Wednesday 29 April 2020

UMURIMO W'UBUNTU WEREKANA IMANA N'UBUMUNTU, Pastor M.Gaudin

UMURIMO W'UBUNTU WEREKANA IMANA N'UBUMUNTU.

2Abakorinto 9:12-13

[12]Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,

[13]bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.
.......................................
Hari indirimbo bajyaga baririmba, bati: Gira ubuntu nawe gira Ubuntu, Gira ubuntu nyakugira ibintu, Gira ubuntu ndakwinginze, Gira ubuntu wagiriwe ubuntu....

Ntacyo dufite tutahawe, Niyo mpamvu Iyo Turamburiye ibiganza abakeneye ubufasha bwacu, bibaremera ishimwe. Uyu munsi ushobora kuba warahiriwe nyamara kera Waratekerezaga ko bitazashoboka, Niwibuka ibyo Uzirikane ko hari abakubona nkuwabagirira umumaro,mugihe nk'iki Ubuntu bwawe butere benshi guhimbaza Imana, Ntiwafasha bose ariko hari abo wafasha. Imana ntizatubaza abo tutari duahoboye gufasha izatubaza bijyanye nibyo twari duahoboye kuko niyo izi ubushobozi bwacu aho bugadukira. Kuko niyo Iduha Imbuto zo kubiba, Umutsima wo kudutunga ikawutumenyera. 

Ubu ibihugu, Imiryango n'abantu barasiganirwa gutanga inkunga, Bamwe bagamijwe kubahwa kurishaho niyo mpamvu bamwe bahamagara abanyamakuru,abandi inkunga bakayandikaho cyangwa bagashyiraho amafoto yabo nibindi..., Ariko Ndakwinginze Wowe nutanga Uzabe Ugamije kumenyekanisha ineza y'Imana no kwitura Imana ubuntu wagiriwe, Kumenyekanisha Ubwami bw'Imana! Utere benshi guhimbaza Imana aho kuguhimbaza, no kukuramya.

Imana Yiteguye kuguha umugisha, Nawe Ukwiye kwitegura Kuyibera Ukuboko kurambuye kubandi. Ivugabutumwa rikomeye Si amasengesho nibyanditswe gusa, Kugira Ubuntu ni imitekerereze y'Ubwami.

Ibyo dukorera abato muri twe, Tuba tubikoreye Imana. Reka tube maso muri iki gihe buri mwe arebe abamuzengurutse bifuza guhazwa nibiva ku meza yacu ubwa Razaro na wamutunzi.

Uyu munsi Uwo usengera ngo Imana imukorere igitangaza, Cyangwa ngo Imana imuhe ibyo kurya, wasanga Imana ikeneye wowe ngo imwiyereke! Imirimo myiza yacu ni ibitangaza by'Imana kubo twagiriye neza.

Ubuntu bubane namwe n'amahoro Kristo atanga bituganze! Tubyaze amahirwe dufite muri ibi bihe twitoze kugira neza no kugira Ubuntu.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church
Founder/NewSeed

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed