Monday 25 August 2014

IGITAMBO NTIGITANGWA KUBISAGUTSE UMUNTU, AHUBWO GITANGWA KUBYO USIGARANYE! By M Gaudin


Abaroma 12:1

Bene data nshuti mwese mukunda Umwami Yesu mutaryarya,kuko harimo benshi bavuga ko bamukunda ariko bakabihakanisha ibyo bakora 2timoteyo 3:1-5. Mbandikiye ururwandiko, nifuza kubagezaho ubutumwa Imana yashyize ku mutima, aha naganirijwe cyane kubitambo, cyangwa se ibintu byose twemera gutanga kubw’Imana, hahandi ujya utanga ugategereza ko Imana iguhemba! Matayo 6:1
Muminsi yanone aho abantu buzuye kwikunda, n’ubwibone ntibyoroshye kugira umutima wo gutanga no kwakirana kunyurwa! Ariko ibyo ntibyahindura ijambo ry’Imana ubusa ngo twibwire ko gukiranirwa kw’abantu guhindura icyo Imana yahamije ko ari umugisha. 2bakorinto 9:6-7
Aha wakwibaza uti n’iyihe mpamvu Ijabo ry’Imana rimpatira gutanga cyangwa guha abo itahaye? Niba ariko ujya wibaza nagirango umenye ko Imana yaguhaye ibizi neza ko yakwima wamera nkabandi utajya uha, ariko yagushyiriyeho uburyo bwo kuyikorera ukayikorera muba kene badafite  uko bagira ukayibera ukoboko kurambuye mw’isi. Imigani 22:2 ariko nubwo bimeze bityo ijambo ry’imana ryerekana  ko uwica amatwi ntiyumve gutaka kumukene nawe atazumvirwa igihe kizaza!
Imigani 21:13

Umukene si uwundi, umukene niwo ureba iruhande rwawe ukeneye ubufasha bwawe! Buri gihe isi yuzuye abakene, wareba wasanga nawe uriwe nubwo ukenurwa n’Imana, ariko ukwiye kwibuka ko abo muturane, mubana, baburara wowe umena ibiryo nubwo wakwirengagiza gutaka kwabo Imana izi neza ko haricyo yaguhaye ubarusha!
Sinzi icyo urusha abandi gusa muri bike usigaranye hari ibyo urusha abandi, ahari  ujya uvuga uti nsigaranye iby’iri joro gusa, cyangwa uyu mwaka gusa, ariko ugusaba we ntanikizere kibyo ufite afite, ndakubwiza ukuri ko Imana iba izi neza ko hari icyo urusha abandi.

1abami:17:8-12
Bukeye ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti:”Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ariho uba,hariyo umugore, w’umupfakazi ni we uri ntegetse kugutunga.” Ageze kw’irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi.Eliya aramubwira ati” Ndakwinginze nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”Nuko umugore ajya kuyazana.akigenda aramuhamagara ati: Ndakwiginze unzanire n’agatsima mu ntoki.”

Na we aramusubiza ati”Nkurahiye Uwiteka Imana Yawe ihoraho, ntagatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nsigaje mugiseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo.ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugirangonsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”

Iyi mkuru uyisomye neza uraza gusanga:
Ø  Uyu mugore nubwo yibonaga ko ntakintu asigaranye Imana yabonaga hari icyo afite, uko niko natwe tujya twibona iyo tugiye kugira uwo duha kuko tubona natwe dukwiye gufashwa!
Ø  Uyu mugore Yari afite amazi n’agafu, niko natwe bijya bigenda, ndetse usanga amazi byoroshye kuyatanga ariko iyo birenze ibyo bisa nibitubereye umutwaro, kuko akenshi muri kamere muntu dukunda gutanga ibisagutse!

Nawe ahari urireba ukabona ntacyo ufite cyo gufasha, ariko ntakirenze icyo mfite usabwa, urasabwa icyo Imana yitegereza ikabona ufite kandi niyo yabiguhaye, kuko nubwo uyu mugore yumvaga agiye gupfa hari abandi benshi bo bari baramaze gupfa kera kubera Inzara nawe abizi neza! Uko biri kose rero nawe ukwiye kumenya ko Imana itadusaba kubyadusagutse ahubwo idusaba kubyo dufite!
Niyo mpamvu biva kubyo dufite bikagera no kumibiri yacu, kuko Imana ntiyifuza ibitambo by’ibyo dutunze ahubwo nitwe yifuza, ndakubwiza ukuri ko uwo wihaye utasiga ibyo utunze inyuma ahubwo akujyanana nabyo! Niba twihaye Imana koko nibyo dutunze bizaba ibyayo, ariko niba tutitambye ubwacu ibyo dutamba bizageraho bishire.

Nuko ndakwinginze ngo uhe Imana umubiri wawe umutima n’ubwenge, nibwo uzoroherwa no gutanga kubyo utunze, ariko niba ushaka gutanga kubyo utunze, ntuzabishobora keretse numara kubona ibigusagutse.

Ese wowe waba usigaranye iki ngo wipfire? Ese witeguye guhaho abaguteze amaboko babona ariwowe mukire usigaye kw’isi? Uko biri kose Imana Izi ibyo utunze ko hari benshi badafite amahirwe nkayo ufite. Kandi iki nicyo kitumenyesha urukundo rw’ukuri: nuko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe birakwiye ko dutanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data .1yohana 3:16

Icyitonderwa: ubu mu minsi yanone hariho gahunda yo gufasha abo ubona bazagufasha niyo mpamvu nabafashijwe aho kugira umutima wo gufasha abandi bibona nk’abari mu mwenda w’ababafashije maze bigatuma imitima yabo ihorana ukwikunda no kwigirira impuhwe bashakisha uko banezeza abagize icyo babafasha! Nibyiza kwitura ineza wagiriwe, ariko nibyiza cyane gufashwa hanyuma nawe ugafasha abandi cyane cyane ko abagufashije hari gihe baba bakigufasha. Twe kuba abafarisayo bashakaga kwitura Imana bakirengagiza Ababyeyi babo, hari benshi bagira bati icyo nari guha ababyeyi cyangwa abavandimwe nagituye Imana. Imana ntikunda ibitambo byo kwikiza ubwawe kuko icyo si igitambo ahubwo n’ibiguzi byo kwishakira inyungu. Birakwiye ko dutambira Imana tukibuka n’abakeneye ubufasha, kuko nawamupfakazi, yasangiye na Eliya kandi nanyuma yahoo ntiyapfa.


Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed