Thursday 23 July 2020

IKI N'IGIHE CYAWE CYO KUBAHISHA IMANA! Pastor M.Gaudin

Pastor M.Gaudin
IKI N'IGIHE CYAWE CYO KUBAHISHA IMANA!

1 Sam 2:12,17
[12]Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. [17]Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

Udashoboye Kwigishwa nawe yazabasha kwigisha, Udashoboye Kuyoborwa ntawe yazabasha kuyobora, Uko biri kose Ufite Uwo Wakwigiraho Kubaha Imana ndetse Nawe Hari abakwigiraho Kuyikunda no Kuyubaha! 

Iyo Dukijijwe tuba dufite abatuzengurutse, Tuba dufite Abo Twigiraho nabandi batwigiraho, Buri wese Akwiye Kwibaza ati Ese Abanyigiraho banyigiraho Iki? Ese Abasore bandeba Banyigiraho Iki? Ese abagabo bandeba banyigiraho iki? Abagore batarakizwa se banyigiraho iki? Ubuzima bwawe Ukwiye Kumenya ko Ari Ubuhamya bugenda(Niwowe Ugaragaza ishusho Y'Imana iyo Wemeye Kwakira Kristo).

Abakozi b'Imana muri iki gihe bakwiye Kugira Imyitwarire Itarimo ubugoryi, Bakwiye Kwirinda Ibyaha, Bakwiye Kugaragaza Imana kuko benshi batarakizwa bifuza kumenya icyo wabarushije Igihe Wafataga Umwanzuro wo gukizwa! Imyitwarire y'abahungu ba Eli, Yatumaga abantu bazinukwa Imana, Gusa ndashaka kukumenyesha ko Nubwo Wazinurwa Imana Udakwiye Kuyizinukwa, kuko Kristo Niwe Ukwiye Kwigana, ukazagera Kucyigero cya Cye. 

Imana Itabare Itorero kubw'abashumba barwana, Baroga, batukana,Babeshya,Bambura, Bagambana,Imana Ibabarire Itorero ryayo Kubw'abakristo bagira Ishyari,Amahane n'Inzangano,  Iki gihe dukeneye ba Samweli, kuko Bene Eli Bishe Umurimo,batukishije Izina Ry'Imana isumba byose, icyampa njye nawe tukaba mubo Ihaye Imbaraga zo Kuyubahisha.

Ijambo ry'Imana rigaragaza neza Ko Umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye azaba Igikoresho kigirira nyiracyo Akamaro. Uyu munsi Urebe aho Imana yaba Ikurega Ubugoryi, Urebe aho Ikunenga Kuyizinura abandi maze Uce Bugufi Wihane maze Urababarirwa.

Imana y'Amahoro Iduhe Umutima wo Kuyubaha no Kuyubahisha, Kuko Umurage w'abizera uhishwe mukubaha Imana!


Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church
www.newseed4jesus.blogspot.in


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed