Wednesday 25 December 2019


HARI IRINDI ITERAMBERE UKENEYE KUGERAHO MURI 2020*

*Abaheburayo 6:1*- Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka. 

Nyuma y'iminsi mikuru ya Noeli, numvise nakwifuriza buri wese gukomeza kwishimira kuza kwa Yesu mu isi ariko nsanga ari na ngombwa kwibutsa ko tugomba kuva ku bya mbere bya Kristo.

Abantu bo muri iki gihe bashishikajwe n'iterambere kandi ni byiza. Abatari baragize amahirwe yo kwiga basubiye mu mashuri bakuze. Aho nigisha muri za Kaminuza mpura n'abiga bafite hejuru y'imyaka 60! 

Abantu barakora cyane ngo batere imbere mu bucuruzi. Abagore n'abagabo  batagiraga akazi ubu barikorera.
Mu ikoranabuhanga nababwira iki? Abasaza barengeje 70 bafunguye accounts za Facebook, Twitter, bari kuri what's up...Nta muntu usinziriye ubu.

Ikibabaje ni uko iterambere duharanira ahandi tutarishyira no mu kumenya no kwegera Imana.
Abantu baracyari mu bya kera babwiwe...Noheli ya kera y'imihango gusa yo kurya no kunywa gusa no gutaka amazu!

HARAGEZE ko buri wese aharanira kumenya neza ukuri ku Mana ndetse no kubaka ubusabane nayo.

Ndagushishikariza iterambere mu kumenya Kristo. Va mu bya mbere wabwiwe urusheho kumenya!

Mugire Umunsi mwiza wo gufunga impano “Boxing day”!

Mugire umunsi mwiza mwese! 

© *Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO,* Foursquare Church Kimironko


Gaudin Mission International

Monday 9 December 2019

LOTI YUBAHIYE IMANA I SODUMU NTUZANIRWE KUYUBAHIRA AHO URI HARIYA NAWE IZAKURENGERA.

LOTI YUBAHIYE IMANA I SODUMU NTUZANIRWE KUYUBAHIRA AHO URI IZAKURENGERA.
2 Petero 2:6-7
[6]kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana,[7]ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha.

Ubuzima butubanisha n'abantu tudahuje Imico, imigenzo cyangwa imyifatire, hari abo mwigana, mukorana, muhurira mubintu bitandukanye ariko wowe ukijijwe. Imana yasezeranije ubugingo abayubaha. Kubahira Imana ahantu huzuye ibyaha n'ishingano zacu twese abayimenye.

Imana izi agahinda Uterwa nibyo ubona udafite kugira icyo uhindura, Buri gihe siko umuntu aba ari ahantu yahindura, Loti Imana yamurebaga I sodomu, Aho amategeko agenga Sidomu atagize uruhare mukuyatora, Muri make Igihe Majority ariyo Iyoboye Umukiranutsi mwisi ni minority! Iyo wisanze Ahantu hameze gutyo udafite ububasha bwo kuhahindura wowe Ukwiye GUHINDUKA.

Ni kenshi Ubuzima bwo gukizwa, Bamwe batubona nkaho twibabaza, kuko Uko Umubiri ushatse gukora Icyaha siko tugomba kuwemerera. Uko Ugize icyaka siko Ugotomera Inzoga, Uko Ubonye Umukobwa siko wirukira gusambana nawe, Gukizwa ni ukubaho Ubabaza kamere kugira ngo Ushimishe UMWUKA W'IMANA Uri muri wowe.

Iyo mibereho Ubayeho yo kwirinda ibyaha, Yo kwirinda kugambana, kuroga, kubeshyera abandi, gusambana nibindi byose kamere irarikira nicyo gituma Izagukiza ikagukura Aho wisanze hakubereye nka Sodoma. Nicyo gituma Yesu atadusabiye Gukurwa mw'isi ahubwo yasabye ko tuyirindirwamo. Ndakwifuriza kudasa nibikuzengurutse ahubwo ugasa n'uwo wemeye. Imana ntiduha Umugisha kubera aho turi ahubwo Uwuduhera Ikiturimo. Hari Ijambo nkunda rigira riti kuko Yankunze akaramata, Nicyo nzamukiriza, zaburi 91:14, Igihe Cyose Ubuzima bwawe Ugambiriye kubahisha Imana aho abandi bayisuzugurira, Imana Ntiyabura Kuzagutarura muri Ayo makuba.

Ndakwifuriza kubahisha Imana aho wisanze, Nubwo Wireba Ukabona Uzengurutswe n'abantu benshi batubaha Imana, kandi baba badashaka no kukumva. Imana Izagutabara Vuba bidatinze.

Gaudin Mission International
Gaudin Mission International

PRAIZY FAITH

Gaudin Mission International