Thursday 29 August 2019

UBUZIMA BWO KURAMYA IMANA BUZANWA NO KUMENYA NEZA IMANA.

Yobu 42:5
Ibyawe nari narabyumvishije amatwi,ariko noneho amaso yanye arakureba!


Wari Uziko Imana ibera Hose icyarimwe?
*Murugo
*Kurusengero
*Kumusozi
*Mubibaya
*Murwobo rw'Intare 
*Mw'itanura
*Muri gereza n'ahandi henshi?

Gusa Imana n'Imana igira Impamvu, Aho wisanga hose hashobora kuba Impanuka kuri wowe ariko Ku Mana si Impanuka. Nubwo Imana ibera hose Icyarimwe, aho Uri hose siho kuba mufitanye gahunda. Ntukwiye kujya aho abandi bayibonera Kuko nawe ufite aho Izakwihishurira, Ahubwo aho Uba hose Ukwiye kumenya ko Yakwihishurira igihe ibishakiye. Imana yacu ibera hose Icyarimwe ariko Itwihishurira kudusozi dutandukanye. Ibihuru byose mose yacagaho siko Imana yabyirekaniyemo, Nawe Icyo nkusabira nuko Imana yakwihishurira Mubihe urimo kugira NGO nawe Uyihimbe Izina rikwiranye nibyo bihe.


Wari Uziko Imana Izi byose?

Imana Izi byose, ariko Ihitamo kutubwira bike, Izi byose ariko ihitamo kutivanga mu mahitamo yacu rimwe narimwe, Izi byose ariko ihitamo ko tuyibwira ibyihutirwa muri twe, Izi byose ariko Idusaba no gusenga, Gushaka, no gukomanga! Imana kuba Izi ibyo nkeneye ntibikuraho Uruhare rwajye two kugirana ubuusabane nayo. UMUBANO wacu n'Imana Uyitera kuduha ibirenze Ibyo dusaba, nawe Ubirebye neza Ntutunzwe namasengesho yawe gusa! Kuko Usaba bike muri byinahi by'ingenzi ukeneye.

Wari uziko Imana Ifite Imbara zirya Izindi Mbaraga?

Kuba itakurwanya wakoze Ibyaha si integer nke, Kuba idahana abayituka Ku Manywa Si intege nke! Kuba Idahaniraho Si integer nke, Kuba Ireba Urengana n'urenganya Si integer nke ahubwo nuko Izi iherezo ry'intege z'abantu.

Imana Izi iherezo ry'abanyamaboko bo mw'isi, Izi iherezo Ryabagira Urwango, Izi iherezo ry'abarozi, Izi iherezo ryabafite Imbaraga z'umubiri n'abirata ubutwari. Imana Izi intege nke z'umuntu kuburyo Idakangwa na Filme zirimo Montage, Zerakana umuntu nk'ukomeye, Ubuzima bwacu buried mubiganza byayo. Umuntu nuwo guhabwa agaciro ariko Si uwo gutinywa, Imbaraga z'Imana ntago zihuye Ni za Farawo, Nebukadinezari, Sadam Hussein, Kadafi, nawe najye! Imana ifite Imabaraga Kuko Itegeka Inzuzi, Igategeka munda Y'Isi. Yakamya Isi amazi yashiraho, abakomeye bakagwa umwuka! Ariko kubw'Imbaraga zayo nyinshi ituyobozanya Urukundo, n'abahemuka ikabaha amahirwe yo Kwisubiraho ngo ahari nibibuka ko ari abantu buntu bace bugufi bayihimbaze.

Imana n'Imana! Niyo yaturemye natwe Yuri abantu bayo, Ntacyo twakora ngo tuyirwanye Kuko biragatsindwa Gusumirwa n'amaboko yayo. Ntamunyembaraga, nta ntwari, Ntawukomeye, Urenganya n'urengana Imbere yayo Bose basa nabapfiriye rimwe, ahasigaye Bagategereza Urubanza! Uwicwa nuwishe basa nabahagaze Imbere y'Imana murubanza Kuko Uwica n'ukora Ibibi ntibimukiza Urubanza! Gukora nabi no guhemukira abandi kubifuriza Gupfa no Kubica ntibibuza Umwicanyi ruharwa nawe Gupfa ntawamuramburiye amaboko mubo yahemukiye!

Ndakwifuriza Kumenya Imana, Iraguha ntimugura muguze wahendwa, Uribuke abanyantege nke, Kuko Iyaguhaye Niyo uimye abandi, Icyubahiro baguha bakimye abandi, Yimura abami ikimika abandi Kuko Imberebyayo Umwami n'Umuja ni bamwe, Umugaragu na Shebuja ni bamwe.

Kuramya Imana bikwiye guturuka murukundo tuyikunda, ndetse bigaturuka no mubumenyi tuyifiteho, Kuko Witegereje ntawundi Ukwiriye guhabwa Ikuzo nicyubahiro Uretse Umuremyi w'Isi n'Ijuru. 

Zaburi 150: 6 Ibihumeka byose Bishime Uwiteka(Imana Ishimwe ko nawe Usoma ibi Uhumeka, Kandi Umwuka utawuguze Kuko Uwuguze waguhenda).

Gaudin Mission International

Monday 26 August 2019

NINDE WABAYE INTUMWA Y'IMANA KURI WOWE? WOWE URI INTUMWA Y'IMANA KURI NDE?

Ninde wagufashe Ukuboko? Ninde Waguhaye agaciro? Ninde Wahaye agaciro Impano yawe? NINDE wakubashye? Ninde wakwigishije gusenga? Ninde wakweretse aho ABANDI barangurira, ninde wakweretse Inzira, ndinde wagufashe ukuboko akakuzamura, Ninde Wagusengeye? Ninde Wigeze kumenya ko hari yo ubuze, ninde Waba waraguhaye Icyo kurya, I ticket cyangwa Wakurihiye ishuri, Ninde Waguhaye Platform bwa mbere, Ninde waguhuje nuwo wajyaga wifuza guhura nawe? Ninde Wifotozanije nawe ukumva wishimye n'ibindi byose mvuze ushobora kuba warabyifuzaga ariko Igihe kimwe Imana ikaguhuza n'Umuntu wakugiriye akamaro mubuzima.

Ibi byose Iyo Ubyibutse, Iyo wamaze Kubera kucyo washakaga, Iyo wamaze guhura n'abakomeye,Iyo wamaze guhabwa Ijambo, Iyo wamaze kuba Icyitegererezo muri benshi, bamwe bifuza kukugisha inama, ABANDI bifuza Kwifotozanya nawe, ABANDI bifuza kumenya Uko bacuruza, ABANDI bifuza kumenya uko bakwinjira ahakameye, benshi bifuza kumenya aho baca, ABANDI bakeneye Gufatwa ukuboko, bakeneye Uwakumva Impano zabo, akabafasha kugera kunzozi zabo, abantu benshi baduhanze amaso nkuko natwe tuyahanze ahandi.

Ibintu byose dusaba Imana ikoresha abantu kugira NGO Idusubize, abantu ni ukuboko gukomeye, Imana yagiye ikoresha abantu kugira NGO tugere aho tugeze twifuzaga, Niyo mpamvu dukwiye kwitegura ko yadukoresha kugira ngo tube Igisubizo cyabandi benshi bifuza Kugera aho twe twarenze. 

Imana ikoresha abantu kandi njye nawe Yuri abantu, Ibisubizo byacu bihishe mubantu kandi ibyifuzo byabandi bihishemossi Twe, Ndahamya ko hari Umuntu wakubereye Umugisha, ariko nawe Ukwiye kubera abandi Umugisha. Uwakwigishije Gucuruza ibyunguka, Uwagusengeye Kugira NGO ube Umushumba, Uwakwihishije gutwara Imodoka, Uwaguhaye ikiganiro muri Television, Uwahaye agaciro Impano yawe, Uwakubwiye ngo Courage uzagerayo, Uwakubwiye ko Bishoboka, Uwagukomeje mugihe wari ugiye kubivamo, Uwaguteye Imbaraga ngo Ukomeze Urugendo. Abo Bose n'Imana yabaga yagutumyeho kugira ngo ikugeze aho yashakaga kukugeza.

Nawe uyu munsi gira Uwo kubera Umugisha, kugira ngo nawe Hagire abandi bakubera Umugisha. Buri MWe kwisi AFITE uwo Arusha kandi akagira nabamurusha. Hari bimwe twifuza kugeraho abandi bagezeho, hari nibyo abandi bakeneye dugitiye ibisubizo. Kandi nkwibutse ko nubwo Dutegereza ko Imana ikora, Akenshi Imana itinzwa no Kubura abemera ko Ibakoresha!

Ndakwifuriza guhabwa Imbaraga zo kumenya Icyo Uhamagarirwa Gukora kubwa bene so bakeneye wowe. Burya naje kumenya ko Imana ikoresha abantu. Nawe nureba uraza Gusanga Uruhare rwabo Imana yakoresheje ari runini. Nawe nishaka kugukoresha ntukinangire?

Hari Icyo Imana ikubwira kubaturanyi? Hari Icyo ikubwira kumpfubyi nabapfakazi? Haricyo ikubwira Ku Impano zikiri nto? Hari Icyo ukubwira kubacuruzi badafite amakuru? Hari Icyo ikubwira Kubakiri mubyaha? Hari Icyo ikubwira gukora kumurimo wayo? Muri bene wanyu?

Morodekayi yabereye Umugisha Esther, Esiteri abera Umugisha abayuda Bose. Ababyeyi ba Mose baramuhishe, mose abera Umugisha abisiraheli. Nawe Uwakubereye Umugisha bizatume kubera benshi Umugisha. Uwagukuye murwobo Uzamwiture gukura benshi Murwobo. 

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church.

Gaudin Mission International

Wednesday 14 August 2019

MURI BENSHI BAVUGA OYA KU BUZIMA BWAWE, HARI UWAVUZE YEGO BIGUTERE GUSHIMA By Pastor M.Gaudin

2Abakorinto 1:20
Ibyo Imana yasezeranije byose,muri we ni mo "Yee"iri.Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo "Amen",Ngo Imana ihimbazwe natwe.

Mubyo Imana yasezeranije byose, harimo Yee, cyangwa se Yego. Ubuzima bwacu bwa buri munsi nubwo hari ibyo dushaka tutabona, ariko ibyo dufite byose bidufitiye umumaro byaturutse muri Yego y'Imana.

Reka mvuge ko Yego y'Imana ariyo igize Yego z'ababyeyi, abashumba, inshuti, abaturanyi, kuko iyo Imana ihamagaye ntawanga kwitaba! Umugisha wawe wose Imana yawuhishe muri Yego yayo muri byabindi byose yagusezeranije ijambo ryatubwiye ko harimo "Yee" Kandi Yego yose Yaturutse ku Mana ikuremera Ishimwe.

Naganiriye n'Umwana wavutse Se yaramutaye, nyina amubyara ntabushobozi, ariko yanga gukuramo Inda. Iyo umubyeyi avuze Yego kinda atwite ntago yayikuramo ahubwo yizera ko ituma batwita izatuma babyara kandi Imana niyo ikomeza kuduheka kugeza Imvi zibaye uruyenzi.

Yego y'Imana ivuze ubuzima, niyo mpamvu n'ubu Yabivuze, uyu munsi usoma ibi yavuze Yego kuko hari benshi Uzi batabashije gukomeza urugendo uyu munsi. Muri Yego y'Imana hahishemo umugambi wayo wo kutugirira neza!

Iyo twiganye Imana tukagira Imfubyi tubwira Yego, abaofakazi tubwira yego, tukavuga Yego kubibazo biba bikeneye ibisubizo, tuba turimo gusohoza umugambi w'Imana. Ariko Ntiwaguga Yego Utazi ubushake bw'Imana. Imana niyo isezeranya igasohoza kugira ngo Ijambo ryayo ridutere gushima.

Igihe cyose wakomanze ugakingurirwa, igihe cyose wasenze ugasubizwa, igihe cyose Imana yatanze icyo Umutuma wifuzaga burya Imana yabaga ivuze YEGO kubyo yasezeranije uhugingo bwawe.

Shima Imana kuri Yego ya mama wawe, utarakuyemo Inda, nshima Imana kuri Yego ya mwarimu wemeye kukurera ntakwicire mw'ishuri, Nshima Imana kuri Yego kuwagufashe akaboko, shima Imana kuri Yego kuwaguhaye amazi, Ibuka Yego Yose itumye ugera aho ugera. 

Ntakindi twakwitura Imana uretse kwemera Tukaba akanwa kayo maze Ikavuga Yego kubantu batuzengurutse bakeneye igisubizo kubibazo dushoboye gukemura byose. Yego yawe yatera benshi guhimbaza Imana .

Buri gihe Ijambo Yego rishobora gufungura Umubare w'Ibanga wose muri iyi isi, Igihe cyose Nyiramabanga avuze Yego Password it a agaciro. Shima Imana kumasezerano yose yaguhaye kandi ukomeze wiringire ko muri Yesu harimo Yego.

Uyu munsi ndakwifuriza Kuza kumva Ijambo yego ahantu wadepoje, aho wasabye Visa, aho utegereje Igisubizo, ibyo Imana yagusezeranije byose Imana igukingurire umuryango wo Kumva YEGO. Ahari kurira kwaba kwa kurariye ari Yego y'Imana iraza kuguhumuriza kugira ngo Ubashe Kuvuga ngo Amen. Kugira ngo Imana ibashe guhimbazwa n'Umutima wawe!

Uyu munsi irengagize abaguhakaniye Bose, wongere wiringire Imana yavuze Yego ukabaho, ugahumeka, ukavuka ugakura, Imana yavuze Yego ifite muri yo Yee, Nubwo wababajwe na OYA mubuzima ariko ukwiye kwibuka Yego nyinshi zatumye ubuzima bwawe bwishimira Imana.

Ndabakunda kandi mbifurije umugisha

Pastor M.Gaudin
New seed Generation for Jesus


Gaudin Mission International