Thursday 28 August 2014

NI KOKO BAMWE BABITERWA N'ISHYARI, KWIREMA IBICE, ABANDI BAKABIKORA KU BW'UMUTIMA UKUNZE! WOWE UBITERWA N'IKI? (M.Gaudin)

Abafilipi 1:15

"Icyakora koko bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'Ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunze."

Imana y'amahoro itweze, kandi ihe imitima yacu impamvu nzima zo kuyikorera, Ndagusuhuje mwene Data nshuti y'umusaraba wa Kristo. ibihe byanone inkuru za Kristo zivuzwe henshi, hamwe munsengero, mu mihanda, mu mamodoka, mu masoko, n'ahandi henshi, kuma website ku maradiro naza tereviziyo n'ahandi njye ntakwibuka.

Uyu murimo wo kuvuga Ibya Yesu Kristo no kubibwiriza abantu, ukorwa n'abantu mubihe bitandukanye, ariko nanone nkuko pawulo yavuze usanga impamvu zitandukanye ndetse ugasanga n'igisunikira abantu kubokora gitandukanye! Iminsi ya none hariho isengero nyinshi kandi ibyo byo ndabishima simbigaya kuko n'utubare n'amazu yo kubyiniramo aracyubakwa kandi ntawubigaya, ariko ngarutse ku abo bavugabutumwa batandukanye, Ndashaka kwibaza nawe ngo nkubaze, nti ese niyihe mpamvu igusunikira Kuvuga ubutumwa?

Ahari uri bumbwire uti njye sindi umuvugabutumwa, ariko uko biri kose ugira aho wabwumviye, kandi aho wabwumviye uretse kumva ubutumwa gusa, ahubw uzisanga uri umusaruro w'Imamvu wabwumvishe! ntunyumve nabi ahubwo ndagira twisuzume tumenye tuti ese koko Impamvu intera kuvuga ibya Yesu yaba ari iyihe muri izi pawulo yagaragaje!

Impamvu zimwe pawulo yerekanye ushobora kwibaza niba nawe ariho ubarizwa!

1.bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'Ishyari:

Nibaza mu mutima wanjye nasanze ko hari igihe kinini tutita kucyo Imana iduhamagarira ahubwo tugakora ibyo tubona bisa naho bigaragara! hari gihe mw'itorero abantu baba bagaragara neza mu maso y'abashumba baba ari abakora isuku hanyuma kubera ishyari ufitiye abandi ugasanga uretse uburirimbyi ukanjya mubashinzwe isuku. 

igihe iyo kigeze abaririmbyi bagatera Imbere bagatangira gusohora Indirimbo nawe ukaba nibyo ugarutsemo, ngaho wabona abavugabutumwa babatumira mubihugu byo hanze uti nzaba n'umuvugabutumwa! ibi byose biba biterwa n'ishyari, ijambo ry'Imana ribwira ko Umubiri wa Kristo ugizwe ningingo nyinshi, kandi ijisho ntirifite agaciro kuruta umunwa ahubwo buri kimwe gikwiye gukora neza kuruwo mubiri. niyo mpamvu rero bikwiye ko ntamuntu wagateje akavuyo mw'itorero kubera kugirira abandi ishyari! 

ubu usanga abantu batifuza Impano zo kwagura ubwami bw'Imana ahubwo bashaka izo kwerekana ko nabo hari icyo bashoboye, maze ugasanga bamwe bageza naho kuba bakwitanga kubera ishyari, ngo abantu batabona ko hari icyo abandi bamurusha! ariko ijambo ry'Imana ribwira neza ko naho nakwitambaho igimbo ntarukundo ntacyo nzunguka.

2.abandi babiterwa no kwirema Ibice:

Iminsi yanone abantu barashaka kuba, aba naba aho kuba abakristo, maze ibyo bituma babaho mubuzima bwo guhangana, usanga isengero bagira bati twe turi abakongomani, abandi bati turi abanyarwanda, abandi bati turi abanyamurenge, abandi bati turi abagande kandi bose bavuga ko bavugira Kristo ndetse babikora mw'Izina rye!

muba nyarwanda usanga hari abavuga bati twe iri torero n'irya abatutsi, abandi bagashimishwa nuko ryaba irya bahutu, ariko ntampamvu yo kwicamo ibice kuko Kristo yapfiriye bose ntavangura yigeze agira ari ku musaraba w'isoni, ntajuru ry'abahutu cyangwa irya abatutsi, kandi kwirema ibice kose si impano y'umwuka wera.

aha uzasanga bamwe bati turi abanyamulenge, nyamara ugasanga, hari itorero bita ko ari irya abasama, abadi bati n'abasita nuko nuko, ariko se koko Impamvu igutera kuvuga Kristo yaba ari iyihe? sinibaza ko Imana yaremye amoko ngo tuyiratane, pawulo abwira abantu ati ntimukirate nkaho hari icyo mufite mutahawe! 1abakorinto:4:7, nukuri kuba umunyarwanda, umugande cyangwa umuzungu ni byiza, ariko ariwowe cyangwa njye ntanumwe wabihisemo, niyo mpamvu tudakwiriye kwirata ibyo twahawe! ahubwo uwirata yirate Yesu.

3.abandi bakabikora kubw'umutima ukunze:

Ndahamya ntashidikanya ko hakiri ingabo nyishi z'Imana zigikorera Imana mu kuri ndetse n'Imitima ikunze, itarobanura kubutoni, aba abenshi bameze nka wa mugore, wabyaye umwana maze mugenzi akamwiba, hanyuma bikabashyira murubanza, aha ababikora kubera ishyari basenya amatorero, bakagabana ibyuma n'abakristo, abandi babiterwa no kwirema ibice bumva habaho i korari igizwe n'abahutu gusa, abatutsi cyangwa abacongomani, maze bakumva ibyo kuribo n'ibyiza, ariko kurobanura kubutoni si byiza.

Amavi yose n'amoko yose azapfukamira Imana, aha nakwingingira ngo intego yawe ye kuba kuvuga ibya Yesu kugirango wigarurire abanyarwanda gusa, abahutu gusa, abatutsi gusa, abanyamurenge cyangwa abasita gusa, ahubwo ugambirire ko wifuza kubona amavi Yose, amoko, indimi, n'ibihugu byose biramya Umwami Yesu.

ndahamya ko aya masaha iyo petero na pawulo birema ibice ntituba twaramenye Imana, kandi ikindi nubwo ubutumwa bwa Yesu bwahereye i Yelusalemu isamariya n'ahandi ubu umunsi wa none bugeze kumpera y'isi aho uwazanye ubutumwa aba yarataye abantu baziranye akabana nabo bataziranye, nawe ndakwifuriza kugera mugihe cyo Kubana n'abambaza Kristo bataryarya kw'isi yose. kandi hose uhawe Ikaze kuko uri mu bwami Bw'Uwiteka Imana ihoraho. 

Nsoza ndakwifuriza kuba maso, no kumenya Impamvu igutera kuvuga ibya Yesu, zishobora kuba zirenze izo pawulo yerekanye ariko buri muntu wese akwiye kumenya ibimutera maze akabona gukomeza icyo akwiye gukora, ikiruta byose Kristo aramamazwa ariko sinakwifuriza kuzavuga uti mwami mwami twakoraga dutya na dutya mw'izina ryawe ngo maze nawe agire ati sinigeze kukumenya. kuko Yesu abantu be abamenyera kumpamvu zibyo bakora si kumirimo bakora!
Abagalatiya 6:4

Ndabakunda

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed