Monday 26 July 2021

URUKUNDO RWIHANGANA RUKAGIRA NEZA RUBA RUTURUKA MU KWIZERA IMANA. By Pastor M Gaudin

Matayo 24:12-13
[12]Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
[13]Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

Ni Ubuhe Bugome bwakonjesheje Urukundo wagiraga? 

Ko Wafashaga abantu, Wacumbikiraga abashyitsi,lift, Wafashaga abana bo mu muryango, Wasuranaga ndetse bakugaburira ugafungura byagenze bite? Uyu munsi Ubugome bumaze Kumara Kwizerana mu Bantu!

Twashatse Ingufuri kumazu kubera abaturanyi tutizeye, Twanga Gufatanya n'abantu kubera Guhemukirwa kenshi, Ntukiguriza abantu Kubera kwamburwa, Mbese Warakomeretse ndetse Urukundo rwawe rwarakonje!  

Ntugisaba ubufasha kubera abagufashije bagucira mu maso, Ntugifasha kuko abo wafashije baguhemukiye, Ntugitwerera kuko abo wabikoreye batakwituye?

Uyu munsi Ndashaka kukubwira ko Ineza Yose n'Urukundo Ugira rudakwiriye Gushingira Kubugome bw'abantu ahubwo bikwiriye gushingira kurukundo Yesu yagukunze akakwitangira! Urukundo rwacu iyo dushaka kurwereka abantu dushingiye ko nabo barutwereka buradukomeretsa ariko iyo turwerekana dushingiye ko Dukorera Imana ndetse Twiringiye ko Imana Itibagirwa Imirimo myiza dukora, Bituma tutaruha, ngo twumve ko  ubusa.

Komeza Ukore neza, Yosefu nubwo yahemukiwe n'abavandimwe nkuko nawe bashobora kuguhemukira, abaturanyi, nabandi...Mugihe gikwiriye kimusaba Kugira neza ntiyibutse Inabi ahubwo yibutse Ineza Y'Imana Kubuzima bwe.


Urukundo rurihangana rukagira neza! Ntibishoboka ko Utizera Imana ayinezeza, Ukeneye Kwizera Kugira ngo Ukore neza, Mugihe Ubugome bwagwiriye. Biragusaba Kwizera Imana aho Kwizera abo Ushaka kugirira neza nibwo Uzahabwa Ingororano zibyo Ukora mugihe cya None.

Niba Ushaka Gukorana n'Imana Ukwiye Kumenya Ko bigusaba Kubabarira abaguhemukira, Guhitamo gukomera nubwo wakomerekejwe, Kwihangana ukagirira neza Abantu nubwo Hari abaguhemukiye. DAWIDI ntiyitaye ku Nabi ya Sawuli mugihe cyo Kugirira neza Mefibosheti, Yosefu ntiyitaye ku nabi yagiriwe nabavandimwe mugihe cy'Inzara, Nawe Ushobora kuba Uri mugihe usabwa Kongera Kugira neza, Kongera kubana n'abantu, Kongera Gukora Umurimo wose mwiza, Izere Imana Nibwo Uzabibasha.


Gaudin Mission International

Thursday 24 June 2021

BIRASHOBOKA KONGERA GUKUNDA UMURIMO W'IMANA? By Pastor M.Gaudin

1 Sam 2:12,17

[12]Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. [17]Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

Muri Iki gihe Uhura n'abantu bamwe bakomerekejwe n'Abashumba, bakomerekejwe nabo baririmbanaga, bakomerekejwe nabo bakoranaga protocole, bakomerekejwe nabo basenganaga mu byumba, Nahandi...

Nimvuga gukomereka Wumvemo ko iyo umuntu yakomerekejwe Umubwirwa nuko yazinutswe gukorera Imana nkuko byahoze kuko aba yarazinutswe igitambo, Yarazinutswe Kwitangira Umurimo, Gutanga icyacumi n'amaturo, azinukwa ishingano, Kuburyo Hari nabazinukwa burundu guterana kwera, ababishoboye nabo bakirinda Kugira Umurimo bakora munzu y'Imana waba muto cyangwa munini ahubwo bagahora bavuga amakuru yibyabakomerekeje....

Wazinutswe iki? Wazinutswe gucumbikira abashyitsi, Icyacumi, Gushaka,wazinutswe Kuguriza abandi, wazinutswe gutanga lift, wazinutswe kuba Umwinginzi, wazinutswe Kwizera Ubuhanuzi, n'ibindi?...

Uyu munsi nkufitiye inkuru nziza, Imana iruta abakuzinuye Umurimo wayo, Gukomereka bigutere gukomerera mu murimo no kuzirikana icyo wavuganye n'Imana. Igihe bene Eli barimo Kuzinura abantu Imana yarimo guhagurutsa Samweli, Shikama ku murimo, Imana igiye guhagurutsa abantu batuma abandi bamenya Imana Kandi nawe muri abo Wabamo kuko Umuntu niyiyeza akitandukanya nibidatunganye azahinduka igikoresho kugirira nyiracyo akamaro.

Guhitamo Kwawe kujyana no Kwizera Imana kwawe, Ntukwiye gucika intege Ukwiye kubaza Imana uti Mwami Imana Urashaka ko nkora Iki? Ntukwiye Gucibwa intege nabakubwira ko Kugira Urugo rwiza bidashoboka kubera ko Izabo zabananiye, Ntukwiye kuzinukwa Gucuruza kubw'abamaze guhomba n'abanyeshyari, Ntukwiye Kureba ababivuga nabi, Ahubwo Ukwiye Gutuza Ukumva icyo Imana ikuganiriza muri Iki gihe.

Yesu Yabwiye Intumwa ze ati nibabirukana mu mudugudu umwe muzajye muwundi ariko ntimuzahagarike ivugabutumwa. Icyagukomerekeje cyose nuhitamo gukomera uzasanga ko byose bufataniriza hamwe kutuzanira ibyiza iyo Dukunda Imana koko. 

Ndakwifuriza Kongera Kwizera Imana yaguhamagaye no Kuyikorera Utitaye kubikurwanya n'ibiguca intege cyane ko bitazabura ariko Imana izagukiza muri byose ndetse mwuka Wera niwe mufasha wahawe Kugira ngo agufashe murugendo rwo Kwizera Imana no gukora iby'Ubutwari mu gihe nk'Iki.

Pastor M.Gaudin




Gaudin Mission International

KUBONERA IMANA AHO ABANDI BAYIBURIYE

Heb 11:6
[6]ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.



Luka 4:25-27

[25]“Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.

[26]Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni.

[27]Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.”

Imana Ibonerwa aho abandi bayiburira kuko Uwiteka Ni Imana yihisha, Yihisha imitima iyiryarya, Ishaka ko ahari tuyibona dukabakabye, Abantu bamwe ntibabasha kumvira byatuma bumvirwa, Abantu bamwe ntibabasha gutanga byatuma bahabwa, abantu bamwe ntibabasha Kwihana byatuma babarirwa, abantu bamwe ntibabashaka Kwihangana byatuma banesha.

Bene Data Tugeze Mugihe abantu bamwe bahamya ko baboneye umugisha aho abandi bawuburiye, bamwe bahombeye aho abandi bungukiye. Hari abantu bakibonera Imana murusengero, Mukwiyiriza, Mugutanga icyacumi, mugusura abarwayi, Mukwitanga, mugusengera abashumba, ....

Ntugatinzwe n'abavuga ko baburiye Imana mubyo ukora ahubwo Jya ukora Ibyatuma Ubonera Imana aho abandi bayiburiye. Kuko Impamvu Idutera gukora niyo mpamvu Ituma Imana itwihishurira cyangwa I katwihisha.

Obededomu yabonye Umugisha Uturutse kwisanduku Yishe Uza......