Thursday 24 June 2021

BIRASHOBOKA KONGERA GUKUNDA UMURIMO W'IMANA? By Pastor M.Gaudin

1 Sam 2:12,17

[12]Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. [17]Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

Muri Iki gihe Uhura n'abantu bamwe bakomerekejwe n'Abashumba, bakomerekejwe nabo baririmbanaga, bakomerekejwe nabo bakoranaga protocole, bakomerekejwe nabo basenganaga mu byumba, Nahandi...

Nimvuga gukomereka Wumvemo ko iyo umuntu yakomerekejwe Umubwirwa nuko yazinutswe gukorera Imana nkuko byahoze kuko aba yarazinutswe igitambo, Yarazinutswe Kwitangira Umurimo, Gutanga icyacumi n'amaturo, azinukwa ishingano, Kuburyo Hari nabazinukwa burundu guterana kwera, ababishoboye nabo bakirinda Kugira Umurimo bakora munzu y'Imana waba muto cyangwa munini ahubwo bagahora bavuga amakuru yibyabakomerekeje....

Wazinutswe iki? Wazinutswe gucumbikira abashyitsi, Icyacumi, Gushaka,wazinutswe Kuguriza abandi, wazinutswe gutanga lift, wazinutswe kuba Umwinginzi, wazinutswe Kwizera Ubuhanuzi, n'ibindi?...

Uyu munsi nkufitiye inkuru nziza, Imana iruta abakuzinuye Umurimo wayo, Gukomereka bigutere gukomerera mu murimo no kuzirikana icyo wavuganye n'Imana. Igihe bene Eli barimo Kuzinura abantu Imana yarimo guhagurutsa Samweli, Shikama ku murimo, Imana igiye guhagurutsa abantu batuma abandi bamenya Imana Kandi nawe muri abo Wabamo kuko Umuntu niyiyeza akitandukanya nibidatunganye azahinduka igikoresho kugirira nyiracyo akamaro.

Guhitamo Kwawe kujyana no Kwizera Imana kwawe, Ntukwiye gucika intege Ukwiye kubaza Imana uti Mwami Imana Urashaka ko nkora Iki? Ntukwiye Gucibwa intege nabakubwira ko Kugira Urugo rwiza bidashoboka kubera ko Izabo zabananiye, Ntukwiye kuzinukwa Gucuruza kubw'abamaze guhomba n'abanyeshyari, Ntukwiye Kureba ababivuga nabi, Ahubwo Ukwiye Gutuza Ukumva icyo Imana ikuganiriza muri Iki gihe.

Yesu Yabwiye Intumwa ze ati nibabirukana mu mudugudu umwe muzajye muwundi ariko ntimuzahagarike ivugabutumwa. Icyagukomerekeje cyose nuhitamo gukomera uzasanga ko byose bufataniriza hamwe kutuzanira ibyiza iyo Dukunda Imana koko. 

Ndakwifuriza Kongera Kwizera Imana yaguhamagaye no Kuyikorera Utitaye kubikurwanya n'ibiguca intege cyane ko bitazabura ariko Imana izagukiza muri byose ndetse mwuka Wera niwe mufasha wahawe Kugira ngo agufashe murugendo rwo Kwizera Imana no gukora iby'Ubutwari mu gihe nk'Iki.

Pastor M.Gaudin




Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed