Wednesday 13 May 2020

IGIHE CYO GUKIZWA AMABOKO Y'ABANZI BAWE N'IKINGIKI By Pastor M.Gaudin

Igihe cyo Gukizwa amaboko y'abanzi bawe niki.

Luka 1:74-75
[74]Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu,Tuzayisenga tudatinya,

[75]Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

Imana ijya imenya abanzi b'umuntu, Imana Izi imigambi mibi abantu bakugirira rwihishwa, Iyo Uryamye yo yabona ababara bacuragura, Abaroga ndetse ijya Ikubera Mu Nama utatumiwemo, niyo Ijya itegura Imigambi yose Utegwa rwihishwa, Ijya ihangana no Gutatanya abaguye munzira Imwe, ijya inyuranya Indimi n'imigambi mibi kubuzima bwawe.

Imana Ijya Yemera Ko Unyura Mu ntamabara ariko ntizemera ko Uzitsindwa, Imana ijya igucisha mubutayu ariko Ntijya yemera ko Imyambaro yawe ninkweto bigusaziraho, Imana Imenya Abanzi bawe,Intambara zawe, ibikugoye ndetse Ikamenya nibihishwe.

*Niyo yonyine yari Izi ko Yosefu arengana igihe yaregwaga ubusambanyi

*Niyo yari ifite Ukuri Igihe Daniel yari mu mwibo w'Intare

*Niyo Yari Izi agahinda ka Hana igihe Elukana yamubonaga nkuwasinze

*Niyo yari Izi igihe Dawidi azabera Umwami nyuma y'intambara Sawuli yamugabagaho

*Niyo yarebaga Tobiya na Sanibalati igihe bacaga intege Nehemiya

Ndakubwiza ukuri ko ntagasatsi kajya kava ku mutwe itakazi, igihe Cyose imenya Igihe Izagukiriza amaboko y'abanzi.

Igihe cyose ikigushyize mu maboko y'Umwanzi iba igutoza, ibyo Ucamo rero byose bigoye ubuzima bwawe niwo mwanzi wawe, Reka kuririra ahubwo Reba neza Icyo Imana ikwigisha.

Muri gereza Yosefu yasobanuye Inzozi, bituma Akenerwa I bwami, Aho yahuriye nabakoraga Ibwami ni muri gereza, nawe icyo Ubina nka gereza gifungiyemo abakugirira umumaro, Ndakubwiza Ukuri Na Nyuma ya Zero Imana irakora.

Imana ntikorera Mugihe cyacu ariko Irakora. Dawidi yimitswe kuba Umwami nyamara byatwaye Imyaka myinshi aragira, acurangira Sawuli, Sawuli amuhiga ngo amwice nyamara igihe cye gisohoye Aba Umwami.

Reka nkubwire ngo Umunsi wakihijwe amaboko y'abanzi bawe Uzibagirwa umubabaro baguteje, Ibyo unyuramo ubu nk'Ibigeragezo nibyo Bizaguhindukira Ubuhamya bwo Gukora Kw'Imana mubuzima bwawe.

Reka Kwirwanirira, Reka Gutukana, kurakara, komeza umurava, Gira ishyaka mubyo Ukora, Shikama kurugamba Ndakubwiza Ukuri Ruzashira. 

Yesu yaje Mw'Isi, Azi neza ko azapfa,yari azi neza ko Hari igihe Umwanzi we azasa numufite mubiganza, ariko yari azi neza ko nubwo azababazwa, azabambwa kumusaraba, nubwo azapfa agahabwa, Yari azi neza ko Azazuka kandi Akima ingoma.

Mwene Data Imana iracyashyira Ikuzimu igakurayo, Ntahantu Imana itakuzura naho abantu baba baramaze kuguhamba, Hari igihe amaboko y'abantu akuvaho, Ujye Wibuka ko Ay'Imana wizeye akuriho.

Igihe Iyo kigeze Uwavugirizwaga induru avugirizwa impundu, Igihe guhindura Inmbigwari kuba Intwari, Igihe Kimika abami kikimura abandi, Imana Igiye gukoresha Ibihe, Igiti washaka gukoresha Ishoka ngo Ugiteme Imana igiye kucyigusha n'umuyaga.

Niba Wizeye Iki gitondo Umwuka wanjye arahamanya n'Uw'Imana ko Igihe cyo Gukizwa amaboko y'abanzi kigeze. 

Ugiye kwinjira mubihe byo Gusenga Imana, Gushima Imana, Byo guhamya Imana, byo Kuvuga Ineza y'Imana. Akanwa kawe kabonye inkuru, Umuhogo wawe ugiye kuzura Indirimbo, Iki si icyufuzo ahubwo numvise mpambwa iri jambo. Wowe Wizera Imana, Wowe Umaze igihe utegereje, Imana ije Gusihoza.

Hariho Igihe cyo gusezeranya Isezerano nigihe cyo kurisohoza, Kandi igihe cyo Gukizwa amaboko y'abanzi bawe ni iki!

Atura ugire Uti: Mwami Yesu, Ndagushimye ko nagutegereje Kandi nkaba niteguye kwakira Umugisha wanjye. Uzandinde kwibagirwa Ineza yawe ungiriye, Amen

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church/
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed