Sunday 27 October 2019

MU IJURU HARI IMANA IREBA By Bishop Fidel Masengo

MU IJURU HARI IMANA IREBA

Itangiriro 16:13
Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?" 

Mu minsi yashize naganiriye n'umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by'urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite, naribajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Kubera kubabazwa n’ibyo yambwiye nageze aho ntekereza ko akarengane n'indiri y'ibibazo arimo Imana itabireba.

Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera aho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe! Niba ariko bimeze, nifuje ko tuganira ku gisubizo cy'icyo kibazo urimo kwibaza binyuze mu ijambo nise "Imana ireba".

Abantu benshi bazi inkuru ya Hagari, bazi ko yari umuja wa Sarayi, umugore wa Aburamu (Aba baje guhinduka Sara na Aburahamu). Benshi bazi uburyo nyirabuja yamushingiye umugabo we kubw'inyungu zabo, amaze gusama inda, bakamufata nabi kugeza ahunze akerekeza inzira y'ubutayu.

Umuntu wese ushyira mu gaciro yatekereza akababaro n'akarengane ka Hagari. Mu magambo make dore ibyamubayeho:

- Yisanze ari umuja wa Sarayi (abaja ntibagiraga ijambo, bafatwaga nk'ibikoresho);

- Nk'umuja wese yubahaga nyirabuja n'umugabo we;

- Yari umukobwa muto utaratekerezaga ko yahinduka umugore w'umusaza w'imyaka 86 (Itangiriro 16:16);

- Hagari ntiyakunze Aburamu ahubwo bamushingiye ku gahato kuko nta jambo yagiraga kd ntawari kumuvugira;

- Hagari amaze gusama inda y'uriya musaza, yifashe nk'umugore mu rugo n'ubwo nyirabuja we yarakimubona nk'umuja...Aha niho gusuzugurana byavuye;

- Mu buryo butunguranye, Hagari yameneshejwe n'abo yibwiraga ko akemuriye ikibazo gikomeye cy'urubyaro;
- Hagari wari utwite yerekeje inzira yo mu butayu (nta nzu, nta mazi, nta biryo, ahantu hadatuwe...nta mubyaza...).

- Mu kwangara kwe, nta kindi yatekerezaga uretse akarengane n'urupfu yabonaga imbere ye. 

Ibi nibyo byatumye yibaza niba Imana imureba. Ati koko Imana irambona? Irareba aka karengane? 

Mu gihe yibazaga ibyo bibazo, nibwo yahuye na Marayika w'Uwiteka.

Ndasubiye mu biganiro byiza bagiranye, nashimishijwe n'uburyo ikibazo nyamukuru cya Hagari cyashubijwe bikamuviramo guhimba Imana izina ngo "Imana ireba".

Nifuje kukubwira wowe usoma iri jambo ko Imana yawe ireba. Ya Mana yabonye Hagari iracyareba, irakubona, irareba ibyawe, irareba ibyo unyuramo, izi neza aho uva, aho ujya n'aho ugeze. N'ubwo wibaza ko atariko bimeze, irakureba aho nyine uri n'uko uhamereye.

Mu nyigisho y'ejo nzagaruka ku mpamvu zigaragaza ko Imana ikureba. 

Mugire Umunsi mwiza.

Dr. Fidèle Masengo,
The CityLight Center, 
Foursquare Gospel Church

Gaudin Mission International

Wednesday 16 October 2019

IMANA ISHAKA ICYIZA MU KIBI, ABANTU BASHAKA IKIBI MU CYIZA😳

IMANA ISHAKA ICYIZA MU KIBI, ABANTU BASHAKA IKIBI MU CYIZA😳

Mubuzima dufite abatwumva, Dufite abadukunda, dufite abakunda ko dutera imbere,dufite abishimira ibyo tugezeho, dufite abihanganira amakosa yacu yewe dufite nabaduha umwanya wo kwikosora ARIKO Dufite n'abadusuzugura,abataduha agaciro, abatwanga, abaturwanya, abatuvuga nabi, Yewe nabadashaka kumva aho tuvuga!

