Thursday 14 March 2024

IMANA IGUKIZE IGIKOMERE CY'UWO MWAJYANAGA MURUSENGERO(MU RUSENGERO).

IMANA IGUKIZE IGIKOMERE CYO MURUSENGERO.

Zab 55:13-15

[13]Si umwanzi wantutse,Mba narabashije kwihangana,Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru,Mba naramwihishe. 

[14]Ahubwo ni wowe uwo duhwanye,Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara. 

[15]Twaganiraga tunezerewe,Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana. 
......................

1.Imana Izakurinde Umuntu Ugusuzugura Ntacyo wamutwaye Ndetse akakubaha Ntacyo wamuhaye.

2.Imana Izakurinde Umuntu Uguharara Utazi Impamvu akaguhararuka Utazi Impamvu.

3.Imana Izakurinde Umuntu Ukunda ko Uvuga Ibyo yagukoreye Ariko Ibyo wamukoreye akabigira ibanga.

4.Imana Izakurinde Umuntu Usabirisha Umugisha akanwa Ariko akavumisha Umutima.

5.Imana Izakurinde Umuntu Ukuvuga neza Uhari wahindukira Akagusebya ngo ashimwe Nabo bari Kumwe.

6.Imana Izakurinde Umuntu Wegera akaguhunga, Wamuhunga akagusanga.

7.Imana Izakurinde Umuntu musangira Ibyawe Ibye ntumenye Aho abirira.

8.Imana Ikomore IGIKOMERE watewe nuwo mwajyana munzu y'Imana,Uwo Wabonaga nk'Ishuti magara, 

9.IMANA IZAKURINDE IBIREGO BY'IBINYOMA BIFITE IBIHAMYA.(umwitero Wa Yosefu wasigaye mu biganza bya mukapotifari).

10.Imana Ikuburanire Imanza Uzi nizo Utazi. IMANA IKUBAKE UZABA WUBAKITSE.

11. IMANA IGUTEGURIRE AMEZA MU MASO Y'ABANZI BAWE Ariko Cyane Cyane Imbere y'abakunzi bategereje ko Dutsinda nk'uko bikwiriye!

(Bibiliya igira iti:Kuko ubugome buzagwira, URUKUNDO rwa benshi Ruzakonja. IMANA IKURINDIRE URUKUNDO GUKONJA. Kunda Imana, Kunda Abantu Kuko Nubwo Satani akoresha Abantu ngo baguhemukire, Imana Nayo Ukoresha Abantu ngo Ikwereke Ineza yayo.

NB: Nubwo wakomerekejwe n'inshuti y'ikinyoma Uzomorwa n'Inshuti y'Ukuri.



Pastor M.Gaudin

"Christ in You, The Hope of glory"