Tuesday 24 July 2018

IMANA IKUBEREYE AHO UTATUMIWE HUMURA! Pastor G.Mutagoma


1 Samuel 16:10
Nuko yesayi amurikira Samueli abahungu be  barindwi, Maze Samweli abwira Yesayi ati"Aba Si bo Uwiteka yatoranyije, Samweli abaza Yeasayi ati " Abana bawe bose ni aba?"

Mw'isi yo kubyara abake dushoboye kurera, Mw'isi ifite ibyo ishingiraho kugira ngo umuntu bagenzi bemereko nawe yagaragara mu bandi nta pfunwe, mw'isi ifite uko yigabanyijemo aho ndetse n'Ibihugu bimwe byitwa ko byasigajwe inyuma, cyangwa bidakwiye kwicarana n'Ibindi muruhando rw'abafata ibyemezo, Isi yuzuye gusuzugura abo mutiganye, mutareshya, n'Ibindi niyo si Imana igikoreramo ibikomeye, niho Imana igikura bamwe mw'ivu ikabicazanya n'Ibikomangoma, bimwe bitera abantu benshi kwibaza kubandi bamwe bagira bati: Uriya yicaye hariya nka nde? 

Isi yuzuye kurobanura kubutoni, aho n'ababyeyi bashobora kurobanura bashingiye kubintu bitandukanye, aho bagira abati uriya mwana niwe uzana amanota twifuza, niwe mwana mwiza muremure, niwe mukire cyangwa umunyantege nke n'Ibindi abantu bashingiraho begeza abandi inyuma cyangwa Imbere, biteewe n'Impamvu zabo bwite, Ariko Imana ishimwe ko itareba nk'uko abantu bareba.

Iyi nkuru ya Yesayi ushobora kuba uyizi, yari afite abana ariko akagira n'Umuhererezi, reka mvuge ko ari wa mwana wavutse nyuma y'abandi, muri iki gihe yaba yaravutse nyuma ya family planning, kuko birashoboka, hari abana bariho nyamara ababyeyi bari barafashe umwanzuro wo kutongera kubyara, bigasa naho bibagwiririye, ibyo byose bishobora gutera uwo umwana kubaho afashwe bitandukanye n'abandi nubwo atari ikintu cyiza, niko rimwe narimwe dusanga ubuzima bumeze.

Yesayi mubo yahaga amahirwe yo kuzakomera Dawidi ntiyarimo, mubo yahaga amahirwe yo kuzaba intwari ntiyarimo, bigaragarira igihe Samweli yamubazaga abana be, maze akamwereka abana barindwi uwa munani kuko atari umbwa mbere bamwibagirwa mu bintu bitandukanye, nubundi yaramwibagiwe, ariko nubwo so na nyoko bakureka Imana yo ntiyakwibagirwa.( niyo mpamvu yagize ubwo data na mama bazandeka Uwiteka we ntazandeka) zaburi 27:10. 

Imana yawe iragukunda kuburyo itazemera ko urengana, ibi nimbikubwira umenye ko iyo udafite imbaraga zirwana, mw'Isi yuzuye abarenganya benshi, Imana niyo ikurwanirira, mw'Isi yuzuye kwikunda Imana niyo Ikurengera, kuko Imana itareba nk'abantu ishobora kuba hari benshi yagaye wowe urahantu hadakwiye ikaba ikwitegereza, komeza umurava, ukore ibyo ukwiye gukora ukomeze wiringire Imana, yo itanjya ihezwa aho bafatira imyanzuro ndabizi ko izakubera ijwi rikurenganura igihe cyawe kizagera ubone agakiza kayo.

ushobora kuba nawe usa na Dawidi, aho uri ntamuntu wakuvugira, iyo babajije uwahabwa promotion ntawakuvugira, babaza, uwagirirwa neza ntawakuvugira kuko aho uri niho abantu batekereza ko ukwiye kuguma, nkuko Yesaya yatekerezaga ko Dawidi akwiye kuguma aragiye Intama, niko nawe abantu bagutekereza, ariko kuko Imana yawe itanegurizwa Izuru, komeza uyiringire ukore ibyiza, wirinde ibyaha nubwo waba usa nahaciriritse Imana yawe yiteguye kukuzamura mu gihe gikwiye. ndakwifuriza kwibukwa n'Imana muri ibi bihe, mu manama aba udahari, mu birori biba utatumiwe, Imana yakugerera aho utagera komeza uyiringire.

Pastor G.Mutagoma
New Jerusalem Church