Wednesday 29 April 2020

UMURIMO W'UBUNTU WEREKANA IMANA N'UBUMUNTU, Pastor M.Gaudin

UMURIMO W'UBUNTU WEREKANA IMANA N'UBUMUNTU.

2Abakorinto 9:12-13

[12]Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,

[13]bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.
.......................................
Hari indirimbo bajyaga baririmba, bati: Gira ubuntu nawe gira Ubuntu, Gira ubuntu nyakugira ibintu, Gira ubuntu ndakwinginze, Gira ubuntu wagiriwe ubuntu....

Ntacyo dufite tutahawe, Niyo mpamvu Iyo Turamburiye ibiganza abakeneye ubufasha bwacu, bibaremera ishimwe. Uyu munsi ushobora kuba warahiriwe nyamara kera Waratekerezaga ko bitazashoboka, Niwibuka ibyo Uzirikane ko hari abakubona nkuwabagirira umumaro,mugihe nk'iki Ubuntu bwawe butere benshi guhimbaza Imana, Ntiwafasha bose ariko hari abo wafasha. Imana ntizatubaza abo tutari duahoboye gufasha izatubaza bijyanye nibyo twari duahoboye kuko niyo izi ubushobozi bwacu aho bugadukira. Kuko niyo Iduha Imbuto zo kubiba, Umutsima wo kudutunga ikawutumenyera. 

Ubu ibihugu, Imiryango n'abantu barasiganirwa gutanga inkunga, Bamwe bagamijwe kubahwa kurishaho niyo mpamvu bamwe bahamagara abanyamakuru,abandi inkunga bakayandikaho cyangwa bagashyiraho amafoto yabo nibindi..., Ariko Ndakwinginze Wowe nutanga Uzabe Ugamije kumenyekanisha ineza y'Imana no kwitura Imana ubuntu wagiriwe, Kumenyekanisha Ubwami bw'Imana! Utere benshi guhimbaza Imana aho kuguhimbaza, no kukuramya.

Imana Yiteguye kuguha umugisha, Nawe Ukwiye kwitegura Kuyibera Ukuboko kurambuye kubandi. Ivugabutumwa rikomeye Si amasengesho nibyanditswe gusa, Kugira Ubuntu ni imitekerereze y'Ubwami.

Ibyo dukorera abato muri twe, Tuba tubikoreye Imana. Reka tube maso muri iki gihe buri mwe arebe abamuzengurutse bifuza guhazwa nibiva ku meza yacu ubwa Razaro na wamutunzi.

Uyu munsi Uwo usengera ngo Imana imukorere igitangaza, Cyangwa ngo Imana imuhe ibyo kurya, wasanga Imana ikeneye wowe ngo imwiyereke! Imirimo myiza yacu ni ibitangaza by'Imana kubo twagiriye neza.

Ubuntu bubane namwe n'amahoro Kristo atanga bituganze! Tubyaze amahirwe dufite muri ibi bihe twitoze kugira neza no kugira Ubuntu.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church
Founder/NewSeed

Gaudin Mission International

Sunday 26 April 2020

INTWARO 7 SATANI AKORESHA AKAMURA KWIZERA IMANA MW'ISI. By Pastor M. Gaudin

INTWARO 7 SATANI AKORESHA AKAMURA KWIZERA IMANA MW'ISI. 

Rom 8:35
[35]Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?

1.Amakuba
2.Ibyago
3.Kurenganywa
4.Inzara
5.Kwambara ubusa
6.Kuba mukaga
7.Inkota

Ibi bintu uko ari birindwi twavuga ko bigize itotezwa rikorerwa umuntu wese kwisi, bikorwa na Satani, akoresheje bagenzi bacu,ibihe, nibindi byose kugeza kurupfu. 

Satani ntamuntu akiza abo abwira ngo nibamuramya azabakiza ntabikora iyo umaze kumuramya arushaho kugutoteza, Satani agukangisha imibabaro kugira ngo wihakane Imana wamara Kwihakana Uwakakurengeye Satani akagutoteza Iteka.

Mubihe bitandukanye abizera Imana, na Kristo bagiye basabwa kwihakana Yesu, guhakana Ijambo rye, guhakana Imana yaremye Ijuru nisi, Satani yakoreshaga abantu bagatoteza abandi, bakabicisha inzara,  bakabakubita,  bakabahemukira kugeza babishe bakavanwa mumubiri, kuko ibi byose twabonye nintwaro zo kugamburuza kwizera. 

Ibi byose bijya bigera kubantu kandi bigamije gutuma abantu bihakana Imana ariko Yesu yasize avuze ati Mwisi mugira Imibabaro ariko muhumure nanesheje isi. Hahirwa Uwihangana akageza imperuka, Uwo ntacyo azatwarwa n'urupfu rwa Kabiri. Ntimugatinye Uwica Umubiri ahubwo mutinye ubasha kurimbura ubugingo. Komera Ntugamburuzwe nibyo Satani akugerageresha numara gutsinda Uzambikwa Ikamba ritangirika. 

Paulo yagize ati Niki cyadutangukanya nurukundo rwa Kristo, avuga biriya byose ntiyari yirengagije ko aribyo bigira uruhare mugutoteza abantu ahubwo yashakaga kwerekana Imbaraga zikomeye zituma tudakurwa umutima nibyo ahubwo dushira amanga tukabasha guhagarara Mugihe cyose duhuye nibiruhanya byuburyo butandukanye. 

Amahoro n'ubuntu Kristo atanga bibe muri mwe!

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church/Founder,Newseed.

Gaudin Mission International

Saturday 25 April 2020

UBWOKO 4 BW'ABUMVA IJAMBO By Dr Fidel MASENGO

UBWOKO 4 BW'ABUMVA IJAMBO
————————————
Nifashishije icyanditswe kiri muri Matayo 13:18 aho Yesu yasobanuye umugani w'umubibyi.

Icanshimishije ni ukuntu Yesu yagaragaje ko ababwirwa bose atariko bumva, ko abumva bose atariko baba bumvise koko, ko 'abumvise bose bataba basobanukiwe.
Ndetse ko n'abasobanukiwe bose Ijambo ritabaha kwera imbuto (kubahindura).

✅ Umutima ugereranywa n’ubutaka bwo ku nzira (ku muhanda). Nta bubiko uwo mutima ugira bw'ijambo. Ni indangare. Iyo riwugezemo ntiritindamo! Wumva ijambo ritambuka! Ba numva rihita! Utekereza ko yari mu materaniro ariko wamubaza ibyavuzwe ati twafashijwe. Mwafashijwe n'iki? Ati uno munsi hari umunezero! Ati higishijwe iki ntabwo mbyibuka neza. Akubwije ukuri yavuga ko ntacyo yumvise! Bahaba badahari!

✅  Umutima umeze nk’ubutaka bw'urutare/ akara. Wakira ijambo unezerewe (nawe arafashwa/ rikora ku marangamutima). Akiva aho yaryumviye ararivuga, akaritangaho ubuhamya. Bene aba bantu iyo muhuye bavuye mu materaniro bakubuza amahoro bagusubiriramo. Ariko bafite ikibazo cy'imizi. Babwiriza ku cyaha akumva aribyo ariko yahava akabura imbaraga zo kukireka. Bafata ingamba ninshi zo gukora ibyo ijambo rivuga (Noneho nzanjya ntanga 1/10, ndareka inzoga, ndagabanya amagambo mvuga, sinzongera kujya ndakara,...ariko hashyira iminsi 3 cg icyumweru ugasanga yasubiyemo mu buzima bwa mbere y'Ijambo! Ni ku kara. Nta butaka bw'Ijambo! Ntahamye! Ntiyakomera adashinze imizi!

✅ Umutima umeze nk’ubutaka bwamezeho amahwa. Ijambo riwugeramo. Rishinga imizi, rikamera. Araryumva kandi yagize amahirwe yo guhabwa inyigisho z'urufatiro ariko ikibazo cye ni "environment" akoreramo. Ijambo  ritangira gushora imizi, nyiri kuryumva agaterwa n'ibibazo bimutera guhuga,  amaganya yo muri ubu buzima! Mbese ribura uburyo ryisanzura. Aba bantu turabatunze mu matorero. Bazi neza ukuri kw'ijambo ariko ntibemera ko kubahindura. Baravanga! 

✅ Umutima ugereranywa n’ubutaka butunganye. Ugereranywa n'ubutaka buteguwe neza, bufumbiye kandi bubagariwe. Uyu mutima wahinduwe n'ijambo. Urumva kandi ugashyira mu bikorwa. Imbuto y'Ijambo yose iwugezemo irawuhindura, kandi impinduka igaragarira wese. Uku niko kwera imbuto: urukundo, ubugwaneza, ingeso nziza, kwihangana...

Nyuma yo kumva iyi mitima wisanze he? Isuzume numara usabe ko Imana ihindura umutima wawe.

Mugire umunsi mwiza mwese! 

©️📩Devotion shared by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko



Gaudin Mission International

Friday 24 April 2020

UBWOKO BUTATU BW'ABANTU BABA MUNSENGERO BATAZAZINJIRA MU BWAMI BW'IMANA. Pastor M. Gaudin

Yuda 1:11
[11]Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.

Si rimwe si kabiri Imana iburira abantu kureka Ibyaha, kuko ntacyiza cyibyaha uretse kurimbuza ubungingo bwababyihebeye,  Uwiyegurira gukora nabi ntibimurinda nubwo yarara Ahiga abo yica nawe, azamera nk'igiti kigwa nawakigeze intorezo! Uwicisha abandi inkota nawe azayicishwa,  Muri make reka mvuge ko dukwiye Kwirinda Ibyaha kuko ntibibasha kurengera ababikora uretse kurimbuza ubugingo bwabo!

1.Abagendera Mu Nzira ya Kayini: Aba ni abantu bahiga ubugingo bwabagenzi babo, babaziza ubusa,Ishyari....Ni abantu bashimishwa no kumena amaraso Gusa,bica umuhisi numugenzi,  kuko ntibaziza abandi ibyo batunze, kuko aba rwose bica umukene umukire,  umusore numusaza,  aba ni abantu bihebera Uburozi, cyangwa kumena Amaraso, aba nubwo baziko batazaragwa ubwami bw'Imana bashobora no kuba munsengero bajijisha! 

2.Abantu biroha mucyaha cya Balamu: Balamu yari azwi nkumuntu wakwatura ikintu kikaba, ariko yakoreshwaga nibiguzi, akavuma abantu niyo mpamvu Yamutumyeho ngo amuvumire ubwoko bw'Imana, aba Bantu ubasanga ari abanyempano ariko bazikoresha bahemukira abantu Kurusha abo bagirira neza,kuko Imitima yabo iba Ishaka ubutunzi bahora biteguye guhemuka nubwo baba baziko ibyo bakora ataribyo,  balamu nubwo Imana yamubuzaga kuvuma ariko  we nicyo cyari cyamuzanye, Ndetse mubyahishuwe berekana ko Balamu ariwe watumye ubwoko bw'Imana bugwa mucyaha cyubusambanyi! Aba banyempano nibo bakwirakwiza imyuka mibi mumatorero bikazanira itirero kugawa, kuko aho gukoresha impano munyungu z'umurimo bakoresha ubwo bubasha munyungu zabo cyangwa kurinda ibyabo, akenshi ntibatandukanywa nabarozi kuko nubwo baba batica bagira ururimi rwatura Umuvumo Kubatariho urubanza cyangwa abo batiyumvamo aho kwatura Umugisha, reka ariko nkumare impungenge,  Igihe cyose umugisha cyangwa umuvumo bakwatuyeho,  bizagira ingaruka bitewe nuko ubanye n'Imana kuko umuvumo wubusa utumuka nk'umuyaga. 

Nubwo babizi ko batazaragwa ubwami bw'Imana babayeho munyungu zabo, abo rero bakoresha amarangamutima yabo mugukoresha Impano z'Imana kandi bariho benshi,  nawe,ushobora kuba Uheruka guhura Nabo.

3.Abantu bagira Ubugome nkubwa Kora: Mugihe abisirihali Bari mubutayu Kora nabagenzi be bigimetse kuri Mose, Aba Bantu bameze batya baba mumatorero bateza intambara baba barwanira icyubahiro ngo bashaka kuyibora,  bashaka ama title, cyangwa ibindi, bigomeka bidafite impamvu babiterwa nubugome, aba basenya amatorero, bahimba ibinyima, bateranya abavandimwe cyangwa umugore numugabo,  bahorana amakimbirane kubijyanye n'ubuyobozi bwatoranyijwe n'Imana! 

Aba ntibatinya Gushaka Uwabimika kubw'apotre kubu bishop, ubu Pastor naho baba batanze amafranga aho gutiranywa n'umwuka w'Imana bo ubwabo barwanira gutoranywa, kuburyo iyo Utabikoze nkuko babishaka baragumuka.  Ahari nawe urabazi bashinze amatorero nazaministere babitewe nuwo mwuka Wa Kora. 

Ibi byaha byose birakorwa kandi ikibabaje bikorerwa Ahera, Niyo  mpamvu Uzumva Abashumba cyangwa abiyita a b a Kris to,  bashijwa Ubwicanyi, Uburozi,Cyangwa Kwigomeka!  

Reka nkubwire ko Imana igenzura Imitima ariyo Imenya neza abantu nibyo bakorera mu murimo, Izi neza ibyo ukora nuko ubikora ndetse n'impamvu ubikora.  Imenya ibihishwe ndetse nibyo abantu batamenya kuko ibikorwa byose bibi bikorerwa mw'ibanga cyangwa mu mayeri akomeye.  Niyo mpamvu Imana izaca imanza,  kuko abantu Ntitwabasha guca Imanza zitabera,  kubera ko ntituba dufite amaso areba mu mitima nk'Imana. 


Imana Izi abarozi muturanye nubwo wowe utabazi,  Imana Izi abashumba biyimitse nubwo wowe utabazi,  Imana Izi amagambo bakwaturaho utambutse nyamara bagusuhuje baseka, Niyo mpamvu ukwiye kurushaho kuyiringira. 


Ibi byose mbabwiye nukugira ngo abizera Imana byukuri mushire amanga kuko Gushira Amanga kwanyu ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwababandi biyitirira Izina ry'Imana, Nikoko ngo bashobora no kwisanisha nabamalayika b'umucyo nyamara ari inkozi z'ibibi. 

Kwihana Niko kuzana agakiza,  Guhemuka ntibizarengera Umuhemu Mugihe cyo gusumirwa n'amaboko y'Imana. 

Torero ry'Imana,  mukumbi mugari w'Imana,  tugeze mubihe bigoye ariko bishoboka ko twakwezwa kurushaho kuko utejejwe atazabona Imana. mwibuke ko abavuga ngo mwami mwami,twakoraga ibitangaza nibindi mwizina ryawe azababwira ko atigeze abamenya, kuko bakoresha Brand ya Yesu  munyungu zabo bwite!!!


Imana ibahe umugisha

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church/Founder,Newseed.

Gaudin Mission International

Monday 13 April 2020

YADUTUNGIYE MU MAKUBA YACU KUGIRA NGO TUZAGIRE ABO DUTUNGIRA MU MAHORO YACU.(Pastor M. Gaudin)

2 Samweli: 9:3
Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z'Imana?”

Ineza Yose Imana yatugiriye n'uburinzi yadushyizeho, muntambara, munzara, mubukene, mubushomeri, mubyago, mumakuba n'ibindi,  yashakaga ko mugihe nk'iki Tugira abo tubera umugisha muburyo bumwe cyangwa ubundi. 

Ibyo Imana yagutungishije mubutayu naho wibwira ko bitari bihagije nibyo byari bikenewe Cyane icyo gihe kuruta ibyo warurakiriye, kuko ntamuntu watungwa n'ibiryo ararikiriye adafite ahubwo atungwa nibyo Agaya Bimuri iruhande, Ujye ushimira Imana ibyo Ufite mugihe utegereje ibyo urarikiriye kuko Imana  niyo iha Umubibyi imbuto n'Umutsima wo kumutunga mugihe agitegereje umwero w'ibihe bizaza! 

Ibyo Imana yagutungishije byasaga nibidahagije mubihe bikomeye nibyo byagusunitse kugeza Muri iki gihe ufite ibihagije,  numara kurya ibyo wahinze ntuzibagirwe ko wigeze gutungwa na Manu cyangwa ngo wibagirwe ibikona byakuzaniraga umutsima ndetse nakakagezi wavomeragaho Muri cyagihe Karuta amariba wifukuriye mugihe cy'amahoro. Akagezi wavomeragaho mugihe cy'amakuba Karuta amariba wafukuye mugihe cy'amahoro, ntukibagizwe Imana nibihe byiza Ugezemo, ahubwo ujye Uyihimbariza ko Mubutayu yaguhaye amazi unyotewe. 

Imana yagutungiye munda ya Mama wawe, ntukayibagizwe Nuko Umaze kuvamo Umugabo w'intarumikwa,  ujye wibuka ko Hari ibihe wanyuzemo Uri Uruhinja rubeshejweho n'impuhwe z'abandi, bizakurinda guhutaza abahwanyije nawe ibigango aho kubahohotera witwaje Imbaraga ubarusha,  Uzabarengera mu makuba nk'uko nawe ukiri Uruhinja warengewe na benshi,  ushobora kuba ugeze aho, warahungishijwe Nka Yesu, ushobora kuba warahishwe nka Mose,Igihe cyawe cyo kugira Umumaro abanyantege nke,  ntikigahundukire Igihe Cyo guhutaza abo Uzirusha, no Gusuzugura abatarahirwa nkawe. 

Uwo Imana yagaburiye mu bihe by'amakuba, niwe ukwiye kugaburira abandi mugihe nk'iki, Uwo Imana yarokoye akwiye kurokora abandi,Uwo Imana yatabaye akwiye gutabara abandi, Uwo Imana yahaye Umugisha akwiye kugira abo abera umugisha, Reka nkubwire ko mugihe wari ukeneye Umutabazi, uwaguha amazi cyangwa ibyo kurya, Imana yahagurukije umuntu ku bwawe,Uyu munsi niguhagurutsa ku bw'abandi uyumvire kuko Nikenshi dusaba ngo Imana ikorere abandi ibitangaza yabuze abakwemera ko ibibakoresha! Igitaza cy'undi gihishwe mukiganza cyawe, nkuko igitangaza cyawe cyigeze guturuka mukiganza cy'abandi. 

Kwibuka Ineza y'Imana bituma tutikubita kugatuza,  ndetse bituma tutaba nka wa Mugani ngo Ukize ububwa abakubitira abandi"ahubwo twibuka mu gihe cyo gufashwa kuzifasha ko Imana yahabaye, natwe rero dukwiye guhaguruka tugakomeza abandi mubyo tumaze gukomeramo! Kuko Niko kuzirikana ko kubaho kwacu Imana yabigizemo uruhare!  
Ushobora kuba umaze kugwiza Imbaraga z'umutima, Ushobora kuba Umaze kugwiza Imbaraga z'Umubiri, ushobora kuba umaze kugwiza Imbaraga z'amafranga, ushobora kuba Umaze kugwiza Imbaraga zo gusenga, cyangwa Ikindi cyose cyafatwa nk'icyo urusha abandi! Si Igihe cyo kwikubita kugatuza ahubwo nigihe cyo Kugira abo wereka Imbabazi z'Imana, kuko nawe wazeretswe mu bihe bitandukanye! 

Imana Iguha umugisha,kugira ngo Numara gukomera Ukomeze abandi.Kuko icyo urusha abandi sicyo kubakandagiza ahubwo nicyo kubafashisha kubwo kwibuka ineza y'Imana wagiriwe! Uyu munsi ushobora kuba uvuga uti icyampa nkabona wawundi wangiriye neza kuko uwakuriye neza wese ahari Siko wamushaka ngo umubone, ariko nawe wagirira ineza utakuzi nkuko uwayikugiriye Atari akuzi!

Imbaraga zawe ujye uzikomeresha abandi mu ntege nke zabo, kugira ngo muntege nke zawe uzabone abagumeza mugihe cy'imbaraga zabo! Ihame nuko Imana idukomeza mu makuba yacu kugira ngo mu gihe cy'amahoro yacu Tuzakomeze Abari mu kaga nkako twabayemo!

Imana iguhe umugisha wo kubera abandi umugisha. 

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church&Founder/Newseed

Gaudin Mission International

NI WOWE UZOMORA ABAGUKOMEREKEJE! (Pastor M. Gaudin)

Itangiriro: 50:20

Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.

Ni kenshi abantu baca mubibazo, mu ntambara cyangwa Imanza bashowemo n'abandi, ni kenshi mubuzima, Ubugambanyi kubeshyerwa no guhimbirwa ibyagucisha umutwe bikorwa n'abantu batandukanye, batakwifuriza ibyiza cyangwa bagufitiye ishyari ryibyo wagezeho cyangwa bakakuziza yewe niyererwa cyangwa inzozi zitarasohora! 

Ibi byose byabaye Kuri Yosefu ubwo yangagwa nabenese, bakamugirira Ishyari kubera inzozi yagiraga maze nawe akazibarotorera numutima mwiza atazi ko bamugirira ishyari yewe no kubintu bitaraba,  ibi byose byamuviriyemo kugurishwa nk'umucakara mugihugu cya egiputa!

Ibi byose nubwo byabaye ntibyabujije umugambi w'Imana gusohora, nubwo Bari baziko azapfa ntiyapfuye, umugambi w'Imana waje gusohora kuko Imana ntibeshya. Yobu yagize ati:Nziyuko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya umugambi wawe Yobu 42:2.

Intambara zose dawidi yanyuzemo ntibyamubujije kuba Umwami,  Imibabaro no gufungwa ntibyabujije Yosefu kuba ukomeye Muri Egiputa,  Ibirego bya Satani ntibyabujije yobu kugororerwa ibiruseho, Imyaka aburahamu yamaze ari ingumba ntibyamubujije kuzaba sekuruza wabizera, nubwoko bwa Isiraheli,  Amagambo ya Penina ntiyabujije Hana kugira Abana. 

Imana idukiza muri ayo makuba yose kugira ngo Nimara kutwomora, twomore abadukomerekeje! Niwowe Yosefu Muri iki gihe no mugihe kizaza! Usubije Amaso inyuma wasanga Imana yarahabaye, kuburyo Imigambi mibi y'Umwanzi itasohoye. 

Ikindi nakubwira niba haribyo unyuramo ubu umenye ko Imana izasohoza icyo yakuvuzeho,  waca mubikomeye, wakomeretswa nabantu, umenyeko igihe kizagera,  Ibyo unyuramo bigukomeretsa nibyo bizagufasha komora no kugirira neza Benshi. Komeza Wizere Imana itajya ineshwa.

Uwagambaniye Yesu yari aziko birangiye,  abamushanyaguriye Bari baziko Imana yamuretse,  abamubambye Bo bati Niba ari Umwana w'Imana niyikure kumusaraba,  abamushyize mugituro, nubwo bakirindishije abasirikare ntibyamubujije kuzuka,Inkuru yamamara hose Yuko Yazutse!  Natwe turi abagabo bo guhamya Ineza twabonye kuko Yazutse!

Kuri iyi Pasika, Imana izure ibyawe, ntiyemere ko Abamaze Kuguciraho iteka ry'Imigambi mibi baririmba intsinzi. Satan,Abadayimoni,Isi bimenyeko Yesu wawe atakiri mumva! "Hari indirimbo igira iti: Niwowe mugaba dufite,Dukubitire Satani" 

Mbifurije Pasika Nziza! 

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church


Gaudin Mission International

Kurikira inyigisho ya Pasika(Pastor M. Gaudin)

Gaudin Mission International

Dutanga ihumure Twahawe na Yesu(Pastor M. Gaudin)

Gaudin Mission International

Mwihane kuko Ubwami bwo mw'ijuru buri Hafi (Pastor M.Gaudin)

Gaudin Mission International