Monday 26 July 2021

URUKUNDO RWIHANGANA RUKAGIRA NEZA RUBA RUTURUKA MU KWIZERA IMANA. By Pastor M Gaudin

Matayo 24:12-13
[12]Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
[13]Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

Ni Ubuhe Bugome bwakonjesheje Urukundo wagiraga? 

Ko Wafashaga abantu, Wacumbikiraga abashyitsi,lift, Wafashaga abana bo mu muryango, Wasuranaga ndetse bakugaburira ugafungura byagenze bite? Uyu munsi Ubugome bumaze Kumara Kwizerana mu Bantu!

Twashatse Ingufuri kumazu kubera abaturanyi tutizeye, Twanga Gufatanya n'abantu kubera Guhemukirwa kenshi, Ntukiguriza abantu Kubera kwamburwa, Mbese Warakomeretse ndetse Urukundo rwawe rwarakonje!  

Ntugisaba ubufasha kubera abagufashije bagucira mu maso, Ntugifasha kuko abo wafashije baguhemukiye, Ntugitwerera kuko abo wabikoreye batakwituye?

Uyu munsi Ndashaka kukubwira ko Ineza Yose n'Urukundo Ugira rudakwiriye Gushingira Kubugome bw'abantu ahubwo bikwiriye gushingira kurukundo Yesu yagukunze akakwitangira! Urukundo rwacu iyo dushaka kurwereka abantu dushingiye ko nabo barutwereka buradukomeretsa ariko iyo turwerekana dushingiye ko Dukorera Imana ndetse Twiringiye ko Imana Itibagirwa Imirimo myiza dukora, Bituma tutaruha, ngo twumve ko  ubusa.

Komeza Ukore neza, Yosefu nubwo yahemukiwe n'abavandimwe nkuko nawe bashobora kuguhemukira, abaturanyi, nabandi...Mugihe gikwiriye kimusaba Kugira neza ntiyibutse Inabi ahubwo yibutse Ineza Y'Imana Kubuzima bwe.


Urukundo rurihangana rukagira neza! Ntibishoboka ko Utizera Imana ayinezeza, Ukeneye Kwizera Kugira ngo Ukore neza, Mugihe Ubugome bwagwiriye. Biragusaba Kwizera Imana aho Kwizera abo Ushaka kugirira neza nibwo Uzahabwa Ingororano zibyo Ukora mugihe cya None.

Niba Ushaka Gukorana n'Imana Ukwiye Kumenya Ko bigusaba Kubabarira abaguhemukira, Guhitamo gukomera nubwo wakomerekejwe, Kwihangana ukagirira neza Abantu nubwo Hari abaguhemukiye. DAWIDI ntiyitaye ku Nabi ya Sawuli mugihe cyo Kugirira neza Mefibosheti, Yosefu ntiyitaye ku nabi yagiriwe nabavandimwe mugihe cy'Inzara, Nawe Ushobora kuba Uri mugihe usabwa Kongera Kugira neza, Kongera kubana n'abantu, Kongera Gukora Umurimo wose mwiza, Izere Imana Nibwo Uzabibasha.


Gaudin Mission International