Friday 29 March 2019

IMANA IGUHE YONATANI IMBERE YA SAWULI By Pastor M.Gaudin

IMANA IGUHE YONATANI IMBERE YA SAWULI

1Samuel 18:1 
Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli,Umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwadawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.

Ni kenshi umuntu abaho yitegereza abanzi bamurebera kure, amaso ye akayarenza abakunzi be bamuzengurutse. Uzengurutswe n'abagukunda ntukwiye gutinya amaso yabakurebera kure. Ubuzima ntitunanizwa nuko tudafite abadukunda, ahubwo tunanizwa nuko abatwanga badutera ibikomere byo kutizera ko hari uwadukunda!

Ni kenshi umuntu agira Umwanzi umwe ariko nabandi benshi bakabigenderamo, ugasanga umuntu aravuga ngo sha uri muntu wampemukiye najye mbonye umwana we nahemuka, ariko Bene uwo mutima uterwa no kutamenya ko mubakwanga benshi Imana iguhamo abagukunda by'ukuri.

Ibaze Sawuli urwango yanze Dawidi, agerageza kumwica kenshi, ariko Yari afite umuhungu witwa Yonatani akunda dawidi. Bibiliya itubwira ko yakunze dawidi nkuko yikunda. Ibi ni Imana ibikora, kuko nubwo wakwangwa, warengana, watotezwa, iyo wizeye Imana igutegurira ameza.

Ndakwifuriza kwitegereza muri benshi bakugose, kumenyamo abo Imana yaguhaye ngo bagukunde! Iyi si yuzuye urwango tuyishobozwa no kuyigendamo dufite abadukunda. Kandi rero nkubwire ko naho imiryango, abavandimwe n'ishuti bakureka Yesu we ntazakureka! 

Mubuzima Dawidi wese agira abantu babiri, harimo Sawuli uhora aguhiga, hakabamo na Yonatani uhora ashaka ko wabaho, watera Imbere, waba Umwami, akwifuriza ibyiza pe. IMANA IGUHE YONATANI.

Ndashaka kukubwira ko ingabo ziturwanirira ziruta iziturwanya, Kandi aho kubona abadayimo ukwiye kureba abamalayika! Maze ugatuza umutima. Nubwo wakwagwa n'abantu bose Imana ikigukunze, uruhande rw'Imana ni majori


Gaudin Mission International

Thursday 7 March 2019

NI IRIHE TEGEKO UBONA RYAGUHANA ? Pastor Gaudin


NI IRIHE TEGEKO UBONA RYAGUHANA ? Pastor Gaudin

1Timoteyo 1:9

Kandi tuzi ko amategeko amategeko atashyiriweho umukiranutsi,keretse abagome n'ibigande,n'abatubaha Imana,n'abanyabyaha,n'abatari abera, n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina,n'abicanyi,n 'abasambanyi n'abagabo bendana,n'abanyaga abantu bakabagura,n'ababeshyi,n'abarahira ibinyoma,N'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima,zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa,ubwo nahawe.

Mu bigo by'amashuri haba abantu babyutsa abanyeshuri, bakabibutsa ko amasaha yo kurya ageze, bakabibutsa amasaha yo gukina, ayo kuryama no gusubira mu masomo. Si aho gusa ahantu henshi mubihugu hajyaho amategeko arengera abantu cyngwa ibintu kuberako bamwe mubo tigendana, duturanye bigoye ko bagenda nkuko bikwiriye kuko baba batarahinduka.

Ubuzima bwo kwakira Yesu akakubera umwami n'umukiza bugukura kugukoreshwa ibintu nuko ubitegetswe n'amategeko ukabikoreshwa n'umutima ukunze, Nubwo ibihugu bigerageza guca urumogi bagashyiraho n'amategeko akomeye yo guhana abarunywa utangazwa no kubona abantu batarurekeshwa nuko bafuzwe kuko no mu magereza habamo abarucuruza. Ariko iyo wahuye na Yesu neza arugukuraho bidasabye ko Polisi igufata.

Kumenya Imana no kwakira Imbabazi za Yesu by'ukuri nibyo bidukura mu byaha, no gutinya amategeko. Ninde utatinya itegeko ? Ni umuntu wese itegeko ritagiraho ububasha! Ninde itegeko ritagiraho ububasha? Ni umuntu Wumvira Imana kurusha amategeko.

Ntamuntu wumvira Imana wakubita se cyangwa nyina, Uwo itegeko rihana abakubisw ba se ntiryamufata,ntamuntu wumvira Imana wakwica mugenzi we, uwo itegeko rihana abicanyi ntirizamufata, ntamuntu wakiriye Yesu neza ngo asambane, Uwo amategeko ahana abasambanyi ntamufata.....

