Tuesday 26 August 2014

HARI IBINTU IMANA ITAZADUKORERA IY'ISI N'IJURU BISHAJE BITARAVAHO, NUKURI HAHIRWA ABATAKISHWA NO KUBONA IBYO! (M.Gaudin)

Ibyahishuwe 21:4

Izahanagura amarira Yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko Ibyambere bishize."


Bene Data tukiri kwisi turacyarira, turacyarizwa n'amakuba yaba aterwa, n'indwara, ibiiza, gutukwa, gufungwa, guhohoterwa, kwamburwa, kurengana n'ibindi gusa icyo naguhamiriza nuko yaba mukuru cyangwa muto, yaba ukize cyangwa ukenye, yaba umukiranutsi n'umupagani, tukiri kw'isi twese amarira niyose!

Hari umuntu mwe yajyaga yifuza kujya muri america cyane, we ngo uko yiyumvishaga yumvaga nagerayo azaba ageze mw'ijuru rye, maze igihe kiza kugera maze ajya muri america, hanyuma koko agezeyo yari avuye mubihugu byacu bya africa bitagira umuriro n'amazi, agezeyo bamujyana muri hoteli, mucyumba cyo hejuru cyane, uko yabonaga mw'ijoro koko ngo umutima ukamubwira uti yewe aha ho ntakubabara ntamarira byose birarangiye! maze mugitondo abyutse akinguye idilisha abona hakurya ariho hari irimbi bahambamo abantu!! maze akubitwa n'inkuba ati burya koko ndacyari mw'isi, ati burya ninaha barahamba bagira amarimbi?

Ahari nawe hari icyo wibwira ushobora kugeraho kikabuza amarira yawe kumanuka, ariko ukiri mw'Isi n'isezerano ry'uko uzajya urira, ngo umwana avuka arira, agakura yitotomba agasaza atanyuzwe, uko niko isi imeze. ariko hariho amahirwe kubemeye Yesu kuko ababera ibyiringiro yuko hariho igihe amarira azahanagurwa kumaso yacu!

Ahari ushobora kubona uguwe neza uyu munsi ukibaza uti ndatuje ndatunganiwe, cyangwa ukabona utameze neza uti naragowe, ariko mw'isi byose, UZABYITE SIKO BIHORA nugera  mumunezero, uzibuke iryo jambo maze wite kubandi no kucyo Imana yavuze, nawe nubabara cyane uzabyibuke maze we kwitotombera Imana ngo ikurakarire kuko Imana yacu izi buri kimwe cyose kitubaho.

abantu benshi ubu basaba kwaguka, no kwagurwa muri byose, nukuri nibyiza, ariko byose dukwiye kubibamo nk'abashyitsi n'abimukira, nukuri nibyiza ko Imana iduha ibyo dukenye, ikaduha amafaranga, amamodoka, n'amazu, abagore n'abagabo, ariko ibyo byose byakabaye bifite agaciro nka yamasahani y'umunsi umwe, USAGE UNIQUE , ntitwibwire ibirenze ibyo, ahubwo tukarushaho kwibaza gakondo yo mw'ijuru!

''Mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka''
ubu abantu benshi bamenye ubwenge bwo gushaka ubwami bw'Imana no gukiranuka batabitewe n'uko aribyo byangibwa ahubwo babitewe no gushaka'' IBINDI BYOSE''

habaho umuntu uba akunda Imodoka cyane, atagira permit , hanyuma agaterwa umwete wo gushaka permit atari uko ashaka permit ahubwo ashaka Imodoka. ndababwiza ukuri kose ko Imana izi impamvu Ukora ibintu byose, nikoko ushobora kuba warabitangiye nawe ushaka ibyiza nka Hana washakaga umwana kubera mukeba, ariko amaze kumubona, amutura Imana. niba nawe hari icyo Umaze kubona ngaho wihe Imana kuko urabizi neza ko Ibyo bizashira ndetse ntibikubuza amarira.

duhabwa igice kandi ikituzuye rwose gitera agahinda n'umubabaro

Dukira indwara haza indi
Tubyara abana, muribo niho hapfamo bamwe
mubyo dutunze niho abajura batubuza amahoro
tuvukira kuzapfa, ndetse ubuzima bukatubera umuzigo kubera icyaha.

Waba wemera Imana cyangwa utayemera hari umuruho abantu bahuje, bahuje amarira, agahinda , gutotezwa, kwiheba ndetse cyane cyane bahuriye ku URUPFU rwa mbere kuko hariho urwa kabiri abantu batazahuriraho kubera guhitamo nabi cyangwa neza( kwizera Yesu cyangwa kumuhakana)

IBINTU IMANA IZAKURAHO ICYO GIHE RERO:

ububabare
umuruho
agahinda
amarira
urupfu

Ba maso rero kugirango utamburwa icyo wahawe kumenya, aricyo kigutera kwitwara nk'Uwacunguwe, umunye ko abanyabwoba,abatizera,abarozi, n'abasenga ibigirwamana, n'abasambanyi, n'abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba inyanja yaka umuriro n'amazuku arirwo rupfu rwa kabiri. ibyahishuwe 21:8

Abaheburayo 2:1 Nicyo gituma dukwiriye kwita kubyo twumvise, kugirango tudatembanwa tukabivamo.

NDABAKUNDA!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed