko ugasanga bafite icyo udafite, kandi nabo babuze icyo ufite. Niyo mpamvu Imana yashyize bamwe mw’itorero kuba abahanuzi, abigisha, abashumba, abavuga izindi ndimo n’ibindi. Ariko igihe cyose utaremera ko hari icyo naburira mubuhanuzi nkagikura ku mushumba! Umuhanuzi yibwira ko Umushumba ntacyo amaze.

Buri gihe Imana ibasha gucisha bugufi ubwibone bwacu, kandi rero ihera kubyo twiratana, maze ikatwereka ko n’ahandi hari ibyiza byakenerwa. Namani yamenye ko Isiraheli ifite inzuzi zifite akamaro ko gukiza kurenza kujya kuziruhukiraho. Ahari si ahantu ho gusohokera ngo unywe agafata ariko ni aho gukirira ibibembe.


Ahantu hose Imana ihagenera ubuntu, niyo mpamvu udakwiye kwita uko umuntu ateye, uko avuga, uko yakuze, ubwoko n’ibindi ahubwo ukwiye kumenya Impano y’Imana imurimo. Maze ukayubaha kandi nawe akubaha iyawe, ibi bica intambara, kuko bituma abantu babanaho badasuzugurana ahubwo biga kubana na bose amahoro. Yakobo:3:18