Wednesday 15 July 2020

UWITEKA AKUZIHO IBYO ABANTU NDETSE NAWE UBWAWE UTIYIZIHO By Pastor M.Gaudin

UWITEKA AKUZIHO IBYO ABANTU NDETSE NAWE UBWAWE UTIYIZIHO

Abacamanza 6:12
[12]Marayika w'Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n'ubutwari.”

Burya Hari ibyo Wiyiziho, Hari ibyo abantu bakuziho ariko hari n"ibyo Uwiteka akuziho, Burya Abantu bari bazi ko ari Yesu mwene Yosefu W'Umubaji, Abantu bajya batumenya bakamenya n'icyiciro cy'ubudehe tubamo, Bakamenya aho dukomoka, bakamenya ko Iwanyu ntagare mwatunze, Bakemeza bashingiye no kuribyo ntacyo mwakwigezaho nyamara ibyo abantu bakuziho Sibyo bifite Ijambo rya nyuma kuri Wowe.

Hari ibyo Nawe Ubwawe wiyiziho, Mose yamenye ko Adidimanga, Yari yiyiziho intege nke ubwe yumvaga ibyo bihagije ngo Inana ishake Uzi kuvuga ariko Ibyo wiyiziho Cyangwa intege nke zawe Sizo Imana ireba kuko mwiremwa ryawe yari ifite ubushobozi bwo kuguha ibyo Udafite ariko Kuko Ikuzi kurusha uko wiyizi izi neza Ko Munetege nke zawe ariho Imbaraga zayo Zizagaragarira! 

Hari Uko Imana Ikuzi rero, Uko niko kujya gutungura abantu bari bakuzi, Kugatungura abamaze kuguciraho Iteka, kugatungura abibwiraga ko bakugurishije muri egiputa, Kugatungura abagutaye Murwibo rw'Intare, kugatungura Ba Hamani bari bamanitse igiti, Kugatungura Satani wari Uziko Yesu yaofuye nyamara akazuka. Ndashaka kukubwira ko Umugambi Imana idufiteho ariwo Ishingiraho Iduha Imbaraga mugihe gikwiye!

Sinzi Igihe Urimo gucamo ariko Ibyo Unyuramo umenyeko Imana Ukureba bitandukanye Nibyo bakuvugaho yewe nibyo wiyiziho, kuko waremeweyo mugihe gikwiriye Izerekana Ibyo yahishe muri wowe maze nawe Ubwawe Uzatangara! 

Imana Ikuziho Ubutwari, Ndetse n'Imbaraga kuburyo nawe Utabyiyiziho, Ariko Ndashaka kukubwira ngo Niwemerera Imana, Ukayiha Ubugingo bwawe Uyu munsi, Ukayiringira kugera ku munita wanyuma ntuzakorwa n'Isoni, Ntarugamba Imana ijya irwana ngo Iruvemo idatahukanye intsinzi, Iki ni igihe cyo Kongera kwiringira Imana, Ukamenya ko Wifitemo Byinshi Byagirira abandi Umumaro naho kuri wowe Wibona ndetse n'abantu bakakubona nk'udashoboye! Umenyeko Uwiteka Ariwe Ukuzi kuruta Uko wiyizi ndetse nuko abantu bakuzi! Imana Iraje Mukorane iby'Ubutwari bizibukwa n'Isi yose nkuko yakoranye Na Gidiyoni Bagatsinda abamidiyani!


Umwami Imana akwereke ibyo yakubitsemo bitume Ugira Imbaraga zo Kwizera ko Icyo yakuvuzeho kizasihora ndetse n'Umugambi we azakomeza kuwukurikirana kuri wowe.

Yesu aguhe Umugisha!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

www.newseed4jesus.blogspot.in


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed