Friday 29 August 2014

KERA WABASANGANGA MU TUBARI NO MU MASOKO KUBERA URUKUNDO,NONE USIGAYE WIRUKANA ABIZANYE KUMVA IJAMBO RY'IMANA! (M.Gaudin)

ABAROMA 5:8

Ariko Imana Yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

Natangajwe niri jambo Bene Data, kuko buri gihe abantu twibwirako Imana ibeshywa ko turi abatagatifu, oya ahubwo niyo mpamvu icyo Kristo yakoze yadukunze Tukiri babi, tukiri abasambanyi, abajura, abicanyi, abagambanyi, abanyarugomo, abanyakamere zose.

ndibuka ntarakizwa uko nari ndi nkibaza nti ese Yesu iyo atankunda icyo Gihe ubu mba narakijijwe, nawe wiyibuke, aho yaje agusanga, iyaba nka polisi igufashe yari kuguha Imbabazi no kukwita icyaremwe gishya? ariko niyo mpamvu urukundo rw'Imana rukomeye cyane ndetse ngo rukomeye nk'urupfu
indimbo ya salomo: 8:6 Uru nirwo rukundo Imana idukunda, namuntu wo kwisi wa gukunda , uko Imana igukunda kuko Yesu yagupfiriye ukiri umunyabyaha.

Mubantu birakomeye ko umuntu apfira umukiranutsi, yewe naho yaba so cyangwa nyoko usanga bigoye ko yagupfira naho waba ukiranuka, ariko Imana yo yerekanye urukundo rwo gupfira abantu bari bakiri ibisambo, abicanyi, abanyarugomo n'abandi...!!!

Wakwibaza urwo rukundo rungana gutyo Imana ikunda abantu bari mwisi, rutagira akagero. urukundo rw'Imana rusumba cyane ibyaha byacu, niyo mpamvu yadukunze tukiri abanyabyaha, ndababwiza ukuri ko idakangwa ngo no kwibombarika, kwambara ijipo ndende cyangwa kutarya ibitunguru no kutannywa amata! abakolosayi 2:23

Imana ntijya itungurwa nibyaha wakoze ahubwo ibabazwa nuko ingaruka zabyo zikugeraho kandi zikaba ariwowe zibabaza cyane! buri gihe Imana ishaka ko tumenya icyiza, yewe ikatwigisha kandi ibikorana ubugwaneza, n'urukundo rwinshi niyo mpamvu tukiriho, ishaka ko ahari twahinduka rwose ntituzatakaze ubugingo bwacu.

Imana nk'umubyeyi itubuza kwiyandarika, nyamara si uko uramutse urwaye sida, Imana yarwara ibyuririzi, OYA ahubwo ni uko ifite agahinda ko uzababazwa uzira kutumvira ikuburira. ariko rero urukundo rwayo narwo ruhora rwiteguye kukwakira iyo uhindukiye Ezekiyeli :33:11

nkuko Imana ikunda abantu bayo bakiri abanyabyaha ishaka ko abari mu murimo wo kuyunga n'abandi baba bafite urukundo rwo gukunda abakiri mubyaha.

Ndibuka kera hajyaga haba ibiterane bikabanziririzwa n'indilimbo, ndetse hakabaho no kugaburira bantu, nako nuyu munsi biracyahari, umuntu w'umunyabyaha abavugabutumwa bamwegerana ineza, bashaka uko bamwumvisha Yesu n'imbabazi agira, bakamutumira murusengero, akava kunzoga n'itabi, maze akigishwa imigenzo n'imihango n'imiziririzo ya Gikristo, akazashyikaho akaba umugabo cyangwa umugore muzima!

ariko rero bamwe bagenda bahindura , ahubwo aho kubwiriza, abataramenya ukuri usanga, abizanye kukumva umuntu mwicaranye avuga ati mw'izina rya Yesu, ubwo kuko yakubonye winjirana umusatsi muremure, yakubonye wambaye akajipo kagufi, aho kugirango akwakire maze azakubwire impamvu yo kwiyubaha, no kwirimbisha imirimo myiza, akakubuza amahoro, ahinda umushyitsi ngo hano hinjiye umunyabyaha! ikibazo si uko aho hinjiye umunyabyaha ahubwo nuko ahasanze abanyabyaha batazi ko nabo Yesu yabakunze nakiri abanyabyaha!

Nshuti bakundwa n'Umwami Yesu, abakiri mu byaha si abo gucira urubanza rwo kubabawa kuko Yesu yarababambiwe ahubwo ni abo kubwirwa ineza yesu afitiye abamwizeye, kandi rero mureke gucirana Imanza mumitima yanyu kuko Imana mwese Ibazi, ndetse bamwe bagira bati ntitumeze nka babanyazi, abasambanyi n'abandi, abo bazi uko Yesu yavuze.

umukobwa umwe yakundaga gusenga, ariko akagira ikigeragezo kimwe cy'abahungu, iyo umuhungu yamuteretaga rwose yagarukaga kwihana arira cyane ati nakoze icyaha, maze abiyita abanyamwuka n'abakiranutsi bamubona bati nareke kwiriza hano, ariko uko biri kose amarira y'umuntu naye bwite, nawe ushobora kuyaguriza undi , niyo mpamvu uwiriza ukwiye kumureka kandi nawe Imana iramuzi. Uko biri kose Imana iracyagukunda naho ukiri umunyabyaha kandi icyo ishaka nuko ukizwa icyo cyaha gihora kikurega imbere yayo. nyamara iyo umuntu akiri mucyaha aba akiri injiji niyo mpamvu Imana ijya itubabarira ubujiji bwacu iyo tuyigarutseho tuyisaba imbabazi 1timoteyo 1:12

niba ukiri mu cyaha uracyari mubujiji, ariko uyu munsi Imana yakubabarira ntukongere kwitwara nk'injiji kubyaha Imana yakubabariye, ndabizi neza ko niba yarakubabariye ubusambanyi wakoze mubujiji, uyu munsi wamenye urukundo rwayo, niba yarakubabariye byabindi byose byari kuza kubuza ubugingo uyiture kuyubahisha no kuyikunda. gusa muri byose urukundo rw'Imana kuri twe ntirukurwaho n'icyah twakoze ahubwo rutugumaho kubera icyo Kristo yakoze ku musaraba yitangira twe tukiri abanyabyaha. abaroma 5:8-11

1yohana 2:1 icyitonderwa(Bana banjye bato ndabandikiye ngo ntimukore icyaha.icyakora nihagira umuntu ukora icyaha,dufite umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo UKIRANUKA. Uwo niwe mpongano y'Ibyaha byacu, nyamara si ibyacu gusa ahubwo ni iby'abari mw'isi bose.)

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed