Thursday 18 April 2019

IMIZI YAWE IZATUMA WONGERA GUSHIBUKA By Pastor M.Gaudin

IMIZI YAWE IZATUMA WONGERA GUSHIBUKA

Ibyiringiro nibyo bituma umupfakazi atiyahura, Bituma ipfubyi itiheba, bigatuma Uwanzwe n'abantu nawe atiyanga! Ibyiringiro bidutandukanya Nimbaraga ziduheza hasi, Imbaraga zibuza umuntu kureba ko hari iminsi myiza iri imbere. Ibyiringiro ntitubihabwa nuko ibintu bimeze neza, ahubwo Twiringizwa nubasha kutubwira ati haracyari ibyiringiro naho igiti cyatemwa kirongera kigashibuka.

Ubuzima bwawe nibushorera imizi  mu Mana, Isi izatema amashami ariko imizi izakomeza kubaho kandi andi mashami azakura. Naho wakwakwa ibyo wari utunze, nabo wahawe, Iyabiguhaye cyangwa uwabaguhaye mugifitanye umubano, humura Uzongera gushibuka.

Sinzi icyo watakaje,ariko Ndahamya ko niba ushoreye Iminsi mu mana ibyiringiro byawe ntibizagukoza isoni, Niba warabaye impfubyi humura Imana niyo yaremye na wawundi wakubyaye, Niba hari icyo watakaje uzirinde gutakaza uwakiguhaye, Muri byinshi wabura Uzabure ibyo ufite ariko Uzasigarane n'uwabiguhaye.

Muri ibi bihe twibuke urupfu rwa kristo, duterwa ishema nuko yazutse, maze Satani agakorwa n'isoni. Ubuzima bwa muntu iyo habayeho gupfa no kuzuka birakurikira,iyo habayeho guhomba no kunguka birakurikira, igihe cyose ugihanze amaso uwaguhaye ibyo watakaje niwe uzagushumbusha. Wibuke Yobu nubwo yababajwe igihe cyarageze aratabarwa.

Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda! (Amaganya ya yeremiya 3:31-33).

Komera kandi numara gukomera ukomeze abandi.

Ushaka ubujyanama 
Twandikire kuri email:pstgaudin@gmail.com
WhatsApp +250788319339


Gaudin Mission International

Monday 8 April 2019

INKOMOKO Y'IHUMURE DUTANGA MU BANDI! Pastor M.Gaudin

INKOMOKO Y'IHUMURE DUTANGA MU BANDI!

2Abakorinto 1:3-4
Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'Imbabazi n'Imana ny'iri ihumure ryose.iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose,tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana.

Yesu ajya kujya mw'ijuru yasize abwiye intumwa ze ati mbasigiye amahoro ariko si nkayo isi itanga! Mwisi mugira umubabaro ariko muhumure nanesheje isi. Ihumure Yesu yadusigiye ntirishingiye gusa ko isi irimo amahoro ahubwo rishingiye ko Nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima.

Kwegera Imana ikaduhumuriza bijya bituma natwe tubasha guhumuriza benshi bahura nibyo duhura nabyo Cyangwa bahura nibikomeye kurushaho. Igihe Cyose dusanze Imana bitera Umutima kumva ihumure kuko hari aho umuntu agera agahinda afitwe nikabe kamarwa na mugenzi we!

Ariko iyo Imana iguhumurije nibwo wabasha gukomeza abandi, kuko Yesu ahora atwingingira kugira ngo dukomere nitumara gukomera dukomeze n'abandi. Umuntu wese Imana yahumurije yaba umugabo wo guhamya ko ihumure Imana itanga rishobora kuvamo niryo twahumurisha abandi bari mu makuba.

Imana yiteguye kuguha ihumure kugira ngo ubashe guhumuriza abandi, Ndasenga ngo muri ubwo burwayi, mu bukene, mukubura abawe, mugutabwa, mugusuzugurwa no mubindi bitandukanye Imana izane ihumure maze ubashe guhumuriza abandi.

Hari cyari ibyiringiro rero yuko naho igiti cyatemwe iyo cyumvishe amazi cyongera gushibuka, Ndasaba Imana ngo yongere ishibure ibyiringiro, amahoro,umunezero, kwaguka n'ubuzima bwiza muri wowe.

Numara guhumurizwa maze nawe uhumurize abandi, ihumure rituruka ku Mana ribasha guhindura byinshi mubuzima bwacu. Kuko iyo Imana ihageze ibera imfubyi umubyeyi, ikabera Umupfakazi Umugabo, ndetse ikatubere indishyi.

Nkwifurije umugisha w'Imana

Pastor Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in




Gaudin Mission International

Tuesday 2 April 2019

MUBAGUKUNDA BENSHI KUBERA UMUHAMAGARO UKENEYE UWAGUKUNDA BY Pastor M.Gaudin

Imana iguhe abagukunda by'ukuri mu muhamagaro wawe.

#1Samuel 18:1 
Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli,Umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwadawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda#

Ni kenshi tugira abadukunda kuko twakoze indirimbo nziza, bakadukundira ko dufite ubwenge, bakandukundira ko twigisha neza, bakadukundira ko hari ibyo tubafasha mubuzima n'ibindi..

Ariko kuko bene urwo rukundo rushira, iyo duhagaritse kubaho nkuko abadukunda bashaka, narwo rurashira, Imana ijya itanga abantu bazakomeza kugukunda nubwo uzaba utakibwiriza, utakiririmba, utagikora ibi byose.

Ukwiye gusenga uti mwami Wajye uzampe inshuti nziza nyuma yo gukundirwa ibyo nkora!

Twese turi kururu rubuga dukwiye kwibaza iki, tuti ese mubuzima bwacu dufite abantu badukundira uko turi?

Niba Uri Pastor ushobora kuba hari abo usengera bakabigukundira , ndakwifuriza kubona abagusengera!

Niba Uri umuririmbyi Ukaririmbira abantu bakabohoka ndakwifuriza kubona undi wakuririmbira!

Niba ubwiriza abantu bakareka ibyaha, ndakwifuriza kubona inshuti yabasha kugucyaha nyuma yo kuva kugatuti.

Ndakwifuriza Inshuti nka Yonatani kuri Dawidi, Kuko Ba Sawuli muri ubu buzima ntitubihamagarira, Upfa kuba ugize Impano Y'Imana barizana kubera ishyari. Ndabifuriza umugisha w'Imana.

Pastor M.Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in

Monday 1 April 2019

NTUKEMERE KUBA MW'IKARITO Y'IMITEKERERE By Pastor M.Gaudin

NTUKEMERE KUBA MW'IKARITO Y'IMITEKEREREZE.

#Luka 9:49-50
Yohana aramusubiza ati" Databuja,twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira. Yesu arabwira ati:Ntimumubuze kuko Utari umwanzi wanyu aba ari muruhande rwanyu."#

Dukwiye kwishimira umurimo wose Imana yahitamo gukoresha abandi batari muri twe cyangwa batabarizwa aho tubarizwa. Itorero rya Kristo ntirigarukira munkuta enye zurusengero usengeramo, "mw'ikarito"

Ukwiye kumenya ko nubwo uhamagarirwa gukora ariko hari n'ibindi Imana yashima guhamagarira abandi, ntugatangazwe rero nuko umuntu udasengana nawe nawe yakoreshwa n'Imana igukoresha kuko mwese muri abantu b'Imana.

Ni keshi abantu  bagira intambara igihe cyose bahuye nabandi bakora umurimo ariko batari mukigare cyabo, Yesu ukoresha bose niwe wakorera muri bose kandi akabakoresha ibyo ashaka byose.

Ukwiye kwakira Impano, n'umugisha Imana yashimye gucisha mubaturanyi bawe, utakurwanya ntaba ri umwanzi wawe, Umwanzi w'itorero rya Kristo ni Satani Si umupasitori, si umuririmbyi cyangwa umuvugabutumwa udaturuka mw'itorero usengeramo. 

Kristo akwiye kuba ariwe nshingiro, akaba n'umuhuza, akatubera umutwe  

Yesu afite benshi akoresha batabarizwa aho tubarizwa, badakorera muri limitations dukoreramo.
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International