Reka nkubwire ko uko umuntu akunda Imana kubahiriza amategeko bimworohera, kuko Yesu yagize ati ni munkunda muzubaha amategeko yanjye, amategeko ye ni urukundo, ntiwakundana na Yesu ngo Uhemukire abo akunda! Ubuzima bwacu bubaturwa ku mategeko kuberako twemeye kuba Imbata z'Imana by'ukuri. Reka nkwibarize wowe kuva wakwakira Yesu wumva ari iki irihe tegeko ugifitiye ubwoba? 

Niba hari Itegeko ufitiye ubwoba,Uhora wikanga ko muzacakirana, ukwiye kwisuzuma mbere yuko muhura naryo, Ufitiye ubwoba itegeko rihana abasambanyi? Irihana abajura? Irihana abicanyi? Irihana abakubita base? Niba ujya ukora bene ibyo wihishe ndashaka kikubwira ko hari amategeko abihana, nubwo ayibihugu atabihana, Imana izaguhana kuko wanze kumvira iguhamagarira kuba umucyo wikundira Umwijima.

Ukwiye kwisuzuma wakumva hari itegeko ugifitiye ubwoba, ukabwira Yesu uti mwami nkuhaye ubuzima bwanjye bwose, Kwihana bizatuma agushoboza no gukiranuka, bizagushoboza gutera Intambwe, mugakiza turakura, kandi iyo dukuze tugera kurigero rwo kutanga icyaha gusa ahubwo tuba bamwe bafatanyije na Kristo kukirwanya nk'abari kurugamba rumwe.

Ubuntu bw'Imana nibwo bwadukuye mu mwijima, murumogi, mubusambanyi, mubujura, no mubusinzi kuko twemeye Yesu.

Pawulo yagize ndashimira Yesu Umwami wacu wambashishije,yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa,akangabira umurimo we,nubwo Nabanje kuba umutukanyi n'urenganya,n'umunyarugomo.ARIKO Narababariwe kuko nabikoze mubujiji ntarizera.(1Tim1:12-13)

Nyuma yaho Pawulo yaretse kurenganya, ibikorwa by'urugomo byose ahindukaufatanyije na Kristo. Amategeko ahana abanyarugomo yose ntiyaba akimufiteho ububasha kuko ibyo yakoranye ubujiji byose yarabibabariwe kuko yizeye umwami Yesu.

Nawe niba hari ibyo wakoranaga ubujiji sigaho Izere Imana ishobora kuguha ubuzima buhindutse kandi buhindura n'abandi.

Ndabakunda!


Gaudin Mission International

Tuesday 5 March 2019

IBINTU BINE BY'INGENZI BISABWA ABAGABO BUBAHA IMANA KOKO! Pastor Gaudin

IBINTU BINE BY'INGENZI BISABWA ABAGABO BUBAHA IMANA KOKO!

1Timoteyo 2:8
Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera,badafite umujinya kandi batagira Impaka.

1.GUSENGA: Abagabo benshi gusenga babiharira abagore n'abana, uzasanga batinda kumva ibintu muri rusange, ni gake kugira ngo umugabo yihutire kumva ibintu byo gusenga nk'umugore we! Urugo rugira umugisha ruba rurimo umugabo usenga kuko burya Satani iyo akubise umutwe intama ziratatana. Umugabo iyo asenga abo murugo rwe baba bafite umutekano rwose.

2.AMABOKO YERA: Muri byinshi abagabo bakora bashakisha ubuzima, habamo no gukora ibyangwa n'Imana, abagabo kurwana biraborohera, ni gake twumva umugore ukubita umugabo we ariko abagabo benshi amaboko yabo yanduzwa nibyo bayakoresha. Amaboko akora ibyaha ntiwayamanikira Imana. Imirimo y'amaboko yacu izahabwa umugisha kubera dufite amaboko yera!

3.KWIRINDA UMUJINYA: Umujinya w'abagabo nawo ugira ingaruka nyinshi, igihe cyose Satani yurira mu mujinya tugira, nubwo nabandi bagira umujinya kuko uturuka muri kamere mbi y'icyaha, abagabo dusabwe kwirinda umujinya mu ngo zacu, mubo tubana nahandi. Umujinya wabagabo uvamo intambara idashira. Burya Umudamu ufite umujinya aravuga ariko umugabk ufite umujinya arakora, kandi ibyo akora bikanduza amaboko ye.

4.KWIRINDA IMPAKA: Bajya bavuga ngo amafuti y'umugabk nibwo buryo bwe, kwemera ikosa bigora abagabo benshi aribyo biteza n'Impaka, yaba murugo nahandi. Burya hari n'impaka za ngo turwane. Abagabo rero dusabwa kwirinda muri ibi bintu nubwo hari nibindi twasabwa ari ibi uramutse ubikoze wakubahisha Imana nawe ubwawe, urugo rwawe nabazagukomokaho.

Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose uyu munsi. 

Pastor Gaudin.
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

Monday 4 March 2019

UMUTIMA UDAFITE IBYIRINGIRO NIYO UWUBWIYE IBYIZA NTIWEMERA Pastor Gaudin


UMUTIMA UDAFITE IBYIRINGIRO NIYO UWUBWIYE IBYIZA NTIWEMERA Pastor Gaudin

2Abami 7:11.  7:1- 2
Elisa aravuga ati nimwumve  ijambo ry'Uwiteka.Uwiteka avuze ngo Ejo nk'iki gihe ,ku irembo ry'isamariya indengo y'ifu  y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indego ebyiri za Sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.ARIKO Umutware  umwami Yegamiraga asubiza uwo muntu w'Imana ati"Mbese n'aho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru,bene ibyo byabaho?"

Ni kenshi ubuzima bw'indwara ubutindana, Ubushomeri, amakimbirane yo mungo, kwanga, gutsindrwa no guhomba bigutindaho ukabona bisa naho bitazashira. Ni kenshi uca mubukene, mubibazo, mu nzara ukabona ntibizashira kuburyo nuje kukubwira inkuru nziza ati humura ushobora ku mwuka inabi bigasa naho kukubwira ko ubukene, indrwaea zizashira bidashoboka. 

Abisiraheri barashonje cyane, inzara yarateye imara iminsi, kuburyo abanti batangiye no kurya abana babo,ndavuga kubica, bakabarya. Hari aho abantu bagera bigasa nibigoye, ushobora kubaseka uti bari bakabije ariko 
nawe ushobora gusanga udafite umwana ariko ujya utanga ubukumi bwawe, ugasambana kubera ibibazo wanyuzemo, ariko abizera Imana ijya ibatabara batarya abana babo kuko izi neza ko twiyemeje tukavuga tuti Imana yacu ibasha kudukizaariko naho itadukiza ntampamvu yo kwiyicira abana ngo turashaka kurya!

Igitangaje muri iyi nkuru nuko abantu kubera gutotezwa cyane nubukene bukabije kubabwira ngo ejo bishobora guhinduka bisa no guvurangira abahetsi, ariko ndakubwira ko ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga

Imana irareba ibyo unyuramo, urabona ntanzira yo gutabarwa, ukabona ntibishoboka ko warya, wakwambara, wabona akazi, urugo rwakomera, abana bakwiga, wakweza, cyangwa watunga bikomeye, wakira indrwara urwaye imyaka myinshi, kuburyo kukubwira ko Imana yagutabara bisigaye bigusharirira ukumva wazinutswe abakubwira ngo bizahinduka.

Abantu benshi kubera kunyura mubigeragezo bikomeye, ntibihanganira kumva inkuru nziza, ahubwo bakwemera ubabwira ko ejo bazapfa kurusha ubabwira ko ejo bazakira, abantu bakwemera cyane ubabwira ko urugo rwabo rugiye gusenyuka kurusha ubabwira ko urugo rwabo Imana iruhaye kubera izindi ngo urugero. Abanti bakwemera ubabwira ko ejo batazarya kurusha ubabwira ko ejo bazarya, ntakindi kibitera nukubana n'ibikomere bitakize.

Imana niyo ituvura, nikoko ushobora kuba ntakazi, ariko Imana niyo izaguha akazi Ejo, Ushobora kuba Utarabyara ariko Imana niyo igitanga urubyaro, Ushobora kuba Ucuruza ubomba ariko Imana ishobora kuguha inyungu nyishi ejo, Ntukwiye gutakaza ibyiringiro mugihe cyose ubugingo bwawe bushobora kugera ejo. Ejo hahishe byinshi nkuko mu magi hahishemo inkoko, niko ejo hawe Imana ihagufitiye byishi.

Ntukwiye kwemera amajwi akwereka ko bizaba bibi kurushaho, ahubwo ukwiye kwemera ko naho wagera ikuzimu wazurwa kubera Umugambi Imana igufiteho. Ndahamya ko abantu benshi kubera ibikomere byahajize, bamaze kuvuga ko Batazashaka, batacuruza, batakorera Imana, batakora ibi nibi, batasuhuza barunaka, ariko Reka nkubwire Ko Imana ishobora byose. Nubwo wababaye siko bizahora.Ijwi ry'Imana uyu munsi rikugerehk riguhumurize rikubwire ko nubwo washonje uzarya uhage,nubwo wabuze akazi uzikorera kandi utere imbere, nubwo utarabyara Imana niyo gisubizo, uko biri kose wabyemera utabyemera icyo Imana yakugambiriyeho kuko ari cyizasohora! 

Iga guha imina ibya gukomerekeje maze ikomore, utangire ubuzima bushya, kuko Irabishoboye. Nubwo hari abaguhemukiye ariko Imana ifite benshi bagushyigikira nukomeza kuyubaha izakubera aho abandi bataba no murupfu muzajyana kandi ninayo Izatuzura ku munai nyawo.Yesu ajya yomora ibikomere tukabasha kwizera imbabazi ze!

Gaudin Mission International