Tuesday 30 May 2017

IBIMENYETSO BITANU BYEREKANA INTAMBWE ZO GUSUBIRA INYUMA!

Abaroma 1: 18-32

1. GUKUNDA IBYO WANGAGA UKIMARA GUKIZWA: Ugikizwa bakwitaga umuhezanguni, bakwitaga nzakagendana, babonaga udakunda ibyaha yewe, banywera itabi aho wicaye ugahaguruka, inzoga byo sinakubwira ntiwicaranga nabazinywa, yewe abakubonye bose batangiye kuguhimba amazima ngaho ngo wabaye Pasitori, wigize umudiyakoni, wabaye nzakagendana, wangaga urugomo n'ibindi byose, wibuke urasanga urakundaga urwenya wirindaga gusebanya n'Ibiganiro bibi, ariko wirebye ubu ushobora gusanga usigaye ku magambo yo mundirimbo gusa waramaze kugwa no gusubira inyuma. nubona ibyo wanganga usigaye ubikunda uzisuzume neza urebe nibantaho wavuye ukangwa.

2. KWANGA IBYO WAKUNZE UKIMARA GUKIZWA: Ukimara gukizwa disi wakundaga gusenga, guterana, wumvaga gutanga icyacumi wabikora bataguhase, yewe witangaga umaramaje, wakunda kugira inama abandi, wakunda gukora ibyiza, ntiwitaga gushimwa n'abantu, ibyinshi wakoraga udashaka ko babiguhembera, umuntu yagushimira ukumva Imana niyo ikwiye gushima, wakundaga kwicisha bugufi, mbega ukuntu wubahaga abashumba bawe, uribuka ukuntu wasomaga ijambo none ubu dore guterana byabaye amateka, ibaze nawe ukuntu ubu usigaye ukunda kugorobereza mu kabari, aho kujya mu materaniro, guca bugufi ubiheruka ubwo ibaze aho wavuye ukagwa maze wihane Imana ikubabarire.


3. KONGERA KWIYEGEREZA INSHUTI MWABANAGA MUKIRI ABAPAGANI: Ibuka ukuntu ugikizwa wabonye izindi nshuti, ibuka ukuntu abo mwasangira bakwise umuntu wa ntakigenda, nuko ubavamo uva mu mudugudu wanyu usezera urungano rwabaga mu byaha wiyegereza abasenga, yewe abo ntamwari muhujwe n'Ubwoko, akarere cyangwa amaraso ahubwo mwari muhujwe n'umugisha wo kumenya Kristo, Dore ubu ngubu kubera gusubira inyuma wisubiriye mu nzaganano, usigaye utekereza uti bariya ni abavandimwe, twariganye, yewe twaraturanye nyamara wibuke ko batarakizwa ukwiye kwihana ukagaruka mu nzira


4.GUTINYUKA IBYAHA BITO N'IBININI: Wirindaga icyaha, yaba gito cyangwa ikinini, wirindaga ubusambanyi, yewe icyo gihe no kwegera umukobwa cyangwa umuhungu wabanzaga gusengera mu mutima, no ubu usigaye wumva ari ibisanzwe, gutangira kugura twa champagne, ukivugisha ngo ni utwo kwakira abashyitsi bawe, nyamara ugikizwa wari wanze imigambi yose ya satani, none dore utangiye kubona ko bimwe atari ibyaha, ariko ukwiye kumenya ko wasubiye inyuma ukihana.


5.KWIBERA UMUHAKANYI: intambwe ya nyuma umuntu wese ageraho ni ukuba umuhakanyi aho noneho ubu usigaye uvuga abakozi b'Imana nabi yewe udasize n'Imana, ubu urwanya ibintu by'Imana, ya maturo watanganga wumva ari ikibazo, buryo umuntu wese wasubiye inyuma ntashobora kumenya agaciro ka maturo n'inkuko Umuntu udakunda igihugu atamenya agaciro k'imisoro, burya abantu bavuye mu murongo bose baharabika ibyo bananiwe kubamo neza, muzumva abantu bavuga nabi itorero si abagihagaze ahubwo ni abigeze gukomera hanyuma bakagwa. ndakwifuriza kwibuka aho wavuye kangwa byatuma wihana ugasubira hafi y'Imana. Imana iracyagutegeye amaboko.

Uwakijijwe wese akwiye kwibuka ko gukizwa ari byiza, Petero we yaravuze ati gusubira mu byaha nink'uko imbwa yaruka hanyuma igasubira ku birutsi byayo, ndakwifuriza kongera no gukomeza Kugira imbaraga zo guhamya Imana kandi ugakora iby'Ubutwari, Hitamo Yesu mwuka wera azagushoboza kubaho ubuzima budahakana ibyo wemeye.

Ndabakunda! 

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed