Sunday 24 November 2013

KUBAHA IMANA BIFITE INYUNGU NYISHI! NCC 2013 India.


Kushuro ya kabiri muri Lord’s light fellowship, LLF( India)  hategurwa igiterane mpuzamahanga cyiswe « New Covenant Conference (NCC) » kizabera mu gihugu cy’ubuhinde. Aho abantu baturutse Impande n’impande z’isi bahurira mu majyepfo yicyo gihugu cy’ubuhinde bakumva ijambo ry’Imana ndetse bakazamura ibendera ry’Imana mugace karimo ibigirwamana byinshi mu gihugu cy’ubuhinde.

Mur’icyo giterane hakazabamo kuramya no guhimbaza bidasanzwe aho abato n’abakuru bata icyubahiro bakagiha Imana ndetse haranategurwa gushyira hanze indirimbo zo kuramya Imana zateguwe n’abaramyi « The Lampstand ».

Icyo giterane cyitabirwa kandi n’abanyeshuri benshi batandukanye biga muri kaminuza zitandukanye mur’icyo gihugu baturuka mu bihugu bya Uganda, Congo, Burundi ndetse n’U Rwanda ndetse n’abahinde bene gihugu, aho usanga abantu bose bahura bagahuza urugwiro ndetse bakubaka urukundo rwa gikirisitu, bafite intego yo kubana nk’itorero rigize umubiri wa Kristo.

Kuri iyi shuro hakaba hiteguwe abavugabutumwa bazaturuka muri Africa mugihugu cy’U Rwanda. Nkuko twabitangarijwe n’umushumba mukuru uyoboye Lord’s light fellowship(LLF) Nkomezi Desire yadutangarije ko uyu mwaka hazibandwa kukubaka imitima y’abantu  ndetse no gukangurira abantu gukorera Imana( kuba abigishwa ba Yesu byukuri) ndetse ijambo rizagenderwaho risangwa muri 1timoteyo 4:8 « kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa n’ubuzaza nabwo. »

Igiterane cya mbere kikaba cyarabaye mu mwaka ushize wi 2012, aho abantu bakiriye yesu nk’umwami n’umukiza kandi bakanabatizwa nk’ikimenyetso cyo guhamya.
Nkuko bigaraga kandi usanga iyi ministere y’ivugabutumwa ikorana n’amatorero yaho mugihugu cy’ubuhinde kuburyo abavugabutumwa bafite umutwaro w’icyo gihigu babona umwanya wo kuvuga ubutumwa mu bahinde.

Yagize agira ati : mwese muratumiwe kandi mukomeze kudusengera, ubundi dukomeze duharanire kuzamura ibendera y’Imana aho turi hose turushaho kwitegura kugaruka kwa Kristo


Byiringiro Ernest

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed