Thursday 21 August 2014

IGIHE UMUKUNZI W'IMANA YISANZE MU NGORO Y'IKIGIRWAMANA! ICYEREKEZO CY'UMUTIMA WAWE GIKURURA IMBABAZI Z'IMANA KUBUZIMA BWAWE! By M Gaudin

13_1
2Abami 5:16-19

Usomye iyi nkuru ya Eliya na Namani, tuhasanga ukwiyemeza kwa namani ko ntayindi mana azakorera uretse Uwiteka nyiringabo Imana ya Isiraheli. nubwo yabyemeye ariko yari afite ubundi buzima agomba kubamo busa nubutamwemera kubaho nk'utaramya ibigirwamana.

Mugihe nageraga mugihugu cy'ubuhinde, umutima wanjye wari wariyemeje ko ntazigera ngira aho mpurira n'ibigirwamana, ahubwo nsezeranya Imana ko nzayikorera rwose. ariko rero ubuzima umuntu wese ugeze mubuhinde yisangamo buba butangaje! aho buri kintu cyose bakora umuhango wo kucyereka imana zabo. muri izo mana urugero:

imana y'urugendo: igihe cyose ugiye mundege cyangwa imodoka babanza guterekera, aho hari ibigirwamana bavuga ko ari iby'urugendo.
imana z'ibihingwa, ibyo kurya usanga hari imana baterekerera kubw'ibyo bejeje, aha niho namenye ko Imana yacu igira imbaraga kuko hari igihe abantu barya batanasenze ariko ikabarinda!

Haeiho imana z'ubutunzi, usanga akenshi baziterekerera amazu tubamo, amahoteri n'ibindi,kuburyo ntabuzima buba mubuhinde butari ubwerekeza kubigirwamana. aho usanga buri gikorwa cyose na buri mntu wese afite ikigirwamana yereka ibyo akora. bimwe babimanika ku mazu, mu mamodoka n'ahandi henshi.

Igitangaje nuko baterekera bakageza naho habaho gutambira ibitambo imana y'ubwenge, aha bakaba bagira imana ishinzwe ibitabo n'ibindi.....ibaze rero umukristo ugeze ahantu nkaho bwa mbere. kubera ubwoba bwishi usanga aho uciye ucyaha, utokesha uti mw'Izina rya YESU, Amaraso yawe ambeho n'ibindi, gusa ukimara kwemera Kristo nk'umwami n'umukiza yagushyizeho ikimenyetso cy'amaraso.

UMUTIMA NIWO UMUNTU YIZEZA, AKABARWAHO GUKIRANUKA. Abaroma 10:10
kwizera kumutima niko konyine gushobora kukubesha ahantu hameze nkaho maze kubabwira, aho usengera ibiryo, byaterekerewe bigisarurwa, biri munzira bijya kwisoko,kugeza iwawe ukongera ukabirongesha amaraso ya Yesu kandi ukizeza umutima ko rwose bitunganye.

Kwizeza umutima, bikwemeza neza ko inzu urayemo nubwo bayituye ikigirwamana, ukwiye kuyitura Yesu igihe uyinjiyemo nawe ukaba amahoro, ukahagirira inzozi nziza! kwizeza umutima nibyo byonyine bigutandukanya nibyo abandi bakora kuko Imana ireba umutima cyane.

"usomye inkuru za Namani, yari afite umuyobozi we, kandi uwo muyobozi yasengaga ikigirwamana kitwa RIMONI, hanyuma uko yajyagayo yajyanaga na Namani muri iyo nzu kandi akegamira Namani. maze namani amaze gukizwa, yiyemeje ko atazongera gutambira rimoni ibitambo, abwira Elisa ati: "ariko UWITEKA ajye ababarira umugaragu we uyu muhango.Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni. iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni , Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we"

Hari ahantu heshi wisanga uri, ndetse ukunama rimwe narimwe, si igitangaza, kubona umwana agaburira se inzoga, cyangwa amugurira itabi ku muhanda, ariko uko umutima wawe wibwira iyo ugiye kurigura bigutandukanya n'urinywa. ibi ndabibabwira ko hari igihe Imana itunyuza muri ibyo ngo irebe uko twubaha ababyeyi bacu, kunama kwa namani ntibyasobanuraga ko umutima we uramya ikigirwamana.

ariho abantu benshi bagize bati umuntu koko ashobora gupfukama ariko ahagaze mu mutima! ariko ntibikuraho ko igihe cyose Imana itanga ubwenge, ntimujyumve nabi  kuko hari igihe wakwibaza uti ese niba aribyo iyo ba Daniyeli na mishake nabo bapfukama ariko mu mitima yabo bagahagara!

Imana buri gihe izi ibyo twibwira, kandi icyo iguhase gukora nicyo ukora, si ngombwa uko witwaye ko ariko nitwara, ariko Imana izareba mu mitima! mpamyako ba daniyeli bakoze igikwiye mu Gihe gikwiye. kuko hari gihe dukora ibintu twibwira ko ari byiza, ariko habayemo kubura ubwenge ahubwo tukikururira Intambara.

Mwene Data aho bigusaba gushira amanga, Yesu azajya akongorera icyo ukwiye gukora, ariko naho yagusaba kwanga kurokorwa(kwitanga) rwose uzabyemere kuko umutima wawe ariwo avugana nawo, nuramuka ubyirengagije nabwo nibwira ko nta ngororano wazabona. ariko icyo navugiye ibi nuko hari abantu benshi bisanga mubuzima busa nububasaba kubaha kandi babona ko ibyo bagabura bitari byo.

mpamyako igihe cyose Imana ikora ikintu kiyifitiye akamaro, niyo mpamvu no mumibabaro yacu iyo hari icyo yakungukamo itureka tukababara, ariko twe duhisemo kwibabaza atari ibyayo ntacyo bimara, ntitwabihemberwa! kubw'urukundo ukunze Imana, umutima wawe uyu munsi wagambirira mu mutima ko naho abandi baba banywa inzoga utazayinywa, naho abandi basambana wowe, utazabikora!

Impamvu umuntu bafashe kungufu batavuga ngo bamufashe asambana ni iyi he? nuko nta cyemezo aba yafashe cyo kwemera gukoreshwa ibyo! nio mpamvu ukwiye kugambirira mu mutima uti naho bafata ku ngufu sinzemera ubusambanyi, ariko ntuvuge nabonye ntakundi ndabikora! Imana ireba mu mutima kuko hari igihe uvuga ko bagufashe kubera gutinya amaso y'abantu ari ko Imana ibona ko bagufashe kungufu!

Imana izarengera abantu bafite imitima yanga icyaha kuko ntanumwe ukiranuka kuko gukiranuka nukuba ntacyaha kitubaho! kandi byaba kugahato cyangwa kuneza ibyaha biratwanduza. 
nubwo umuntu bafashe kungufu aba atabifitemo uruhare, ariko usanga aba afite ubwo busembwa, ntiyafatwa nkaho akiri isugi! ibi rero bitubere urugero rwiza rwaho Imitima yacu igon=mba kuba ihagaze mugihe icyaha cyiri hafi yacu cyangwa munzira yacu!

1yohana2:1  bana bato ndabandikiye ngo mudakora icyaha, icyakora niba hariho ukoze icyaha dufite umurengezi........ibi bigaragaza ko abantu tubaho mubuzima bwo kwanduzwa, ariko Imana ihora itwejesha amaraso ya Kristo! Kandi dukwiye kwirinda ibyaha by'ibyitumano mugihe cyose tuvuga ko twamenye ukuri.

ariko abakiri mubuzima bugoye nk'ubwo namani yarimo, Dukwiye gusaba imbabazi buri munsi ngo Imana itugirire ineza yayo!

Umugaragu w'Imana Dawidi ati Hahirwa ababarirwa ibyaha byabo ndetse ibicumuro byabo bigatwikirwa" kandi hahirwa Umuntu uwiteka atazabaraho icyaha! abaroma 4:7

Mwene Data uretse ibyaha dukora tuzi, hari n'ibitwanduza byishi tudashobora kumenya uko byakurwaho ariko YESU NI IGISUBIZO KUBA MWIZEJE UMUTIMA. itandukaniro ni uko umutima wawe umuze munsi y'iyo nzu ya Rimoni, uko biri kose Imana izi icyerekezo cy'Imitima yacu cyane nubwo abantu bazi icyerekezo cy'ibirenge byawe! zaburi 84:6-8

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed