Monday 25 August 2014

MU BANTU NIHO IMANA YAHISHE UBUMANA BWAYO,NIYO MPAMVU IDUSABA GUKUNDANA! By M.Gaudin



Abafilipi: 2:4

Kimwe mubintu Imana yakoze kandi yakoranye ubuhanga ni uguhisha ubumana bwayo mubantu, niyo mpamvu yagize iti tureme umuntu mw’ishusho yacu ase natwe. Itangiriro 1:26. Hari byinshi Imana idahishura mu muntu kuko igihe kitaragera ariko mu muntu Imana yaremye harimo ubutunzi bukomeye kuko hahishemo (uko gusa n’Imana). Byarashobokaga kurema umuntu udasa n’Imana kuko Imana yacu ishobora byose.

Ijambo ry’Imana ritwereka amategeko akomeye kuruta ayandi usanga ayo mategeko atavuga kubaha ahubwo yose atangizwa n’ijambo gukunda  Mariko 12:29-31 .Imana ntiyaremye abantu bo kuyubaha ahubwo yaremye abantu bo gukunda no gukundwa nayo. Buri gihe umuntu arwana no gushaka kubaha, kandi Imana itwereka ko dukwiye kubanza kugira umutima wo kuyikunda hanyuma ibyo bitura kuyubaha.
Muminsi yanone abantu barashaka kubanaho bubahanye aho kugira urukundo rukwiye, kandi Imana iyo ibona aricyo cyari gikwiye yari kubashyiriraho itegeko risumba ayo ngayo ndetse ikabivuga mubundi buryo bwa korohera buri mwe gusobanukirwa. Ariko Ijambo ry’Imana riza rigira riti Ukunde Imana nuko uri kose kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.

Aha kuko Imitima Y’abantu yuzuye ubwibone, urwnganano n’ibindi bibi byishi usanga twibaza ngo ese ubu mugenzi wanjye ninde? Nuyu munsi turacyabyibaza, kuko usanga tutita kuri bose ahubwo twibwira ko amoko yacu, uturere, ibihugu aribo bakwiye ineza n’urukundo rutuvaho gusa ibi nabyo usanga bitakiriho kuko n’abavandimwe basigaye babana babuhana aho kubana bakundanye! Niyo mpamvu wumva umwe ati” twubane!”iri jambo riza risa nirisoza Impaka kuko nyuma yo kwanga kubahana hakurikiraho intambara!
IMANA ISHAKA KO DUKUNDA UBUMANA BURI MURI BAGENZI BACU!

Buri gihe abantu bavuga ko bakunda Imana, ariko Imana ikatwereka ko urukundo tuvuga ari akanwa gusa kuko itumenyesha ko urukundo tuyikunda, Atari rwo kuko twanga abantu bayo tubana nabo buri gihe. Muti ese tubanga dute? Buri gihe twibwira ko dusenga ndetse tukiyiriza ubusa kubwo gukunda Imana no kuyikorera! Ariko se twari twamenya icyo Imana ivuga iyo twiyirije ubusa?

Yesaya 58 ibi biri muri iki gice bigaragaza neza ko Imana ishaka ko niba twibwira kuyikiranukira tukiri mw’isi dukwiye kwita k’ubumana buri muri bagenze bacu tukabakunda tukabaha agaciro ndetse tukabakorera ibyo twumva twakorerwa mugihe twisanze tumeze nkabo!
Ibi rero bigaragazwa n’uko tutizirikana ubwacu, ahubwo tukazirikana n’abandi. Nshuti y’Imana ndakwinginze mu mwami wacu ngo wongere kwibwira ko mugenzi wawe akuruta:
Mugenzi wawe akuruta ate? Akuruta mubyo akeneye: mugenzi wawe akeneye urukundo kukurusha
Akeneye imbabazi kukurusha, akeneye kwitambwaho , akeneye ibyiza byose biva mu kuboko kwawe, ndetse ukwiye kutamuha ibigusagutse ahubwo ukamuha urukundo nk’Urwa Kristo kuko mubyo wakora byose utigana Kristo ntuzagera kucyigero cye!

UDAFITE UMUTIMA NK’UWA KRISTO NTAZABONA IMANA.

Impamvu ngize nti udafite umutima nk’Uwa Kristo ntazabona Imana, nuko mbizi neza ko Kristo atizirikanye ubwo ngo yumve ariwe wigiriye Impuhwe ahubwo Yemeye gutanga ubugingo bwe ngo ubwacu bukire. Niyo mpamvu abavuga ko bashaka gukurikira Yesu basabwa gutanga byose bakabiha abakene maze bakamukurikira! Nubwo abenshi bigora Imitima, dukwiye kumenya ko Yesu Ibyo yakoze ntacyo twatanze niyo mpamvu dukwiye kuzirikana abandi nubwo nabo ntacyo baba batanze! Ibyo nibyo byerekana urukundo ruzima.

Mumbarire gutanga urugero rugira ruti: aho kuvuga ngo umuntu niwe mukire wa mbere nawe akabyemera nakwemera kuba umukene utungishije benshi, ntituzahemberwa ibyo twabitse tuzahemberwa ibyo dutanga kubwa bene Data.
Nkwibarize nti ese umutima wawe ujya wemeza ibiganza byawe kubirambura abashonje? Ababuze aho barara? Abapfakazi n’Impfubyi? Kuko ntiwavuga ko ukunda Imana utarabona wanga mugenze wawe mubana, muturanye!

Yesu ababarire Imitima yacu aho yirengagije abakene kandi twari dukwiye kubaramburira ibiganza, ndetse atubabarire aho tutitanze uko bikwiye aba mwemeye.


Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed