Wednesday 10 July 2019

IYO IMANA IKUGARUTSEHO ABANTU BARAKUGARUKIRA.By Pastor M.Gaudin


IYO IMANA IKUGARUTSEHO ABANTU BARAKUGARUKIRA.

Daniyeli 4:33

Icyo gihe nsubizwamo Ubwenge Ubwiza bwanjye burabagirana nahoranye bungarukamo.maze abajyanama banjye n'abatware bajye baza kunshaka ,mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

Ni Kenshi Umuntu abina yanzwe, Atibukwa n'abavandimwe, adahabwa agaciro nabo ayobora, cyangwa ukabona ntawitaye no kubyo akora,muri make ugasa nuwibagirana kugeza aho ntanumuntu wakenera kumenya amakuru yawe.

Burya hari n'Igihe umuntu aba agezweho reka abariko mvuga, abantu bakuganiraho, bavuga ibyo wakoze, bavuga uko wambara, Ikintu cyose ukoze bakagiha impamvu igaragaza ubuhangange n'ubukaka wabikoranye. Dukunda kubyita ngo umuntu ari mubihe bye.

Sinzi ibihe urimo, ariko Ndashaka kuvugana n'Umuntu ubona ko yibagiranye, Ufite Impano ariko waribagiranye, ugira umutima mwiza ariko waribagiranye, Usa nuwatawe kuburyo naho usengera badahangayikishwa nuko utaje, Birashoboka ko kera abantu bakubazaga bati ko wabuze none ubu ntanukubaza wibyibazaho byinshi kuko iyo Imana ikugarutseho abantu barakugarukira.

Imana ijya igaruka kubantu ITE? Ijya ibinjiza mubihe byabo. Nzi abantu Imana yagiriye neza ikabubahisha mubabasuzuguraga, Wakwibagirana uri umugaragu nka morodekayi,ibyo wakoze Imana izi igihe izabyibukiriza abami, wakwibagirana uri Umwami, nka Nebukadinezari, Imana izi igihe izibukiriza abajyanama n'abagaragu ko Udahari, bakaza kugushaka.

Nebukadinezari Amaze Kuburira amaso ye mw'Ijuru, Imana yamugiriye neza, Daniyeli 3:31, Nawe si igihe cyo gutongana ngo ntibakubaha, sigihe cyo kuvugana nabi ngo waribagiranye, Sigihe cyo kuvunga urarwanira uburenganzira gusa. Uburenganzira bwawe n'Imana ibufite mukiganza, abandi bose bazashyira mubikorwa icyo Imana itegetse. Kandi Iyo ivuze ntawayivuguruza, naho yaba Satani nabadayimoni ntibabasha guhindura icyo Imana yakuvuzeho. Yobu yagize ati Nziyuko ushobora byose kandi ntakibasha kurogoya Imigambi yawe.yobu 42:2.

Impamvu wibagiranye yaba yaraturutse kuri wowe cyangwa abandi uyu munsi usoma ibi ugarukire Imana, Uyibwire byose niyo Ibasha kugutegurira ameza Imbere y'abanzi nawe, niyo Ishobora kugukiriza mubintu bidafatika, niyo yahesha agaciro diplome yawe, niyo yashyira Izina ryawe kugitare wowe utakwigezaho, niyo yaguhuza nabo Utatekerezaga! Nikwibuka abantu bazakugarukira kandi abagusekaga nibo bazagutaramira mubirori byo kwambikwa ubwiza!

Nukomeza guhanga amaso Imana, Abantu bazaguhanga amaso igihe kimwe.
Ndabakunda!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

Gaudin Mission International