Amahitamo yacu rero Buri Umunsi niyo agenga uko twirirwa twishimiye abadukunda, duha agaciro abakunda ibyo dukora, dushimishwa nabatuvuga neza, Duha agaciro abaduha umwanya wo kwikosora, ndetse dusangira nabishimira itsinzi yacu CYANGWA tugahitamo Kwigunga, kubabara, kwiyanga kubera abataduha agaciro, Kumva Uguwe nabi  kubera gutukwa na bamwe, yewe no Kwiyahuzwa n'ibitagenda neza mubuzima!!

Ukwiriye kumenya ko mubibi byinshi tujugunya, ibyo bamwe dufata nk'umwanda abandi babibonamo Imari, Ibyo tudashaka no gureba abandi babibona nk'ibyavamo ubuzima, ni kenshi wita kucyo abantu bavuga, Uko bakubona, Uko bakwifuza Ukibagirwa kureba icyo ushaka kugeraho! Icyo turwanira kirusha agaciro abaturwanya niyo mpamvu tudacibwa intege n'umubare w'abaturwanya, ahubwo Dutumbira kugera Ku ntsinzi y'icyo duharanira!

Haranira kubaho ubuzima bufite Intego, Ntiwaba byose abandi bakwifuzaho ahubwo hari icyo Uricyo, Uri uwo Imana yaremye, kandi Buri kimwe cyikugize gifite abo gifitiye akamaro! Ibyo Ucamo, yaba intege nke, Cyangwa Ibyaha, Byose Imana ntacyo Ipfusha ubusa Iyo wayemeye, Kuko munkovu zawe Imana yakuramo Ubuhamya.

Imana Ishishikajwe n'ibyiza byawe bike mubibi byinshi Ariko abantu bashishikajwe n'ibibi byawe muri byinshi byiza!

Niyo mpamvu Imana idukunda Uko turi twaba bazima cyangwa twaba Dupfuye turi abayo! Imana yishimira Itsinzi yacu kuko ntiyatugirira Ishyari, Imana ijya ibera maso impumyi, Ikabera amaguru abatayafite, Ikavuganira abadafite Ijambo, Igasingirira abatakwikoreramo! Niho ibera Imana natwe bidutere Kuyiramya!

Ndabakunda!

Pastor M.Gaudin/NJC
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

Tuesday 8 October 2019

HARI IGIHE CYO GUFATA UBUSA N’IGIHE CYO GUFATISHA


HARI IGIHE CYO GUFATA UBUSA N’IGIHE CYO GUFATISHA

Luka 5:5 - 6.
Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. 

Nyuma y’inyigisho turimo kwigaho ivuga ku kumenya neza IGIHE n’uburyo bwo kugihagararamo, nifuje kubasangiza  isano riri hagati yo guhura na Yesu n’ukwakira igitangaza umuntu yifuza. 

Nasanze incuro ninshi mbere yo gukora igitangaza, Yesu yaragiye aha abantu ikizamini cyo kumvira. Ingero: Ni mukureho ibuye; Ni mujugunye inshundura mu mazi; Ni mwicaze abantu mu bagaburire; Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'Isilowamu, etc.
Bityo rero Iyo igihe cyo kumvira gisimbuye icyo kwinangira ibintu birahinduka.

Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi babimenyereye. Icyo cyari igihe cyo gufata ubusa! Ntawe kidashobora kugeraho! 
Yesu ahageze ibintu byarahindutse. Ntabwo Yesu yabasabye ikintu gikomeye cyane. Yabasabye kumutiza ubwato. Arangije kwigisha abasaba gutsura ubwato imuhengeri!  Ntabwo ubwato bwahindutse, ntabwo inyanja baroberagamo yahindutse, ntabwo inshundura zahindutse, nta n'ubwo abarobyi bahindutse,....ariko igihe cyari cyahindutse ndetse  n’imyumvire yarahindutse. Iyo igihe cyo gufatisha kigeze, Nta kintu kitumvira: Inyanja, Ifi, etc.

Petero na bagenzi be  bahoraga baroba mu Gihe cyabo...ariko noneho barobye mu gihe cya Yesu, Kubera ko yavuze! Ifi zakurikiye ibintu 2: Igihe cy’Imana no kumvira.

Ni ibiki urimo byanze? N'ibiki byakunaniye? Ubaye uri mu gihe cyo gufata ubusa ngufitiye inkuru nziza, imbere yawe hari igihe cyo gufatisha!

Igitondo cyiza kuri twese.

©️ Devotion posted by Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center- Foursquare Gospel Church

Gaudin Mission International